Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umugabo wakundaga ubuzima n’abantu

Umugabo wakundaga ubuzima n’abantu

Umugabo wakundaga ubuzima n’abantu

DANIEL SYDLIK, wari umaze igihe ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yarangije isiganwa rye ryo ku isi ku wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2006. Yari afite imyaka 87, kandi yari amaze imyaka hafi 60 ari umwe mu bagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn, muri leta ya New York.

Umuvandimwe Dan, uko akaba ari ko inkoramutima ze zakundaga kumwita, yaje kuri Beteli mu mwaka wa 1946. Mbere yaho, yabaye umupayiniya wa bwite muri leta ya Kaliforuniya, ndetse akaba yaramaze igihe runaka muri gereza mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, azira kutivanga kwe kwa gikristo. Ibyamubayeho muri icyo gihe, byasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 1985 (mu Gifaransa), mu nkuru ishishikaje cyane ivuga ibyabaye mu mibereho ye, inkuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mana, mbega ukuntu kugirana ubucuti nawe ari iby’agaciro kenshi!”

Umuvandimwe Sydlik yari azwiho kuba umuntu wicisha bugufi kandi wishyikirwaho. Incuro nyinshi, imitekerereze ye irangwa n’icyizere no gukunda ubuzima yagaragariraga mu magambo yatangizaga, igihe yabaga yayoboye isomo ry’umunsi mu muryango wa Beteli, amagambo agira ati “ni byiza kuba turi bazima, kugira ngo dukorere Imana nzima kandi y’ukuri.” Iyo yabaga avugira mu ruhame, yashishikarizaga abantu kugira imitekerereze nk’iyo, urugero nko muri za disikuru zivuga ngo “Hahirwa ubwoko bufite Yehova ho Imana yabwo,” “Uko twigana Yehova mu kugaragaza ibyishimo,” “Mureke umuriro w’umwuka w’Imana ukomeze ugurumane muri mwe,” n’indi disikuru ivuga ngo “Hari ibintu byiza bidutegereje.”

Mu mwaka wa 1970, umuvandimwe Sydlik yashyingiranywe na Marina Hodson ukomoka mu Bwongereza, akaba yarajyaga akunda kumwita “impano nahawe n’Imana.” Bakoreye Yehova bari kumwe mu gihe cy’imyaka irenga 35.

Mu myaka umuvandimwe Sydlik yari amaze kuri Beteli, yakoze mu nzego z’imirimo zitandukanye; yakoze no mu icapiro ndetse no mu Rwego rw’Imirimo Rushinzwe Ubwanditsi. Nanone yakoze kuri radiyo ya sosayiti yitwaga WBBR. Hanyuma mu Gushyingo 1974, yashyizwe mu Nteko Nyobozi, maze aza gukorana na Komite Ishinzwe Abakozi na Komite Ishinzwe Ubwanditsi.

Mu gihe cy’imyaka irenga 30 umuvandimwe Sydlik yari amaze akora muri Komite Ishinzwe Abakozi, azwiho kuba yari umuntu ukunda abantu cyane. Yateye benshi inkunga mu ijwi rye rinini rivugira mu gituza, akabafasha buri gihe kwiyumvisha igikundiro cy’agaciro kenshi dufite cyo gukorera Yehova. Yakundaga gutsindagiriza ko ibyishimo nyakuri bidaturuka ku bintu umuntu atunze, ahubwo ko bituruka ku mishyikirano afitanye na Yehova ndetse n’ukuntu abona ubuzima.

Nubwo abagize umuryango wa Beteli bababazwa cyane no kuba umuvandimwe Sydlik yaratuvuyemo, urugero yatanze ku bijyanye no gukunda ubuzima n’abantu, ruzahora rutera inkunga abantu benshi. Twiringiye ko ari umwe mu bavugwa mu Byahishuwe 14:13, hagira hati ‘hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu. Umwuka na wo uravuga uti “yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”’