Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Umuzuko wa mbere’ urimo uraba

‘Umuzuko wa mbere’ urimo uraba

‘Umuzuko wa mbere’ urimo uraba

“Abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka.”​—1 ABATESALONIKE 4:16.

1, 2. (a) Hari ibihe byiringiro ku birebana n’abantu bapfuye? (b) Ushingira ku ki wiringira umuzuko? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

“ABAZIMA bazi ko bazapfa.” Kuva Adamu na Eva bacumura, ayo magambo yakomeje kugaragara ko ari ukuri. Mu mateka y’abantu, umuntu wavukaga yabaga azi ko amaherezo azapfa, kandi abantu benshi bagiye bibaza bati ‘bigenda bite iyo umuntu amaze gupfa? Ni iyihe mimerere abapfuye barimo?’ Bibiliya itanga igisubizo igira iti “abapfuye bo nta cyo bakizi.”—Umubwiriza 9:5.

2 None se haba hari ibyiringiro runaka ku birebana n’abantu bapfuye? Birahari rwose. Mu by’ukuri, kugira ngo umugambi wa mbere Imana yari ifitiye abantu usohore, hagomba kubaho ibyiringiro ku birebana n’abantu bapfuye. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abagaragu b’indahemuka b’Imana bagiye bizera isezerano rya Yehova rifitanye isano n’Urubyaro rwari kuzarimbura Satani kandi rugakuraho ibibi byose yateje (Itangiriro 3:15). Abenshi muri bo barapfuye. Ni ngombwa ko abo bantu bazuka kugira ngo bazabone isohozwa ry’iryo sezerano hamwe n’andi masezerano Yehova yatanze (Abaheburayo 11:13). Ese ibyo bintu birashoboka? Birashoboka rwose. Intumwa Pawulo yaravuze ati “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Igihe kimwe, Pawulo yazuye umusore witwaga Utuko, wari wasinziriye agahanuka mu idirishya ry’igorofa rya gatatu akikubita hasi, ‘bagasanga amaze gupfa bakamuterura.’ Uwo ni we wa nyuma mu bantu icyenda Bibiliya ivuga ko bazutse.—Ibyakozwe 20:7-12. *

3. Ni mu buhe buryo wowe ubwawe uhumurizwa n’amagambo ya Yesu yanditse muri Yohana 5:28, 29, kandi se kuki?

3 Kuba abo bantu icyenda barazutse, bidufasha kwizera amagambo Pawulo yavuze. Bituma turushaho kwiringira amagambo ya Yesu agira ati ‘igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi [rya Yesu] bakavamo’ (Yohana 5:28, 29). Mbega amagambo akora ku mutima! Kandi se mbega ukuntu atanga ihumure ku bantu babarirwa muri za miriyoni babuze ababo bakundaga basinziriye mu rupfu!

4, 5. Bibiliya ivuga ubwoko bungahe bw’umuzuko, kandi se ni uwuhe muzuko tugiye gusuzuma muri iyi ngingo?

4 Abenshi mu bantu bazazurwa, bazazukira ku isi izaba irangwa n’amahoro kandi itegekwa n’Ubwami bw’Imana (Zaburi 37:10, 11, 29; Yesaya 11:6-9; 35:5, 6; 65:21-23). Ariko kandi, hari abandi bantu bagomba kuzuka mbere y’uko ibyo biba. Uwa mbere ni Yesu Kristo wagombaga kuzazuka kugira ngo amurikire Imana agaciro k’igitambo cye cyatanzwe ku bwacu. Mu mwaka wa 33, Yesu yarapfuye kandi arazuka.

5 Abandi bagomba kuzuka ni abasizwe bagize ‘Isirayeli y’Imana’ bagomba gusanga Umwami Yesu Kristo mu ikuzo ryo mu ijuru, aho ‘bazabana n’Umwami iteka ryose’ (Abagalatiya 6:16; 1 Abatesalonike 4:17). Ibyo ni byo Bibiliya yita “kuzuka kwa mbere” (Ibyahishuwe 20:6). Uwo muzuko numara kurangira, igihe kizaba kigeze kugira ngo abantu babarirwa muri za miriyoni bazukire ku isi, bafite ibyiringiro byo kuzahabwa ubuzima bw’iteka muri Paradizo. Ku bw’ibyo, twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa kuzaba ku isi, dushishikazwa cyane n’‘umuzuko wa mbere.’ Uwo muzuko uteye ute? Uzaba ryari?

“Bazaba bafite mubiri ki?”

6, 7. (a) Mbere y’uko Abakristo basizwe bajya mu ijuru, ni iki kigomba kuba? (b) Bazukana umubiri umeze ute?

6 Mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Abakorinto, yabajije ikibazo kirebana n’umuzuko wa mbere agira ati “abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiri ki?” Yahise asubiza icyo kibazo agira ati ‘icyo ubiba ntikiba kizima kitabanje gupfa. Ariko Imana igiha umubiri nk’uko yawukigeneye. Ubwiza bw’[imibiri] yo mu ijuru buri ukwabwo, n’ubw’iyo mu isi na bwo buri ukwabwo.’—1 Abakorinto 15:35-40.

7 Amagambo ya Pawulo agaragaza ko Abakristo basizwe bagomba gupfa mbere yuko bahabwa ingororano yabo mu ijuru. Iyo bamaze gupfa, imibiri bari bafite bakiri ku isi ihinduka umukungugu (Itangiriro 3:19). Iyo igihe Imana yagennye kigeze barazurwa, bakazuka bafite umubiri ukwiranye n’ubuzima bwo mu ijuru (1 Yohana 3:2). Nanone Imana ibaha ubuzima budapfa. Icyo si ikintu bavukana, mbese nk’aho baba bafite muri bo icyo bamwe bita roho cyangwa ubugingo budapfa. Pawulo yavuze ko “ibibora bitabasha kuragwa ibitabora.” Ubuzima budapfa ni impano Imana itanga, ‘yambikwa’ abazuka mu muzuko wa mbere.—1 Abakorinto 15:50, 53; Itangiriro 2:7; 2 Abakorinto 5:1, 2, 8.

8. Ni iki kitwemeza ko Imana itatoranyije abagize 144.000 mu bantu bo mu madini atandukanye?

8 Abantu 144.000 ni bo bonyine bazazuka mu muzuko wa mbere. Yehova yatangiye kubatoranya kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, hashize igihe gito azuye Yesu. Bose bafite ‘izina rya [Yesu] n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo’ (Ibyahishuwe 14:1, 3). Ku bw’ibyo, ntibatoranywa mu madini menshi anyuranye. Bose ni abigishwa ba Kristo kandi bose baterwa ishema no kwitirirwa izina rya Se, ari ryo Yehova. Iyo bazuwe, bahabwa inshingano yo kugira icyo bakora mu ijuru. Ibyiringiro baba bafite by’uko bashobora kuzakorera Imana muri ubwo buryo butaziguye birabashimisha cyane.

Ese umuzuko wa mbere urimo uraba?

9. Ni gute mu Byahishuwe 12:7 no mu Byahishuwe 17: 14, hadufasha kugenekereza igihe umuzuko wa mbere watangiriye?

9 Uwo muzuko wa mbere uzaba ryari? Hari ibihamya bifatika bigaragaza ko ubu urimo uba. Urugero, gereranya ibice bibiri byo mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Duhereye ku gice cya 12, dusomamo ko Yesu Kristo wari umaze kwimikwa, ari kumwe n’abamarayika be bera, barwanye intambara barwanya Satani n’abadayimoni be (Ibyahishuwe 12:7-9). Nk’uko iyi gazeti yagiye ibigaragaza incuro nyinshi, iyo ntambara yatangiye mu mwaka wa 1914. * Zirikana ariko ko nta n’umwe mu bigishwa ba Kristo basizwe uvugwa ko yari kumwe na Yesu muri iyo ntambara yabereye mu ijuru. Noneho, reba mu Byahishuwe igice cya 17. Aho havuga ko nyuma y’irimbuka rya “Babuloni Ikomeye,” Umwana w’Intama azanesha amahanga. Hakomeza hagira hati ‘kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayanesha’ (Ibyahishuwe 17:5, 14). Kugira ngo abo bantu ‘bahamagawe bagatoranywa bakiranutse’ babe bari kumwe na Yesu mu rugamba rwa nyuma rwo kurwanya isi ya Satani, ni uko bagomba kuba baramaze kuzuka. Birumvikana rero ko abasizwe bapfa mbere ya Harimagedoni, bazurwa hagati y’umwaka wa 1914 na Harimagedoni.

10, 11. (a) Abakuru 24 ni bande, kandi se ni iki umwe muri bo yahishuriye Yohana? (b) Ibyo bishobora gutuma tugera ku wuhe mwanzuro?

10 Ese dushobora kuvuga igihe nyacyo umuzuko wa mbere watangiriye? Ikintu gishishikaje gishobora kudufasha kubimenya kiri mu Byahishuwe 7:9-15, aho intumwa Yohana yavuze ko yabonye mu iyerekwa imbaga y’“abantu benshi umuntu atabasha kubara.” Umwe mu bakuru 24 yahishuriye Yohana abagize iyo mbaga y’abantu benshi abo ari bo, kandi abo bakuru bagereranya abasizwe bose bazaraganwa na Kristo uko ari 144.000, bari mu ikuzo ryabo mu ijuru * (Luka 22:28-30; Ibyahishuwe 4:4). Yohana ubwe yari afite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru; ariko kubera ko yari akiri ku isi igihe yavuganaga na wa mukuru, muri iryo yerekwa Yohana agomba kuba agereranya abasizwe bakiri ku isi batari bahabwa ingororano yabo mu ijuru.

11 None se, kuba umwe mu bakuru 24 yarahishuriye Yohana abagize imbaga y’abantu benshi abo ari bo, bishobora gutuma dufata uwuhe mwanzuro? Uko bigaragara, abazutse mu bagize itsinda ry’abakuru 24 bashobora kuba bagira uruhare mu kumenyekanisha muri iki gihe ukuri gukomoka ku Mana. Kuki kumenya ibyo bintu ari iby’ingenzi? Ni ukubera ko mu mwaka wa 1935 ari bwo Imana yatumye abagaragu bayo basizwe bari ku isi bamenya abagize imbaga y’abantu benshi abo ari bo. Niba umwe muri ba bakuru 24 ari we wakoreshejwe kugira ngo uko kuri kw’ingenzi kumenyekane, agomba kuba yari yarazutse akajya mu ijuru mbere y’umwaka wa 1935. Ibyo byaba bigaragaza ko umuzuko wa mbere watangiye hagati y’umwaka wa 1914 n’uwa 1935. Ese dushobora kurushaho kumenya igihe nyacyo?

12. Sobanura impamvu dushobora kuvuga ko umuzuko wa mbere ushobora kuba waratangiye mu itumba ryo mu mwaka wa 1918.

12 Aho tugeze aha, byaba byiza dusuzumye ikindi kintu kivugwa muri Bibiliya kijya kumera nk’ibyo twabonye. Ku muhindo w’umwaka wa 29, Yesu Kristo yasigiwe kuzaba Umwami w’Ubwami bw’Imana. Hashize imyaka itatu n’igice, mu itumba ryo mu mwaka wa 33, yarazuwe aba ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga. Ese dushobora kuvuga ko, kuva Yesu yarimitswe ku muhindo wo mwaka wa 1914, umuzuko w’abigishwa be b’indahemuka basizwe watangiye imyaka itatu n’igice nyuma yaho, ni ukuvuga mu itumba ryo mu mwaka wa 1918? Ibyo ni ibintu bishishikaje kandi bishoboka. Nubwo bidahita bigaragara muri Bibiliya, bihuje n’indi mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko umuzuko wa mbere watangiye hashize igihe gito ukuhaba kwa Kristo gutangiye.

13. Ni mu buhe buryo mu 1 Abatesalonike 4:15-17 humvikanisha ko umuzuko wa mbere watangiye mu ntangiriro z’ukuhaba kwa Kristo?

13 Urugero, Pawulo yaranditse ati ‘twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku [“kuhaba,” NW] k’Umwami [ntabwo ari ku iherezo ry’ukuhaba kwe], ntituzabanziriza na hato abasinziriye. Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose’ (1 Abatesalonike 4:15-17). Bityo rero, Abakristo basizwe bapfuye mbere y’ukuhaba kwa Kristo, barazuwe bajya mu ijuru, mbere y’abari bakiriho mu gihe cy’ukuhaba kwa Kristo. Ibyo byumvikanisha ko umuzuko wa mbere ugomba kuba waratangiye mu ntangiriro z’ukuhaba kwa Kristo kandi ukaba ugikomeza “mu gihe cy’ukuhaba kwe” (1 Abakorinto 15:23, NW). Aho kugira ngo mu muzuko wa mbere abantu bose bazukire icyarimwe, bagenda bazuka buhoro buhoro uko igihe kigenda gihita.

“Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera”

14. (a) Ni ryari iyerekwa rivugwa mu Byahishuwe igice cya 6 ryasohoye? (b) Mu Byahishuwe 6:9 havugwamo iki?

14 Reba nanone ikindi gihamya kiboneka mu Byahishuwe igice cya 6. Aho hagaragaza Yesu yicaye ku ifarashi ari Umwami ugenda anesha (Ibyahishuwe 6:2). Amahanga yirundumuriye mu ntambara mu rugero rwagutse cyane (Ibyahishuwe 6:4). Inzara iraca ibintu hirya no hino (Ibyahishuwe 6:5, 6). Indwara z’ibyorezo zibasiye abantu (Ibyahishuwe 6:8). Ibyo bintu byose byari byarahunuwe bihuza neza n’imimerere iri ku isi kuva mu mwaka wa 1914. Ariko hari ikindi kintu cyabaye. Reka noneho twerekeze ibitekerezo ku gicaniro cyatambirwagaho ibitambo. Ahagana hasi ku mfatiro z’icyo gicaniro hari ‘[“ubugingo,” NW] bw’abishwe bahowe ijambo ry’Imana n’ubuhamya bahamyaga’ (Ibyahishuwe 6:9). Kubera ko “ubugingo [cyangwa, ubuzima] bw’inyama buba mu maraso,” ikintu mu by’ukuri kivugwa ko kiri ahagana hasi ku mfatiro z’icyo gicaniro, ni amaraso y’abagaragu b’indahemuka ba Yesu bishwe bazira kubwirizanya ishyaka kandi bashize amanga.—Abalewi 17:11.

15, 16. Sobanura impamvu amagambo yo Byahishuwe 6:10, 11 yerekeza ku muzuko wa mbere.

15 Kimwe n’amaraso y’umukiranutsi Abeli, amaraso y’abo Bakristo bishwe bazira ukwizera kwabo arataka asaba kurenganurwa (Itangiriro 4:10). Bibiliya igira iti “batakana ijwi rirenga bati ‘ayii Mwami wera w’ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahora abari mu isi, uhorere amaraso yacu?’” Byagenze bite nyuma yaho? ‘Umuntu wese muri bo yahawe igishura cyera, babwirwa kumara n’ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w’imbata bagenzi babo na bene Se bari bagiye kwicwa nka bo uzuzurira.’—Ibyahishuwe 6:10, 11.

16 Ese ibyo bishura byera byahawe iyo mivu y’amaraso yari ahagana hasi ku mfatiro z’icyo gicaniro? Oya. Mu buryo bw’ikigereranyo, byahawe abo amaraso yabo yamenwe kuri icyo gicaniro. Batanze ubuzima bwabo ku bw’izina rya Yesu kandi ubu bazuwe ari ibiremwa by’umwuka. Ibyo tubyemezwa n’iki? Mu bice bibanza by’igitabo cy’Ibyahishuwe, hari ahagira hati “unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo.” Ibuka nanone ko abakuru 24 bari “bambaye imyenda yera, no ku mitwe yabo bari bambaye amakamba y’izahabu” (Ibyahishuwe 3:5; 4:4). Bityo, nyuma y’uko intambara, inzara n’ibyorezo by’indwara bitangira kuyogoza isi, abagize ibihumbi 144.000 bari barapfuye, bashushanywa n’amaraso ari ahagana hasi ku mfatiro z’igicaniro, bazuriwe kujya kuba mu ijuru kandi bambikwa ibishura byera by’ikigereranyo.

17. Ni mu buhe buryo abahawe ibishura byera bagomba ‘kuruhuka’?

17 Abo bantu baba bamaze kuzuka bagomba ‘kuruhuka.’ Bagomba gutegereza bihanganye umunsi wo guhora kw’Imana. Bagenzi babo b’“imbata,” ari bo Bakristo basizwe bakiri ku isi, ntibaramara kugaragaza ko bashikamye mu bigeragezo. Igihe Imana yagennye kuzasohoreza urubanza nikigera, icyo ‘kiruhuko’ kizaba kirangiye (Ibyahishuwe 7:3). Icyo gihe, abo bazaba bazutse bazafatanya n’Umwami Yesu Kristo kurimbura ababi, hakubiyemo n’abamennye amaraso y’Abakristo b’inzirakarengane.—2 Abatesalonike 1:7-10.

Icyo ibyo bisobanura kuri twe

18, 19. (a) Ni izihe mpamvu zatuma uvuga ko umuzuko wa mbere ubu urimo uba? (b) Kuba wasobanukiwe umuzuko wa mbere urumva byakunguye iki?

18 Ijambo ry’Imana ntirivuga mu buryo bweruye itariki nyayo umuzuko wa mbere watangiriyeho, ariko rigaragaza ko ugenda uba buhoro buhoro uko igihe kigenda gihita, mu gihe cy’ukuhaba kwa Kristo. Abakristo basizwe bapfuye mbere y’ukuhaba kwa Kristo ni bo bazurwa mbere. Uko igihe cy’ukuhaba kwa Kristo kigenda cyigira imbere, Abakristo basizwe barangije isiganwa ryabo ryo ku isi mu budahemuka, bahindurwa “mu kanya nk’ako guhumbya,” bakaba ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga (1 Abakorinto 15:52). Ese abasizwe bose bazahabwa ingororano yabo mu ijuru mbere y’uko intambara ya Harimagedoni iba? Ntitubizi. Icyo tuzi cyo ni uko mu gihe Imana yagennye, abagize 144.000 bose bazaba bahagaze ku Musozi Siyoni wo mu ijuru.

19 Nanone tuzi ko abenshi mu bagize 144.000 bamaze gusanga Yesu Kristo. Ugereranyije, bake gusa ni bo basigaye ku isi. Mbega igihamya gifatika kigaragaza ko igihe Imana yateganyije cyo gusohoza urubanza kigenda cyegereza cyane! Vuba aha, isi ya Satani yose igiye kurimburwa. Satani ubwe azajugunywa ikuzimu. Nyuma y’ibyo, ni bwo abandi bantu muri rusange bazazuka, kandi abantu b’indahemuka bashobora kuzagera ku butungane nk’ubwo Adamu yatakaje, babikesheje igitambo cy’incungu cya Yesu. Ubuhanuzi bwa Yehova bwanditse mu Itangiriro 3:15 ubu burimo burasohora mu buryo bushishikaje cyane. Mbega igikundiro gikomeye dufite cyo kuba turiho muri ibi bihe!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Niba ushaka ibihamya bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko ukuhaba kwa Kristo kwatangiye mu mwaka wa 1914, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 215-218, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 10 Niba ushaka ibisobanuro ku birebana n’impamvu tuvuga ko abakuru 24 bagereranya Abakristo basizwe bari mu myanya yabo mu ijuru, reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, ku ipaji ya 77; cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese ushobora gusobanura?

Ni gute imirongo ikurikira idufasha kumenya igihe ‘umuzuko wa mbere’ watangiriye?

Ibyahishuwe 12:7; 17:14

Ibyahishuwe 7:13, 14

1 Abakorinto 15:23; 1 Abatesalonike 4:15-17

Ibyahishuwe 6:2, 9-11

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Ni bande bagomba kuzuka mbere y’uko abandi bantu muri rusange batangira kuzuka?

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ni mu buhe buryo bamwe mu bantu bari barapfuye bahawe ibishura byera?