Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora guhangana n’ingorane zigereranywa n’inkubi y’umuyaga

Ushobora guhangana n’ingorane zigereranywa n’inkubi y’umuyaga

Ushobora guhangana n’ingorane zigereranywa n’inkubi y’umuyaga

MURI ibi bihe birushya abantu benshi bahanganye n’ingorane zigereranywa n’inkubi y’umuyaga. Ariko kandi, urukundo Abakristo bakunda Imana ndetse no kuba bagendera ku mahame yayo mu budahemuka, bibafasha guhangana n’izo ngorane. Mu buhe buryo? Igisubizo gishobora kuboneka mu mugani Yesu Kristo yaciye. Yagereranyije abigishwa be bumvira n’umuntu w’“umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.” Yesu yagize ati ‘imvura yaraguye, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.’—Matayo 7:24, 25.

Zirikana ariko ko nubwo uwo muntu uvugwa muri uwo mugani ari umunyabwenge, bitamubuza gukomeza guhura n’ingorane zigereranywa n’imvura, imivu n’imiyaga isenya. Ku bw’ibyo, Yesu ntiyagaragaje ko abigishwa be batari kuzahura n’imihangayiko iyo ari yo yose, cyangwa se ko bazabaho mu mahoro n’umutuzo bidashira (Zaburi 34:20; Yakobo 4:13-15). Ariko yavuze ko abagaragu b’indahemuka b’Imana bashobora kwitega kuzahura n’ingorane n’ibibazo bigereranywa n’inkubi y’umuyaga, bagahangana na byo kandi bakabitsinda.

Yesu yatangiye uwo mugani agira ati ‘umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.’ Birumvikana ko icyo Yesu yavugaga aha atari ibyo kubaka amazu aya asanzwe, ahubwo yavugaga ibyo kwitoza imico ya gikristo igenga ibyo dukora. Abumvira amagambo ya Kristo bakoresha ubushishozi kandi bagashyira mu gaciro. Ibyo batekereza n’ibyo bakora, biba bishingiye ku rufatiro rugereranywa n’urutare, ari rwo nyigisho za Kristo, kandi ibyo babigeraho bashyira mu bikorwa ibyo baba bigishijwe. Igitangaje ni uko urwo rutare rw’ikigereranyo rutagaragara hejuru ku butaka. Umugabo uvugwa muri uwo mugani, byamusabye gucukura “hasi cyane” (Luka 6:48). Mu buryo nk’ubwo, abigishwa ba Kristo bakomeza gushyiraho imihati kugira ngo bitoze imico igaragaza kwihangana kandi ituma barushaho kwegera Imana.—Matayo 5:5-7; 6:33.

Bigenda bite iyo ibibazo bigereranywa n’inkubi y’umuyaga byibasiye imfatiro z’ubudahemuka bw’abigishwa ba Yesu? Kuba bumvira inyigisho za Kristo babikunze ndetse n’imico ya gikristo bafite, bikomeza kubabera isoko y’imbaraga mu gihe bahanganye n’izo ngorane, kandi icy’ingenzi cyane, bizabarinda inkubi y’umuyaga wo kuri Harimagedoni yegereje (Matayo 5:10-12; Ibyahishuwe 16:15, 16). Ni koko, abantu benshi bakurikiza inyigisho za Kristo banesha ibigeragezo bigereranywa n’inkubi y’umuyaga. Nawe ushobora kubinesha.—1 Petero 2:21-23.