Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Uzagira umunezero musa”

“Uzagira umunezero musa”

“Uzagira umunezero musa”

‘Uziririze Uwiteka Imana yawe iminsi mikuru, kandi uzagira umunezero musa.’—GUTEGEKA 16:15.

1. (a) Satani yatumye havuka ibihe bibazo? (b) Adamu na Eva bakimara kwigomeka, ni ibihe bintu Yehova yavuze mbere y’igihe ko bizaba?

IGIHE Satani yoshyaga Adamu na Eva bakigomeka ku Muremyi wabo, yatumye havuka ibibazo bibiri bikomeye cyane. Icya mbere, yavuze ko Yehova atavugisha ukuri kandi avuga ko uburyo Yehova ategeka atari bwiza. Icya kabiri ni uko Satani yumvikanishije ko abantu bakorera Imana babitewe gusa n’uko babifitemo inyungu. Icyo kibazo cya nyuma ni cyo Satani yavuze mu buryo bweruye mu gihe cya Yobu (Itangiriro 3:1-6; Yobu 1:9, 10; 2:4, 5). Icyakora, Yehova yahise agira icyo akora adatindiganyije kugira ngo ibyo bibazo bikemuke. Igihe Adamu na Eva bari bakiri mu busitani bwa Edeni, Yehova yavuze mbere y’igihe uko yari kuzakemura ibyo bibazo. Yavuze mbere y’igihe ko hari kuzaza “urubyaro” kandi ko rwari kuzakomeretswa agatsinsino, nyuma yaho rukazakomeretsa Satani umutwe, rukawujanjagura.—Itangiriro 3:15.

2. Ni ibihe bisobanuro Yehova yagiye atanga ku birebana n’ukuntu yari kuzasohoza ubuhanuzi bwanditse mu Itangiriro 3:15?

2 Uko igihe cyagiye gihita, Yehova yagiye atanga ibisobanuro birambuye kuri ubwo buhanuzi, bityo agaragaza ko byanze bikunze bwari kuzasohora. Urugero, Imana yabwiye Aburahamu ko urwo ‘rubyaro’ rwari kuzava mu bamukomokaho (Itangiriro 22:15-18). Yakobo, umwuzukuru wa Aburahamu, ni we imiryango 12 ya Isirayeli yakomotseho. Mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, igihe iyo miryango yahindukaga ishyanga, Yehova yayihaye urutonde rw’amategeko yari akubiyemo n’iminsi mikuru itandukanye bagombaga kuzajya bizihiza buri mwaka. Intumwa Pawulo yavuze ko iyo minsi mikuru yari “igicucu cy’ibizaba” (Abakolosayi 2:16, 17; Abaheburayo 10:1). Ibyari bikubiye muri iyo minsi mikuru byari umusogongero w’isohozwa ry’umugambi wa Yehova uhereranye n’Urubyaro. Kwizihiza iyo minsi mikuru byatumaga Abisirayeli bagira ibyishimo byinshi. Gusuzuma muri make iby’iyo minsi mikuru bizakomeza ukwizera kwacu, turusheho kwiringira amasezerano ya Yehova.

Uko Urubyaro rwagaragaye

3. Urubyaro rwasezeranyijwe yari nde kandi se ni gute yakomerekejwe agatsinsino?

3 Hashize imyaka irenga 4.000 Yehova atanze ubuhanuzi bwa mbere, Urubyaro rwari rwarasezeranyijwe rwaragaragaye. Urwo Rubyaro ni Yesu (Abagalatiya 3:16). Kubera ko Yesu yari umuntu utunganye, yakomeje kuba indahemuka kugeza apfuye, bityo agaragaza ko ibirego bya Satani byari ibinyoma. Ikindi kandi, kubera ko Yesu atigeze akora icyaha, urupfu rwe rwabaye igitambo cyagize akamaro cyane. Binyuze kuri icyo gitambo, Yesu yatumye abantu b’indahemuka bakomoka kuri Adamu na Eva bavanwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Igihe Yesu yapfiraga ku giti cy’umubabaro, ni bwo Urubyaro rwasezeranyijwe ‘rwakomerekejwe agatsinsino.’—Abaheburayo 9:11-14.

4. Ni ibihe bintu byashushanyaga igitambo cya Yesu?

4 Yesu yapfuye ku itariki ya 14 Nisani, mu mwaka wa 33. * Muri Isirayeli, itariki ya 14 Nisani wari umunsi bizihizagaho Pasika kandi ukaba umunsi w’ibyishimo byinshi cyane. Buri mwaka, kuri uwo munsi abagize umuryango basangiraga ifunguro ryabaga rigizwe n’umwana w’intama utagira inenge. Muri ubwo buryo, bibukaga uruhare amaraso y’umwana w’intama yagize mu gucungura abana b’imfura b’Abisirayeli, igihe marayika urimbura yicaga abana b’imfura bo muri Egiputa ku itariki ya 14 Nisani 1513 Mbere ya Yesu (Kuva 12:1-14). Umwana w’intama baryaga kuri Pasika washushanyaga Yesu, uwo intumwa Pawulo yavuzeho ati ‘Pasika yacu yatambwe, ni Kristo’ (1 Abakorinto 5:7). Kimwe n’amaraso y’umwana w’intama wa Pasika, amaraso ya Yesu yamenwe atuma benshi babona agakiza.—Yohana 3:16, 36.

‘Umuganura w’abasinziriye’ mu rupfu

5, 6. (a)Yesu yazutse ryari kandi se ibyo byashushanywaga n’iki mu Mategeko? (b) Kuba Yesu yarazutse byashohoje bite ibivugwa mu Itangiriro 3:15?

5 Ku munsi wa gatatu, Yesu yarazuwe kugira ngo amurikire Se agaciro k’igitambo cye (Abaheburayo 9:24). Hari umunsi mukuru washushanyaga uwo muzuko wa Yesu. Ku munsi wakurikiraga uwa 14 Nisani ni bwo hatangiraga Umunsi mukuru w’Imigati Idasembuye. Ku munsi ukurikiyeho, ni ukuvuga ku itariki ya 16 Nisani, Abisirayeli bazanaga umuganda w’umuganura w’umusaruro wa sayiri, wavaga mu musaruro Abisirayeli basaruraga mbere y’indi yose, bakawuha umutambyi kugira ngo awuzungurize imbere ya Yehova (Abalewi 23:6-14). Birashishikaje kuba mu mwaka wa 33, kuri iyo tariki ya 16 Nisani nyine, Yehova yaraburijemo umugambi mubisha Satani yari afite wo gucecekesha burundu “umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri” wa Yehova! Ku itariki ya 16 Nisani mu mwaka wa 33, Yehova yazuye Yesu, azuka ari ikiremwa cy’umwuka kandi ahabwa ubuzima budapfa.—Ibyahishuwe 3:14; 1 Petero 3:18.

6 Yesu yabaye ‘umuganura w’abasinziriye’ mu rupfu (1 Abakorinto 15:20). Yesu atandukanye n’abandi bari barazuwe mbere ye, kuko we atongeye gupfa. Ahubwo yarazamutse ajya mu ijuru, yicara iburyo bwa Yehova, aho yategerereje kugeza igihe yari kuzimikirwa kuba Umwami w’Ubwami bwa Yehova bwo mu ijuru (Zaburi 110:1; Ibyakozwe 2:32, 33; Abaheburayo 10:12, 13). Kuva igihe Yesu yimikiwe akaba Umwami, ubu afite ubushobozi bwo gukomeretsa mu mutwe umwanzi we ukomeye ari we Satani, bityo akamurimbura burundu we n’urubyaro rwe.—Ibyahishuwe 11:15, 18; 20:1-3, 10.

Abandi bantu bagize urubyaro rwa Aburahamu

7. Umunsi mukuru w’Ibyumweru wari uteye ute?

7 Yesu ni we Rubyaro rwari rwarasezeranyijwe muri Edeni, kandi ni we Yehova azakoresha kugira ngo “amareho imirimo ya Satani” (1 Yohana 3:8). Ariko kandi, igihe Yehova yavuganaga na Aburahamu, yavuze ko “urubyaro” rwa Aburahamu rutari kuzaba umuntu umwe gusa. Rwagombaga kuzangana “n’inyenyeri zo mu ijuru, . . . n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja” (Itangiriro 22:17). Kuba hari kuzabaho abandi bantu bagize urwo “rubyaro,” na byo hari undi munsi mukuru w’ibyishimo wabishushanyaga. Iminsi mirongo itanu nyuma y’itariki ya 16 Nisani, Abisirayeli bizihizaga Umunsi mukuru w’Ibyumweru. Dore icyo Amategeko yabivugagaho: “mubare iminsi mirongo itanu igeze ku munsi wa mbere w’isabato ya karindwi, maze muganurire Uwiteka ituro ry’umuganura wundi. Mu buturo bwanyu mukuremo imitsima ibiri yo kuba ituro rijungujwe, ibe iy’ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi yotsanywa umusemburo, kugira ngo iganurirwe Uwiteka.” *Abalewi 23:16, 17, 20.

8. Ni ikihe kintu gikomeye cyane cyabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33?

8 Igihe Yesu yari hano ku isi, Umunsi mukuru w’Ibyumweru cyangwa umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi witwaga Pentekote (byavuye ku ijambo ry’Ikigiriki risobanura “[umunsi] wa mirongo itanu”). Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yesu Kristo wazutse akaba n’Umutambyi Mukuru uruta abandi bose, yasutse umwuka wera ku itsinda rito ry’abagishwa 120 bari bateraniye i Yerusalemu. Abo bigishwa bahise bahinduka abana b’Imana basizwe, baba n’abavandimwe ba Yesu Kristo (Abaroma 8:15-17). Bahindutse ishyanga rishya, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16). Nubwo abasizwe bwa mbere bari bake, amaherezo iryo shyanga ryagombaga kuzagera ku bantu 144.000.—Ibyahishuwe 7:1-4.

9, 10. Ni mu buhe buryo itorero ry’Abakristo basizwe ryashushanywaga n’ibyakorwaga kuri Pentekote?

9 Itorero ry’Abakristo basizwe ryashushanywaga n’imigati ibiri isembuye bazunguzaga imbere ya Yehova kuri buri Pentekote. Kuba iyo migati yarabaga irimo umusemburo, byagaragazaga ko Abakristo basizwe bari kuzaba bafite umusemburo w’icyaha barazwe. Ariko kandi, bashoboraga kwegera Yehova binyuze ku gitambo cy’incungu cya Yesu (Abaroma 5:1, 2). Kuki bakoreshaga imigati ibiri? Ibyo bishobora kuba byarashakaga kuvuga ko abana b’Imana basizwe amaherezo bari kuzatoranywa mu matsinda abiri: mbere na mbere mu Bayahudi kavukire, hanyuma no mu Banyamahanga.—Abagalatiya 3:26-29; Abefeso 2:13-18.

10 Iyo migati ibiri yaturwaga kuri Pentekote yabaga yavuye mu muganura w’umusaruro w’ingano. Mu buryo nk’ubwo, abo Bakristo basizwe bitwa “umuganura w’ibiremwa byayo” (Yakobo 1:18). Ni bo ba mbere bababariwe ibyaha byabo binyuze ku maraso ya Yesu yamenwe, kandi ibyo bituma bemererwa guhabwa ubuzima budapfa mu ijuru, aho bategekana na Yesu mu Bwami bwe (1 Abakorinto 15:53; Abafilipi 3:20, 21; Ibyahishuwe 20:6). Bitewe n’uwo mwanya bafite, mu gihe kitarambiranye ‘bazaragiza [amahanga] inkoni y’icyuma’ kandi bazibonera ukuntu ‘Satani azamenagurirwa munsi y’ibirenge byabo’ (Ibyahishuwe 2:26, 27; Abaroma 16:20). Intumwa Yohana yaravuze ati “abo ni bo bakurikira Umwana w’Intama aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama.”—Ibyahishuwe 14:4.

Umunsi wagaragazaga gucungurwa

11, 12. (a) Byagendaga bite ku Munsi w’Impongano? (b) Ikimasa n’ihene ebyiri byatambwaga byamariraga iki Abisirayeli?

11 Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa Etanimu (nyuma kwaje kwitwa Tishiri) *, Abisirayeli bizihizaga umunsi mukuru washushanyaga uburyo agaciro k’igitambo cya Yesu cy’incungu kari kuzakoreshwa. Kuri uwo munsi, ishyanga ryose ryateraniraga hamwe ku Munsi w’Impongano kugira ngo batambirwe ibitambo, bibe impongano z’ibyaha byabo.—Abalewi 16:29, 30.

12 Ku Munsi w’Impongano, umutambyi mukuru yicaga ikimasa kikiri gito, agafata ku maraso yacyo akayaminjagira incuro zirindwi imbere y’umufuniko w’Isanduku y’Isezerano, bityo bikaba byari nko gutamba ayo maraso imbere ya Yehova. Icyo gitambo cyari icyo guhongerera ibyaha by’umutambyi mukuru hamwe n’“inzu ye,” abandi batambyi basanzwe hamwe n’Abalewi. Nyuma y’ibyo, umutambyi mukuru yafataga amasekurume y’ihene abiri, imwe akayica akayitambaho igitambo cyatambirwaga ibyaha “by’abantu.” Yafataga ku maraso yayo akayajyana Ahera Cyane, na yo akayaminjagira imbere y’umufuniko w’Isanduku y’Isezerano. Nyuma yaho, umutambyi mukuru yarambikaga ibiganza bye mu ruhanga rwa ya sekurume y’ihene ya kabiri, maze akatura amakosa y’Abisirayeli yose. Iyo sekurume y’ihene bajyaga kuyohera mu butayu, kugira ngo mu buryo bw’ikigereranyo, ibe ijyanye kure ibyaha by’ishyanga ryose.—Abalewi 16:3-16, 21, 22.

13. Ni gute ibyabaga ku Munsi w’Impongano byashushanyaga ibyo Yesu azakora?

13 Nk’uko ibyo bintu byakorwaga byabaga bifite icyo bishushanya, Yesu, Umutambyi Mukuru uruta abandi bose, akoresha agaciro k’amaraso ye atanga ubuzima, kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha. Mbere na mbere, agaciro k’amaraso ye gakoreshwa ku ‘nzu y’umwuka’ igizwe n’Abakristo basizwe 144.000, bigatuma abo bantu babarwaho gukiranuka kandi bakaba abantu batanduye mu maso ya Yehova (1 Petero 2:5; 1 Abakorinto 6:11). Ibyo byashushanywaga n’igitambo cy’ikimasa. Ibyo bibaha uburyo bwo kuzahabwa umurage wabo wo mu ijuru. Nanone, agaciro k’amaraso ya Yesu gakoreshwa ku bandi bantu babarirwa muri za miriyoni bizera Kristo, nk’uko byagaragazwaga n’igitambo cy’isekurume. Abo bazahabwa ubuzima bw’iteka hano ku isi; uwo akaba ari umurage Adamu na Eva batakaje (Zaburi 37:10, 11). Binyuze ku maraso ye yamenwe, Yesu ajyana kure ibyaha by’abantu muri rusange, kimwe n’uko mu buryo bw’ikigereranyo, ya sekurume nzima yajyanaga ibyaha by’Abisirayeli mu butayu.—Yesaya 53:4, 5.

Tunezererwe imbere ya Yehova

14, 15. Ni iki cyabaga mu gihe cy’Umunsi mukuru w’Ingando, kandi se ibyo byibutsaga iki Abisirayeli?

14 Nyuma y’Umunsi w’Impongano, Abisirayeli bizihizaga Umunsi mukuru w’Ingando, uwo ukaba ari wo munsi mukuru warangwaga n’ibyishimo byinshi cyane mu mwaka wa Kiyahudi wose (Abalewi 23:34-43). Uwo munsi mukuru watangiraga ku itariki ya 15 ukarangira ku ya 21 Etanimu, kandi wasozwaga n’iteraniro ryagombaga gufatanwa uburemere ryabaga ku itariki 22 z’uko kwezi. Uwo munsi mukuru wagaragazaga ko isarura rirangiye, kandi cyari igihe cyo gushimira Imana ubuntu bwayo bwinshi. Kubera iyo mpamvu, Yehova yari yarabwiye abawizihizaga ati “Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha imyaka yawe yose n’ibikuva mu maboko byose, kandi uzagira umunezero musa” (Gutegeka 16:15). Mbega ukuntu icyo gihe gishobora kuba cyari gishimishije!

15 Muri uwo munsi mukuru, Abisirayeli bagombaga kumara iminsi irindwi baba mu tuzu bubakaga mu byatsi twitwa ingando. Ibyo byabibutsaga ko hari igihe bigeze kuba mu ngando bakiri mu butayu. Uwo munsi mukuru wabahaga uburyo bwinshi bwo gutekereza ukuntu Yehova yabitayeho bya kibyeyi (Gutegeka 8:15, 16). Kandi kubera ko Abisirayeli bose, baba abakire cyangwa abakene babaga muri utwo tuzu bubakaga mu byatsi, byabibutsaga ko mu gihe cyose uwo munsi mukuru wamaraga, bose babaga bareshya.—Nehemiya 8:14-16.

16. Umunsi mukuru w’Ingando washushanyaga iki?

16 Umunsi mukuru w’Ingando wari umunsi mukuru w’isarura, umunsi w’ibyishimo bizihizaga bateraniye hamwe, kandi washushanyaga ikorakoranywa ry’abizera Yesu Kristo. Iryo korakoranywa ryatangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe abigishwa ba Yesu 120 basigwaga bakaba bamwe mu bagize “ubwoko bw’abatambyi bwera.” Kimwe n’uko Abisirayeli bamaraga iminsi runaka baba mu ngando, abasizwe na bo bazi ko ari ‘abimukira’ gusa muri iyi si y’abatubaha Imana. Bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru (1 Petero 2:5, 11). Muri iyi “minsi y’imperuka,” ni bwo ikorakoranywa ry’Abakristo basizwe rizarangira, igihe aba nyuma mu bagize 144.000 bazaba bamaze gukorakoranywa.—2 Timoteyo 3:1.

17, 18. (a) Ni iki kigaragaza ko uretse Abakristo basizwe, hari n’abandi bantu igitambo cya Yesu kigirira akamaro? (b) Ni ba nde muri iki gihe bungukirwa n’Umunsi mukuru w’Ingando w’ikigereranyo, kandi se ni ryari uwo munsi mukuru w’ibyishimo uzagera ku ndunduro yawo?

17 Birashishikaje kumenya ko muri uwo munsi mukuru wa kera, batambaga ibimasa 70 (Kubara 29:12-34). Umubare 70 uhwanye na 7 ukubye 10. Muri Bibiliya, umubare 7 ugereranya ibintu bitunganye mu ijuru naho umubare 10 ukagereranya ibintu bitunganye mu isi. Bityo, igitambo cya Yesu kizagirira akamaro abantu b’indahemuka bakomoka mu miryango 70 abantu bo ku isi bose bakomokamo, na yo ikomoka kuri Nowa (Itangiriro 10:1-29). Mu buryo buhuje n’ibyo, muri iki gihe ikorakoranywa ryaragutse rigera no ku bantu bo mu mahanga yose bizera Yesu kandi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi izahinduka paradizo.

18 Intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa iryo korakoranywa rikorwa muri iki gihe. Yabanje kumva hatangazwa ibyo gushyira ikimenyetso ku ba nyuma mu bagize 144.000. Nyuma yabonye imbaga y’“abantu benshi umuntu atabasha kubara,” bahagaze imbere ya Yehova na Yesu, bafite “amashami y’imikindo mu ntoki zabo.” Abo ni ‘abavuye muri urya mubabaro mwinshi’ bakinjira mu isi nshya. Na bo ubu ni abimukira muri iyi si ishaje kandi bategereje bafite ibyiringiro igihe “Umwana w’Intama . . . azabaragira akabuhira amasōko y’amazi y’ubugingo.” Icyo gihe, “Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo” (Ibyahishuwe 7:1-10, 14-17). Umunsi mukuru w’Ingando w’ikigereranyo, uzagera ku ndunduro yawo igihe abagize imbaga y’abantu benshi hamwe n’abazaba bazutse b’indahemuka, bose bazahabwa ubuzima bw’iteka nyuma y’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.—Ibyahishuwe 20:5.

19. Ni gute twungukirwa no gusuzuma ibirebana n’iminsi mikuru yizihizwaga muri Isirayeli?

19 Natwe dushobora kugira “umunezero musa” mu gihe dutekereza twitonze ku cyo iyo minsi mikuru y’Abayahudi yo mu gihe cya kera isobanura. Birashimishije kubona ko Yehova yatanze umusogongero w’ukuntu ubuhanuzi yavugiye muri Edeni bwari kuzasohozwa, kandi kwibonera ukuntu bugenda busohora birashishikaje. Muri iki gihe, tuzi ko Urubyaro rwagaragaye kandi ko rwakomerekejwe ku gatsinsino. Ubu Yesu ni Umwami mu ijuru. Ikindi kandi, abenshi mu bagize abasizwe 144.000, bagaragaje ko babaye indahemuka kugeza bapfuye. Ni iki gisigaye gukorwa? Hasigaye igihe kingana iki ngo bwa buhanuzi busohore mu buryo bwuzuye? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Ukwezi kwa Nisani guhuza n’amezi ya Werurwe/Mata kuri kalendari tugenderaho.

^ par. 7 Mu gihe cyo gutura iryo turo rizungujwe ry’imigati ibiri isembuye, incuro nyinshi umutambyi yafataga iyo migati mu biganza bye byombi, akazamura amaboko maze akazunguza iyo migati avana mu ruhande rumwe agana mu rundi. Uko kuzunguza byabaga ari nko kumurikira Yehova ibyo bintu byabaga byatuwe—Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, umubumbe wa 2, ipaji ya 850, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 11 Ukwezi kwa Etanimu cyangwa Tishiri, guhuza n’amezi ya Nzeri/Ukwakira kuri kalendari tugenderaho.

Mbese ushobora gusobanura?

• Umwana w’intama wa Pasika washushanyaga iki?

• Ni irihe korakoranywa ryashushanywaga n’Umunsi mukuru wa Pentekote?

• Ni ibihe bintu byabaga ku Munsi w’Impongano byashushanyaga ukuntu igitambo cy’incungu cya Kristo cyari kuzakoreshwa?

• Ni mu buhe buryo ikorakoranywa ry’Abakristo ryashushanywaga n’Umunsi mukuru w’Ingando?

[Ibibazo]

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 22 n’iya 23]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Pasika

Ku ya 14 Nisani

Icyakorwaga:

Bicaga umwana w’intama

Icyo cyashushanyaga:

Igitambo cya Yesu

Umunsi mukuru w’Imigati Idasembuye (Nisani 15-21)

Ku ya 15 Nisani

Icyakorwaga:

Isabato

Ku ya 16 Nisani

Icyakorwaga:

Baturaga ingano

Icyo cyashushanyaga:

Kuzuka kwa Yesu

Iminsi 50

Umunsi mukuru w’Ibyumweru (Pentekote)

Ku ya 6 Sivani

Icyakorwaga:

Baturaga imigati ibiri

Icyo cyashushanyaga:

Yesu amurikira Yehova abavandimwe be basizwe

Umunsi w’Impongano

Ku ya 10 Tishiri

Icyakorwaga:

Batambaga ikimasa n’amasekurume y’ihene abiri

Icyo cyashushanyaga:

Yesu yatanze agaciro k’amaraso ye ku bw’abantu bose

Umunsi mukuru w’Ingando (Guteranira, Ubuturo)

Ku ya 15-21 Tishri

Icyakorwaga:

Abisirayeli babaga mu ngando bishimye kandi bakishimira umusaruro wabo bagatamba ibimasa 70

Icyo cyashushanyaga:

Ikorakoranywa ry’abasizwe hamwe n’abagize imbaga y’“abantu benshi”

[Amafoto yo ku ipaji ya 21]

Kimwe n’amaraso y’umwana w’intama wa Pasika, amaraso ya Yesu yamenwe yatumye benshi babona agakiza

[Amafoto yo ku ipaji ya 22]

Umuganda w’umuganura w’umusaruro wa sayiri watangwaga ku itariki ya 16 Nisani washushanyaga kuzuka kwa Yesu

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Imigati ibiri yaturwaga kuri Pentekote yashushanyaga itorero ry’Abakristo basizwe

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Umunsi mukuru w’Ingando washushanyaga ikorakoranywa rirangwa n’ibyishimo ry’abasizwe hamwe n’imbaga “y’abantu benshi” bo mu mahanga yose