Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Afite imyaka isaga ijana ariko ubuzima bwe bufite intego

Afite imyaka isaga ijana ariko ubuzima bwe bufite intego

Afite imyaka isaga ijana ariko ubuzima bwe bufite intego

ELIN ni umwe mu bantu 60 bo muri Suwede baherutse gushyirwa ku rutonde rw’abantu bafite imyaka 105 cyangwa bayirengeje. Elin we afite imyaka 105. Nubwo aba mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru, ubuzima bwe buracyamwemerera kuba Umuhamya wa Yehova urangwa n’ishyaka. Elin amaze imyaka isaga 60 ari Umuhamya wa Yehova.

Kugira ngo Elin abashe kubwiriza, akurikiza urugero intumwa Pawulo yatanze igihe yari afungiwe mu nzu ya wenyine. Pawulo yabwirizaga abamusuraga bose (Ibyakozwe 28:16, 30, 31). Mu buryo nk’ubwo, Elin akoresha uburyo bwose abonye kugira ngo aganire n’abaza gukora isuku, abaganga b’amenyo, abadogiteri, abatunganya imisatsi, abaforomo n’abandi bamusanga muri icyo kigo, akabagezaho ubutumwa bwiza buboneka muri Bibiliya. Rimwe na rimwe, bagenzi be bahuje ukwizera bo mu itorero rye batumira abo bayoborera ibyigisho bya Bibiliya bakajyana kumusura kugira ngo bungukirwe n’ubumenyi bwe ndetse n’ibyo yabonye mu buzima.

Abagize itorero rya Elin bishimira ukuntu agira ibyishimo n’amatsiko. Hari Umuhamya mugenzi we wagize ati “afite ubushobozi butangaje bwo kumenya ibibera mu itorero. Aba yibuka amazina y’abana bose bari mu itorero ndetse n’ay’abantu bashya baryimukiyemo.” Nanone, Elin azwiho umuco wo kwakira abashyitsi, gukunda gusetsa no kurangwa n’icyizere.

Ni iki gifasha Elin gukomeza kugira ibyishimo no kwibanda ku ntego y’ubuzima bwe? Buri munsi asuzuma umurongo w’Ibyanditswe akoresheje agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi, kandikwa n’Abahamya ba Yehova. Nanone, asoma agace ko muri Bibiliya buri munsi yifashishije indorerwamo z’amaso zitubura inyuguti. Elin ategura amateraniro y’Abahamya ba Yehova ya buri cyumweru, kandi nubwo intege ze zidashobora gutuma ayajyamo, ayumvira ku bikoresho baba bayafatiyeho. Gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo buri gihe, hamwe no kutirengagiza amateraniro ya gikristo, bishobora gutuma tuba abantu banyuzwe kandi tukagira ubuzima bufite intego, uko imyaka twaba dufite yaba ingana kose.—Zaburi 1:2; Abaheburayo 10:24, 25.