Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Fasha abandi kumvira ibyo Bibiliya yigisha

Fasha abandi kumvira ibyo Bibiliya yigisha

Fasha abandi kumvira ibyo Bibiliya yigisha

“Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.”—LUKA 8:15.

1, 2. (a) Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? kigamije iki? (b) Mu myaka ishize, ni gute Yehova yahaye imigisha abagize ubwoko bwe kubera imihati bashyiraho bahindura abantu abigishwa?

“NI IGITABO gihebuje gusa nta kindi. Ibyigisho byanjye biragikunda. Nanjye ndagikunda. Iki gitabo gituma umuntu ashobora gutangiza abantu ibyigisho bya Bibiliya akiri ku muryango.” Ibyo ni byo Umuhamya wa Yehova w’umupayiniya w’igihe cyose yavuze ku birebana n’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? * Umubwiriza w’Ubwami ugeze mu zabukuru na we yerekeje kuri icyo gitabo agira ati “nagize igikundiro cyo gufasha abantu benshi kumenya Yehova mu myaka 50 maze nkorana umwete umurimo wo kubwiriza. Ariko mvugishije ukuri, iki gitabo cy’imfashanyigisho kirihariye. Ingero n’amashusho bikangura ibitekerezo birimo birashimishije cyane.” Ese nawe ni ko ubona igitabo Icyo Bibiliya yigisha? Icyo gitabo cyo kuyoboreramo ibyigisho bya Bibiliya cyagenewe kugufasha kubahiriza itegeko Yesu yatanze rigira riti “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.”—Matayo 28:19, 20.

2 Nta gushidikanya ko Yehova yishima iyo abona Abahamya be bagera kuri 6.600.000 bumvira babikunze itegeko rya Yesu ryo guhindura abantu abigishwa (Imigani 27:11). Biragaragara ko Yehova abaha imigisha kubera imihati bashyiraho. Urugero, mu mwaka w’umurimo wa 2005, ubutumwa bwiza bwabwirijwe mu bihugu 235, kandi ugereranyije hayobowe ibyigisho bya Bibiliya bisaga 6.061.500. Ibyo byatumye abantu benshi bumva ‘ijambo ry’Imana, ntibaryemera nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo baryemera nk’ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko’ (1 Abatesalonike 2:13). Mu myaka ibiri ishize, abigishwa bashya basaga ibihumbi magana atanu bahuje imibereho yabo n’amahame ya Yehova kandi biyegurira Imana.

3. Ku birebana no gukoresha igitabo Icyo Bibiliya yigisha, ni ibihe bibazo turi busuzume muri iyi ngingo?

3 Waba uherutse kugira ibyishimo biterwa no kuyoborera umuntu icyigisho cya Bibiliya? Hirya no hino ku isi, haracyari abantu bafite ‘imitima inyuzwe myiza,’ bazamara kumva ijambo ry’Imana ‘bakarifata neza, bakera imbuto ku bwo kwihangana’ (Luka 8:11-15). Nimucyo dusuzume uko wakoresha igitabo Icyo Bibiliya yigisha mu gihe uhindura abantu abigishwa. Muri iyi ngingo turi busuzume ibibazo bitatu: (1) Ni gute watangiza icyigisho cya Bibiliya? (2) Ni ubuhe buryo bwo kwigisha bugira ingaruka nziza kurusha ubundi? (3) Ni gute ushobora gufasha umuntu kutaba umwigishwa gusa, ahubwo akaba n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana ryanditse, ari ryo Bibiliya?

Uko watangiza icyigisho cya Bibiliya

4. Kuki hari abantu bamwe bashobora kudahita bemera kwiga Bibiliya, kandi se ni gute ushobora kubafasha gutsinda iyo nzitizi?

4 Baramutse bagusabye guhita usimbuka umugezi munini, ushobora kutabyemera. Ariko uwo mugezi ubaye urimo amabuye yo kwambukiraho, wagerageza ukawambuka. Mu buryo nk’ubwo, umuntu ufite ibintu byinshi ahugiyemo ashobora kudahita yemera kwiga Bibiliya. Nyir’inzu ashobora gutekereza ko kwiga Bibiliya biri bumusabe igihe n’imihati myinshi. Ni gute wamufasha gutsinda iyo nzitizi? Kugira ngo utume uwo muntu agera ubwo yiga Ijambo ry’Imana buri gihe, ushobora gukoresha igitabo Icyo Bibiliya yigisha, maze ukajya ugirana na we ibiganiro bigufi ariko bifite ikintu bimusigira. Nutegura neza, uko uzajya usubira kumusura bizajya bimubera nk’irindi buye yambukiraho kugira ngo agirane ubucuti na Yehova.

5. Kuki ukwiriye gusoma igitabo Icyo Bibiliya yigisha?

5 Icyakora, mbere y’uko ufasha undi muntu kugira ngo yungukirwe n’igitabo Icyo Bibiliya yigisha, ugomba kubanza kumenya neza ibigikubiyemo. Ese waba wararangije kugisoma cyose? Hari umugabo n’umugore bagiye mu kiruhuko bafite icyo gitabo, maze batangira kugisoma ubwo baruhukiraga ku mwaro. Igihe umugore wo muri ako gace wagurishaga ibintu ba mukerarugendo yabageragaho, yabonye umutwe wacyo uvuga ngo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Yabwiye uwo mugabo n’umugore we ko hari hashize amasaha make asenze Imana ayisaba ko yamufasha kubona igisubizo cy’icyo kibazo. Uwo mugabo n’umugore we bishimiye kumuha igitabo nk’icyo. Ese waba ‘waracunguye’ igihe cyo gusoma icyo gitabo, wenda incuro ya kabiri, igihe wari utegereje uwo mwahanye gahunda cyangwa uri mu kiruhuko ku kazi cyangwa se ku ishuri (Abefeso 5:15, 16)? Nubigenza utyo, uzamenya ibiri muri icyo gitabo cyagenewe kuyoborerwamo ibyigisho bya Bibiliya kandi bizatuma ubona uburyo bwo kujya ubwira abandi ibigikubiyemo.

6, 7. Ni gute wakoresha igitabo Icyo Bibiliya yigisha utangiza ibyigisho bya Bibiliya?

6 Igihe utanga icyo gitabo mu murimo wo kubwiriza, jya ukoresha neza amafoto, imirongo y’Ibyanditswe n’ibibazo biri ku ipaji ya 4, iya 5 n’iya 6. Urugero, ushobora gutangira kuganira n’umuntu umubaza uti “iyo urebye ibibazo byose abantu bahanganye na byo muri iki gihe, ubona twakura he ubufasha bwiringirwa?” Nyuma yo gutega amatwi witonze igisubizo cye, soma 2 Timoteyo 3:16, 17, maze umusobanurire ko Bibiliya igaragaza umuti nyakuri w’ibibazo by’abantu. Hanyuma, erekeza ibitekerezo bya nyir’inzu ku ipaji ya 4 n’iya 5, maze umubaze uti “muri ibi bintu byagaragajwe kuri aya mapaji, ni ikihe wumva kiguhangayikishije kurusha ibindi?” Igihe nyir’inzu akweretse ikibazo kimuhangayikishije, muhe icyo gitabo mu gihe usoma umurongo wo muri Bibiliya bijyanye. Hanyuma, soma ku ipaji ya 6, maze ubaze nyir’inzu uti “mu bibazo bitandatu biri ahagana hasi kuri iyi paji, ni ikihe wifuza kubonera igisubizo?” Igihe uwo muntu ari bube ahisemo kimwe, mwereke igice gisubiza icyo kibazo, umusigire icyo gitabo, ushyireho gahunda ihamye yo gusubira kumusura kugira ngo muganire kuri icyo kibazo.

7 Ubwo buryo bwo kuganira n’umuntu bumaze kuvugwa, bwatwara nk’iminota itanu gusa. Icyakora muri iyo minota mike, uzaba wamenye ibintu bihangayikishije nyir’inzu, wasomye imirongo y’Ibyanditswe ibiri, werekanye aho ihuriye n’ibivugwa kandi washyizeho urufatiro uzaheraho ugarutse kumusura. Icyo kiganiro kigufi ugiranye na nyir’inzu, gishobora kuba ari cyo kintu kimuteye inkunga kandi kimuhumurije kurusha ibindi byose byamubayeho. Ibyo bishobora gutuma n’umuntu uhora ahuze yifuza kumarana nawe iminota irenze iyo mumaranye, umufasha gutera indi ntambwe igana mu ‘nzira ijya mu bugingo’ (Matayo 7:14). Mu gihe runaka, uko nyir’inzu azajya arushaho gushimishwa, igihe mumara mwiga cyagombye kwiyongera. Ibyo wabigeraho umusaba ko mwicara maze mukiga igihe kinini kurushaho.

Uburyo bwo kwigisha bugira ingaruka nziza kuruta ubundi

8, 9. (a) Ni gute wategurira uwo mwigana Bibiliya kuzanesha inzitizi n’ibigeragezo ashobora kuzahura na byo? (b) Ni hehe haboneka ibikoresho bidakongorwa n’umuriro byatuma umuntu agira ukwizera gukomeye?

8 Igihe umuntu atangiye kumvira icyo Bibiliya yigisha, ashobora guhura n’inzitizi zamubuza kugira amajyambere. Intumwa Pawulo yagize ati “abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa” (2 Timoteyo 3:12). Pawulo yagereranyije ibyo bigeragezo n’umuriro ushobora gukongora inzu yubakishije ibintu bidakomeye, ariko ntushobore gukongora inzu yubakishije zahabu, ifeza n’amabuye y’agaciro kenshi (1 Abakorinto 3:10-13; 1 Petero 1:6, 7). Kugira ngo ufashe uwo mwigana Bibiliya kugira imico isabwa ngo azaneshe ibigeragezo ashobora guhura na byo, ukwiriye kubakisha ibikoresho bidakongorwa n’umuriro.

9 Umwanditsi wa zaburi yagereranyije “amagambo y’Uwiteka” n’“ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi, ivugutiwe karindwi” (Zaburi 12:7). Koko rero, Bibiliya irimo ibintu byose by’agaciro kenshi bishobora gutuma umuntu agira ukwizera gukomeye (Zaburi 19:8-12; Imigani 2:1-6). Kandi igitabo Icyo Bibiliya yigisha kikwereka uko wakoresha Ibyanditswe mu buryo bugira ingaruka nziza.

10. Ni gute wafasha umwigishwa kwerekeza ibitekerezo kuri Bibiliya?

10 Mu gihe mwiga, erekeza ibitekerezo by’umwigishwa ku mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe muri buri gice muri kwiga. Koresha ibibazo kugira ngo umufashe gusobanukirwa imirongo ya Bibiliya y’ingenzi n’uko yayishyira mu bikorwa. Urabe maso ntubwire umwigishwa icyo agomba gukora, ahubwo wigane urugero rwa Yesu. Igihe umuntu wari uzi Amategeko cyane yamubazaga ikibazo, Yesu yaramushubije ati “byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?” Uwo mugabo yamushubije uko biri mu Byanditswe, maze Yesu amufasha kubona uko yashyira iryo hame mu bikorwa. Yesu yakoresheje urugero kugira ngo anamufashe kubona uko iyo nyigisho yagombye kumugiraho ingaruka (Luka 10:25-37). Igitabo Icyo Bibiliya yigisha kirimo ingero nyinshi zoroshye ushobora gukoresha ufasha umwigishwa gushyira mu bikorwa amahame ari mu Byanditswe.

11. Muri buri cyigisho mwagombye kwiga ibintu bingana iki?

11 Kimwe n’uko Yesu yasobanuraga ibintu bikomeye mu magambo yoroheje, icyo gitabo Icyo Bibiliya yigisha gisobanura Ijambo ry’Imana mu mvugo yoroshye, igusha ku ngingo (Matayo 7:28, 29). Ujye ukurikiza urugero rwe. Geza ku bantu ubutumwa ukoresheje amagambo yoroshye, yumvikana neza kandi y’ukuri. Ntugahushure, ahubwo ujye ureka imimerere n’ubushobozi bw’umwigishwa bibe ari byo bigena umubare w’ingingo mwiga. Yesu yari azi aho ubushobozi bw’abigishwa be bwagarukiraga, maze ntabikoreze imitwaro abigisha ibintu batari bakeneye icyo gihe.—Yohana 16:12.

12. Ni gute umugereka wagombye gukoreshwa?

12 Igitabo Icyo Bibiliya yigisha kirimo umugereka urimo ingingo 14. Kubera ko uri umwigisha, wagombye gushingira ku byo umwigishwa akeneye ugena ukuntu uwo mugereka wakoreshwa neza. Urugero, niba umwigishwa abonye ingingo runaka imugoye kuyumva cyangwa afite ibibazo ku ngingo runaka kubera imyizerere yari asanganywe, ushobora kumurangira ahantu mu mugereka hasubiza ikibazo afite, maze ukamureka we ubwe akahigenzurira, bikaba bihagije. Ku rundi ruhande, ibyo umwigishwa akeneye bishobora gutuma biba ngombwa ko musuzumira hamwe iyo ngingo. Uwo mugereka urimo ingingo z’ingenzi zishingiye ku Byanditswe. Urugero, hari ingingo igira iti “Ni iki mu by’ukuri amagambo ‘ubugingo’ n’‘umwuka’ asobanura?” n’indi igira iti “Dusobanukirwe ‘Babuloni Ikomeye’ icyo ari cyo.” Ushobora gusanga ari ngombwa ko wigana n’umwigishwa wawe izo ngingo. Kubera ko ari nta bibazo byateganyijwe kuri izo ngingo zo mu mugereka, ukwiriye kumenya ibivugwamo kugira ngo ushobore kubaza ibibazo bifite ireme.

13. Ni uruhe ruhare isengesho rigira mu gukomeza ukwizera?

13 Muri Zaburi 127:1 hagira hati “Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa.” Ku bw’ibyo, mu gihe ugiye kuyobora icyigisho cya Bibiliya, jya usenga kugira ngo Yehova agufashe. Jya utuma isengesho usenga utangira icyigisho n’iryo usenga ukirangiza agaragaza ubucuti bukomeye ufitanye na Yehova. Tera umwigishwa inkunga yo gusenga Yehova amusaba kumuha ubwenge bwo gusobanukirwa Ijambo rye no kumuha imbaraga zo gushyira mu bikorwa inama ritanga (Yakobo 1:5). Uwo mwigishwa nabigenza atyo, azagira imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo kandi akomeze kugira ukwizera gukomeye.

Fasha abigishwa ba Bibiliya kuba abigisha

14. Ni ayahe majyambere abigishwa ba Bibiliya bakwiriye kugira?

14 Kugira ngo abantu twigana Bibiliya bumvire “[ibintu] byose” Yesu yategetse abigishwa be, bagomba gutera imbere bakareka kuba abigishwa b’Ijambo ry’Imana gusa, ahubwo bakaba abigisha baryo (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 1:6-8). Ni iki wakora kugira ngo ufashe umwigishwa kugira ayo majyambere yo mu buryo bw’umwuka?

15. Kuki wagombye gutera umwigishwa wa Bibiliya inkunga yo kujya mu materaniro ya gikristo?

15 Jya utumirira umwigishwa kwifatanya nawe mu materaniro y’itorero kuva ugitangira kwigana na we. Musobanurire ko mu materaniro ari ho wigira kwigisha Ijambo ry’Imana. Nyuma y’ibyumweru runaka, jya ufata iminota mike uko murangije kwiga umusobanurire gahunda y’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka ubonera mu materaniro anyuranye no mu makoraniro. Vugana ibyishimo ibirebana n’inyungu uboneramo (Abaheburayo 10:24, 25). Iyo uwo mwigishwa atangiye kujya mu materaniro buri gihe, aba ashobora kuzaba umwigisha w’Ijambo ry’Imana.

16, 17. Ni izihe ntego umwigishwa wa Bibiliya ashobora kwishyiriraho?

16 Jya ufasha umwigishwa wa Bibiliya kwishyiriraho intego ashobora kugeraho. Urugero, mutere inkunga yo kugeza ibyo yiga ku ncuti ye cyangwa kuri mwene wabo. Nanone, mutere inkunga yo kwishyiriraho intego yo gusoma Bibiliya yose. Numufasha kugira akamenyero ko gusoma Bibiliya buri gihe, bizamugirira akamaro na nyuma yo kubatizwa. Ikindi kandi, kuki utasaba umwigishwa wa Bibiliya kwishyiriraho intego yo kwibuka nibura umurongo umwe wa Bibiliya usubiza ikibazo cy’ingenzi muri buri gice cy’igitabo Icyo Bibiliya yigisha? Kubigenza utyo bizatuma aba “umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.”—2 Timoteyo 2:15.

17 Aho kugira ngo wigishe umwigishwa wa Bibiliya gusubiramo imirongo y’Ibyanditswe gusa cyangwa kuvuga muri make icyo ivuga, mutere inkunga yo gusobanura aho ihuriye n’ingingo yigwa. Ibyo bizamufasha mu gihe asubiza abamubajije impamvu z’ukwizera kwe. Gufata iminota mike yo gukora imyitozo bishobora kumugirira akamaro. Ushobora kwishyira mu mwanya wa mwene wabo cyangwa umuntu bakorana, ukamusaba kugusobanurira ibyo yizera. Uko umwigishwa asubiza, jya umwereka uko yasubizanya ‘ubugwaneza, yubaha.’—1 Petero 3:15.

18. Igihe umwigishwa wa Bibiliya yujuje ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza utarabatizwa, ni iki kindi wakora kugira ngo umufashe?

18 Mu gihe runaka, umwigishwa ashobora kuzuza ibisabwa kugira ngo ajye mu murimo wo kubwiriza. Tsindagiriza ko kwemererwa kwifatanya muri uwo murimo ari igikundiro (2 Abakorinto 4:1, 7). Abasaza nibamara kubona ko uwo mwigishwa yujuje ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza utarabatizwa, ujye umufasha gutegura uburyo bworoshye bwo gutangiza ibiganiro, nuko mujyane mu murimo wo kubwiriza. Komeza kubwirizanya na we buri gihe mu buryo bunyuranye, kandi umwigishe uko bitegura gusubira gusura n’uko byakorwa mu buryo bugira ingaruka nziza. Urugero rwiza uzamuha ruzamugiraho ingaruka nziza.—Luka 6:40.

‘Ikizanye n’abakumva’

19, 20. Ni iyihe ntego twagombye kugira, kandi kuki?

19 Nta gushidikanya ko gufasha umuntu ‘kumenya ukuri’ bisaba gushyiraho imihati (1 Timoteyo 2:4). Icyakora, nta kintu gishimisha mu buzima nko gufasha umuntu kumvira icyo Bibiliya yigisha (1 Abatesalonike 2:19, 20). Mbega igikundiro dufite cyo kuba turi “abakozi bakorana n’Imana” muri uyu murimo wo kwigisha ukorerwa hirya no hino ku isi!—1 Abakorinto 3:9, NW.

20 Yehova agiye gukoresha Yesu Kristo n’abamarayika b’abanyambaraga kugira ngo acire urubanza “abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu” (2 Abatesalonike 1:6-8). Ubuzima buri mu kaga. Ese wakwishyiriraho intego yo kuyobora nibura icyigisho kimwe ukoresheje igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Iyo ukora uwo murimo biguhesha uburyo bwo ‘kwikizanya n’abakumva’ (1 Timoteyo 4:16). Ubu ni bwo byihutirwa kuruta mbere hose ko dufasha abantu kumvira icyo Bibiliya yigisha.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Ni iki wize?

• Igitabo Icyo Bibiliya yigisha kigamije iki?

• Ni gute watangiza ibyigisho bya Bibiliya ukoresheje igitabo Icyo Bibiliya yigisha?

• Ni ubuhe buryo bwo kwigisha bugira ingaruka nziza kurusha ubundi?

• Ni gute wafasha umwigishwa kuba umwigisha w’Ijambo ry’Imana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ese ukoresha neza iki gitabo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ikiganiro kigufi gishobora gutuma umuntu yifuza kumenya Bibiliya

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ni iki wakora kugira ngo werekeze ibitekerezo by’umwigishwa kuri Bibiliya?

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Fasha umwigishwa wa Bibiliya kugira amajyambere