Gukomeza kuba indahemuka mu gihe umwana yigometse
Gukomeza kuba indahemuka mu gihe umwana yigometse
UMUKRISTO turi bwite Joy yagerageje kurera umuhungu we amutoza gukunda Yehova Imana. Icyakora, igihe uwo mwana yari afite hafi imyaka 20, yarigometse ava mu rugo aragenda. Joy yaravuze ati “ni bwo numvise mbabaye cyane kuruta ikindi gihe cyose. Numvise antengushye, binshengura umutima kandi birambabaza. Numvaga nacitse intege.”
Nawe ushobora kuba waragerageje kurera abana bawe ubatoza gukunda Imana no kuyikorera, ariko umwe muri bo cyangwa se benshi bakaza kuyitera umugongo. Ni gute wahangana n’ako gahinda gakabije? Ni iki cyagufasha gukomeza kuba indahemuka mu murimo ukorera Yehova?
Igihe abana ba Yehova bigomekaga
Intambwe ya mbere ni ukumenya ko Yehova asobanukiwe neza uko wumva umeze. Muri Yesaya 49:15 hagira hati “mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa.” Ni koko, Yehova agira ibyiyumvo nk’iby’ababyeyi. Tekereza noneho ibyishimo agomba kuba yari afite igihe abana be b’abamarayika bose bamusingizaga kandi bakamukorera! Igihe Yehova yasubirizaga umukurambere Yobu “muri serwakira,” yibutse ibihe byiza yagiranaga n’umuryango we w’ibiremwa by’umwuka wari wunze ubumwe, maze aravuga ati “igihe nashingaga imfatiro z’isi wari he? . . . Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo?”—Yobu 38:1, 4, 7.
Hashize igihe, umwana w’Imana y’ukuri w’umumarayika wari utunganye yayigometseho, maze ahinduka Satani, mu Giheburayo bisobanurwa ngo “Urwanya.” Umwana w’Imana wa mbere w’umuntu, ari we Adamu, na we yigometse kuri Yehova, maze na Eva umugore we wari utunganye afatanya na we kwigomeka (Itangiriro 3:1-6; Ibyahishuwe 12:9). Nyuma yaho, abandi bana b’abamarayika ‘baretse ubuturo bwabo,’ maze bigomeka ku Mana.—Yuda 6.
Ibyanditswe ntibitubwira ukuntu Yehova yumvise ameze igihe bamwe mu bana be batunganye bigomekaga. Ariko rero, Bibiliya ivuga yeruye iti “Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira Zaburi 78:40, 41.
kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima” (Itangiriro 6:5, 6). Kwigomeka kwa Isirayeli, ubwoko Yehova yari yaritoranyirije, na byo byatumye ‘ababara’ kandi ‘ararakara.’—Nta gushidikanya ko Yehova yishyira mu mwanya w’ababyeyi bafite agahinda n’intimba baterwa n’imyifatire y’abana bigometse. Mu Ijambo rye Bibiliya, yatanze inama nziza ndetse n’inkunga byo gufasha ababyeyi guhangana n’icyo kibazo. Imana ibasaba kuyikoreza amaganya yabo, kwicisha bugufi no kurwanya Satani bashikamye. Nimucyo dusuzume ukuntu kumvira izo nama bishobora kugufasha gukomeza kuba indahemuka mu gihe umwana wawe yaba yigometse.
Ikoreze Yehova amaganya yawe
Yehova azi ko kimwe mu bintu bihangayikisha ababyeyi cyane ari ukumenya ko abana babo bagiye kwikururira akaga, cyangwa ko hari abandi bantu bashaka kukabateza. Intumwa Petero yagaragaje bumwe mu buryo umuntu ashobora guhangana n’icyo kibazo ndetse n’indi mihangayiko. Yaranditse ati ‘mwikoreze [Yehova] amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe’ (1 Petero 5:7). Kuki ayo magambo ashishikariza umuntu kugira icyo akora kandi ahumuriza afite agaciro, cyane cyane ku babyeyi bafite umwana wigometse?
Igihe umwana wawe yari akiri muto, wakoraga ibishoboka byose kugira ngo umurinde ibintu byose bishobora kumuteza akaga, kandi birashoboka ko yumviraga ubuyobozi bwuje urukundo wamuhaga. Icyakora, uko yagendaga akura, ububasha wari umufiteho bwaragabanukaga, ariko ntiwigeze ureka kwifuza cyane kumurinda ingorane. Ahubwo icyo cyifuzo gishobora kuba cyararushijeho gukomera.
Ku bw’ibyo rero, iyo umwana wawe yigometse akagerwaho n’ingaruka mbi mu buryo bw’umwuka, mu byiyumvo cyangwa mu mubiri, ushobora kumva wicira urubanza. Joy twigeze kuvuga na we ni uko byamugendekeye. Yaravuze ati “kubera ko buri munsi numvaga ko nta cyo nagezeho, nakomezaga gutekereza ngo numve aho byaba byarapfiriye.” Mu bihe nk’ibyo ni bwo cyane cyane Yehova aba ashaka ko ‘umwikoreza amaganya yawe yose.’ Nubikora, azagufasha. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, ntabwo azakundira umukiranutsi Zaburi 55:23). Joy na we yahumurijwe n’ayo magambo. Yabisobanuye agira ati “natekerereje Yehova ibyari bindi ku mutima nta cyo mukinze, mubwira uko numva meze kose maze numva ndaruhutse.”
kunyeganyezwa” (Kubera ko uri umubyeyi udatunganye, ushobora kuba warakoze amakosa mu gihe wareraga umwana wawe. Ariko se kuki ari yo wakwibandaho? Uko bigaragara, Yehova ntiyibanda ku makosa kubera ko umwanditsi wa zaburi wahumekewe yaririmbye ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe” (Zaburi 130:3)? Ndetse n’iyo uza kuba umubyeyi utunganye, wenda n’ubundi umwana wawe yari kwigomeka. Ku bw’ibyo rero, bwira Yehova ibikuri ku mutima mu isengesho, azagufasha kubyihanganira. Icyakora, kugira ngo wowe ukomeze gukorera Yehova uri indahemuka kandi wirinde kuyobywa na Satani, ugomba gukora ibirenze ibyo.
Icishe bugufi
Petero yaranditse ati “mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye” (1 Petero 5:6). Kuki kwicisha bugufi biba ari ngombwa mu gihe umwana wawe yigometse? Uretse kuba iyo umwana wawe yigometse wumva ufite umutima wicira urubanza kandi bikagutera agahinda, ushobora no gukorwa n’ikimwaro. Ushobora guhangayikishwa n’uko ibikorwa by’umwana wawe byashyize ikizinga ku muryango wawe, cyane cyane mu gihe byaba byarabaye ngombwa ko acibwa mu itorero rya gikristo. Kwicira urubanza no gukorwa n’ikimwaro bishobora gutuma ucika intege ukareka kujya mu materaniro ya gikristo.
Mu gihe ufite ikibazo nk’icyo, ugomba kugira ubwenge. Mu Migani 18:1 hatanga umuburo ugira uti “uwitandukanya n’abandi aba ashaka ibyo ararikiye, akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana.” Nubwo ufite intimba, kujya mu materaniro buri gihe bizatuma ubona inyigisho n’inkunga ukeneye cyane. Joy yaravuze ati “mu mizo ya mbere numvaga nta muntu nshaka kurebana na we. Ariko nakomeje kwiyibutsa akamaro k’ibikorwa byo mu buryo bw’umwuka nari nsanzwe nkora. Ikindi nanone, iyo nguma mu rugo nari gukomeza gutekereza ku bibazo byanjye. Amateraniro yamfashaga gutekereza ku bintu bitera inkunga byo mu buryo bw’umwuka. Nshimishwa cyane no kuba ntarigunze ngo bitume ntabona ubufasha burangwa n’urukundo bw’abavandimwe na bashiki bacu.”—Abaheburayo 10:24, 25.
Wibuke kandi ko ku birebana n’inshingano za gikristo, buri wese mu bagize umuryango agomba ‘kwiyikorerera uwe mutwaro’ (Abagalatiya 6:5). Yehova yitega ko ababyeyi bakunda abana babo kandi bakabaha uburere. Nanone kandi, aba yiteze ko abana bumvira ababyeyi babo bakanabubaha. Iyo ababyeyi bakoze ibishoboka byose kugira ngo barere abana babo ‘babahana, babigisha iby’Umwami wacu,’ bemerwa n’Imana (Abefeso 6:1-4). Mu gihe umwana yigometse akanga kwemera uburere ahabwa n’ababyeyi bamukunda, icyo gihe ni we useba. Mu Migani 20:11 hagira hati “umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora, niba umurimo we uboneye kandi utunganye.” Kwigomeka kwa Satani ntibyigeze bituma abantu bazi neza uko ibintu byagenze batekereza ko Yehova ari we mubi.
Rwanya Satani ushikamye
Petero yatanze umuburo ugira uti “mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). Kimwe n’intare, akenshi Satani yibasira abakiri bato n’abataraba inararibonye. Mu bihe bya kera, intare zazereraga muri Isirayeli kandi zibasiraga amatungo yo mu rugo. Iyo umwana w’intama watanaga ukava mu mukumbi, wabaga ushobora kuribwa n’inyamaswa z’inkazi. Intama yabyaye ishobora kuba yiteguye gutanga ubuzima bwayo kugira ngo irinde umwana wayo. Icyakora, n’intama ikuze ntiyashoboraga guhangara intare. Ni yo mpamvu habaga hakenewe abungeri b’intwari kugira ngo barinde umukumbi.—1 Samweli 17:34, 35.
Kugira ngo Yehova arinde intama ze z’ikigereranyo “intare yivuga,” yashyizeho abungeri bo mu buryo bw’umwuka bita ku mukumbi bayobowe n’“Umutahiza,” cyangwa umwungeri mukuru, ari we Yesu Kristo (1 Petero 5:4). Petero yahaye abagabo bafite iyo nshingano umuburo ugira uti “muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze” (1 Petero 5:1, 2). Babyeyi, nimufatanya n’abo bungeri, bazashobora gufasha umwana gukosora inzira ze zo mu buryo bw’umwuka.
Mu gihe abo bungeri b’Abakristo bashaka guha inama umwana wawe wigometse, ushobora kumva ushaka kumurinda igihano. Ariko rero, ibyo byaba ari ikosa rikomeye. Petero yaravuze ati ‘murwanye [Satani] mushikamye,’ ntiyavuze ngo murwanye abungeri bo mu buryo bw’umwuka.—1 Petero 5:9.
Mu gihe ahawe igihano gikomeye
Mu gihe umwana wawe yanze kwicuza kandi ari Umukristo wabatijwe, ashobora guhabwa igihano gikomeye kurusha ibindi, ari cyo gucibwa mu itorero. Imishyikirano muzagirana nyuma yaho izashingira ku myaka afite no ku yindi mimerere.
Niba uwo mwana akiri muto akaba akiba iwawe, birumvikana ko uzakomeza kwita ku byo akeneye mu buryo bw’umubiri. Aba anakeneye kwigishwa ndetse no guhabwa uburere, kandi ibyo ni inshingano yawe (Imigani 1:8-18; 6:20-22; 29:17). Ushobora kwifuza kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya, akajya atanga ibisubizo. Ushobora kumushishikariza kwita ku mirongo y’Ibyanditswe inyuranye ndetse no ku bitabo bitangwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45). Ushobora no kumujyana mu materaniro ya gikristo mukicarana. Ibyo byose wabikora wizeye ko azemera inama zishingiye ku Byanditswe akazishyira ku mutima.
Ariko kandi, uko si ko bigenda iyo uwaciwe mu itorero atakiri umwana muto kandi akaba atakiba iwawe. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bo muri Korinto ya kera inama ati ‘ntimukifatanye n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we’ (1 Abakorinto 5:11). Nubwo kwita ku bibazo bimwe na bimwe bya ngombwa bireba umuryango bishobora gutuma umubyeyi w’Umukristo ahura n’uwaciwe, yagombye gukora uko ashoboye kose kugira ngo atifatanya na we bitari ngombwa.
Mu gihe umwana wakoze ikosa ahawe igihano n’abungeri b’Abakristo, byaba bidahuje n’ubwenge uramutse wanze kwemera umwanzuro bafashe bashingiye kuri Bibiliya cyangwa ukawupfobya. Gushyigikira umwana wawe wigometse si bwo buryo bwiza bwo kumurinda Satani. Mu by’ukuri, waba wishyira mu kaga ko mu buryo bw’umwuka. Ku rundi ruhande, gushyigikira imihati abungeri bashyiraho bizatuma ukomeza kugira ‘ukwizera gukomeye,’ kandi ni bwo uzaba ufashije umwana wawe mu buryo bugaragara.—1 Petero 5:9.
Yehova azagufasha
Umwana wawe niyigomeka, uzibuke ko utari wenyine. Hari abandi babyeyi b’Abakristo bahuye n’icyo kibazo. Uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose, Yehova ashobora kudufasha.—Zaburi 68:20.
Ishingikirize kuri Yehova mu isengesho. Ifatanye buri gihe n’itorero rya gikristo. Emera ibihano bitanzwe n’abungeri bashyizweho. Nubigenza utyo, uzakomeza kuba indahemuka. Kandi urugero rwiza uzaba utanga rushobora kuzafasha umwana wawe kwemera kugarukira Yehova nk’uko abimusaba mu buryo bwuje urukundo.—Malaki 3:6, 7.
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Shakira imbaraga mu isengesho no ku itorero rya gikristo