Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inshingano ziyubashye z’umugabo n’iz’umugore

Inshingano ziyubashye z’umugabo n’iz’umugore

Inshingano ziyubashye z’umugabo n’iz’umugore

YEHOVA IMANA yabanje kurema Adamu, akurikizaho Eva. Eva yaremwe Adamu amaze igihe ariho. Muri icyo gihe, hari amabwiriza Yehova yagendaga amuha (Itangiriro 2:15-20). Adamu yari kuba umuvugizi w’Imana, akayamenyesha umugore we. Birumvikana rero ko ari we wari kujya afata iya mbere muri gahunda zose zihereranye no kuyoboka Imana.

Mu itorero rya gikristo na ho hari gahunda nk’iyo kandi kuyisuzuma bishobora kudufasha. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘nanga ko umugore ategeka umugabo, ahubwo agire ituza kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva’ (1 Timoteyo 2:12, 13). Ibyo ntibishaka kuvuga ko mu materaniro y’itorero rya gikristo umugore agomba guceceka burundu. Agomba guceceka mu buryo bw’uko atagomba kujya impaka n’umugabo. Ntagomba gupfobya umwanya umugabo yahawe cyangwa ngo ahatanire kwigisha itorero. Abagabo bahawe inshingano yo guhagararira itorero no kuryigisha, ariko abagore na bo batuma amateraniro arushaho kuba meza bayifatanyamo mu buryo bunyuranye.

Intumwa Pawulo yadusobanuriye umwanya Imana yahaye abagabo n’uwo yahaye abagore, arandika ati ‘umugabo ntiyakomotse ku mugore, ahubwo umugore ni we wakomotse ku mugabo. Ariko mu Mwami wacu umugore ntabaho hatariho umugabo, ni ko n’umugabo atabaho hatariho umugore [nta wubaho adakeneye undi]. Nk’uko umugore yakomotse ku mugabo ni ko umugabo abyarwa n’umugore, ariko byose bikomoka ku Mana.’—1 Abakorinto 11:8-12.

Abagore bafite inshingano nziza cyane

Mu gihe cy’Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, abagore bari bafite inshingano nyinshi kandi bazisohozaga batagombye kugira uwo babaza. Urugero, mu Migani 31:10-31 havuga iby’“umugore w’imico myiza” ugura ibitambaro byiza akadodera abo mu rugo rwe imyenda myiza. ‘Anaboha imyambaro akayigurisha’ (Umurongo wa 13, 21-24)! Kimwe n’“inkuge z’abagenza,” uwo mugore uhebuje aba afite ibyokurya byiza cyane kabone n’iyo byaba byamusabye kubikura kure (Umurongo wa 14). “Yitegereza umurima akawugura,” maze ‘akawuteramo urutoki’ cyangwa imizabibu (Umurongo wa 16). Kubera ko ‘ibyo akora bimugirira akamaro,’ imirimo ye izana inyungu (Umurongo wa 18). Uretse ‘kumenya neza [ibyo] mu rugo rwe,’ uwo mugore w’umunyamwete utinya Yehova, anafasha abandi mu buryo buzira ubwikunde (Umurongo wa 20 n’uwa 27). Kuba ashimwa rero ntibitangaje!—Umurongo wa 31.

Amategeko ya Yehova yatanzwe binyuriye kuri Mose, yahaga abagore uburyo bwo gukura mu buryo bw’umwuka. Urugero, muri Yosuwa 8:35 hagira hati “nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere y’iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n’abana n’abanyamahanga bagendanaga na bo.” Ku birebana n’umutambyi Ezira, Bibiliya igira iti “azana amategeko imbere y’iteraniro ry’abagabo n’abagore, n’abantu bose bajijutse. Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ry’amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y’ihangu, abagabo n’abagore n’abandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy’amategeko” (Nehemiya 8:2, 3). Abagore bungukirwaga cyane n’iyo gahunda yo gusoma Amategeko. Banajyaga mu minsi mikuru y’idini ryabo (Gutegeka 12:12, 18; 16:11, 14). Icy’ingenzi kurushaho ni uko abagore bo muri Isirayeli ya kera bashoboraga kugirana na Yehova Imana imishyikirano yihariye, kandi bakamusenga buri wese ku giti cye.—1 Samweli 1:10.

Mu kinyejana cya mbere, abagore batinyaga Imana bahawe igikundiro cyo gukorera Yesu (Luka 8:1-3). Hari umugore wasutse amavuta ku mutwe wa Yesu no ku birenge bye ubwo bari i Betaniya bafata amafunguro ya nimugoroba (Matayo 26:6-13; Yohana 12:1-7). Mu bo Yesu yabonekeye amaze kuzuka, harimo n’abagore (Matayo 28:1-10; Yohana 20:1-18). Mu bantu 120 bateranye nyuma y’aho Yesu agiriye mu ijuru, harimo “n’abagore na Mariya nyina wa Yesu” (Ibyakozwe 1:3-15). Nta gushidikanya ko abenshi muri abo bagore, niba atari bose, bari mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, ubwo umwuka wera woherezwaga maze hakaba igitangaza, abigishwa ba Yesu bakavuga indimi nyinshi.—Ibyakozwe 2:1-12.

Ibivugwa muri Yoweli 3:1, 2 byasohoreye ku bagabo n’abagore, nk’uko intumwa Petero yabisubiyemo ku munsi wa Pentekote agira ati ‘nzasuka umwuka wanjye ku bantu bose, kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura. Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye muri iyo minsi, nzabasukaho umwuka wanjye’ (Ibyakozwe 2:13-18). Nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, abagore b’Abakristo bamaze igihe runaka bafite impano z’umwuka. Bavugaga indimi z’amahanga kandi bagahanura, bitavuze ko byanze bikunze bavugaga ibizabaho, ahubwo ko bavugaga ukuri ko mu Byanditswe.

Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma, yavuganye ibyishimo ati “Foyibe mushiki wacu,” amubashimira. Yanavuze ibya Tirufayina na Tirufosa, avuga ko ari abagore “bakorera mu Mwami wacu” (Abaroma 16:1, 2, 12). Nubwo abo bagore batari bafite inshingano z’ubuyobozi mu itorero rya gikristo rya mbere, bo hamwe n’abandi bagore benshi bari bafite igikundiro cy’uko Imana yari yarabatoranyije kugira ngo bazafatanye n’Umwana wayo, Yesu Kristo, gutegeka mu Bwami bwo mu ijuru.—Abaroma 8:16, 17; Abagalatiya 3:28, 29.

Mbega ukuntu no muri iki gihe abagore bafite inshingano ihebuje! Muri Zaburi 68:12 hagira hati “Umwami Imana yatanze itegeko, abagore bamamaza inkuru baba benshi.” Abo bagore ni abo gushimwa. Urugero, kuba bigisha abantu Bibiliya mu ngo zabo babigiranye ubuhanga, bituma abantu benshi bemera inyigisho z’ukuri zishimisha Imana. Abagore b’Abakristo bafasha abana babo kugira ukwizera kandi bagashyigikira abagabo babo bafite inshingano nyinshi mu itorero, na bo ni abo gushimwa rwose (Imigani 31:10-12, 28). Abantu b’igitsina gore batashatse, na bo Imana yabahaye umwanya w’agaciro kandi abagabo b’Abakristo basabwa ‘guhugura abagore bakuru nka ba nyina, n’abagore bakiri bato n’abakobwa bakabahugura nka bashiki babo.’—1 Timoteyo 5:1, 2.

Inshingano zitandukanye z’umugabo

Umugabo w’Umukristo afite inshingano yahawe n’Imana kandi aba yitezweho kuyisohoza. Pawulo yaravuze ati “ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana” (1 Abakorinto 11:3). Umugabo na we afite umutwe, ari we Kristo. Koko rero, umugabo afite ibyo azabazwa na Kristo ndetse n’Imana. Kandi rero, Imana yitega ko umugabo akoresha ubutware bwe mu rukundo (Abefeso 5:25). Uko ni ko bimeze kuva abantu baremwa.

Bibiliya igaragaza ko Imana yahaye umugabo inshingano zijyanirana no kuba ari umutware. Urugero, Yehova yabwiye Nowa kubaka inkuge kugira ngo abantu bazayirokokeremo Umwuzure (Itangiriro 6:9–7:24). Umugabo witwa Aburahamu yahawe isezerano ry’uko imiryango yose n’amahanga yose yo mu isi yari guhabwa umugisha binyuze ku rubyaro rwe. Umuntu w’ibanze mu bagize urwo rubyaro ni Kristo Yesu (Itangiriro 12:3; 22:18; Abagalatiya 3:8-16). Imana yahaye Mose inshingano yo kuvana Abisirayeli mu Misiri (Kuva 3:9, 10, 12, 18). Mose ni we Yehova yifashishije atanga amategeko yanditse yitwa isezerano ry’Amategeko cyangwa Amategeko ya Mose (Kuva 24:1-18). Abantu banditse Bibiliya bose bari abagabo.

Kubera ko Yesu ari Umutwe w’itorero rya gikristo, yatanze “impano bantu” (Abefeso 1:22; 4:7-13, gereranya na NW). Igihe Pawulo yatangaga urutonde rw’ibyo abagenzuzi bagomba kuba bujuje, yerekeje ku bagabo (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9). Ku bw’ibyo rero, amatorero y’Abahamya ba Yehova afashwa n’abagabo b’abagenzuzi cyangwa abasaza, hamwe n’abashyirirwaho kuba abakozi b’imirimo (Abafilipi 1:1, 2; 1 Timoteyo 3:8-10, 12). Abagabo bonyine ni bo baba abungeri mu itorero rya gikristo (1 Petero 5:1-4). Icyakora, nk’uko twigeze kubibona, abagore na bo bafite inshingano zihebuje bahawe n’Imana.

Bishimira inshingano zabo

Gusohoza inshingano abagabo n’abagore bahawe n’Imana, bose bibazanira ibyishimo. Iyo abagabo n’abagore biganye urugero rwa Kristo n’itorero rye, bituma bagira ibyishimo mu ishyingiranwa ryabo. Pawulo yaranditse ati “bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira . . . umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda” (Abefeso 5:25-33). Ku bw’ibyo, abagabo basabwa kudakoresha ubutware bwabo mu bwikunde, ahubwo bakabukoresha mu rukundo. Itorero rya Kristo ntirigizwe n’abantu batunganye. Nyamara, Yesu ararikunda kandi akaryitaho. Mu buryo nk’ubwo, umugabo w’Umukristo yagombye gukunda umugore we kandi akamwitaho.

Umugore w’Umukristo “yubaha umugabo we” cyane (Abefeso 5:33). Mu birebana n’ibyo, ashobora gufatira urugero ku itorero. Mu Befeso 5:21-24 hagira hati “kandi mugandukirane ku bwo kūbaha Kristo. Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.” Nubwo rimwe na rimwe bishobora kugora umugore kugandukira umugabo we, ni byo “bikwiriye abari mu Mwami wacu” (Abakolosayi 3:18). Kugandukira umugabo bizarushaho korohera umugore niyibuka ko ibyo ari byo bishimisha Umwami Yesu Kristo.

Nubwo umugore w’Umukristo yaba adahuje ukwizera n’umugabo we, aba agomba kugandukira ubuyobozi bwe. Intumwa Petero yaravuze ati ‘bagore, mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kubaha’ (1 Petero 3:1, 2). Sara wumviraga umugabo we Aburahamu, yahawe igikundiro cyo kubyara Isaka no kuba nyirakuruza wa Yesu Kristo (Abaheburayo 11:11, 12; 1 Petero 3:5, 6). Nta gushidikanya ko abagore bitwara nka Sara Imana izabagororera.

Iyo abagabo n’abagore bashohoje inshingano Imana yabahaye, habaho amahoro n’ubumwe. Ibyo rero bituma banyurwa kandi bakishima. Ikindi kandi, gukora ibihuje n’Ibyanditse bituma buri wese agira icyubahiro kijyanirana n’inshingano zihebuje Imana yamuhaye.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]

Uko bumva bameze ku birebana n’inshingano bahawe n’Imana

Susan yaravuze ati “umugabo wanjye akoresha ubutware bwe mu rukundo no mu bugwaneza. Dukunda kuganira ku myanzuro tuba tugomba gufata, kandi iyo afashe umwanzuro ku birebana n’ibikwiriye gukorwa cyangwa ibidakwiriye, mba nzi ko ari twe bifitiye akamaro. Gahunda Yehova yateganyirije Abakristokazi bashatse ituma numva nishimye rwose, kandi ituma ishyingiranwa ryacu rirushaho gukomera. Twunze ubumwe kandi turafatanya kugira ngo tugere ku ntego zo mu buryo bw’umwuka.”

Umugore witwa Mindy yaravuze ati “inshingano Yehova yahaye abagaragu be b’igitsina gore igaragaza rwose urukundo adukunda. Numva ko kubaha umugabo wanjye no kumushyigikira mu nshingano ze zo mu itorero ari uburyo mba mbonye bwo kwerekana ko nishimira iyo gahunda ya Yehova.”

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Mu buryo buhuje n’inshingano umugabo afite yo kuba umutware, Imana yahaye Nowa, Aburahamu na Mose inshingano zitandukanye

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

‘Abagore bamamaza inkuru ni benshi’