Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha ibyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha

Jya wigisha ibyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha

Jya wigisha ibyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha

“Muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha.” —MATAYO 28:19, 20.

1. Ni iki umuntu yavuga ku birebana n’ukuntu Bibiliya yakwirakwijwe?

IJAMBO RYA YEHOVA ari ryo Bibiliya yera, ni kimwe mu bitabo bya kera cyane kandi byakwirakwijwe kurusha ibindi. Nibura igice cyayo cyahinduwe mu ndimi zisaga 2.300. Abantu basaga 90 ku ijana batuye isi bayifite mu rurimi rwabo kavukire.

2, 3. (a) Kuki abantu bari mu rujijo ku birebana n’ibyo Bibiliya yigisha? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

2 Abantu babarirwa muri za miriyoni basoma agace kayo buri munsi. Hari abamaze kuyisoma yose incuro nyinshi. Amadini abarirwa mu bihumbi avuga ko ashingira inyigisho zayo kuri Bibiliya, ariko ntiyemeranya ku byo Bibiliya yigisha. Igitera urujijo kurushaho, ni uko usanga n’abantu bari mu idini rimwe batayumva kimwe. Hari abantu usanga bakurikiza imiziririzo ku birebana na Bibiliya, inkomoko yayo n’agaciro kayo. Abantu benshi babona ko ari igitabo cyera abantu bakoresha gusa bahiga imihigo cyangwa barahirira kuvugisha ukuri mu rukiko.

3 Mu by’ukuri, Bibiliya irimo ijambo ry’Imana rifite imbaraga cyangwa ubutumwa bugenewe abantu (Abaheburayo 4:12). Kubera ko turi Abahamya ba Yehova rero, twifuza ko abantu biga ibyo Bibiliya yigisha. Twishimira gusohoza inshingano Yesu Kristo yahaye abigishwa be igihe yababwiraga ati ‘mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubigisha’ (Matayo 28:19, 20). Mu murimo wacu wo kubwiriza duhura n’abantu bafite imitima itaryarya, bahangayikishijwe n’urujijo ruri mu madini yo muri iyi si yose. Bashaka kumenya ukuri ku birebana n’Umuremyi kandi bifuza kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’intego y’ubuzima. Nimucyo dusuzume ibibazo bitatu bihangayikisha abantu benshi. Kuri buri kibazo, turasuzuma icyo abayobozi b’amadini bavuga bibeshya, hanyuma turebe n’icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Ibyo bibazo ni ibi: (1) Ese Imana itwitaho? (2) Kuki turi ku isi? (3) Bitugendekera bite iyo dupfuye?

Ese Imana itwitaho?

4, 5. Kuki abantu batekereza ko Imana itatwitaho?

4 Reka duhere ku kibazo kigira kiti “ese Imana itwitaho?” Ikibabaje ni uko abantu benshi batekereza ko Imana itatwitaho. Kuki babibona batyo? Impamvu imwe ni uko bari mu isi yuzuye inzangano, intambara n’imibabaro. Baratekereza bati ‘iyaba mu by’ukuri Imana yatwitagaho, ntiyareka ngo aka kaga katugereho.’

5 Indi mpamvu ituma abantu batekereza ko Imana itatwitaho, ni uko abayobozi b’amadini batumye batekereza batyo. Ni iki abayobozi b’amadini bakunze kubwira abantu iyo habaye ibyago? Igihe habaga impanuka y’imodoka igahitana abana bato babiri b’umugore umwe, umukuru w’itorero ryabo yaravuze ati “ni ko Imana yabishatse. Imana yari ikeneye abandi bamarayika babiri.” Iyo abayobozi b’amadini bavuze amagambo nk’ayo, baba rwose bavuga ko Imana ari yo ituma ibintu bibi bibaho. Ariko kandi, umwigishwa Yakobo yaranditse ati ‘umuntu niyoshywa gukora ibyaha, ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje,” kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha’ (Yakobo 1:13). Yehova Imana ntajya atuma habaho ibibi. Koko rero, “ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha.”—Yobu 34:10.

6. Ni nde nyirabayazana w’ububi n’imibabaro byogeye muri iyi si?

6 None se kuki hariho ububi bukabije n’imibabaro myinshi? Impamvu imwe ni uko muri rusange abantu banze ko Imana ibabera Umuyobozi, bakanga kumvira amategeko n’amahame yayo akiranuka. Abantu bagiye mu bubata bw’Umwanzi w’Imana ari we Satani batabizi, kuko ‘ab’isi bose bari mu mubi’ (1 Yohana 5:19). Kumenya ibyo bituma umuntu asobanukirwa impamvu habaho ibintu bibi. Satani ni mubi, ni umwanzi, ni umubeshyi kandi ni umugome. Ku bw’ibyo, twagombye kwitega ko isi igaragaza imico nk’iy’umutegetsi wayo. Ntibitangaje rero kuba hariho ibibi byinshi.

7. Zimwe mu mpamvu zituma duhura n’imibabaro ni izihe?

7 Indi mpamvu ituma habaho imibabaro ni uko abantu badatunganye. Abantu b’abanyabyaha bahora bahatanira gutegeka abandi, kandi ibyo bikunze gukurura intambara, gukandamiza abandi n’imibabaro. Mu Mubwiriza 8:9 habivuga neza hagira hati “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.” Indi mpamvu ituma habaho imibabaro ni “ibihe n’ibigwirira umuntu” (Umubwiriza 9:11). Abantu bakunze kugerwaho n’akaga kubera ko bari ahantu hashobora guteza akaga.

8, 9. Tuzi dute ko mu by’ukuri Yehova atwitaho?

8 Kumenya ko Yehova atari we uteza imibabaro birahumuriza. Ariko se rwose, Imana ibona ingorane duhura na zo? Igishimishije ni uko izibona! Tuzi ko Yehova atwitaho kubera ko Ijambo rye ryahumetswe ritubwira impamvu yaretse abantu bagakurikira inzira mbi. Hari ibibazo bibiri byatumye Imana ibyemera: uburenganzira bwayo bwo kuba umutegetsi w’ikirenga hamwe n’ubudahemuka bw’abantu. Kubera ko Yehova ari Umuremyi ushobora byose, ntahatirwa kutubwira impamvu areka imibabaro ibaho. Ariko arabitubwira kubera ko atwitaho.

9 Reka dusuzume ibindi bintu bigaragaza ko Imana itwitaho. Mu minsi ya Nowa, ubwo ububi bwari bwuzuye isi, ‘byayiteye agahinda mu mutima’ (Itangiriro 6:5, 6). Ese ubu bwo Imana ibona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo? Oya, kubera ko idahinduka (Malaki 3:6). Yanga akarengane kandi yanga kubona abantu bababara. Bibiliya yigisha ko vuba aha Imana izakuraho ibibi byose byatewe n’ubutegetsi bw’abantu na Satani. Ese icyo si ikintu cyemeza ko Imana itwitaho?

10. Yehova abona ate imibabaro igera ku bantu?

10 Abayobozi b’amadini bagaragaza Imana uko itari bavuga ko ibyago bitugeraho ari yo iba yabishatse. Ibinyuranye n’ibyo, Imana yifuza cyane gukuraho imibabaro y’abantu. Muri 1 Petero 5:7 hagira hati “yita kuri mwe.” Icyo ni cyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha!

Kuki turi ku isi?

11. Ni iki amadini akunze kwigisha ku birebana no kuba abantu baba ku isi?

11 Nimucyo noneho dusuzume ikibazo cya kabiri abantu benshi bibaza, ari cyo kivuga ngo “kuki turi ku isi?” Akenshi amadini asubiza avuga ko abantu baba ku isi mu gihe runaka gusa. Abona ko uyu mubumbe wacu ari ahantu umuntu amara igihe gito, akikomereza urugendo ajya ahandi hantu. Hari abayobozi b’amadini bigisha ibinyoma bavuga ko hari igihe Imana izarimbura uyu mubumbe. Izo nyigisho zituma abantu benshi bumva ko baziberaho uko bishakiye mu gihe bigishoboka, kuko ari nta kindi kibategereje uretse gupfa. Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku birebana n’impamvu turi ku isi?

12-14. Ni iki Bibiliya yigisha ku birebana n’umugambi Imana ifitiye isi n’abantu?

12 Imana ifitiye isi n’abantu umugambi mwiza cyane. ‘Ntiyaremye [isi] idafite ishusho,’ ahubwo “yayiremeye guturwamo” (Yesaya 45:18). Byongeye kandi, Yehova ‘yashyizeho imfatiro z’isi, kugira ngo itanyeganyega iteka’ (Zaburi 104:5). Kumenya ibyo bintu bifitanye isano n’umugambi Imana ifitiye isi n’abantu, bishobora kudufasha gusobanukirwa impamvu turi ku isi.

13 Mu itangiriro igice cya 1 n’icya 2 hagaragaza ko Yehova yateguye isi abyitondeye cyane kugira ngo iturweho. Mu mpera z’igihe cy’iremwa ry’umubumbe wacu, ibintu byose byari “byiza cyane” (Itangiriro 1:31). Imana yashyize umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, mu busitani bwiza cyane bwa Edeni, maze ibaha ibyokurya byiza bihagije. Imana yabwiye uwo mugabo n’umugore we ba mbere iti “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo.” Bari kubyara abana batunganye, bakagura imbago z’ubwo busitani bari batuyemo bugakwira isi yose kandi bagategeka inyamaswa mu buryo bwuje urukundo.—Itangiriro 1:26-28.

14 Umugambi wa Yehova ni uko isi iturwaho n’umuryango w’abantu batunganye iteka ryose. Ijambo ry’Imana rigira riti “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka” (Zaburi 37:29). Ni koko, abantu bagombaga kubaho iteka muri Paradizo ku isi. Uwo ni wo mugambi w’Imana, kandi icyo ni cyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha!

Bitugendekera bite iyo dupfuye?

15. Ni iki amadini menshi yigisha ku birebana n’uko bitugendekera iyo tumaze gupfa?

15 Noneho, nimucyo dusuzume ikibazo cya gatatu gihangayikisha abantu benshi: “bitugendekera bite iyo dupfuye?” Amadini menshi yigisha ko mu muntu harimo ikintu gikomeza kubaho iyo umubiri upfuye. Hari amadini amwe agikomeye ku gitekerezo cy’uko Imana ihanisha abantu babi umuriro w’iteka. Ariko se ibyo ni ukuri? Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku birebana n’urupfu?

16, 17. Dukurikije Bibiliya, abapfuye bari mu yihe mimerere?

16 Ijambo ry’Imana rigira riti “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye.” Kubera ko abapfuye “nta cyo bakizi,” ntibashobora kumva, kubona, kuvuga, kugira ibyiyumvo cyangwa gutekereza. Nta ngororano bizeye. Bazizera bate se kandi badashobora kugira ikintu na kimwe bakora? Byongeye kandi, ‘urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo, byose biba byarashize,’ kuko nta kintu bumva.—Umubwiriza 9:5, 6, 10.

17 Ibyo Bibiliya yigisha kuri iyo ngingo birasobanutse neza kandi birumvikana: abapfuye ntibakomeza kubaho. Nta kintu kiva mu mubiri wacu iyo dupfuye ngo gikomeze kubaho hanyuma kizavukire mu wundi mubiri, nk’uko bivugwa n’abemera ko iyo umuntu apfuye ubuzima bwe bwimukira mu wundi mubiri. Reka dufate urugero rubyumvikanisha neza. Ubuzima dufite twabugereranya n’urumuri rwa buji. Iyo urwo rumuri ruzimye, nta handi hantu rujya. Ruba ruzimye birangiye.

18. Mu gihe umwigishwa wa Bibiliya amaze kumenya ko abapfuye nta cyo bakizi, yagombye guhita asobanukirwa iki?

18 Tekereza ku ngaruka uko kuri koroheje ariko gufite imbaraga kugira ku bantu. Mu gihe umuntu wiga Bibiliya amenye ko abantu bapfuye nta cyo bakizi, yagombye guhita asobanukirwa ko abakurambere be, uko baba baramurakariye kose igihe bari bakiri bazima, badashobora kumugirira nabi. Yagombye no guhita amenya ko abo yakundaga bapfuye badashobora kumva, kubona, kuvuga, kugira ibyiyumvo cyangwa gutekereza. Ku bw’ibyo, ntibicirwa n’irungu rikabije muri purugatori cyangwa ngo bahanishwe umuriro w’iteka. Icyakora, Bibiliya yigisha ko hari abantu Imana izirikana izazura. Mbega ibyiringiro bihebuje!—Yohana 5:28, 29.

Igitabo gishya cyo gukoresha

19, 20. Kuba turi Abakristo biduha iyihe nshingano, kandi se ni ikihe gitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyagenewe mu buryo bwihariye gukoreshwa mu murimo wacu wo kubwiriza?

19 Twasuzumye ibibazo bitatu gusa abantu benshi bibaza. Kuri buri kibazo, icyo Bibiliya yigisha kirasobanutse kandi kirumvikana neza. Mbega ukuntu kugeza uko kuri ku bantu bifuza kumenya icyo Bibiliya yigisha bishimishije! Ariko hariho ibindi bibazo byinshi by’ingenzi abantu bafite imitima itaryarya bakenera kubonera ibisubizo bibanyuze. Kubera ko turi Abakristo, dufite inshingano yo kubafasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.

20 Kwigisha ukuri ko mu Byanditswe mu buryo bwumvikana kandi bugera ku mutima ntibyoroshye. Kugira ngo tubigereho, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yateguye igitabo cyo gukoresha mu murimo wacu wa gikristo (Matayo 24:45-47). Icyo gitabo cy’amapaji 224 gifite umutwe uvuga ngo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

21, 22. Ni ibihe bintu bishishikaje bigize igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

21 Icyo gitabo cyasohotse mu Makoraniro y’Intara y’Abahamya ba Yehova yo mu mwaka wa 2005/2006 yari afite umutwe uvuga ngo “Kumvira Imana,” kirimo ibintu byinshi bishishikaje. Urugero, gifite iriburiro riri ku mapaji atanu, rifasha cyane mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Birashoboka cyane ko bizakorohera kuganira n’umuntu ku mashusho n’imirongo y’Ibyanditswe biri muri iryo riburiro. Ushobora kandi gukoresha ingingo iri muri iryo riburiro wereka umwigishwa wa Bibiliya uko yabona ibice n’imirongo bya Bibiliya.

22 Icyo gitabo cyanditse mu mvugo yoroshye kandi yumvikana neza. Hashyizweho imihati kugira ngo kigere ku mutima w’umwigishwa binyuze mu gutuma yumva ko ibyo yiga bimureba uko bishoboka kose. Buri gice kibimburirwa n’ibibazo kandi kigasozwa n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Icyo Bibiliya yigisha.” Ako gasanduku kaba karimo ibisubizo by’ibibazo bishingiye ku Byanditswe byabimburiye igice. Amashusho meza n’amagambo ayaherekeje hamwe n’ingero biri muri iki gitabo, bizafasha umwigishwa gusobanukirwa ibitekerezo bishya. Nubwo icyo gitabo cyanditswe mu mvugo yoroshye, gifite umugereka uzatuma usuzuma ingingo 14 z’ingenzi mu buryo bwimbitse, mu gihe umwigishwa azaba akeneye ibisobanuro by’inyongera.

23. Ni ibihe bitekerezo byatanzwe ku birebana n’imikoreshereze y’igitabo Icyo Bibiliya yigisha mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya?

23 Igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyagenewe kudufasha kwigisha abantu bize amashuri atandukanye kandi bari mu madini atandukanye. Niba umwigishwa adafite ubumenyi kuri Bibiliya, mushobora kwiga incuro nyinshi kugira ngo murangize igice. Ntugaharanire kurangiza igice, ahubwo ujye wihatira kugera umwigishwa ku mutima. Niba adasobanukiwe urugero rwatanzwe mu gitabo, rusobanure cyangwa ukoreshe urundi. Tegura neza, ukore ibishoboka byose kugira ngo ukoreshe neza icyo gitabo, kandi usenge usaba Imana kugufasha kugira ngo ‘ukwiriranye neza ijambo ry’ukuri.’—2 Timoteyo 2:15.

Jya ushimira ku bw’igikundiro kitagereranywa ufite

24, 25. Ni ikihe gikundiro kitagereranywa Yehova yahaye abagize ubwoko bwe?

24 Yehova yahaye abagize ubwoko bwe igikundiro kitagereranywa. Yatumye tumenya ukuri ku bimwerekeyeho. Ntituzigere dupfobya icyo gikundiro dufite! Mu by’ukuri, Imana yahishe abibone imigambi yayo, iyihishurira abicisha bugufi. Ku birebana n’ibyo, Yesu yaravuze ati “ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato” (Matayo 11:25). Kuba mu bantu bicisha bugufi bakorera Yehova, Umuremyi w’Ijuru n’Isi, ni icyubahiro kidasanzwe.

25 Nanone, Imana yaduhaye igikundiro cyo kwigisha abandi ibyayo. Wibuke ko abigisha ibinyoma ku biyerekeyeho bayigaragaza uko itari. Ku by’ibyo, hari abantu benshi bafata rwose Yehova uko atari, batekereza ko atita ku bantu kandi ntagire impuhwe. Ese waba witeguye kubeshyuza ibyo binyoma, kandi ukabikora rwose ushishikaye? Ese wifuza ko abantu, aho baba bari hose, bamenya ukuri ku byerekeye Imana? Niba ubyifuza, kora uko ushoboye kose ugaragaze ko wumvira Imana binyuze mu kubwiriza no kwigisha abandi icyo Ibyanditswe bivuga ku bibazo bikomerera abantu. Abantu bifuza kumenya ukuri bakeneye kwiga icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha.

Ni gute wasubiza?

• Tuzi dute ko Imana itwitaho?

• Kuki turi ku isi?

• Bitugendekera bite iyo dupfuye?

• Ni ibihe bintu biri mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha byagushimishije mu buryo bwihariye?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 22]

Bibiliya yigisha ko imibabaro izavaho

[Aho amafoto yavuye]

Umukobwa uri iburyo hejuru: © Bruno Morandi/age fotostock; umugore uri ibumoso: AP Photo/Gemunu Amarasinghe; impunzi ziri hasi iburyo: © Sven Torfinn/Panos Pictures

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Abakiranutsi bazatura muri Paradizo iteka