Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Samweli yateje imbere ugusenga k’ukuri

Samweli yateje imbere ugusenga k’ukuri

Samweli yateje imbere ugusenga k’ukuri

UMUHANUZI Samweli yacyashye bagenzi be bari bahuje ukwizera basabaga guhabwa umwami w’umuntu, kandi abashishikariza kumvira Imana. Kugira ngo agaragaze ko yari umuhanuzi w’Imana, yasabye Yehova ikimenyetso cy’imvura y’amahindu. Iyo mvura y’amahindu ntiyakundaga kugwa muri Isirayeli muri icyo gihe cy’umwaka, ubwo babaga basarura ingano. Icyakora, Imana yatumye inkuba zikubita n’imvura iragwa, bituma abaturage batinya cyane Yehova n’uwari umuhagarariye, ari we Samweli.—1 Samweli 12:11-19.

Umuhanuzi Samweli yari n’umwanditsi. Inkuru yanditse zirimo ibintu bishishikaje byabaye mu mateka mu gihe cy’imyaka igera kuri 330, muri byo hakaba harimo n’ibikorwa by’ubutwari Abacamanza ba Isirayeli bakoze. Urugero, abantu bahereye ku nkuru y’ukuri ya Samusoni, umuntu wari ufite imbaraga kurusha abandi bose babayeho, maze bahimba ibisigo, indirimbo, amakinamico na za filimi (Abacamanza, igice cya 13-16). Nanone kandi, Samweli yanditse inkuru ya Rusi na nyirabukwe Nawomi, bombi bakaba bari barapfakaye kandi bakennye cyane. Iyo nkuru y’ukuri yarangiye neza, kandi na yo irashishikaje nk’iya Samusoni.—Rusi, igice cya 1-4.

Ni ayahe masomo twavana ku nyandiko za Samweli no ku mibereho ye? Ni gute yateje imbere ugusenga k’ukuri?

Ubuto bwe

Elukana, se wa Samweli, yasengaga Yehova kandi akaba umugabo wuje urukundo. Hana, umugore wa Elukana, yari akomeye mu buryo bw’umwuka. Ubwo Hana wari ingumba yari mu nzu ya Yehova i Shilo, yasenze atitiriza, ahiga umuhigo ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe” (1 Samweli 1:1-11). Ibyo byasobanuraga ko uwo mwana yari guturwa Yehova akamukorera.

Hana yasenze bucece. Iyo nkuru igira iti ‘iminwa ye [ni yo] yanyeganyegaga.’ Umutambyi Mukuru Eli yibwiye ko Hana yari yasinze, maze aramucyaha. Icyakora, Hana yamusobanuriye mu kinyabupfura ikibazo yari afite, maze Eli aramubwira ati “genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.” Yehova yarabimuhaye, kuko inkuru ikomeza igira iti “igihe gisohoye Hana asama inda, bukeye abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli ati ‘kuko namusabye Uwiteka.’”—1 Samweli 1:12-20.

Samweli yarezwe ‘ahanwa, yigishwa iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Samweli akimara gucuka, Hana yamujyanye mu nzu y’Imana i Shilo, maze amwereka Umutambyi Mukuru Eli. Ubwo rero Eli yamwitayeho, maze uwo mwana “akorera Uwiteka.” Ibyishimo byinshi Hana yari afite byagaragaye mu magambo akora ku mutima yo gushimira, yaje kwandikwa na Samweli ubwe.—1 Samweli 2:1-11.

Niba se uri umubyeyi, waba utera abana bawe inkunga kugira ngo bazakorere Yehova ubuzima bwabo bwose? Guteza imbere ugusenga k’ukuri ni bwo buryo bwiza kurusha ubundi umuntu yakoreshamo imbaraga ze.

Samweli ntiyatinze kumenyera ubuzima bwo mu rusengero. ‘Yakuriye imbere y’Uwiteka,’ kandi “atona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu.” Yiganaga imico y’Imana kandi ibyo byatumye abandi bamukunda.—1 Samweli 2:21, 26.

Amagambo nk’ayo ntiyashoboraga kuvugwa kuri bene Eli bari ibigoryi, ari bo Hofuni na Finehasi, ‘batari bazi Uwiteka.’ Barasambanaga kandi bakifatira inyama nziza kuruta izindi ku bitambo abaturage bazanaga mu rusengero. Imana yohereje umuhanuzi kugira ngo amenyeshe Eli igihano cyari kimutegereje, kikaba cyari gikubiyemo n’urupfu rw’abahungu be babiri (1 Samweli 2:12, 15-17, 22-25, 27, 30-34). Yehova yari gukoresha Samweli kugira ngo atange ubundi butumwa bw’urubanza.

Samweli aba umuhanuzi

Imana yabwiye Samweli iti ‘nabwiye [Eli] ko nzacira inzu ye urubanza rw’iteka ryose mbahora gukiranirwa yamenye, kuko abahungu be bizaniye umuvumo ntababuze.’ Gutanga ubwo butumwa ntibyari byoroshye, kandi Eli yahataga Samweli ngo ntagire ijambo na rimwe amuhisha. Ubwo rero Samweli yamutekerereje ibyo Yehova yari yavuze byose. Byamusabye ubutwari!—1 Samweli 3:10-18.

Samweli amaze gukura, Abisirayeli bose bamenye ko yari umuhanuzi w’Imana (1 Samweli 3:19, 20). Urubanza Samweli yahanuye rwatangiye ubwo Isirayeli yaneshwaga n’Abafilisitiya. Hofuni na Finehasi baguye ku rugamba, kandi Abafilisitiya banyaga isanduku y’isezerano ya Yehova. Eli amaze kumva ko abahungu be bapfuye n’Isanduku ikanyagwa, yahanutse ku ntebe ye agwa ingazi, akuba ijosi, arapfa.—1 Samweli 4:1-18.

Hashize imyaka makumyabiri, Samweli yateye Abisirayeli inkunga yo kureka gahunda y’ugusenga kw’ikinyoma. Babyitabiriye bakuraho ibigirwamana byabo, biyiriza ubusa kandi batura ibyaha byabo. Samweli yabatakambiye ku Uwiteka kandi abatambira igitambo cyoswa. Ingaruka zabaye izihe? Igihe Abafilisitiya babateraga, Imana yabashyize mu rujijo maze Abisirayeli bahindukirana uwo mwanzi baramuhashya. Kubera ko Yehova yari ashyigikiye Abisirayeli, ibintu byahindutse byiza mu buryo bugaragara, kandi Abisirayeli bisubiza ahantu Abafilisitiya bari barabanyaze.—1 Samweli 7:3-14.

Samweli yateje imbere ugusenga k’ukuri. Urugero, yafashe imwe mu minyago ayigenera kuzakoreshwa mu gusana inzu y’Uwiteka. Yagize uruhare mu gutegura iminsi mikuru ya Pasika no gushyira Abalewi b’Abakumirizi ku marembo (1 Ngoma 9:22; 26:27, 28; 2 Ngoma 35:18). Uko umwaka utashye, Samweli yavaga iwe i Rama akajya guca imanza mu midugudu inyuranye. Yari azwiho kuba inyangamugayo no kutabera. Kubera ko abaturage bubahaga Samweli, yashoboraga kubafasha mu buryo bw’umwuka (1 Samweli 7:15-17; 9:6-14; 12:2-5). Nta gushidikanya ko kuba yari inyangamugayo kandi akaba yari akomeye mu buryo bw’umwuka byatumye abantu benshi bakurikiza urugero rwe. Mbese hari icyo imibereho ya Samweli ikwigisha?

Abisirayeli basaba umwami

Samweli amaze gusaza, yashyizeho abahungu be, ari bo Yoweli na Abiya, ngo babe abacamanza. Icyakora, ‘ntibagendanye ingeso nk’ize, ahubwo biyobagirizaga gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera.’ Imyitwarire yabo yatumye abakuru ba Isirayeli basaba guhabwa umwami (1 Samweli 8:1-5). Samweli yabonaga ko ibyo byari bibi. Icyakora, igihe yabituraga Yehova, yaramushubije ati ‘si wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo’ (1 Samweli 8:6, 7). Imana yabwiye Samweli ngo ahe abo bantu ibyo bifuzaga kandi ngo ababurire ko igihe bari kuba bategekwa n’umwami w’umuntu, bari gutakaza uburenganzira bumwe na bumwe. Igihe abantu bakomezaga gutsimbarara, Yehova yateganyije ukuntu Samweli asiga Sawuli amavuta akaba umwami.—1 Samweli 8:6-22; 9:15-17; 10:1.

Samweli yemeye gushyigikira iyo gahunda nubwo yumvaga imuteye impungenge. Abisirayeli bamaze gutsinda Abamoni, Samweli yateranyirije abaturage i Gilugali kugira ngo ahimikire Sawuli (1 Samweli 10:17-24; 11:11-15). Samweli yasubiye mu mateka ya Isirayeli, yihanangiriza umwami n’abaturage ko bagombaga kumvira Yehova. Imana yashubije isengesho rya Samweli igusha imvura y’amahindu irimo inkuba n’imirabyo mu gihe itari isanzwe igwira, nk’uko twabivuze tugitangira. Iyo mvura y’amahindu yatumye abaturage bemera ko bacumuye ubwo bangaga Yehova. Igihe basabaga Samweli kubasabira, yarabashubije ati “ku bwanjye ntibikabeho ko ncumura ku Uwiteka nkareka kubasabira, ahubwo nzajya mbayobora inzira nziza itunganye.” Mbega urugero rwiza ku birebana no gukunda Yehova n’ubwoko bwe urukundo rudahemuka (1 Samweli 12:6-24)! Ese nawe wemera ubikunze gushyigikira gahunda za gitewokarasi no gusabira bagenzi bawe muhuje ukwizera?

Abantu babiri ba mbere babaye abami ba Isirayeli

Sawuli yari umuntu woroheje wemerwaga n’Imana (1 Samweli 9:21; 11:6). Amaherezo ariko, yaretse gukurikiza ubuyobozi bw’Imana. Urugero, Samweli yaramucyashye kuko yarambiwe agatamba igitambo aho gutegereza nk’uko yari yabitegetswe (1 Samweli 13:10-14). Igihe Sawuli yasuzuguraga akarokora Umwami Agagi w’Umwamaleki, Samweli yaramubwiye ati “Uwiteka na we aguciye ku ngoma ya Isirayeli uyu munsi, ayihaye umuturanyi wawe ukuruta.” Samweli ubwe yiyiciye Agagi kandi ajya kuririra Sawuli.—1 Samweli 15:1-35.

Amaherezo Yehova yabwiye Samweli ati “uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko aba umwami wa Isirayeli?” Yehova akimara kubwira Samweli atyo, yamwohereje i Betelehemu ngo ajye kwimika umuhungu wa Yesayi. Samweli yitegereje abahungu ba Yesayi umwe umwe kugeza ubwo Yehova yemereye ko Dawidi, wari umuhererezi, aba ari we usigwa amavuta. Uwo munsi, Samweli yize isomo ry’ingenzi cyane: ‘Uwiteka ntareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.’—1 Samweli 16:1-13.

Ubwo Samweli yababajwe cyane n’uko Sawuli atumviraga, birumvikana ko agomba kuba yaragize agahinda kenshi igihe Sawuli yangaga Dawidi kugeza ubwo ashaka kumwica. Nubwo Samweli yahuye n’ibyo bigeragezo, yakomeje kugira umwete no mu gihe yari ashaje kandi yakoraga ibyo yari ashoboye byose mu murimo wa Yehova.—1 Samweli 19:18-20.

Umurage Samweli yadusigiye

Igihe Samweli yapfaga, Abisirayeli baririye uwo muhanuzi wicishaga bugufi, akagira ubutwari kandi akaba yaragize ingaruka ku buzima bw’abantu benshi (1 Samweli 25:1). Samweli ntiyari atunganye, kandi rimwe na rimwe yakoraga amakosa. Nyamara nubwo hari aho yagiraga intege nke, yiyeguriye Yehova nta cyo amubangikanyije na cyo kandi yakoranaga umwete kugira ngo afashe abandi kubigenza batyo.

Ubu hari byinshi byahindutse uhereye mu gihe cya Samweli, ariko inkuru y’ubuzima bwe ikubiyemo amasomo y’ingirakamaro cyane kuri twe. Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ni uko Samweli yubahirije gahunda yo gusenga Yehova by’ukuri kandi akayiteza imbere. Mbese nawe ibyo ni byo ukora?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 16]

TEKEREZA KU BUZIMA BWA SAMWELI

• Kimwe n’uko ababyeyi ba Samweli bamwigishije Ijambo ry’Imana, jya urera abana bawe ‘ubahana, ubigisha iby’Umwami wacu.’—Abefeso 6:4.

• Jya utera abana bawe inkunga yo kumera nka Samweli, bakorere Yehova ubuzima bwabo bwose.

• Imico nk’iy’Imana Samweli yagaragaje yatumye abandi bamukunda, bityo adusigira urugero rwiza.

• Samweli yakoze uko ashoboye kose kugira ngo ateze imbere ugusenga k’ukuri kandi natwe ni ko twagombye kubigenza.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Samweli yateje imbere ugusenga k’ukuri, kandi yatangaga ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka abikunze