Ese twitega ko abandi ari bo gusa bagomba kuvugisha ukuri?
Ese twitega ko abandi ari bo gusa bagomba kuvugisha ukuri?
“NANGA ibinyoma kandi nanga kubeshywa!” Ayo magambo yavuzwe n’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka cumi n’itandatu. Benshi muri twe bumva bameze nka we. Twifuza guhabwa amakuru y’imvaho haba mu nyandiko cyangwa mu mvugo. Ariko se, twe tuvugisha ukuri mu byo tubwira abandi?
Mu iperereza ryakorewe mu Budage, abenshi mu bantu babajijwe bavuze ko “kubeshya mu tuntu duto duto, wenda bagamije kwirinda cyangwa kurinda bagenzi babo ingorane, ari ibintu byemewe rwose ndetse binakenewe kugira ngo abantu bashobore kubana neza.” Kandi hari umunyamakuru wanditse ati “kuvugisha ukuri kwambaye ubusa buri gihe ni byiza, ariko ntibishimisha.”
Ese twaba dushaka ko bagenzi bacu ari bo gusa batubwiza ukuri, ariko tukumva ko twe rimwe na rimwe tuba dufite impamvu zumvikana zo kutavugisha ukuri? Ese kuvugisha ukuri cyangwa kutakuvugisha hari icyo biturebaho? Ni izihe ngaruka zo kutavugisha ukuri?
Ingaruka zo kutavugisha ukuri
Reka turebe ingaruka mbi ziterwa no kutavugisha ukuri. Kubeshya bituma abashakanye batizerana kandi abagize umuryango bakishishanya. Amazimwe adafite ishingiro ashobora gutesha umuntu icyubahiro. Abakozi bariganya mu bucuruzi bahombya ababakoresha bigatuma ibicuruzwa birushaho guhenda. Kuriganya mu misoro bituma leta ihomba imisoro yagombaga gukoresha mu bikorwa biteza abaturage imbere. Iyo abashakashatsi babeshye mu bushakashatsi bwabo, bituma batakaza akazi keza bari bafite kandi bigatesha agaciro ibigo byubahwaga cyane byabateraga inkunga. Uburiganya abantu bakora bagamije gukira vuba, butuma abashoramari bashukika vuba bahomba imitungo bari barazigamye ubuzima bwabo bwose, cyangwa bikabazanira ingorane zikomeye kurushaho. Ntibitangaje rero kuba Bibiliya itubwira ko bimwe mu bintu Yehova Imana yanga urunuka, harimo “ururimi rubeshya” ndetse n’“umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma”!—Imigani 6:16-19.
Iyo ikinyoma gihawe intebe, gishobora kugira ingaruka mbi, haba ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku bantu bose muri rusange. Ibyo nta wapfa kubihakana. None se kuki abantu bavuga ibinyoma babigambiriye? Ese kuvuga ibintu bitari ukuri ni ko buri gihe biba ari ukubeshya? Ibisubizo by’ibyo bibazo hamwe n’iby’ibindi bibazo, birasuzumwa mu ngingo ikurikira.
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Kubeshya bituma abashakanye batizerana