Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
‘Intambara y’Imana ishoborabyose’ yo kuri Harimagedoni ni iki, kandi se izarangira ite?—Ibyahishuwe 16:14, 16.
Mu magambo yoroheje, Harimagedoni ni intambara izabera ku isi hose mu gihe kiri imbere; muri iyo ntambara ni bwo Umwami Yehova yashyizeho ari we Yesu Kristo, azarimbura abanzi b’Imana. Bibiliya isobanura ko ‘imyuka y’abadayimoni’ ihururiza abo banzi, ni ukuvuga “abami bo mu isi yose,” kujya “mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose. Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni.”—Ibyahishuwe 16:14, 16.
Aho hantu Imana izarwanira n’abanzi bayo si ahantu nyahantu. Izina Harimagedoni risobanura “umusozi wa Megido” (Ibyahishuwe 16:16). Ntihigeze habaho umusozi witwa utyo. Ikindi kandi, “abami bo mu isi n’ingabo zabo” ntibashobora guhurira ahantu hamwe (Ibyahishuwe 19:19). Ahubwo aho ‘hantu’ hagereranya imimerere abategetsi bo mu isi n’abambari babo bagenda baganishwamo, iyo mimerere ikaba ari iyo kurwanya Yehova n’“ingabo zo mu ijuru” ziyobowe n’“Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware” ari we Yesu Kristo.—Ibyahishuwe 19:14, 16.
Mu buryo bwumvikana, ijambo “Harimagedoni” rifitanye isano n’umujyi wo muri Isirayeli ya kera witwaga Megido. Uwo mujyi wari ahantu h’ingenzi mu bya gisirikare, mu burasirazuba bw’Umusozi wa Karumeli, aho imihanda y’ingenzi mu by’ubucuruzi no mu bya gisirikare yo muri icyo gihe yahuriraga. Ni na ho haberaga intambara zikaze ku buryo uwahatsindiraga yabaga atsinze bidasubirwaho. Urugero, “ku migezi y’i Megido” ni ho umucamanza wo muri Isirayeli witwaga Baraki yatsindiye ingabo zari zikomeye z’Abanyakanaani zari ziyobowe na Sisera (Abacamanza 4:12-24; 5:19, 20). Nanone kandi, mu duce two hafi yaho, ni ho umucamanza Gideyoni yatsindiye Abamidiyani (Abacamanza 7:1, 2). Kuba Bibiliya igereranya Megido n’intambara yegereje, bitwizeza ko Imana izakoresha Umwana wayo igatsinda mu buryo budasubirwaho izo ngabo zose ziyirwanya.
Iyo ntambara izarangira ite? Intambara ya Harimagedoni izavanaho ukononekara kose n’ububi bwose. Izaba intangiriro y’igihe gihebuje kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka y’abantu (Ibyahishuwe 21:1-4). Isi izaba iyobowe n’Ubwami bw’Imana burangwa n’urukundo, izahinduka paradizo abakiranutsi bazabamo iteka.—Zaburi 37:29.