Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu nishimira guhindura abantu abigishwa

Impamvu nishimira guhindura abantu abigishwa

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Impamvu nishimira guhindura abantu abigishwa

Byavuzwe na Pamela Moseley

Mu mwaka wa 1941, igihe intambara yacaga ibintu mu Bwongereza, mama yanjyanye mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye mu mujyi wa Leicester. Twateze amatwi disikuru yihariye yatanzwe n’umuvandimwe Joseph Rutherford, yavugaga ibirebana n’abana. Igihe jye na mama twabatirizwaga muri iryo koraniro, nabonye ko abantu bari baradufashije kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bari bishimye cyane. Icyo gihe siniyumvishaga uburyo umurimo wo guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo uhesha ibyishimo byinshi.

MU MWAKA wa 1940, ni bwo twatangiye kugira amajyambere kugeza ubwo duhinduka abigishwa. Ndacyibuka umunsi wari uteye ubwoba, umunsi Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiriyeho muri Nzeri 1939. Nabonye mama arira ari na ko akomeza kwibaza ati “kuki nta mahoro ari ku isi?” Ababyeyi banjye bombi bari barabaye abasirikare mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, kandi bari bariboneye ububi bwayo. Icyo kibazo mama yari afite yakibajije umuvugabutumwa w’Umwangilikani wo mu mujyi wa Bristol. Uwo muvugabutumwa yaramubwiye gusa ati “intambara zahozeho kandi zizahoraho.”

Icyakora, nyuma yaho gato hari umugore ukuze wadusuye. Uwo mugore yari Umuhamya wa Yehova. Mama yamubajije cya kibazo yibazaga ati “kuki nta mahoro ari ku isi?” Uwo Muhamya yamusobanuriye ko intambara ari kimwe mu bimenyetso biranga iminsi y’imperuka y’iyi si yuzuye urugomo (Matayo 24:3-14). Bidatinze twatangiye kwigana Bibiliya n’umukobwa we. Bombi bari mu bantu batwitegerezaga bishimye igihe twabatizwaga. Kuki umurimo wo guhindura abantu abigishwa uhesha abantu ibyishimo? Nyuma yaho naje kumenya impamvu. Reka mbabwire bimwe mu bintu namenye mu myaka irenga 65 maze nkora umurimo wo guhindura abantu abigishwa.

Uko namenye ko kwigisha bihesha ibyishimo

Natangiye kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami mfite imyaka 11, mba mu mujyi wa Bristol. Hari umuvandimwe wampaye icyuma gifata amajwi kikanayasohora cyitwa phonographe hamwe n’ikarita y’ubuhamya, maze arambwira ati “ubu rero, wowe ugiye gusura ingo zose ziri kuri uru ruhande rw’umuhanda.” Ubwo naragiye ndabwiriza kandi nari jyenyine. Birumvikana ko nari mfite ubwoba bwinshi. Nyir’inzu namwumvishaga disikuru ishingiye kuri Bibiliya, hanyuma nkamwereka ikarita y’ubuhamya imutumirira kwemera ibitabo bishingiye kuri Bibiliya.

Mu ntangiriro y’imyaka ya za 50, icyo twibandagaho cyane igihe twabaga tubwiriza ku nzu n’inzu, ni ugusomera abantu Bibiliya. Kubera ko muri kamere yanjye nagiraga amasonisoni, mu mizo ya mbere kuganira n’abantu tutaziranye no kubasobanurira imirongo yo muri Bibiliya byarangoye. Ariko nyuma yaho natangiye kwigirira icyizere. Icyo gihe ni bwo mu by’ukuri natangiye kwishimira umurimo. Abantu bamwe babonaga ko turi abacuruzi b’ibitabo gusa. Ariko iyo twabasomeraga ndetse tukabasobanurira imirongo yo muri Bibiliya, babonaga ko turi abigisha b’Ijambo ry’Imana. Nishimiraga cyane uwo murimo ku buryo nifuzaga kuwifatanyamo mu buryo bwagutse kurushaho. Bityo, muri Nzeri 1955 natangiye umurimo w’igihe cyose ndi umupayiniya.

Kwihangana bihesha ingororano

Kimwe mu bintu bya mbere namenye, ni uko gukomeza kwihangana mu bugwaneza bishobora guhesha ingororano. Igihe kimwe, nahaye umugore witwa Violet Morice igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Ngarutse kumureba, yafunguye urugi ararurangaza maze aripfumbata, atega amatwi yitonze igihe namusobanuriraga imirongo y’Ibyanditswe. Buri gihe iyo nabaga namusuye, wabonaga asa n’ushimishijwe by’ukuri. Ariko musabye ko twashyiraho gahunda ihoraho yo kwiga Bibiliya, yarambwiye ati “oya! Abana nibamara kuba bakuru ni bwo nziga Bibiliya.” Mbega ngo biranca intege! Bibiliya ivuga ko hari igihe cyo “gushaka n’igihe cyo kuzimiza” (Umubwiriza 3:6). Ariko niyemeje kudaterera iyo.

Hashize ukwezi nasubiye gusura Violet, dusuzumira hamwe indi mirongo mike y’Ibyanditswe. Bidatinze, natangiye kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya iwe ku muryango buri cyumweru. Nyuma yaho yaje kumbwira ati “ndumva byarushaho kuba byiza ugiye uza tukigira mu nzu, si byo se?” Mbega ukuntu Violet yaje kuba incuti yanjye magara akaba na mugenzi wanjye duhuje ukwizera mwiza cyane! Violet yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova.

Umunsi umwe, Violet yatangajwe kandi ababazwa cyane no kumenya ko umugabo we yamutaye kandi ko yari yaragurishije inzu yabo atamubwiye. Igishimishije ni uko uwo munsi nyuma ya saa sita yahise abona indi nzu abifashijwemo n’umuvandimwe w’incuti. Kugira ngo agaragaze ko ashimira Yehova, yafashe umwanzuro wo kumara igihe gisigaye cy’ubuzima bwe ari umupayiniya. Maze kubona ukuntu agira ishyaka mu guteza imbere ugusenga k’ukuri abifashijwemo n’umwuka wa Yehova, namenye impamvu guhindura abantu abigishwa bihesha ibyishimo. Mu by’ukuri, icyo gihe niyemeje kuzakora uwo murimo mu buzima bwanjye bwose.

Mu mwaka wa 1957, jye na Mary Robinson twoherejwe gukorera umurimo w’ubupayiniya mu gace kiganjemo inganda ka Rutherglen, mu mujyi wa Glasgow ho muri Écosse. Igihe twabwirizaga hari igihu, umuyaga, imvura ndetse n’urubura; ariko imihati yacu ntiyapfuye ubusa. Umunsi umwe nahuye na Jessie, yishimira ko twigana Bibiliya. Umugabo we witwa Wally wari Umukomunisiti, we yabanje kwanga ko tuvugana. Uwo mugabo amaze kwiga Bibiliya no kumenya ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzatuma abantu bagira imibereho myiza, yarishimye cyane. Nyuma y’igihe, bombi batangiye umurimo wo guhindura abantu abigishwa.

Uko abantu bakiriye ubutumwa ku ncuro ya mbere bishobora kuguca intege

Nyuma yaho twaje koherezwa mu ifasi nshya mu mujyi wa Paisley, muri Écosse. Umunsi umwe igihe nabwirizaga muri uwo mujyi, hari umugore wambonye ahita akubitaho urugi. Ariko nyuma y’igihe gito yaje kunshaka kugira ngo ansabe imbabazi. Nagiye kumureba mu cyumweru cyakurikiyeho, maze arambwira ati “numvise bisa naho ari Imana nafungiranye, biba ngombwa rero ko nza kukureba.” Uwo mugore yitwaga Pearl. Yambwiye ko incuti ze na bene wabo bari baramutengushye, ku buryo yasenze Imana ayisaba incuti nyakuri. Yarambwiye ati “ni bwo nagiye kubona, mbona uraje. Ubu rero menye ko iyo ncuti nyakuri igomba kuba ari wowe.”

Kuba incuti ya Pearl ntibyari byoroshye. Yari atuye mu mpinga y’umusozi uhanamye, kandi nagombaga kuwuterera n’amaguru. Ubwo najyaga iwe kumufata ngo tujyane mu materaniro ku ncuro ya mbere, haguye imvura ivanze n’umuyaga ku buryo yari hafi kuntura hasi. Umutaka nari mfite waracitse ndawujugunya. Hashize amezi atandatu Pearl ambonye agakinga urugi, yagaragaje ko yiyeguriye Imana arabatizwa.

Nyuma yaho gato, umugabo we yafashe umwanzuro wo kwiga Bibiliya, maze hashize igihe gito atangira kumperekeza mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Nk’uko byari bisanzwe, imvura yaragwaga. Yarambwiye ati “ntibiguhangayikishe. Njya mara amasaha n’amasaha mpagaze mu mvura nk’iyi ndeba umupira w’amaguru; ubwo rero, nta gushidikanya ko nshobora no kubikorera Yehova.” Buri gihe nishimiraga umwuka wo kwiyemeza warangaga abantu bo muri Écosse.

Mbega ukuntu byanshimishije cyane igihe nasubiragayo hashize imyaka ibarirwa muri mirongo nyuma yaho, maze nkabona abenshi mu bantu twiganye Bibiliya bagishikamye mu kwizera! Ngibyo ibyishimo bibonerwa mu murimo wo guhindura abantu abigishwa (1 Abatesalonike 2:17-20). Mu mwaka wa 1966, hashize imyaka irenga umunani nkorera umurimo w’ubupayiniya muri Écosse, natumiriwe kwiga mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi kugira ngo ntozwe kuzaba umumisiyonari.

Njya kubwiriza mu kindi gihugu

Naje koherezwa muri Boliviya mu mujyi ushyuha wa Santa Cruz. Nasanze hari itorero ryari rigizwe n’ababwiriza 50. Uwo mujyi wanyibukije imiterere y’uturere two mu burengerazuba bwa Amerika najyaga mbona mu mafilimi ya Hollywood. Iyo nshubije amaso inyuma, nsanga naragize ubuzima bw’umumisiyonari usanzwe. Sinigeze na rimwe mpura n’ingona cyangwa abantu bariye karungu. Sinigeze nyoba ndi mu butayu cyangwa ngo ndohamire mu bwato buri mu nyanja. Ibyo ari byo byose, umurimo wo guhindura abantu abigishwa waranshimishije cyane.

Umuntu wa mbere twiganye Bibiliya mu mujyi wa Santa Cruz ni umugore witwa Antonia. Kwigisha Bibiliya mu Gihisipaniya byarangoye. Igihe kimwe, agakobwa gato ka Antonia karavuze kati “ariko mama, uyu muntu arimo aravuga ururimi ashyiramo amakosa kugira ngo adusetse gusa?” Amaherezo Antonia n’umukobwa we witwa Yolanda baje guhinduka abigishwa. Incuti ya Yolanda bari barahimbye Dito, yigaga muri Kaminuza mu ishami ry’Amategeko, na yo yatangiye kwiga Bibiliya no kuza mu materaniro yacu. Iyo ncuti ye yanyigishije ikindi kintu ku birebana no kwigisha ukuri kwa Bibiliya: hari igihe biba ngombwa gucyamura umuntu mu bugwaneza.

Igihe Dito yatangiraga kujya asiba kuri gahunda yo kwiga Bibiliya, naramubwiye nti “Dito, Yehova ntahatira abantu gushyigikira Ubwami bwe. Ugomba guhitamo.” Amaze gusubiza ko yashakaga gukorera Imana, naramubwiye nti “hano ufite amafoto y’umuyobozi uharanira ivugurura. Ese hagize umushyitsi uyabona, yavuga ko wahisemo gushyigikira Ubwami bw’Imana?” Nguko uko namucyamuye mu bugwaneza.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, hatangiye intambara yo guharanira ko ibintu bihinduka, maze abanyeshuri bo muri kaminuza batangira kurasana n’abapolisi. Dito yabwiye incuti ye mu ijwi riranguruye ati “dusohoke tuve aha ngaha.” Uwo mugenzi we yaramushubije ati “oya, uyu ni wo munsi ukomeye twari twarategereje.” Uwo mugenzi we yafashe imbunda, yiruka agana hejuru y’inzu ya kaminuza. Ari mu bantu umunani b’incuti za Dito bapfuye uwo munsi. Tekereza ukuntu numva nishimye iyo mbonye uwo mugabo witwa Dito, washoboraga gupfa uwo munsi iyo ataza gufata umwanzuro wo guhinduka Umukristo nyakuri!

Niboneye uko umwuka wa Yehova ukora

Umunsi umwe, nahise ku rugo nibwira ko narangije gusura abarubagamo, maze umugore wo muri urwo rugo arampamagara. Uwo mugore yitwaga Ignacia. Yari azi iby’Abahamya ba Yehova ariko umugabo we witwa Adalberto, wari umupolisi mukuru kandi ufite ibigango, yaramurwanyaga cyane, bikamubuza gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Kubera ko hari inyigisho nyinshi zo muri Bibiliya zamuteraga urujijo, natangiye kwigana na we Bibiliya. Nubwo Adalberto yari yariyemeje kumubuza kwiga Bibiliya, nashoboye kumarana na we umwanya munini tuganira ku bindi bintu. Iyo yabaye intambwe ya mbere yatumye tuba incuti.

Tekereza ukuntu numvise nishimye igihe nabonaga Ignacia ahinduka umwe mu bagize itorero, witaga ku babaga bakeneye guhumurizwa kandi akagira uruhare mu gutuma barushaho kumererwa neza mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri! Nyuma yaho umugabo we ndetse n’abana be batatu babaye Abahamya. Mu by’ukuri, Adalberto amaze gusobanukirwa ubutumwa bwiza, yagiye ku biro by’abapolisi aganira na bo afite ishyaka ryinshi, ku buryo abapolisi 200 bakoresheje abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!

Yehova ni we ukuza

Nyuma y’imyaka itandatu namaze nkorera umurimo mu mujyi wa Santa Cruz, noherejwe mu murwa mukuru wa Boliviya ari wo La Paz, aho namaze imyaka 25 yakurikiyeho. Mu ntangiriro y’imyaka ya za 70, Inzu y’ishami y’Abahamya ba Yehova yari mu mujyi wa La Paz yabagamo abakozi 12 gusa. Kubera ko umurimo wo kubwiriza wagendaga waguka, hari hakenewe amazu manini kuruta ayari asanzwe. Ibiro by’ishami bishya byubatswe mu mujyi wa Santa Cruz wagendaga waguka mu buryo bwihuse. Mu mwaka wa 1998, ibiro by’ishami byimuriwe muri uwo mujyi maze ntumirirwa kuba umwe mu bakora kuri ibyo biro by’ishami, ubu barenga 50.

Mu mwaka wa 1966, mu mujyi wa Santa Cruz hari itorero rimwe; ariko ubu hari amatorero arenga 50. Icyo gihe muri Boliviya yose hari Abahamya 640, none ubu hari abagera ku 18.000.

Nshimishwa n’uko nagize icyo ngeraho mu ifasi noherejwemo muri Boliviya. Icyakora, buri gihe nterwa inkunga n’Abakristo bagenzi banjye b’indahemuka bo hirya hino. Twese twishimira imigisha Yehova aduha mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Mu by’ukuri, kwifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa birashimisha cyane.—Matayo 28:19, 20.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Nkora umurimo w’ubupayiniya muri Écosse

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Nkora ku biro by’ishami byo muri Boliviya; (hagati mu ruziga) twahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 42 rya Galeedi