Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki tugomba kuvugisha ukuri?

Kuki tugomba kuvugisha ukuri?

Kuki tugomba kuvugisha ukuri?

IGIHE Manfred yari afite imyaka 18, yatozwaga kuzakora imirimo yo mu biro. * Isosiyete yakoragamo yamwohereje hamwe n’abandi benshi, kwiga mu ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’akazi bakoraga. Bajyagayo iminsi ibiri mu cyumweru. Umunsi umwe, amasomo yari yarangiye mbere y’isaha bari basanzwe batahiraho. Amategeko agenga isosiyete bakoreraga yateganyaga ko biramutse bigenze bityo, abanyeshuri bagombaga gusubira ku kazi mu gice cy’umunsi gisigaye cyose. Aho gusubira ku kazi, ba banyeshuri bose barisohokeye bajya kwinezeza. Manfred we yasubiye ku kazi, bihurirana n’uko umuyobozi w’isosiyete ushinzwe amahugurwa yari yaje. Uwo muyobozi abonye Manfred aramubaza ati “kuki utagiye ku ishuri uyu munsi? Bagenzi bawe bari he?” Manfred yari kumusubiza iki?

Dore ukuntu imimerere Manfred yari arimo yari igoye: ese yari kuvugisha ukuri cyangwa yari guhishira abanyeshuri bagenzi be? Kuvugisha ukuri muri iyo mimerere byari gutuma bagenzi be bahura n’ingorane, bigatuma bamwitwaraho umwikomo. Ese kutavugisha ukuri mu mimerere nk’iyo birakwiriye? Wari gukora iki iyo uza kuba uri mu mwanya wa Manfred? Ibyabaye kuri Manfred turaza kubigarukaho, reka tubanze dusuzume ibintu tugomba kwitondera mu gihe tugomba kwiyemeza kuvugisha ukuri cyangwa kutavugisha ukuri.

Ukuri n’ikinyoma bihora bihanganye

Mu ntangiriro y’amateka y’abantu, ibintu byose byari bishingiye ku kuri. Nta wavugaga ibintu uko bitari, nta buryarya bwariho cyangwa kugoreka ukuri. Yehova Umuremyi, ni “Imana ivugisha ukuri.” Ijambo rye ni ukuri, kandi yamagana ibinyoma n’abanyabinyoma.—Zaburi 31:5, NW; Yohana 17:17; Tito 1:2.

Niba ari uko bimeze se, ikinyoma cyaje gite? Igisubizo nyacyo cy’icyo kibazo cyatanzwe na Yesu, igihe yabwiraga abayobozi b’idini bo mu gihe cye bamurwanyaga kandi bashaka kumwica, ati “mukomoka kuri so Satani, kandi mwifuza gukora ibyo so yifuza. Uwo yabaye umwicanyi agitangira, kandi ntiyashikamye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we. Iyo avuga ibinyoma aba avuga ibihuje na kamere ye, kuko ari umubeshyi kandi akaba se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Ahangaha Yesu yerekezaga ku byabaye mu busitani bwa Edeni, ubwo Satani yoshyaga umugabo n’umugore ba mbere kugomera Imana, bigatuma bakora icyaha cyabakururiye urupfu.—Itangiriro 3:1-5; Abaroma 5:12.

Amagambo Yesu yivugiye agaragaza neza ko Satani ari we “se w’ibinyoma,” akaba ari we wadukanye ibyo kubeshya no kutavugisha ukuri. Satani akomeje kuba umubeshyi kabuhariwe kandi rwose ni we ‘uyobya abari mu isi bose.’ Akwiriye kuryozwa ingaruka zose ikinyoma cyogeye cyagize ku bantu muri iki gihe.—Ibyahishuwe 12:9.

Satani Umwanzi ni we watumye ukuri gutangira guhangana n’ikinyoma kandi n’ubu iyo ntambara iracyakomeza. Uko guhangana kwageze mu nzego zose z’imibereho y’abantu ndetse kugira n’ingaruka kuri buri muntu ku giti cye. Uburyo umuntu abaho bugaragaza uruhande arimo; niba ari umunyakuri cyangwa umunyabinyoma. Imibereho y’abari mu ruhande rw’Imana ishingiye ku kuri ko mu ijambo ry’Imana, Bibiliya. Umuntu wese udakurikiza inzira y’ukuri, yaba abizi cyangwa atabizi, aba ari mu maboko ya Satani kuko “ab’isi bose bari mu Mubi.”—1 Yohana 5:19; Matayo 7:13, 14.

Kuki abantu bakunda kubeshya?

Kuba “ab’isi bose” bari mu maboko ya Satani, bituma twiyumvisha impamvu abantu benshi babeshya. Ariko twagombye kwibaza impamvu Satani, “se w’ibinyoma,” akora ibintu nk’ibyo. Satani yari azi ko Yehova ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’ikirenga w’ibintu byose yaremye, hakubiyemo n’umugabo n’umugore ba mbere. Ariko Satani yifuje uwo mwanya w’icyubahiro udasanzwe, azi neza ko atari awukwiriye. Bitewe n’umururumba n’irari rishingiye ku bwikunde, yacuze umugambi wo kwigarurira umwanya Yehova afite. Kugira ngo Satani abigereho, yakoresheje ikinyoma no kuriganya.—1 Timoteyo 3:6.

Byifashe bite se muri iki gihe? Ese wowe ntiwemera ko umururumba n’irari rishingiye ku bwikunde, ari byo ahanini bitera abantu benshi kubeshya? Abacuruzi b’abanyamururumba, abanyapolitiki bamunzwe na ruswa ndetse n’idini ry’ikinyoma, birangwa no kuriganya, kuvuga ibinyoma, uburyarya no guhishahisha. Ibyo biterwa n’iki? Ese ibyo ntibiterwa n’uko abantu baba bafite umururumba n’irari ryo gutera imbere cyangwa kuba abakire, kugira ububasha, cyangwa kuzamuka mu nzego badakwiriye? Salomo, Umwami w’umunyabwenge wa Isirayeli ya kera, yatanze umuburo ugira uti “uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa” (Imigani 28:20). Naho intumwa Pawulo we yanditse ko “gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose” (1 Timoteyo 6:10). Ni ko bimeze rero ku muntu urarikira kugira ububasha cyangwa kuzamuka mu ntera.

Hari indi mpamvu ituma abantu babeshya. Baba batinya ko baramutse bavugishije ukuri byabagwa nabi cyangwa bigatuma abantu babibazaho. Ni ibintu bisanzwe mu bantu kwifuza gukundwa cyangwa kwemerwa n’abandi. Icyakora, icyo cyifuzo cyo gushaka gushimisha abantu gishobora gutuma bagoreka ukuri, n’iyo byaba atari cyane, kugira ngo batwikire amakosa yabo, bahishe ibintu bidashimishije byababayeho, cyangwa bashaka kugaragara neza mu maso y’abantu. Salomo yavuze ukuri igihe yandikaga ati “gutinya abantu kugusha mu mutego, ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro.”—Imigani 29:25.

Tubere indahemuka Imana ivugisha ukuri

Manfred yashubije iki igihe wa mukoresha yamusabaga kwisobanura? Manfred yavugishije ukuri. Yaravuze ati “mwarimu yadusezereye hakiri kare uyu munsi, maze ngaruka ku kazi. Bagenzi banjye bo ariko sinshobora kubavugira. Wenda ushobora kuza kubibariza buri wese ku giti cye.”

Manfred yashoboraga gusubiza akoresheje amayeri bigatuma bagenzi be bamwemera. Ariko kandi, yari afite impamvu zo kuvugisha ukuri. Manfred ni umwe mu Bahamya ba Yehova. Kuvugisha ukuri byatumye agira umutimanama utamucira urubanza. Byatumye kandi umukoresha we amugirira icyizere. Muri ako kazi Manfred yatozwaga kuzakora, yoherejwe mu rwego rushinzwe gukora imitako mu mabuye y’agaciro, aho ubusanzwe abantu batozwa akazi batari bemerewe gukora. Nyuma y’imyaka 15, Manfred yazamuwe mu ntera ahabwa umwanya w’ubuyobozi muri iyo sosiyete. Wa muyobozi yaramuterefonnye kugira ngo amushimire kandi amwibutsa cya gihe yigeze kuvugisha ukuri.

Kubera ko Yehova ari Imana ivugisha ukuri, umuntu wese ushaka kugirana imishyikirano ya bugufi na we agomba ‘kwiyambura ibinyoma’ kandi ‘akavugisha ukuri.’ Umugaragu w’Imana agomba gukunda ukuri. Umunyabwenge Salomo yaranditse ati “umuhamya w’ukuri ntabeshya.” None se ikinyoma ni iki?—Abefeso 4:25; Imigani 14:5.

Ikinyoma ni iki?

Ikinyoma icyo ari cyo cyose kiba kinyuranye n’ukuri; ariko ikintu cyose kinyuranye n’ukuri si ko aba ari ikinyoma. Kubera iki? Hari inkoranyamagambo imwe isobanura ko ikinyoma ari “ikintu cyose umuntu ahamya ko ari ukuri ariko we azi neza ko atari ukuri, afite intego yo kuriganya.” Ni koko, kubeshya byumvikanisha kuriganya ubigambiriye. Bityo, kuvuga ibintu bidahuje n’ukuri ariko utabigambiriye, urugero nko guha umuntu ibimenyetso bitari byo cyangwa imibare itari yo bitewe no kwibeshya, ntibyafatwa nko kubeshya.

Ikindi kandi, tugomba kubanza gusuzuma niba umuntu utubaza amakuru ku bintu runaka afite uburenganzira bwo guhabwa igisubizo nyacyo. Reka dufate urugero. Tuvuge ko Manfred yabajijwe icyo kibazo n’umuyobozi w’indi sosiyete. Ese byari gusaba ko Manfred amurondorera buri kantu kose? Si ngombwa. Kubera ko uwo muyobozi atari kuba afite uburenganzira bwo guhabwa ayo makuru, nta cyari guhatira Manfred kuyamuha. Biranumvikana kandi ko no muri iyo mimerere bitari kuba bikwiriye ko Manfred amubeshya.

Ni uruhe rugero Yesu Kristo yatanze ku bijyanye n’ibyo? Igihe kimwe, Yesu yarimo aganira n’abantu batari abigishwa be bashakaga kumenya gahunda ze z’urugendo. Bamugiriye inama bati “va hano ujye i Yudaya.” Yesu yabashubije iki? Yaravuze ati “mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru [i Yerusalemu], ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora.” Nyamara nyuma yaho gato Yesu yagiye i Yerusalemu mu minsi mikuru. Kuki se yabashubije atyo? Ni uko batari bafite uburenganzira bwo kumenya buri kintu cyose kirebana n’aho yagombaga kuba ari. Yesu ntiyababeshye; ariko kandi, yabahaye igisubizo kituzuye kugira ngo yirinde ingorane bashoboraga kumuteza cyangwa se bashoboraga guteza abigishwa be. Icyo nticyari ikinyoma kuko intumwa Petero yaje kwandika ibya Kristo, agira ati “nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke.”—Yohana 7:1-13; 1 Petero 2:22.

Petero we byaje kumugendekera bite? Ese mu ijoro bafashemo Yesu, Petero ntiyabeshye inshuro eshatu, ahakana ko atazi Yesu? Ni koko Petero yarateshutse arabeshya abitewe no gutinya abantu. Ariko yahise ‘arira cyane’ kandi arihana, icyaha cye arakibabarirwa. Ikigeretse kuri ibyo, yakuye isomo ku ikosa yakoze. Mu minsi mike yakurikiyeho, yahamije Yesu mu ruhame kandi igihe abayobozi b’Abayahudi b’i Yerusalemu bamushyiragaho iterabwoba ngo areke guhamya Yesu, yabyanze amaramaje. Mu by’ukuri, Petero yigeze gucika intege ariko nyuma yaho yahise yongera kugira imbaraga. Ibyo byagombye kutubera isoko y’inkunga twese kuko dushobora guheranwa mu buryo bworoshye n’intege nke, tugasitara mu magambo cyangwa mu bikorwa.—Matayo 26:69-75; Ibyakozwe 4:18-20; 5:27-32; Yakobo 3:2.

Ukuri kuzahabwa intebe iteka ryose

Mu migani 12:19 hagira hati “ikivuzwe cy’ukuri kiraramba, ariko iby’ururimi rubeshya bishira vuba.” Ni koko amagambo y’ukuri araramba, akamara igihe. Iyo abantu biyemeje kuvugisha ukuri kandi bagakora ibihuje n’ibyo bavuga, bituma imishyikirano bagirana irushaho gushinga imizi kandi igashimisha. Nanone kandi, kuvugisha ukuri bihesha izindi nyungu. Muri zo hakubiyemo kugira umutimanama utaducira urubanza, kuvugwa neza, kugira imishyikirano ihamye mu ishyingiranwa, mu muryango, mu ncuti zacu ndetse no mu kazi dukora.

Ku rundi ruhande ikinyoma ntikiramba. Ururimi ruvuga ibinyoma rushobora guhabwa intebe igihe gito, kandi ikinyoma ntikimara igihe kirekire kitagaragaye. Ikirenze ibyo kandi, Yehova we Mana ivugisha ukuri, yashyizeho igihe ntarengwa agomba kumara yihanganiye ikinyoma n’abagikwirakwiza. Bibiliya idusezerenya ko Yehova azakuraho burundu ibishuko bya Satani umwanzi, se w’ibinyoma, uyobya abari mu isi bose. Vuba aha, Yehova azakuraho ibinyoma n’abanyabinyoma.—Ibyahishuwe 21:8.

Mbega ukuntu tuzishimira ko amaherezo “ikivuzwe cy’ukuri” kizaramba iteka ryose!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Si ryo zina rye nyaryo.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Umururumba n’irari rishingiye ku bwikunde ni byo bitera abantu benshi kubeshya

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Ikinyoma icyo ari cyo cyose kiba kinyuranye n’ukuri; ariko ikintu cyose kinyuranye n’ukuri si ko aba ari ikinyoma

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Kuba Petero yarihakanye Kristo bitwigisha iki?

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Kuvugisha ukuri bituma imishyikirano abantu bagirana ishinga imizi kandi igashimisha