Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Murusheho kugaragaza ko mushimira

Murusheho kugaragaza ko mushimira

Murusheho kugaragaza ko mushimira

“Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi!”​—ZABURI 139:17.

1, 2. Kuki twagombye kwishimira Ijambo ry’Imana, kandi se umwanditsi wa zaburi yagaragaje ate ko yaryishimiraga?

BARI bavumbuye ikintu gikomeye cyane. Mu gihe basanaga urusengero rwa Yehova rwari i Yerusalemu, Umutambyi Mukuru Hilukiya yatoraguye “igitabo cy’amategeko y’Uwiteka yazanywe na Mose,” nta gushidikanya icyo kikaba cyari igitabo cy’umwimerere cyari kimaze imyaka 800 cyanditswe! Ese ushobora gutekereza ibyiyumvo Umwami Yosiya watinyaga Imana agomba kuba yaragize igihe bamuzaniraga icyo gitabo? Koko rero, yaracyishimiye cyane ahita ategeka Shafani wari umwanditsi ngo akimusomere mu ijwi riranguruye.—2 Ngoma 34:14-18.

2 Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyari bashobora gusoma Ijambo ry’Imana ryuzuye cyangwa bimwe mu bice byaryo. Ese ibyo byaba bituma Ibyanditswe bitakaza agaciro? Oya rwose! Impamvu ni uko bikubiyemo ibitekerezo by’Ishoborabyose byandikiwe kutugirira umumaro (2 Timoteyo 3:16). Dawidi wanditse zaburi, yagaragaje uko yafataga Ijambo ry’Imana agira ati “Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi!”—Zaburi 139:17.

3. Ni iki kigaragaza ko Dawidi yishimiraga cyane ibintu byose Yehova yamuhaga byakomezaga ukwizera kwe?

3 Uko Dawidi yishimiraga Yehova, Ijambo rye ndetse na gahunda yo gusenga k’ukuri, ntibyigeze bigabanuka. Zaburi nyinshi Dawidi yanditse zigaragaza ibyo byiyumvo bye. Urugero, muri Zaburi ya 27:4, yaranditse ati “icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, nkareba ubwiza bw’Uwiteka, nkitegereza urusengero rwe [“nkarwishimira,” NW].” Mu mwandiko w’umwimerere w’Igiheburayo, ‘kwitegereza ikintu ukacyishimira’ bisobanura gukomeza kugihanga amaso, kucyitegereza witonze, kukirebana ubwuzu cyangwa ibyishimo, ukumva uragikunze. Biragaragara ko Dawidi yari asobanukiwe neza imishyikirano yari afitanye na Yehova kandi akaba yarishimiraga cyane ibintu byose Yehova yamuhaga byakomezaga ukwizera kwe, ku buryo nta kantu na gato yirengagizaga mu bijyanye n’ukuri Imana yahishuye. Uburyo Dawidi yashimiraga ni urugero dukwiriye kwigana.—Zaburi 19:8-12.

Tujye twishimira igikundiro dufite cyo kuba tuzi ukuri ko muri Bibiliya

4. Ni iki cyatumye Yesu ‘yishimira cyane mu mwuka wera’?

4 Gusobanukirwa Ijambo ry’Imana ntibisaba kuba umuhanga cyane cyangwa kwiga amashuri y’isi, kuko ibyo bitera kwibona. Ahubwo biba bishingiye ku buntu butagira akagero Yehova agaragariza abantu bicisha bugufi, bafite imitima itaryarya kandi bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka (Matayo 5:3; 1 Yohana 5:20). Igihe Yesu yatekerezaga ukuntu amazina ya bamwe mu bantu badatunganye yari yanditse mu ijuru, ‘yishimiye cyane mu mwuka wera aravuga ati “ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato.”’—Luka 10:17-21.

5. Kuki abigishwa ba Yesu batagombaga gufatana uburemere buke ukuri k’Ubwami bahishuriwe?

5 Yesu amaze kuvuga iryo sengesho rivuye ku mutima, yarahindukiye abwira abigishwa be ati “hahirwa amaso areba ibyo mureba, kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n’abami bifuje kureba ibyo mureba ntibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.” Koko rero, Yesu yateye abigishwa be b’indahemuka inkunga yo kudafatana uburemere buke ukuri k’Ubwami bagendaga bahishurirwa. Uko kuri ntikwari kwarahishuriwe abagaragu b’Imana bo mu bihe byahise, kandi ntikwigeze guhishurirwa “abanyabwenge n’abahanga” bo mu gihe cya Yesu!—Luka 10:23, 24.

6, 7. (a) Ni izihe mpamvu dufite zituma twishimira ukuri guturuka ku Mana (b) Ni irihe tandukaniro rigaragara muri iki gihe hagati y’idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma?

6 Muri iki gihe, dufite impamvu zikomeye kurushaho zo kwishimira ukuri guturuka ku Mana, kubera ko Yehova yatumye ubwoko bwe busobanukirwa ibintu byimbitse cyane byo mu Ijambo rye, yifashishije ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45; Daniyeli 12:10). Ku birebana n’igihe cy’imperuka, umuhanuzi Daniyeli yaranditse ati “benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira” (Daniyeli 12:4). Ese wowe ntiwemera ko ubwenge bukomoka ku Mana ‘bwagwiriye’ muri iki gihe kandi ko abagaragu ba Yehova bagezwaho amafunguro yo mu buryo bw’umwuka atubutse?

7 Ubumenyi bwinshi abagize ubwoko bw’Imana bafite ku byerekeye Imana ndetse n’umugambi wayo, butandukanye cyane n’urujijo ruri mu madini agize Babuloni Ikomeye! Ibyo bituma bantu benshi bazinutswe idini ry’ikinyoma bahindukirira ugusenga k’ukuri. Abo ni abantu bagereranywa n’intama badashaka ‘gufatanya n’ibyaha bya [Babuloni Ikomeye]’ cyangwa ‘guhabwa ku byago byayo.’ Yehova n’abagaragu be batumirira abantu bose bameze batyo kuza mu itorero ry’Abakristo b’ukuri.—Ibyahishuwe 18:2-4; 22:17.

Abafite umutima ushimira baza bisukiranya bagana Imana

8, 9. Amagambo yo muri Hagayi 2:7 arimo arasohora ate muri iki gihe?

8 Yehova yavuze mbere y’igihe ibirebana n’inzu ye y’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, agira ati “nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza” (Hagayi 2:7). Ubwo buhanuzi butangaje bwasohoye mu gihe cya Hagayi, igihe abasigaye mu bagize ubwoko bw’Imana bagaruwe bongeraga kubaka urusengero rw’i Yerusalemu. Muri iki gihe, ayo magambo ya Hagayi arimo arasohora mu rugero rwagutse mu birebana n’urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka.

9 Abantu babarirwa muri za miriyoni baje muri urwo rusengero rw’ikigereranyo bisukiranya, bazanywe no gusenga Imana “mu mwuka no mu kuri,” kandi buri mwaka ababarirwa mu bihumbi amagana bagize “ibyifuzwa n’amahanga yose” bakomeza kuza muri urwo rusengero (Yohana 4:23, 24). Urugero, raporo y’umurimo wo kubwiriza ku isi hose yo mu mwaka w’umurimo wa 2006 igaragaza ko abantu 248.327 babatijwe bakagaragaza ko biyeguriye Yehova. Ugereranyije, ni nk’abantu 680 bashya babatizwa buri munsi! Urukundo bakunda ukuri n’icyifuzo bafite cyo gukorera Yehova ari ababwiriza b’Ubwami, ni igihamya kigaragaza ko mu by’ukuri Imana ari yo yabireherejeho.—Yohana 6:44, 65.

10, 11. Vuga inkuru yabayeho igaragaza ukuntu abantu bishimiye ukuri ko muri Bibiliya.

10 Abenshi muri abo bantu b’imitima itaryarya barehejwe n’ukuri kubera ko bari bamenye “gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera” (Malaki 3:18). Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Wayne na Virginia, umugabo n’umugore we bashyingiranywe bahoze mu idini ry’Abaporotesitanti ariko bakaba bari bafite ibibazo byinshi baburiye ibisubizo. Bangaga intambara kandi bari baratewe urujijo no kubona abayobozi b’idini ryabo baha umugisha intwaro n’abasirikare. Ibyo byababujije amahwemo. Bamaze gusaza, batangiye kubona abantu bo mu idini ryabo babirengagiza, nubwo Virgnia yari yaramaze imyaka itari mike yigisha mu materaniro y’abana yo ku Cyumweru. Baravuze bati “nta muntu n’umwe wadusuraga cyangwa ngo ubone ko yitaye ku mimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka. Icyo idini ryacu ryashakaga ni amafaranga yacu gusa. Twumvise tumanjiriwe.” Barushijeho gucika intege igihe idini ryabo ryafataga umwanzuro wo kwemera abantu baryamana bahuje ibitsina.

11 Hagati aho ariko, umukobwa wabo hamwe n’umwuzukuru wabo babaye Abahamya ba Yehova. Nubwo mu mizo ya mbere Wayne na Virginia bababaye, nyuma baje guhindura uko babonaga ibintu maze bemera kwiga Bibiliya. Wayne agira ati “mu mezi atatu gusa, twamenye ibintu byinshi muri Bibiliya kurusha ibyo twari twaramenye mu myaka 70 mbere yaho! Ntitwigeze na rimwe tumenya ko izina ry’Imana ari Yehova kandi nta kintu na gito twari tuzi ku Bwami ndetse n’iby’isi izahinduka paradizo. Nyuma y’igihe gito, uwo mugabo n’umugore b’imitima itaryarya batangiye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova ndetse no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Virginia yagize ati “twifuza kubwira buri muntu wese uko kuri.” Bombi bari mu kigero cy’imyaka 80 kandi babatijwe mu mwaka wa 2005. Baravuze bati “twabonye Abakristo b’ukuri, aho twumva mu by’ukuri twisanga.”

Tujye dushimira kuba ‘dufite ibidukwiriye byose ngo dukore imirimo myiza yose’

12. Ni ibiki buri gihe Yehova aha abagaragu be, kandi se tugomba gukora iki kugira ngo bitugirire umumaro?

12 Buri gihe Yehova afasha abagaragu be gukora ibyo ashaka. Reka dufate urugero rwa Nowa. Nowa yahawe amabwiriza yumvikana asobanura neza ukuntu yagombaga kubaka inkuge. Bwari ubwa mbere agiye kuyubaka kandi yagombaga kuyubaka neza! Niko yabigenje koko. Kubera iki? Ni ukubera ko ‘ibyo Imana yamutegetse byose ari byo yakoze’ (Itangiriro 6:14-22). Muri iki gihe nabwo, Yehova aha abagaragu be ibibakwiriye byose ngo bakore ibyo ashaka. Ni byo koko, umurimo wacu w’ibanze ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwashyizweho kandi tugafasha abantu bafite imitima ikwiriye kuba abigishwa ba Yesu Kristo. Kandi nk’uko byagendekeye Nowa, tuzagira icyo tugeraho ari uko twumviye. Tugomba kumvira, tugakurikiza ubuyobozi Yehova atanga abinyujije mu Ijambo rye no ku muteguro we.—Matayo 24:14; 28:19, 20.

13. Ni mu buhe buryo Yehova adutoza?

13 Kugira ngo dusohoze uwo murimo, tugomba kwitoza gukoresha neza igikoresho cyacu cy’ingenzi, ari ryo Jambo ry’Imana, kuko ‘rigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose’ (2 Timoteyo 2:15; 3:16, 17). Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, Yehova yifashisha itorero rya gikristo kugira ngo adutoze. Muri iki gihe, mu matorero 99.770 ari ku isi hose, buri cyumweru haba amateraniro y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ndetse n’Iteraniro ry’Umurimo, adufasha mu murimo wo kubwiriza. Ese ujya ushimira ubitewe n’ayo materaniro adufitiye akamaro, ukabigaragaza uyazamo buri gihe kandi ugashyira mu bikorwa ibyo wize?—Abaheburayo 10:24, 25.

14. Abahamya ba Yehova bagaragaza bate ko bishimira igikundiro bafite cyo gukorera Imana? (Shyiramo n’ibyo wakuye mu mbonerahamwe iri ku ipaji ya 27 kugeza ku ya 30.)

14 Abagize ubwoko bw’Imana babarirwa muri za miriyoni bari hirya no hino ku isi, bagaragaza ko bishimira kuba batozwa, bakabigaragaza bashyiraho imihati mu murimo wo kubwiriza. Urugero, mu mwaka w’umurimo wa 2006, ababwiriza b’Ubwami 6.741.444 bamaze amasaha 1.333.966.199 babwiriza mu buryo butandukanye, ibyo bikaba bikubiyemo no kuyoborera abantu 6.286.618 ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Ibyo ni bike gusa mu bintu biteye inkunga biri muri raporo y’umurimo ku isi hose. Nyamuneka, fata akanya usuzume witonze iyi raporo kandi urebemo ibintu byagutera inkunga, mbese nk’uko tutashidikanya ko abavandimwe bacu bo mu kinyejana cya mbere baterwaga inkunga n’inkuru zavugaga uko umurimo wo kubwiriza wagendaga waguka muri icyo gihe.—Ibyakozwe 1:15; 2:5-11, 41, 47; 4:4; 6:7.

15. Kuki nta muntu n’umwe wagombye gucibwa intege n’umurimo akorera Yehova n’ubugingo bwe bwose?

15 Kuba buri mwaka abagaragu ba Yehova barangurura ijwi ryo guhimbaza Imana, bigaragaza ko bishimira cyane igikundiro bafite cyo kuba baramenye Yehova no kuba bamubera abahamya (Yesaya 43:10). Mu by’ukuri, igitambo cy’ishimwe gitangwa na bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru, barwaye cyangwa bamugaye, gishobora kugereranywa na bya biceri bibiri by’agaciro gake cyane wa mupfakazi yatuye. Ariko ntitugomba kwibagirwa ko Yehova n’Umwana we bishimira cyane abakorera Imana n’ubugingo bwabo bwose, mu gihe bakora ibyo bashoboye gukora byose.—Luka 21:1-4; Abagalatiya 6:4.

16. Ni ibihe bikoresho byo kwigisha Imana yaduhaye mu myaka ya vuba aha?

16 Uretse kuba Yehova adutoza kugira ngo dukore umurimo wo kubwiriza, nanone aduha ibikoresho byo kwigisha byiza cyane abinyujije ku muteguro we. Muri iyi myaka ishize, ibyo bikoresho twahawe bikubiyemo ibitabo bikurikira: Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka, Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo, Ubumenyi Buyobora Ku Buzima bw’Iteka ndetse n’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? duherutse kubona vuba aha. Abantu bishimira cyane ibi bitabo, babikoresha neza mu murimo wo kubwiriza.

Dukoreshe neza igitabo Icyo Bibiliya yigisha

17, 18. (a) Ni ibihe bice byo mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha ukunze kwibandaho mu murimo wo kubwiriza? (b) Ni iki umugenzuzi w’akarere umwe yavuze ku birebana n’igitabo Icyo Bibiliya yigisha?

17 Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? gifite ibice 19, umugereka usobanura ibintu mu buryo burambuye, ndetse n’amagambo yanditse mu mvugo yoroheje kandi yumvikana. Mbese ni nk’impano twabonye idufasha mu murimo wo kubwiriza. Urugero, igice cya 12 gisuzuma ingingo ifite umutwe ugira uti “Kubaho mu buryo bushimisha Imana.” Icyo gice gisobanurira umwigishwa uko ashobora kuba incuti y’Imana, ibyo akaba ari ibintu abantu benshi batigeze na rimwe batekereza ko bishoboka (Yakobo 2:23). Icyo gitabo gikoreshwa mu kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyakiriwe gite?

18 Umugenzuzi w’akarere wo muri Ositaraliya, yavuze ko igitabo Icyo Bibiliya yigisha “gishishikaza abantu cyane ku buryo gituma bahita bemera ko tugirana ibiganiro.” Yongeyeho ko gukoresha icyo gitabo byoroshye cyane ku buryo “cyatumye ababwiriza b’Ubwami benshi bongera kugira icyizere n’ibyishimo mu murimo wo kubwiriza. Ntibitangaje ko hari bamwe bavuga ko gifite agaciro nk’aka zahabu.”

19-21. Vuga inkuru zimwe zitsindagiriza agaciro k’igitabo Icyo Bibiliya yigisha.

19 Mu gihugu cya Guyane, hari umugore wabwiye umupayiniya wari ugeze iwe ati “ugomba kuba woherejwe n’Imana.” Umugabo wibaniraga n’uwo mugore ariko batarasezeranye yari aherutse kumuta, amutana n’abana babiri bakiri bato bari barabyaranye. Uwo mupayiniya yarambuye ku gice cya mbere cy’igitabo Icyo Bibiliya yigisha maze amusomera paragarafu ya 11 mu ijwi riranguruye, munsi y’agatwe gato kavuga ngo “Imana ibona ite akarengane duhura na ko?” Uwo mupayiniya yaravuze ati “iyi ngingo yamukoze ku mutima cyane. Yahise ahaguruka yinjira mu cyumba cy’iduka rye maze ararira cyane.” Uwo mugore yemeye kwigana Bibiliya na mushiki wacu wo mu itorero ryaho kandi n’ubu akomeje kugira amajyambere.

20 José, uba muri Esipanye, yapfushije umugore we azize impanuka y’imodoka. Yashakiye ihumure mu biyobyabwenge ndetse ashaka n’ubufasha bw’abantu b’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze n’imyifatire y’abantu. Icyakora, ntibabashije gusobanurira José ikibazo cyamubuzaga amahwemo cyane. Icyo kibazo ni iki: “kuki Imana yemeye ko umugore wanjye apfa?” Umunsi umwe, José yaje guhura na Francesc bakoraga mu isosiyete imwe. Francesc yamusabye ko baganira ku gice cya 11 cyo mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha, gifite umutwe ugira uti “Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?” Ibisobanuro bishingiye ku Byanditswe hamwe n’urugero rw’umwarimu n’umunyeshuri, byakoze José ku mutima cyane. Yatangiye kwiga ashishikaye ajya no mu ikoraniro ry’akarere, none ubu ajya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami yo muri ako gace.

21 Roman, umucuruzi wo muri Polonye ufite imyaka 40, kuva na kera yubahaga Ijambo ry’Imana. Ariko kubera ko yahoraga ahugiye cyane mu kazi ke, yari yarize Bibiliya ntiyagira amajyambere mu buryo bugaragara. Icyakora, yaje kujya mu ikoraniro ry’intara maze bamuha igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Nyuma yaho yahinduye imitekerereze. Agira ati “muri iki gitabo, inyigisho zose z’ibanze zo muri Bibiliya zisa n’aho zikubiye hamwe zigakora ifoto imwe yuzuye.” Ubu noneho, Roman yiga Bibiliya kuri gahunda kandi afite amajyambere.

Turusheho kugaragaza ko dushimira

22, 23. Ni mu buhe buryo twakomeza kugaragaza ko dushimira bitewe n’ibyiringiro byadushyizwe imbere?

22 Nk’uko byasobanuwe mu makoraniro y’intara ashishikaje cyane yari afite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje!,” Abakristo b’ukuri bategereje cyane “gucungurwa kw’iteka” Imana yabasezeranyije kandi bazaheshwa n’amaraso ya Yesu Kristo yamenwe. Nta bundi buryo bwiza bwo kugaragaza ko dushimira tubikuye ku mutima ibyo byiringiro by’agaciro twahawe, bwaruta gukomeza kwiyezaho ‘imirimo ipfuye, kugira ngo tubone uko dukorera Imana ihoraho.’—Abaheburayo 9:12, 14.

23 Muri iki gihe usanga umwuka w’ubwikunde wogeye mu bantu cyane kurusha ikindi gihe cyose. Kuba hari ababwiriza b’Ubwami barenga miriyoni esheshatu bakomeza gukora umurimo w’Imana mu budahemuka kandi bakikijwe n’abantu nk’abo, ibyo ubwabyo ni igitangaza rwose. Nanone ni igihamya kigaragaza ko abagaragu ba Yehova bishimira cyane igikundiro bafite cyo gukorera Imana, bazi ko ‘umuhati wabo atari uw’ubusa ku Mwami.’ Nimucyo rero turusheho kugaragaza ko dushimira!—1 Abakorinto 15:58; Zaburi 110:3.

Ni gute wasubiza?

• Umwanditsi wa zaburi atwigisha iki ku birebana no gushimira Imana ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka tubona?

• Amagambo yo muri Hagayi 2:7 arimo arasohora ate muri iki gihe?

• Ni mu buhe buryo Yehova yahaye abagaragu be ibibakwiriye byose kugira ngo bagire icyo bageraho mu murimo bamukorera?

• Wakora iki ngo ugaragaze ko ushimira Yehova kubera ibyiza byose aduha?

[Ibibazo]

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 27-30]

RAPORO Y’ISI YOSE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA Y’UMWAKA W’UMURIMO WA 2006

(Reba mu mubumbe w’igazeti y’Umunara w’Umurinzi)

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Yehova aduha ibidukwiriye byose kugira ngo dukore ibyo ashaka