Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni ayahe masomo twakura ku bana?

Ni ayahe masomo twakura ku bana?

Ni ayahe masomo twakura ku bana?

“UZI KO witwara nk’umwana!” Umuntu mukuru aramutse abwiwe amagambo nk’ayo bishobora kumubabaza. Nubwo abana bato baba bateye ubwuzu, ntibaba bakuze mu bitekerezo, ntibaba ari inararibonye kandi usanga badafite ubwenge nk’ubw’abantu bakuru.—Yobu 12:12.

Nyamara, igihe kimwe Yesu yabwiye abigishwa be ati “ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru” (Matayo 18:3). Yesu yashakaga kuvuga iki? Ni iyihe mico abana bato bagira abantu bakuru bakwiriye kwigana?

Twitoze kwicisha bugufi nk’abana

Zirikana imimerere yatumye Yesu avuga ayo magambo. Igihe abigishwa ba Yesu bari bageze i Kaperinawumu nyuma y’urugendo rurerure bari bakoze, Yesu yarababajije ati “icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki?” Abo bigishwa baramwaye baraceceka, kuko mu nzira bari bahoze bajya impaka z’umukuru muri bo uwo ari we. Amaherezo bishyizemo akanyabugabo, maze babaza Yesu bati “umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?”—Mariko 9:33, 34; Matayo 18:1.

Kuba abigishwa ba Yesu baragiye impaka ku birebana n’imyanya y’icyubahiro kandi bari bamaze imyaka igera hafi kuri itatu bari kumwe na Yesu, bishobora gusa n’ibitangaje. Ariko kandi, bari bararerewe mu idini rya Kiyahudi ryashyiraga imbere ibyo kugira imyanya ikomeye. Uko bigaragara, kuba bari bararerewe muri iryo dini ndetse no kuba bari abantu badatunganye, byagize ingaruka ku mitekerereze yabo.

Yesu yaricaye, ahamagara abo bigishwa maze arababwira ati “umuntu ushaka kuba uw’imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n’umugaragu wa bose” (Mariko 9:35). Ayo magambo ashobora kuba yarabatangaje. Imitekerereze ya Yesu yari itandukanye rwose n’uko Abayahudi babonaga ibyo kuba umuntu ukomeye. Hanyuma, Yesu yahamagaye umwana muto aramwiyegereza. Yesu yamuhoberanye ubwuzu, maze ashimangira igitekerezo yashakaga kubagezaho agira ati “ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru. Nuko uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru.”—Matayo 18:3, 4.

Mbega urugero rwiza cyane rugaragaza kwicisha bugufi! Gerageza gusa n’ureba uko byagenze. Itsinda ry’abagabo bakuze kandi ubona biyubashye bakikije umwana muto uri wenyine. Abo bagabo bahanze amaso uwo mwana. Uwo mwana asa n’ufite amasonisoni kandi ubona nta buryarya bumurangwaho. Ntafite umwuka wo kurushanwa kandi nta bucakura afite. Arumvira kandi ntiyishyira hejuru. Mu by’ukuri, uwo mwana muto yari urugero rukwiriye rugaragaza umuco ukomoka ku Mana wo kwicisha bugufi.

Icyo Yesu yashakaga kuvuga kirumvikana neza. Niba twifuza kuzaragwa Ubwami bw’Imana, twese tugomba kwitoza kwicisha bugufi. Ubwibone cyangwa kugirirana ishyari ntibigomba kurangwa mu bagize ubwoko bwa Yehova (Abagalatiya 5:26). Mu by’ukuri, iyo mico ni yo yatumye Satani Umwanzi yigomeka ku Mana. Ntibitangaje rero kuba Yehova yanga iyo mico.—Imigani 8:13.

Abakristo b’ukuri baba bashaka gukorera abandi, ntibaba bashaka gutegeka. Nubwo twaba twahawe umurimo usa n’usuzuguritse cyangwa uwo dukorera akaba ari umuntu woroheje, kwicisha bugufi by’ukuri bidushishikariza gukorera abandi. Uko kwicisha bugufi dukorera abandi biduhesha imigisha myinshi. Yesu yaravuze ati “uwemera umwe mu bana bato nk’uyu mu izina ryanjye ni njye aba yemeye, kandi unyemera si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n’uwantumye” (Mariko 9:37). Kwitoza imico yo kugira ubuntu no kwicisha bugufi nk’abana, bituma twunga ubumwe n’Ukomeye kuruta abandi bose mu ijuru no mu isi hamwe n’Umwana we (Yohana 17:20, 21; 1 Petero 5:5). Bituma tugira ibyishimo bizanwa no gutanga (Ibyakozwe 20:35). Ikindi kandi, tunezezwa no kuba tugira uruhare mu gutuma abagize ubwoko bw’Imana bunga ubumwe kandi bakabana mu mahoro.—Abefeso 4:1-3.

Baba biteguye kwigishwa kandi ntibagira uburyarya

Nyuma yaho, Yesu yagaragaje irindi somo abantu bakuru bashobora kuvana ku bana. Yaravuze ati ‘utemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, ntazabwinjiramo na hato’ (Mariko 10:15). Uretse kuba abana bicisha bugufi, baba biteguye no kwigishwa. Hari umubyeyi wagize ati “bafata ibintu vuba nk’uko icyangwe kinyunyuza amazi.”

Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo tuzaragwe Ubwami bw’Imana, tugomba kwakira ubutumwa bw’Ubwami kandi tukabwumvira (1 Abatesalonike 2:13). Kimwe n’impinja zivutse vuba, tugomba ‘kwifuza amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo adukuze atugeze ku gakiza’ (1 Petero 2:2). Bite se mu gihe inyigisho runaka yo muri Bibiliya isa naho igoye kumva? Hari umuntu ukora mu kigo cyita ku bana wagize ati “abana bakomeza kubaza bati ‘kuki?,’ kugeza igihe baboneye ibisubizo bibanyuze by’ibibazo bibaza.” Byarushaho kuba byiza twiganye urugero rwabo. Ku bw’ibyo, jya ukomeza kwiyigisha, uganire n’Abakristo b’inararibonye kandi usenge Yehova umusaba ubwenge (Yakobo 1:5). Nta gushidikanya, nukomeza gusenga amaherezo amasengesho yawe azasubizwa.—Matayo 7:7-11.

Icyakora, hari abashobora kwibaza bati ‘ese abantu baba biteguye kwigishwa ntibashobora kuyobywa mu buryo bworoshye?’ Mu gihe bafite ubuyobozi bwiringirwa ntibashobora kuyobywa. Urugero, muri kamere y’abana, iyo bakeneye ubuyobozi babushakira ku babyeyi babo. Hari umugabo umwe wagize ati “ababyeyi bagaragaza ko bashobora kwiringirwa mu birebana no kurinda abana babo ndetse no kubaha ibintu by’ibanze bakenera buri munsi.” Mu by’ukuri, natwe dufite impamvu zituma twiringira Data wo mu ijuru, Yehova (Yakobo 1:17; 1 Yohana 4:9, 10). Yehova aduha inama ziringirwa akoresheje Ijambo rye ryanditse. Umwuka we wera ndetse n’umuteguro we biraduhumuriza kandi bikadushyigikira (Matayo 24:45-47; Yohana 14:26). Gukoresha neza ibyo bintu Yehova aduha bizaturinda akaga ko mu buryo bw’umwuka.—Zaburi 91:1-16.

Nanone kandi, kwitoza kwiringira Imana nk’abana bituma dutuza mu bwenge. Hari intiti imwe mu bya Bibiliya yagize iti “iyo tukiri abana, dufata urugendo nta mafaranga dufite yo kwishyura kandi tutazi uko turi bugere iyo tujya. Nyamara ntitujya na rimwe dushidikanya, ngo twumve ko ababyeyi bacu batari butugeze iyo tujya amahoro.” Ese natwe twiringira Yehova dutyo mu rugendo rw’ubuzima turimo?—Yesaya 41:10.

Kwiringira Imana mu buryo bwuzuye, bidufasha kwirinda imyifatire ndetse n’ibikorwa bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye n’Imana. Twiringira byimazeyo amagambo Yesu yavuze agaragaza ko Data wo mu ijuru azi ibyo dukeneye, kandi ko nidushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, izatwitaho. Ibyo bizadufasha kunesha ibishuko byo kwiruka inyuma y’ubutunzi, bitume tutirengagiza inshingano z’iby’umwuka.—Matayo 6:19-34.

“Mube abana b’impinja ku bibi”

Nubwo abana bavuka badatunganye, igishimishije ni uko baba ari bazima mu bwenge ndetse no ku mutima. Ni yo mpamvu Bibiliya iburira Abakristo igira iti “mube abana b’impinja ku bibi.”—1 Abakorinto 14:20.

Zirikana ibyo umwana w’imyaka itanu witwa Monique yabwiye nyina, agira ati “incuti yanjye nshya yitwa Sarah ifite umusatsi wizingazinze nk’uwanjye!” Monique ntiyigeze avuga ko adahuje na Sarah ibara ry’uruhu ndetse n’ubwoko. Hari umubyeyi umwe wagize ati “abana bato ntibita ku ibara ry’uruhu. Ntibavangura amoko kandi ntibagira urwikekwe.” Kuri iyo ngingo, abana bagaragaza neza uko Imana yacu ibona ibintu; ntirobanura ku butoni kandi ikunda abantu bo mu mahanga yose.—Ibyakozwe 10:34, 35.

Nanone kandi, abana bafite ubushobozi budasanzwe bwo kubabarira. Hari umubyeyi wagize ati “iyo Jack na Levi barwanye, turababwira ngo basabane imbabazi, maze mu mwanya muto bakaba bongeye gukina bishimye. Ntibabika inzika, ntibakomeza gutekereza ku byahise cyangwa ngo bagire icyo basaba kugira ngo babone gutanga imbabazi. Bahita bongera bakiyunga.” Mbega urugero rwiza cyane abantu bakuru bakwiriye kwigana!—Abakolosayi 3:13.

Ikindi nanone, abana bato ntibatinda kwemera ko Imana ibaho (Abaheburayo 11:6). Kuba ubusanzwe bakunda kuvugisha ukuri bituma babwiriza abandi bashize amanga (2 Abami 5:2, 3). Amasengesho yabo yoroheje kandi avuye ku mutima ashobora gukora no ku mutima abantu basanzwe batagira impuhwe. Ndetse n’iyo abana bahanganye n’ibishuko, bashobora kugira imbaraga zo gukomera ku mahame mbwirizamuco. Mbega impano z’agaciro abana bafite!—Zaburi 127:3, 4.

Ushobora kongera kugira imico myiza

Ushobora kwibaza uti ‘ese abantu bakuru bashobora kongera kugira imico myiza bari bafite bakiri abana?’ Igisubizo cyoroheje kandi gitanga icyizere ni uko babishobora. Mu by’ukuri, byaragaragaye ko gukurikiza itegeko rya Yesu ryo ‘guhinduka tukamera nk’abana bato’ bishoboka.—Matayo 18:3.

Reka dufate urugero: itsinda ry’abanyabugeni rishobora gukora imirimo yo kuvugurura igishushanyo gifite agaciro kenshi cyane. Iyo batangiye iyo mirimo, bagikuraho umwanda mwinshi uba waragitonzeho kandi bagakosora n’amakosa y’abari baragerageje kukivugurura mbere. Iyo abavugurura icyo gihangano bamaze gushyiraho imihati myinshi bihanganye, amabara abengerana icyo gihangano cyahoranye mbere arongera akagaragara, kandi abantu bose bakongera kubona ubwiza bw’umwimerere cyahoranye. Mu buryo nk’ubwo, iyo dukomeje gushyiraho imihati tubifashijwemo n’umwuka wera wa Yehova hamwe n’ubufasha burangwa n’urukundo duhabwa n’abagize itorero rya gikristo, dushobora kongera kugira imico myiza twahoranye tukiri abana.—Abefeso 5:1.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Muri kamere yabo abana bicisha bugufi

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abana bato ntibagira urwikekwe, bihutira kubabarira kandi bakibagirwa