Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni byo koko kuyisoma biroroshye, ariko se ihuje n’ukuri?

Ni byo koko kuyisoma biroroshye, ariko se ihuje n’ukuri?

Ni byo koko kuyisoma biroroshye, ariko se ihuje n’ukuri?

MURI Nzeri 2005, Idini ry’Abangilikani ryishimiye gutangaza ku mugaragaro ko ryasohoye Bibiliya isomwa mu minota 100. Iyo Bibiliya nshya yagenewe gusomwa mu minota 100, irimo umwandiko uhinnye w’Ibyanditswe bya Giheburayo ukubiye mu bice 17, buri gice cyanditse ku ipaji imwe. Ibyanditswe bya Kigiriki byo bikubiye mu bice 33, buri gice cyanditse ku ipaji imwe. Hari umwanditsi mu kinyamakuru usesengura inyandiko wavuze ko bakuyemo ibice byose yise ko ari “ibice bitesha umutwe.” Ni byo koko kuyisoma biroroshye, ariko se ihuje n’ukuri?

Uretse kuba barakuye izina ry’Imana, Yehova, muri iyo Bibiliya, hari n’ibindi bintu byinshi batandukiriyeho bitazisoba abantu biga Bibiliya babyitondeye(Yeremiya 16:21). Urugero, igice cya mbere cy’iyo Bibiliya kivuga ko Imana “yaremye ijuru n’isi mu gihe cy’iminsi itandatu y’amasaha 24.” Nyamara mu Itangiriro 1:1 havuga mu magambo yoroheje ko “mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.” Nyuma y’ibyo, umwandiko w’umwimerere ukomeza uvuga ko indi mirimo y’irema, hakubiyemo no kurema isi, yamaze “iminsi” cyangwa ibihe bitandatu. Nanone mu Itangiriro 2:4 havuga igihe iyo mirimo yose y’irema yamaze, ko ari ‘umunsi Uwiteka Imana yaremeyemo isi n’ijuru.’

Dukurikije uko Bibiliya isomwa mu minota 100 ibivuga, Yobu wari umugabo w’inyangamugayo, yatewe n’“umwe mu bagaragu [b’Imana] witwa Satani, . . . wari ufite inshingano yo kurega abantu.” Urumva ukuntu ibyo bintu bidahuje n’ukuri? Ijambo “Satani” risobanura “Urwanya.” Aho kugira ngo mu by’ukuri Satani abe umugaragu w’Imana, ni umwanzi mukuru wayo kandi ni we wigize umurezi w’abantu.—Ibyahishuwe 12:7-10.

Bite se ku bihereranye n’igice cy’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo cyo muri Bibiliya isomwa mu minota 100? Mu nkuru ivuga iby’umugani w’intama n’ihene, iyo Bibiliya nshya ivuga ko Yesu yemera abantu bafashije “uwo ari we wese ucishije bugufi,” mu gihe mu by’ukuri Yesu we yivugiye ko abazabona imigisha ye ari abazaba baragiriye neza ‘bene Se’ aribo bigishwa be bagera ikirenge mu cye (Matayo 25:40). Umwandiko uhinnye w’igitabo cy’Ibyahishuwe muri iyo Bibiliya wumvisha abasomyi bawo ko “Roma, ari yo Babuloni ikomeye izarimbuka burundu.” Ariko kandi, abigishwa ba Bibiliya bazi ko nta kintu na kimwe kiri mu mwandiko w’umwimerere gishobora gutuma umuntu avuga ko “Babuloni ikomeye” ari Roma.—Ibyahishuwe 17:15–18:24.

Ku bantu bifuza kumenya Umuremyi wacu no gusobanukirwa umugambi we, nta kintu na kimwe cyasimbura Bibiliya yuzuye. Ni koko gusoma Bibiliya bizatwara iminota irenze 100, ariko bihesha umuntu imigisha itagereranywa (Yohana 17:3). Ese wakwemera kwigora muri ubwo buryo, maze nawe ukironkera iyo migisha?—2 Timoteyo 3:16, 17.