Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ni Imana ishimira

Yehova ni Imana ishimira

Yehova ni Imana ishimira

‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo.’—ABAHEBURAYO 6:10.

1. Ni gute Yehova yashimiye Rusi w’Umumowabukazi?

YEHOVA aha agaciro kenshi imihati ivuye ku mutima abantu bashyiraho ngo bakore ibyo ashaka kandi abaha ingororano nyinshi (Abaheburayo 11:6). Bowazi wari indahemuka yari asobanukiwe icyo kintu cyiza cyane kiri mu bigize kamere y’Imana. Ikibigaragaza ni uko yabwiye Rusi wari Umumowabukazi kandi witaga mu buryo bwuje urukundo kuri nyirabukwe wari umupfakazi, ati “Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’Uwiteka” (Rusi 2:12). Ese Imana yahaye Rusi umugisha? Cyane rwose! N’ikimenyimenyi inkuru ivuga ibye yanditswe muri Bibiliya! Nanone kandi, yashyingiranywe na Bowazi kandi aba umwe mu bagize igisekuru cy’Umwami Dawidi na Yesu Kristo (Rusi 4:13, 17; Matayo 1:5, 6, 16). Urwo rugero ni rumwe mu ngero nyinshi zo muri Bibiliya zigaragaza ko Yehova ashimira abagaragu be.

2, 3. (a) Kuki kuba Yehova ashimira ari ibintu bitangaje? (b) Kuki Yehova ashobora gushimira by’ukuri? Tanga urugero.

2 Yehova aramutse atagaragaje ko ashimira, kuri we byaba ari kimwe no gukiranirwa. Mu Baheburayo 6:10 hagira hati ‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.’ Igitangaje muri aya magambo ni uko Imana ishimira abantu bayiyeguriye nubwo ari abanyabyaha kandi bakaba badashobora kugera ku ikuzo ryayo.—Abaroma 3:23.

3 Kubera ko turi abantu badatunganye, dushobora kumva ko ibikorwa byacu birangwa no kwiyegurira Imana nta cyo bivuze, kandi tukumva tudakwiriye guhabwa imigisha y’Imana. Icyakora, Yehova we asobanukiwe neza intego zacu n’imimerere turimo, kandi abona ko umurimo tumukorera n’ubugingo bwacu bwose ufite agaciro (Matayo 22:37). Reka dufate urugero: umubyeyi araje asanga impano ku meza ye. Ni urunigi rudahenze cyane. Wenda abonye ko iyo mpano ari iy’agaciro gake arayirengagiza. Ariko kandi, ikarita iyiherekeje igaragaza ko iyo mpano yayihawe n’umwana we w’umukobwa, wakoresheje amafaranga yari yarazigamye yose kugira ngo ayigure. Uwo mubyeyi ahise ahindura uko yabonaga iyo mpano. Birashoboka ko ashobora gushimira uwo mwana we abikuye ku mutima, akamuhobera amarira amuzenga mu maso.

4, 5. Ni mu buhe buryo Yesu yiganye Yehova mu birebana no gushimira?

4 Kubera ko Yehova azi neza ibidushishikariza kugira icyo dukora ndetse n’aho intege zacu zigarukira, arishima iyo tumuhaye ibyiza kuruta ibindi mu byo dushobora kubona, byaba bike cyangwa byinshi. Mu birebana n’ibyo, Yesu yiganaga Se mu buryo butunganye. Ibuka inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya wa mupfakazi watuye amasenge abiri. Iyo nkuru igira iti “[Yesu] yubura amaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y’amaturo. Abona umupfakazi wari umukene atura amasenge abiri. Arababwira ati ‘ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose, kuko bose batuye amaturo y’ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.’”—Luka 21:1-4.

5 Kuba Yesu yari azi imimerere uwo mugore yarimo, ko yari umupfakazi w’umukene, byatumye asobanukirwa agaciro nyako k’impano uwo mupfakazi yatanze kandi bituma amushimira. Ibyo ni na ko bimeze kuri Yehova (Yohana 14:9). Ese ntiduterwa inkunga no kumenya ko imimerere waba urimo yose, ushobora kwemerwa n’Imana yacu ishimira ndetse n’Umwana wayo?

Yehova yagororeye Umunyetiyopiya watinyaga Imana

6, 7. Kuki Yehova yashimiye Ebedimeleki kandi se yamushimiye ate?

6 Mu Byanditswe hagaragaza incuro nyinshi ko Yehova agaragaza ko ashimira abakora ibyo ashaka. Reka turebe uko yitwaye ku Munyetiyopiya watinyaga Imana witwaga Ebedimeleki, wabayeho mu gihe cya Yeremiya kandi akaba n’umugaragu mu rugo rw’Umwami mubi w’u Buyuda witwaga Sedekiya. Ebedimeleki yamenye ko ibikomangoma by’i Buyuda byari byareze umuhanuzi Yeremiya ibinyoma ngo agandisha abantu, bituma ajugunywa mu cyobo cyabikaga amazi kugira ngo yicirwemo n’inzara (Yeremiya 38:1-7). Kubera ko Ebedimeleki yari azi ko abantu bangaga Yeremiya cyane bitewe n’ubutumwa yabwirizaga, yemeye guhara amagara ye ajya kumuvuganira ibwami. Ebedimeleki yavuze ashize amanga ati “mwami nyagasani, abo bantu bakoze nabi ku byo bakoreye umuhanuzi Yeremiya byose bakamujugunya mu rwobo, none agiye kwicirwamo n’inzara.” Umwami yatanze itegeko, Ebedimeleki afata abagabo 30 maze batabara umuhanuzi w’Imana.—Yeremiya 38:8-13.

7 Yehova yabonye ko Ebedimeleki afite ukwizera kwamufashije gutsinda ubwoba bwose ashobora kuba yaragize. Ni yo mpamvu Yehova yashimiye Ebedimeleki akamubwira abinyujije kuri Yeremiya, ati “dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzeho yo kuwutera ibyago atari ayo kuwukiza . . . Ariko wehoho kuri uwo munsi nzagukiza, . . . kandi ntuzatangwa mu maboko y’abantu utinya. Ni ukuri nzagukiza . . . , ubugingo bwawe uzabutabarura, kuko wanyiringiye” (Yeremiya 39:16-18). Koko rero, Yehova yarokoye Ebedimeleki hamwe na Yeremiya, abakiza mbere na mbere ibikomangoma bibi by’i Buyuda ndetse nyuma yaho abakiza Abanyababuloni bashenye Yerusalemu bakayihindura amatongo. Zaburi ya 97:10 igira iti “[Uwiteka] arinda ubugingo bw’abakunzi be, abakiza amaboko y’abanyabyaha.”

“So ureba ibyiherereye azakugororera”

8, 9. Nk’uko Yesu yabigaragaje, ni ayahe masengesho Yehova yishimira?

8 Ikindi gihamya kigaragaza ko Yehova ashimira kandi agaha agaciro ibikorwa dukora bigaragaza ko twubaha Imana, gishobora kuboneka mu byo Bibiliya ivuga ku birebana n’isengesho. Umunyabwenge Salomo yaravuze ati ‘gusenga k’umukiranutsi kunezeza [Imana]’ (Imigani 15:8). Mu gihe cya Yesu, abayobozi benshi b’amadini basengeraga mu ruhame, batabitewe no kubaha Imana by’ukuri, ahubwo bashaka ko abantu babareba. Yesu yaravuze ati baba “bamaze kugororerwa ingororano zabo.” Yabwiye abigishwa be ati “nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.”—Matayo 6:5, 6.

9 Birumvikana ko Yesu atarwanyaga ibyo gusengera mu ruhame kuko na we ubwe hari igihe yajyaga asengera mu ruhame (Luka 9:16). Yehova arishima cyane iyo tumusenze dufite umutima utaryarya, tutagamije kwigaragaza imbere y’abandi. Bityo rero, amasengesho tuvuga twiherereye ni igipimo cyiza gishobora kutwereka uko urukundo dukunda Imana rungana cyangwa uko tuyiringira. Ni yo mpamvu tudatangazwa no kuba incuro nyinshi Yesu yarashakishaga ahantu hiherereye ho gusengera. Igihe kimwe yagiye gusenga “mu museke” butaracya. Ikindi gihe ‘yazamutse umusozi wenyine ajya gusenga.’ Nanone Yesu yakesheje ijoro ryose asenga mbere yo guhitamo intumwa ze 12.—Mariko 1:35; Matayo 14:23; Luka 6:12, 13.

10. Mu gihe amasengesho yacu agaragaza ibituri ku mutima ndetse n’uko twifuza cyane kunezeza Imana, ni iki dushobora kwizera tudashidikanya?

10 Tekereza ukuntu Yehova agomba kuba yarateze amatwi yitonze amasengesho avuye ku mutima Umwana we yamutuye! Kandi koko, hari igihe Yesu yasenze “ataka cyane arira, [kandi] yumviswe ku bwo kubaha kwe” (Abaheburayo 5:7; Luka 22:41-44). Iyo amasengesho yacu avuye ku mutima kandi arimo ibyiyumvo nk’ibyo, dushobora kwizera tudashidikanya ko Data wo mu ijuru ayatega amatwi yitonze kandi akayishimira. Koko rero, “Uwiteka aba hafi y’abamutakira . . . mu by’ukuri bose.”—Zaburi 145:18.

11. Ibyo dukora twiherereye bigira izihe ngaruka kuri Yehova?

11 Niba Yehova yishima igihe tumusenga twiherereye, agomba kuba arushaho kwishima iyo tumwumvira igihe nta wutubona! Kandi koko, ibyo dukora twiherereye Yehova arabimenya (1 Petero 3:12). N’ubundi kandi, niba tuba indahemuka kandi tukumvira igihe nta muntu utureba, ni igihamya cyiza kigaragaza ko dufite ‘umutima utunganiye’ Yehova, wa wundi uba ufite intego zitanduye kandi wiyemeje gukora ibyiza (1 Ngoma 28:9). Mbega ukuntu imyifatire nk’iyo ishimisha umutima wa Yehova!—Imigani 27:11; 1 Yohana 3:22.

12, 13. Ni mu buhe buryo dushobora kurinda ubwenge bwacu n’umutima wacu kandi tukaba nka Natanayeli wari umwigishwa w’indahemuka?

12 Ku bw’ibyo, Abakristo b’indahemuka birinda gukora ibyaha rwihishwa, urugero nko kureba porunogarafiya n’urugomo, kandi ibyo byaha byanduza ubwenge n’umutima. Nubwo ibyaha bimwe bishobora guhishwa abantu, tuzi ko ibintu “byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze” (Abaheburayo 4:13; Luka 8:17). Iyo dushyizeho imihati tukirinda ibintu bidashimisha Yehova, tugira umutimanama utaducira urubanza kandi tugashimishwa no kumenya ko Imana itwemera. Nta gushidikanya, Yehova yishimira cyane umuntu “ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we.”—Zaburi 15:1, 2.

13 None se ni gute dushobora kurinda ubwenge bwacu n’imitima yacu muri iyi si yuzuye ububi (Imigani 4:23; Abefeso 2:2)? Uretse kuba tugomba kungukirwa mu buryo bwuzuye na gahunda zo mu buryo bw’umwuka zose dutegurirwa, tugomba no gushyiraho imihati ishoboka yose kugira ngo twirinde ikibi dukore icyiza, tukabikora vuba kugira ngo ibyifuzo bibi bidashinga imizi muri twe bikabyara ibyaha (Yakobo 1:14, 15). Tekereza ukuntu wakwishima Yesu aramutse akuvuzeho amagambo nk’ayo yavuze kuri Natanayeli, agira ati “dore [umuntu] udafite uburiganya” (Yohana 1:47)! Natanayeli, nanone witwaga Barutolomayo, nyuma yaje kugira igikundiro cyo kuba umwe mu ntumwa 12 za Yesu.—Mariko 3:16-19.

“Umutambyi Mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka”

14. Uko Yesu yafashe ibyo Mariya yakoze bitandukaniye he n’uko abandi babifashe?

14 Kubera ko Yesu ari ‘ishusho y’Imana itaboneka,’ ari yo Yehova, buri gihe yiganaga Se mu buryo butunganye, ashimira abantu bose bakorera Imana n’umutima ukeye (Abakolosayi 1:15). Urugero, hasigaye iminsi itanu ngo Yesu atange ubuzima bwe, we na bamwe mu bigishwa be bari batumiwe mu rugo rwa Simoni w’i Betaniya. Muri uwo mugoroba, Mariya wavukanaga na Lazaro na Marita, yafashe “igice cy’indatira y’amavuta meza nk’amadahano y’agati kitwa narada y’igiciro cyinshi cyane” (agaciro kayo kari kangana hafi n’umushahara w’umwaka wose), ayasuka ku mutwe wa Yesu no ku birenge bye (Yohana 12:3). Bamwe baravuze bati “aya mavuta apfiriye iki ubusa”? Ariko Yesu we, yabonye igikorwa cya Mariya mu buryo butandukanye cyane n’ubwo. Yabonye ko icyo ari igikorwa kigaragaza ubuntu bwinshi kandi gifite icyo gishushanya gikomeye ku birebana n’urupfu n’ihambwa rye byari byegereje. Bityo, aho kugira ngo Yesu anenge Mariya, yaramwubashye. Yaravuze ati “aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”—Matayo 26:6-13.

15, 16. Ni izihe nyungu duheshwa no kuba Yesu yarakoreye Imana ari umuntu?

15 Mbega imigisha dufite yo kuba Yesu, Umutware wacu, ari umuntu uzi gushimira! Koko rero, ubuzima Yesu yagize ari umuntu bwamuteguriye kuzasohoza inshingano Yehova yari kuzamuha, inshingano yo kuba Umutambyi Mukuru n’Umwami, mbere na mbere w’itorero ry’abasizwe, na nyuma yaho akaba uw’isi yose.—Abakolosayi 1:13; Abaheburayo 7:26; Ibyahishuwe 11:15.

16 Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yari asanzwe anezezwa cyane no kwita ku bantu (Imigani 8:31). Kuba yarabaye umuntu, byatumye asobanukirwa mu buryo bwuzuye ibigeragezo duhura na byo mu murimo dukorera Imana. Intumwa Pawulo yaranditse ati “[Yesu] yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka . . . Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha gutabara abageragezwa bose.’’ Yesu abasha “kubabarana natwe mu ntege nke zacu” kuko “yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha.”—Abaheburayo 2:17, 18; 4:15, 16.

17, 18. (a) Amabaruwa yandikiwe amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya agaragaza iki ku birebana n’ukuntu Yesu ashimira? (b) Abo Bakristo basizwe bategurirwaga kuzakora iki?

17 Kuba Yesu yari asobanukiwe neza ibigeragezo abigishwa be bahura na byo, byagaragaye amaze kuzuka. Zirikana amabaruwa yandikiye amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya, amabaruwa yanditswe binyuze ku ntumwa Yohana. Yesu yabwiye itorero ry’i Simuruna ati “nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe.” Aha ni nk’aho Yesu yari avuze ati ‘ibibazo mufite byose ndabizi neza; mu by’ukuri nsobanukiwe imimerere murimo.’ Noneho, Yesu yavuganye impuhwe n’ubutware yaheshejwe n’uko na we yababajwe kugeza apfuye, maze yongeraho ati “ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.”—Ibyahishuwe 2:8-10.

18 Ayo mabaruwa yandikiwe amatorero arindwi, arimo amagambo agaragaza ko Yesu azi neza ingorane abigishwa be bahanganye na zo, kandi ko abashimira by’ukuri ko bakomeje kuba indahemuka mu buzima bwabo (Ibyahishuwe 2:1–3:22). Zirikana ko abo Yesu yabwiraga bari Abakristo basizwe bari bafite ibyiringiro byo kuzajya gutegekana na we mu ijuru. Kimwe n’Umutware wabo, na bo bategurirwaga kuzasohoza inshingano iremereye yo kuzafatanya na we kugeza ku bantu bamerewe nabi imigisha bazaheshwa n’igitambo cy’incungu cya Kristo, babigiranye impuhwe nyinshi.—Ibyahishuwe 5:9, 10; 22:1-5.

19, 20. Abagize imbaga y’“abantu benshi” bagaragaza bate ko bashimira Yehova n’Umwana we?

19 Nk’uko byumvikana, urukundo Yesu akunda abigishwa be basizwe ni na rwo akunda abigishwa be b’indahemuka babarirwa muri za miriyoni bari mu bagize “izindi ntama.” Abo bagize imbaga y’“abantu benshi . . . bo mu mahanga yose,” bafite ibyiringiro byo kuzarokoka ‘umubabaro mwinshi’ wegereje (Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:9, 14). Abo bantu baza bisukiranya basanga Yesu kubera ko bamushimira ku bw’igitambo cye cy’incungu, ndetse n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka bafite. Bagaragaza bate ko bamushimira? Babigaragaza ‘bakorera [Imana umurimo wera] ku manywa na nijoro.’—Ibyahishuwe 7:15-17.

20 Raporo y’umurimo wo kubwiriza ku isi hose y’umwaka w’umurimo wa 2006 iri ku ipaji ya 27 kugeza ku ya 30, igaragaza neza ko abo bakozi b’indahemuka bakorera Yehova umurimo wera “ku manywa na nijoro.” Koko rero, muri uwo mwaka umwe, bafatanyije n’umubare muto w’abagize itsinda ry’Abakristo basigaye basizwe, bamaze mu murimo wo kubwiriza amasaha agera kuri 1.333.966.199; ayo masaha yose hamwe akaba ahwanye n’imyaka isaga 150.000!

Komeza kugaragaza ko ushimira

21, 22. (a) Mu birebana no kugaragaza ko dushimira, kuki muri iki gihe Abakristo bagombye kuba maso mu buryo bwihariye? (b) Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

21 Mu mishyikirano Yehova n’Umwana we bagirana n’abantu badatunganye, bagaragaje ko bashimira mu buryo butangaje. Ikibabaje ni uko abantu benshi batita ku Mana, ahubwo bagahugira muri gahunda zabo gusa. Igihe Pawulo yavugaga uko abantu bo “mu minsi y’imperuka” bari kuzaba bameze, yaranditse ati “abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, . . . [ari] indashima” (2 Timoteyo 3:1-5). Mbega ukuntu batandukanye cyane n’Abakristo b’ukuri bagaragaza ko bashimira ibyo Imana yabakoreye byose! Babigaragaza mu masengesho avuye ku mutima bavuga, bakumvira babikunze kandi bakayikorera n’ubugingo bwabo bwose.—Zaburi 62:9; Mariko 12:30; 1 Yohana 5:3.

22 Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma imwe mu migisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka Yehova yaduhaye kuko adukunda. Uko dutekereje kuri izo mpano nziza, nimucyo tujye turushaho gushimira.—Yakobo 1:17.

Ni gute wasubiza?

• Yehova yagaragaje ate ko ari Imana ishimira?

• Mu gihe nta muntu utureba, ni mu buhe buryo dushobora gushimisha umutima wa Yehova?

• Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko ashimira?

• Kuba Yesu yarabaye umuntu bimufasha bite kuba umuyobozi ugira impuhwe kandi uzi gushimira?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Kimwe n’uko umubyeyi anezezwa n’akantu gato umwana amukoreye, Yehova aradushimira mu gihe tumuhaye ibyiza kuruta ibindi