Bagabo, mumenye ubutware bwa Kristo kandi mubwigane
Bagabo, mumenye ubutware bwa Kristo kandi mubwigane
‘Umutwe w’umugabo wese ni Kristo.’—1 ABAKORINTO 11:3.
1, 2. (a) Ni gute umuntu yamenya ko hari icyo umugabo yagezeho? (b) Kuki ari iby’ingenzi kumenya ko umuryango watangijwe n’Imana?
NI IKI waheraho uvuga ko umugabo yagize icyo ageraho? Wabimenya se uhereye ku buhanga bwe cyangwa imbaraga ze? Wahera se ku bushobozi afite bwo gushaka amafaranga? Cyangwa wabimenya uhereye ku buryo afata neza umugore we n’abana be? Icyo cya nyuma kinanira abagabo benshi kuko bagengwa n’umwuka w’iyi si hamwe n’amahame abantu bishyiriyeho? Ibyo biterwa n’iki? Ahanini biterwa n’uko batazi inama zitangwa n’uwatangije umuryango, ari we ‘wakuye mu muntu urubavu, akaruhinduramo umugore akamushyira uwo muntu,’ kandi ntibazishyire mu bikorwa.—Itangiriro 2:21-24.
2 Yesu Kristo yahamije iyo nkuru ya Bibiliya ivuga ukuntu Imana yatangije umuryango, igihe yabwiraga abantu bo mu gihe cye bakundaga kujora ati “ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, ikababwira iti ‘ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’? Bituma batakiri babiri ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe [mu ishyingiranwa], umuntu ntakagitandukanye” (Matayo 19:4-6). Icy’ukuri cyo, ni uko ibanga rituma umuntu agira umuryango mwiza ari ukumenya ko watangijwe n’Imana kandi ko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho bisaba ko ashyira mu bikorwa inama ziboneka mu Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya.
Ibanga rituma umugabo agira icyo ageraho
3, 4. (a) Kuki Yesu asobanukiwe neza iby’umuryango? (b) Umugore w’ikigereranyo wa Yesu ni nde, kandi se abagabo bagombye gufata bate abagore babo?
3 Kugira ngo umugabo agire icyo ageraho, akwiriye kwiga ibyo Yesu yavuze kandi akigana ibyo yakoze. Yesu azi neza iby’umuryango, kubera ko igihe umugabo n’umugore ba mbere baremwaga, n’igihe bashyingiranwaga, yari ahari. Yehova Imana yaramubwiye ati ‘tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe’ (Itangiriro 1:26). Koko rero, icyo gihe Imana yabwiraga uwo yaremye mbere y’undi muntu uwo ari we wese cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose, ‘uwari kumwe na yo ari umukozi w’umuhanga’ (Imigani 8:22-30). Uwo “ni we mfura mu byaremwe byose.” Ni we ‘nkomoko y’ibyo Imana yaremye.’ Yariho na mbere y’uko ijuru n’isi biremwa.—Abakolosayi 1:15; Ibyahishuwe 3:14.
4 Yesu yitwa “umwana w’intama w’Imana,” kandi mu buryo bw’ikigereranyo yitwa umugabo. Hari igihe marayika yagize ati “ngwino nkwereke umugeni, umugore w’Umwana w’Intama” (Yohana 1:29; Ibyahishuwe 21:9). None se uwo mugeni cyangwa umugore, ni nde? “Umugore w’Umwana w’Intama” ni abigishwa ba Kristo basizwe b’indahemuka, bazafatanya na we mu butegetsi bwe bwo mu ijuru (Ibyahishuwe 14:1, 3). Ku bw’ibyo, uko Yesu yafataga abigishwa be igihe yari kumwe na bo ku isi, bibera abagabo urugero rw’uko bafata abagore babo.
5. Ni bande Yesu abera icyitegererezo?
5 Ni iby’ukuri ko Bibiliya ivuga ko Yesu yabereye urugero abigishwa be bose, kuko dusoma ngo ‘Kristo yarabababarijwe abasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye’ (1 Petero 2:21). Ariko kandi, mu buryo bwihariye, Yesu ni icyitegererezo ku bagabo. Bibiliya igira iti ‘umutwe w’umugabo wese ni Kristo, kandi umutwe w’umugore ni umugabo we, kandi umutwe wa Kristo ni Imana’ (1 Abakorinto 11:3). Kubera ko Kristo ari umutwe w’umugabo, abagabo bagombye kwigana urugero rwe. Ku bw’ibyo, niba umuryango ushaka kugira icyo ugeraho kandi ukagira ibyishimo, ugomba gukurikiza ihame ry’ubutware. Kugira ngo ibyo bishoboke, abagabo bagomba kugaragaza urukundo mu byo bagirira abagore babo, nk’uko Yesu yabigiriraga umugore we w’ikigereranyo, ni ukuvuga abigishwa be basizwe.
Uko abashakanye bakemura ibibazo bahura na byo
6. Ni gute abagabo bagombye kubana n’abagore babo?
6 Muri iyi si yuzuye ibibazo, mu buryo bwihariye abagabo bakeneye kwigana urugero rwa Yesu rwo kwihangana, urw’urukundo n’urwo gushyigikira amahame akiranuka mu buryo butajegajega (2 Timoteyo 3:1-5). Ku birebana n’urugero Yesu yatanze, Bibiliya igira iti ‘bagabo, mubane n’abagore banyu, mwerekana ubwenge mu byo mubagirira’ (1 Petero 3:7). Ni koko, abagabo bagomba gukemura ibibazo bafitanye n’abagore babo babigiranye ubwenge, nk’uko Yesu yakemuraga ibibazo yahuraga na byo. Yahuye n’ibigeragezo biruta ibyo undi muntu wese yahuye na byo, ariko yari azi neza ko nyirabayazana ari Satani, abadayimoni be, hamwe n’iyi si mbi (Yohana 14:30; Abefeso 6:12). Yesu ntiyigeze atungurwa n’ibigeragezo. Ku bw’ibyo, abashakanye ntibagombye gutungurwa igihe bagize ‘imibabaro yo mu mubiri,’ kubera ko Bibiliya itanga umuburo ivuga ko abashatse bashobora kwitega ko bazagira bene iyo mibabaro.—1 Abakorinto 7:28.
7, 8. (a) Kuba umugabo agomba kubana n’umugore we abigiranye ubwenge bikubiyemo iki? (b) Kuki abagore bakwiriye kubahwa?
7 Bibiliya ivuga ko abagabo bagombye kubana n’abagore babo ‘berekana ubwenge mu byo babagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije na bo gukomera’ (1 Petero 3:7). Aho kugira ngo umugabo atwaze igitugu umugore we, nk’uko Bibiliya yari yarahanuye ko abagabo benshi bari kubigenza, azamwubaha kugira ngo yemerwe n’Imana (Itangiriro 3:16). Azamufata nk’umutungo w’agaciro kenshi; ntazigera akoresha imbaraga ze amugirira nabi. Ahubwo, azita ku byiyumvo bye, ahore amwubaha kandi amuha agaciro.
8 Kuki abagabo bagombye kubaha abagore babo? Bibiliya itanga igisubizo igira iti ‘kuko muri abaraganwa na bo ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi’ (1 Petero 3:7). Abagabo bagomba kumenya ko Yehova atabona ko abagabo bamusenga bafite icyo barusha abagore bamusenga. Abagore bemerwa n’Imana bazagororerwa ubuzima bw’iteka kimwe n’abagabo, kandi hari benshi bazaba mu ijuru, ‘ahataba umugabo cyangwa umugore’ (Abagalatiya 3:28). Ku bw’ibyo, abagabo bagomba kwibuka ko ubudahemuka bw’umuntu ari bwo butuma agira agaciro ku Mana. Ntibiterwa n’uko umuntu ari umugabo cyangwa umugore, cyangwa se umwana.—1 Abakorinto 4:2.
9. (a) Dukurikije ibyo Petero yavuze, kuki abagabo bagombye kubaha abagore babo? (b) Ni gute Yesu yagaragarizaga abagore icyubahiro?
9 Ikintu cya ngombwa gituma umugabo yubaha umugore we, gitsindagirizwa mu magambo intumwa Petero yavuze asoza umurongo wo muri 1 Petero 3:7. Ayo magambo agira ati “kugira ngo amasengesho yanyu [abagabo] ye kugira inkomyi.” Mbega ukuntu amasengesho y’umugabo aramutse agize inkomyi byaba biteje akaga! Umugabo aramutse atubashye umugore we, byatuma Yehova atumva amasengesho ye nk’uko byagendekeye bamwe mu bagaragu b’Imana bo mu gihe cyashize batafatanaga ibintu uburemere (Amaganya 3:43, 44). Abagabo b’Abakristo b’abanyabwenge, baba abashatse cyangwa ababiteganya, baziga ukuntu Yesu yafataga abagore mu buryo bubahesha agaciro. Yarabakiraga akabashyira mu itsinda ry’abo bajyanaga kubwiriza, kandi akabagaragariza ubugwaneza n’icyubahiro. Hari n’igihe Yesu yabanje guhishurira abagore ukuri gushishikaje, abasaba ko babimenyesha n’abagabo.—Matayo 28:1, 8-10; Luka 8:1-3.
Urugero rureba cyane cyane abagabo
10, 11. (a) Kuki abagabo bakwiriye gusuzuma mu buryo bwihariye urugero rwa Yesu? (b) Ni gute abagabo bagombye gukunda abagore babo?
10 Nk’uko twigeze kubivuga, Bibiliya igereranya imishyikirano umugabo agirana n’umugore we n’iyo Kristo agirana n’“umugeni” we, ari we torero rye rigizwe n’abigishwa be basizwe. Bibiliya igira iti ‘umugabo ni we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’itorero’ (Abefeso 5:23). Ayo magambo yagombye gutera abagabo inkunga yo gusuzuma uburyo Yesu yari umutwe, cyangwa se uburyo yayoboraga abigishwa be. Kubisuzuma ni byo byonyine bizatuma abagabo bakurikiza neza urugero rwa Yesu, bakayobora abagore babo, bakabakunda kandi bakabitaho, nk’uko Yesu yabigiriraga itorero rye.
11 Bibiliya itera Abakristo inkunga igira iti ‘bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze itorero akaryitangira’ (Abefeso 5:25). Mu gice cyo mu Befeso kibanziriza icyo, ‘itorero’ ryitwa “umubiri wa Kristo.” Uwo mubiri w’ikigereranyo ufite ingingo nyinshi zigizwe n’abagabo n’abagore, bose hamwe bakaba bagira uruhare mu gutuma uwo mubiri ukora neza. Ariko birumvikana ko Yesu ‘ari we mutwe w’umubiri, ari ryo torero.’—Abefeso 4:12; Abakolosayi 1:18; 1 Abakorinto 12:12, 13, 27.
12. Ni gute Yesu yagaragarije umubiri we w’ikigereranyo urukundo?
12 Yesu yakunze umubiri we w’ikigereranyo, ni ukuvuga “itorero,” cyane cyane yita ku byo abari kuzaba barigize bari gukenera. Urugero, igihe abigishwa be bari bananiwe, yarababwiye ati “muze . . . ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato” (Mariko 6:31). Igihe imwe mu ntumwa ze yavugaga ibyo Yesu yakoze amasaha make mbere y’uko yicwa, yaranditse iti “urukundo yakunze abe [ni ukuvuga abagize umubiri we w’ikigereranyo] . . . , ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka” (Yohana 13:1). Mbega urugero rwiza Yesu yatanze rw’ukuntu abagabo bagombye kwita ku bagore babo!
13. Abagabo bagirwa inama yo gukunda abagore babo bate?
13 Intumwa Pawulo na we yakoresheje urugero Yesu yahaye abagabo maze abatera inkunga igira iti “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we Abefeso 5:28, 29, 33.
aba yikunda, kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira Itorero.” Yakomeje agira ati “umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda.”—14. Ni gute umugabo afata umubiri we udatunganye, kandi se ibyo byumvikanisha iki ku bihereranye n’uko yagombye kwita ku mugore we?
14 Tekereza ku magambo ya Pawulo. Ese umuntu utekereza neza yababaza umubiri we abishaka? Ese iyo umuntu asitaye, akubita ino rye ngo ni uko ryari rigiye kumugusha? Birumvikana ko atabikora! Ese umugabo ashobora kwikoza isoni imbere y’incuti ze cyangwa akitaranga? Oya rwose! None se kuki yabwira nabi umugore we cyangwa akamukorera ikindi gikorwa kibi mu gihe akoze ikosa? Abagabo ntibagombye kureba inyungu zabo gusa, ahubwo bagombye no kureba iz’abagore babo.—1 Abakorinto 10:24; 13:5.
15. (a) Ni iki Yesu yakoze igihe abigishwa be bagaragazaga intege nke? (b) Ni ayahe masomo dushobora kuvana ku rugero yatanze?
15 Reka turebe ukuntu Yesu yagaragaje ko yita ku bigishwa be mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, igihe bagaragazaga intege nke. Nubwo igihe bari mu busitani bwa Getsemani yari yabasabye kenshi gusenga, basinziriye incuro eshatu. Mu buryo butunguranye, abantu bitwaje intwaro barabagose. Yesu yabajije abo bagabo ati “murashaka nde?” Igihe bamubwiraga bati “ni Yesu w’i Nazareti,” yarabashubije ati “ni jye.” Yesu amenye ko ‘igihe gisohoye’ kugira ngo apfe, yaravuze ati “nuko rero niba ari jye mushaka mureke aba bagende.” Yesu yahoraga yita ku cyatuma abigishwa be, bamwe mu bagize umugeni w’ikigereranyo, bamererwa neza, kandi yashakishije uko bahunga. Abagabo nibasuzuma ukuntu Yesu yitaga ku bigishwa be, bazabona amahame menshi bashobora gukurikiza arebana n’uko bagombye kwita ku bagore babo.—Yohana 18:1-9; Mariko 14:34-37, 41.
Urukundo rwa Yesu ntirwari rushingiye ku byiyumvo gusa
16. Ni iyihe mishyikirano yari hagati ya Yesu na Marita, nyamara se ni gute yamukosoye?
16 Bibiliya igira iti “Yesu yakundaga Marita na mwene se na Lazaro,” kandi akenshi bamwakiraga iwabo (Yohana 11:5). Ariko kandi, Yesu ntiyifashe ngo areke kugira Marita inama igihe yibandaga bitari ngombwa ku byokurya yateguraga byamuteshaga igihe, bigatuma atita ku nyigisho zo mu buryo bw’umwuka Yesu yabahaga. Yagize ati “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi, ariko ngombwa ni kimwe” (Luka 10:41, 42). Nta gushidikanya ko urukundo yakundaga Marita ari rwo rwatumye Marita yemera kumvira inama yamuhaye. Mu buryo nk’ubwo, abagabo bagombye kugaragariza ubugwaneza abagore babo, bakabakunda, bakababwira amagambo batoranyije neza. Icyakora, igihe hakenewe inama, ni ngombwa kuyitanga nta guca ku ruhande nk’uko Yesu yabigenje.
17, 18. (a) Ni gute Petero yacyashye Yesu, kandi se kuki Petero yari akeneye gukosorwa? (b) Ni iyihe nshingano umugabo afite?
17 Ikindi gihe, Yesu yasobanuriye intumwa ze ko agomba kujya i Yerusalemu, aho yari Matayo 16:21-23.
kubabarizwa “n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu.” Petero abyumvise yajyanye Yesu ku ruhande, maze aramucyaha ati “biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.” Uko bigaragara, ibyiyumvo byahumye amaso Petero. Yari akwiriye gukosorwa. Ku bw’ibyo, Yesu yaramubwiye ati “subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.”—18 Yesu yari amaze kuvuga icyo Imana yashakaga ko akora, ni ukuvuga kubabazwa mu buryo bwinshi kandi akicwa (Zaburi 16:10; Yesaya 53:12). Bityo rero, Petero ntiyari mu kuri igihe yacyahaga Yesu. Ni koko, Petero yari akeneye inama itajenjetse, kimwe n’uko natwe hari igihe tuba tuzikeneye. Kubera ko umugabo ari umutwe w’umuryango, afite ububasha bwo gukosora abagize umuryango, harimo n’umugore we, kandi ibyo ni inshingano ye. Nubwo hari igihe inama itajenjetse iba ikenewe, yagombye gutangwa mu bugwaneza no mu rukundo. Nk’uko Yesu yafashije Petero kubona ibintu uko bikwiriye, hari igihe abagabo baba bagomba kubigenzereza batyo abagore babo. Urugero, hari igihe umugabo aba agomba kwerekana mu bugwaneza impamvu hari ibyagombye gukosorwa mu myambarire y’umugore we cyangwa mu buryo bwe bwo kwirimbisha cyangwa se mu birebana n’uko yisiga, igihe yaba atangiye kubikora mu buryo budahuje n’Ibyanditswe.—1 Petero 3:3-5.
Ni byiza ko abagabo bihangana
19, 20. (a) Ni ikihe kibazo cyavutse hagati y’intumwa za Yesu, kandi se ni gute Yesu yagikemuye? (b) Ni gute imihati ya Yesu yagize icyo igeraho?
19 Niba hari ikosa ryakozwe, abagabo ntibagombye kwitega ko byanze bikunze imihati yabo ivuye ku mutima izahita ikemura icyo kibazo. Kugira ngo Yesu akosore imyifatire y’intumwa ze, byamusabaga imihati idacogora. Urugero, zagiriranaga ishyari ku buryo no ku iherezo ry’umurimo wa Yesu ryari rikizirimo. Zajyaga impaka zishaka kumenya uwari mukuru muri zo (Mariko 9:33-37; 10:35-45). Ntibyatinze nyuma yo kubijyaho impaka ku ncuro ya kabiri, Yesu ategura kwizihiza Pasika ye ya nyuma ari kumwe n’intumwa zonyine. Icyo gihe, nta n’umwe muri zo wibwirije ngo akore umurimo wasaga n’aho usuzuguritse wo koza imikungugu yari ku birenge by’abandi. Yesu yarabikoze. Hanyuma yarababwiye ati “mbahaye icyitegererezo.”—Yohana 13:2-15.
20 Abagabo nibicisha bugufi nka Yesu, abagore babo bazishimira gufatanya na bo no kubashyigikira. Icyakora ni ngombwa kwihangana. Nyuma yaho, muri iryo joro rya Pasika, izo ntumwa zongeye kujya impaka ku birebana n’ukwiriye kuba mukuru muri zo (Luka 22:24). Guhindura imitekerereze n’imyifatire akenshi bisaba igihe kandi biza buhoro buhoro. Ariko se, mbega ukuntu bishimisha iyo hari ibintu byiza bigezweho nk’uko byagenze ku ntumwa!
21. Mu gihe abagabo bahanganye n’ingorane ziriho muri iki gihe, baterwa inkunga yo kwibuka iki, kandi se ni iki bakora?
21 Muri iki gihe, imiryango ihanganye n’ibibazo kuruta mbere hose. Hari abantu benshi batagifatana uburemere umuhigo wabo w’ishyingiranwa. Ku bw’ibyo, abagabo bagombye gutekereza ku nkomoko y’umuryango. Wibuke ko umuryango ukomoka ku Mana. Yehova Imana yacu idukunda ni yo yawutekereje kandi irawutangiza. Ntiyatanze Umwana wayo kugira ngo abe Umucunguzi wacu gusa, ahubwo nanone yamutangiye kubera abagabo icyitegerezo.—Matayo 20:28; Yohana 3:29; 1 Petero 2:21.
Ni gute wasubiza?
• Kuki ari iby’ingenzi ko tumenya inkomoko y’umuryango?
• Ni mu buhe buryo abagabo baterwa inkunga yo gukunda abagore babo?
• Ni izihe ngero zirebana n’uko Yesu yitaga ku bigishwa be zigaragaza uko umugabo yagombye gukoresha ubutware bwe nka Kristo?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Kuki abagabo bagombye gusuzuma ingero zirebana n’uko Yesu yitaga ku bagore?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Igihe abigishwa ba Yesu bari bananiwe, yaberetse ko abitayeho
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Abagabo bagombye kugira inama abagore babo mu bugwaneza, bagakoresha amagambo batoranyije neza