Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bagore, mwubahe cyane abagabo banyu

Bagore, mwubahe cyane abagabo banyu

Bagore, mwubahe cyane abagabo banyu

“Bagore, mugandukire abagabo banyu.”—ABEFESO 5:22.

1. Kuki kumvira umugabo akenshi bigorana?

MU BIHUGU byinshi, iyo umugabo n’umugore bashyingiranywe, umugeni ahiga umuhigo avuga ko azubaha cyane umugabo we. Icyakora, uburyo abagabo benshi bafata abagore babo butuma guhigura uwo muhigo byoroha cyangwa bikagorana. Ariko rero, umuryango wari watangiye neza. Imana yakuye urubavu mu muntu wa mbere, ari we Adamu, iruhinduramo umugore. Adamu yavuganye ibyishimo ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye.”—Itangiriro 2:19-23.

2. Ni gute mu bihe bya vuba aha inshingano z’abagore mu muryango ndetse n’uko babona ishyingiranwa byahindutse?

2 Nubwo umuryango wari waragize iyo ntangiriro nziza, mu ntangiriro y’imyaka ya za 60 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hatangiye poropagande yiswe kwibohoza kw’abagore, ni ukuvuga ko abagore baharaniraga kwibohoza ku butegetsi bw’abagabo. Icyo gihe, ugereranyije abagabo 300 ku mugore 1 bataga imiryango yabo. Mu mpera y’imyaka ya za 60, uwo mubare wari warahindutse, abagabo bata imiryango yabo baba 100 ku mugore 1. Muri iki gihe usanga abagore bavuga amagambo y’urukozasoni, bagasinda, bakanywa itabi kandi bakiyandarika kimwe n’abagabo. None se ubu ni bwo abagore barushijeho kugira ibyishimo? Ashwi da! Mu bihugu bimwe na bimwe, hafi kimwe cya kabiri cy’abantu bashyingiranwa, amaherezo baratana. Ese imihati abagore bamwe bashyizeho kugira ngo bakemure ibibazo byo mu miryango yabo, yaba yaratumye ibintu birushaho kuba byiza cyangwa byarushijeho kuzamba?—2 Timoteyo 3:1-5.

3. Ni ikihe kibazo cy’ibanze kigira ingaruka mbi ku bashakanye?

3 Ikibazo cy’ibanze ni ikihe? Mu rugero runaka, ni ikibazo cyavutse igihe Eva yashukwaga na marayika wigometse, ari we “ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani” (Ibyahishuwe 12:9; 1 Timoteyo 2:13, 14). Satani yagoretse ibyo Imana yigisha. Urugero, Satani yatumye abantu babona ko umuryango ubabuza kwisanzura kandi ko ugoranye. Imitekerereze akwirakwiza mu binyamakuru byo muri iyi si ategeka, igamije kwereka abantu ko inama Imana itanga atari iz’ukuri kandi ko zidahuje n’igihe (2 Abakorinto 4:3, 4). Ariko rero, nidusuzuma icyo Imana ivuga ku birebana n’inshingano z’umugore mu muryango nta ho tubogamiye, turasanga inama zo mu Ijambo ry’Imana zihuje n’ubwenge kandi ari ingirakamaro.

Inama ku bantu bashinga imiryango

4, 5. (a) Kuki umuntu w’igitsina gore yagombye kwitonda mu gihe ateganya gushaka? (b) Ni iki umuntu w’igitsina gore yagombye gukora mbere y’uko yemerera umugabo kuzashakana na we?

4 Hari umuburo Bibiliya itanga. Ivuga ko muri iyi si iyoborwa na Satani, n’abafite ishyingiranwa ryiza bazagira “imibabaro.” Bityo rero, nubwo ishyingiranwa ryatangijwe n’Imana, Bibiliya iburira abashyingiranwa. Umwanditsi umwe wahumekewe yavuze ibyo umugore wapfushije umugabo, bityo akaba afite uburenganzira bwo kongera gushaka ati “naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa.” Nanone, Yesu yatanze inama yo kudashyingiranwa ku ‘babasha kubyemera.’ Icyakora, niba umuntu ahisemo gushaka, yagombye gushaka “uri mu Mwami,” ni ukuvuga umuntu usenga Imana, wayiyeguriye kandi wabatijwe.—1 Abakorinto 7:28, 36-40; Matayo 19:10-12.

5 Impamvu umuntu w’igitsina gore by’umwihariko yagombye kwitonda mu gihe ashaka uwo babana, ni umuburo watanzwe na Bibiliya ugira uti “amategeko ahambira umugore ku mugabo we.” Iyo umugabo apfuye cyangwa agasambana maze agatandukana n’umugore we, umugore “ntaba agitegekwa n’ayo mategeko” (Abaroma 7:2, 3). Kubona umuntu ugahita umukunda bishobora gutuma abantu bagirana ubucuti bw’agahararo, ariko si rwo rufatiro rukwiriye rwo kugira umuryango wishimye. Ku bw’ibyo rero, umuntu w’igitsina gore utarashaka agomba kwibaza ati ‘ese niteguye gusezerana n’uyu mugabo ko nzumvira amategeko ye?’ Umuntu asuzuma icyo kibazo mbere yo gushyingiranwa, ntabwo ari nyuma yaho.

6. Ni uwuhe mwanzuro abantu b’igitsina gore benshi bashobora gufata muri iki gihe, kandi se kuki ari uw’ingenzi cyane?

6 Muri iki gihe, ahantu henshi umuntu w’igitsina gore ashobora kwemerera umuntu umusaba ko babana cyangwa akamuhakanira. Ariko kandi, guhitamo neza bishobora kuba ari cyo kintu gikomeye kurusha ibindi umuntu w’igitsina gore ashobora gukora. Ibyo biterwa n’uko ashobora kuba yifuza cyane kubona umugabo umuba hafi kandi umukunda, ibyo bikaba bishoboka mu ishyingiranwa. Hari umwanditsi wagize ati “uko turushaho kumva dushaka gukora ikintu, cyaba gushaka cyangwa kuzamuka umusozi runaka, ni ko turushaho kwibwira ko ari nta kibazo gihari maze tukita gusa ku makuru atubwira ibyo twifuza kumva.” Umuntu uzamuka umusozi aramutse afashe umwanzuro udahuje n’ubwenge, bishobora gutuma atakaza ubuzima bwe; umuntu ahisemo nabi uwo bazabana, na byo bishobora kumuteza akaga.

7. Ni iyihe nama ihuje n’ubwenge yatanzwe ku birebana no gushaka umugabo?

7 Umuntu w’igitsina gore yagombye gutekereza cyane ku bintu bikubiye mu kugandukira itegeko ry’umugabo umusaba gushyingiranwa na we. Mu myaka ishize, hari umukobwa w’Umuhinde wemeye yicishije bugufi ati “ababyeyi bacu barakuze kandi baturusha ubwenge, kandi ntibashobora gushukwa mu buryo bworoshye nkatwe. . . . Jye nshobora gukora ikosa mu buryo bworoshye.” Ubufasha ababyeyi hamwe n’abandi bashobora gutanga ni ingenzi. Hari umusaza w’Umukristo w’inararibonye umaze igihe kirekire atera abakiri bato inkunga yo kumenya ababyeyi b’umuntu bifuza kuzashyingiranwa na we no kwitegereza bitonze imishyikirano uwo muntu agirana n’ababyeyi be hamwe n’abandi bagize umuryango we.

Uko Yesu yagaragaje ko aganduka

8, 9. (a) Yesu yabonaga ate ibyo kugandukira Imana? (b) Ni izihe nyungu umuntu ashobora kuvana mu kuganduka?

8 Nubwo kuganduka bishobora kugorana, abagore bagombye kubona ko ari ikintu cy’agaciro, nk’uko Yesu yabibonaga. Nubwo kugandukira Imana kwe byari bikubiyemo kubabara no gupfira ku giti cy’umubabaro, yashimishwaga no kuyigandukira (Luka 22:41-44; Abaheburayo 5:7, 8; 12:3). Abagore bashobora gukurikiza urugero rwa Yesu, kubera ko Bibiliya igira iti ‘umutwe w’umugore ni umugabo we, kandi umutwe wa Kristo ni Imana’ (1 Abakorinto 11:3). Ariko birumvikana ko abagore batagandukira ubutware bw’abagabo ari uko bamaze gushyingirwa gusa.

9 Bibiliya ivuga ko abagore, baba barashatse cyangwa batarashatse, bagombye kugandukira ubutware bw’abagabo bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka, bafite inshingano y’ubugenzuzi mu itorero rya gikristo (1 Timoteyo 2:12, 13; Abaheburayo 13:17). Muri gahunda ikurikizwa mu muteguro w’Imana, iyo abagore bakurikije ubuyobozi bw’Imana bakaganduka, baha urugero abamarayika (1 Abakorinto 11:8-10). Byongeye kandi, abagore bakuze bashatse, bigisha abagore bakiri bato ‘kugandukira abagabo babo’ binyuze mu kubaha urugero rwiza ndetse n’inama zibafasha.—Tito 2:3-5.

10. Ni gute Yesu yatanze urugero mu birebana no kuganduka?

10 Yesu yari azi agaciro ko kuganduka mu buryo bukwiriye. Igihe kimwe yasabye intumwa Petero kujya gutanga umusoro wabo bombi, akawuha abatware, ndetse amuha n’amafaranga yo gutanga. Nyuma y’igihe Petero yaje kwandika ati “mugandukire ubutware bwose bw’abantu ku bw’Umwami wacu” (1 Petero 2:13; Matayo 17:24-27). Ku birebana n’urugero ruhebuje rwo kuganduka Yesu yatanze, Bibiliya igira iti ‘yisize ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa.’—Abafilipi 2:5-8.

11. Kuki Petero yateye abagore inkunga yo kugandukira abagabo babo, kabone n’iyo baba batizera?

11 Igihe Petero yagiraga Abakristo inama yo kugandukira ndetse n’abayobozi b’isi batwaza igitugu kandi badakiranuka, yaravuze ati “kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye” (1 Petero 2:21). Petero amaze gusobanura ukuntu Yesu yababaye n’ukuntu yakomeje kuganduka yihanganye, yateye abagore bafite abagabo batizera inkunga agira ati “namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.”—1 Petero 3:1, 2.

12. Kuba Yesu yaragandutse byagize izihe ngaruka?

12 Abantu bashobora kubona ko kugandukira umuntu ugukoba kandi ugutuka ari ukugaragaza intege nke. Ariko Yesu we si ko yabibonaga. Petero yaranditse ati “yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha” (1 Petero 2:23). Bamwe mu bantu babonye Yesu ababara barizeye, nibura mu rugero runaka. Muri bo harimo umwambuzi wari umanitswe ku giti iruhande rwa Yesu hamwe n’umutware, watwaraga umutwe w’abasirikare, warebaga iyicwa rya Yesu (Matayo 27:38-44, 54; Mariko 15:39; Luka 23:39-43). Mu buryo nk’ubwo, Petero yerekanye ko abagabo bamwe batizera, yemwe na bamwe bagira urugomo, bazahinduka Abakristo nibamara kwibonera uko abagore babo baganduka. Ibyo muri iki gihe turabibona.

Icyo abagore bakora kugira ngo barusheho gukundwa

13, 14. Ni gute kugandukira abagabo batizera byagize ingaruka nziza?

13 Hari abagore bizera bagiye bareshya abagabo babo binyuze mu kwitwara nka Kristo. Mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova riherutse kuba, hari umugabo wavuze iby’umugore we ati “ntekereza ko nari umuntu mubi cyane nkurikije uko namufataga. Ariko kandi yaranyubahaga cyane. Ntiyigeze ansuzugura. Ntiyigeze ampatira gukurikiza imyizerere ye. Yanyitagaho mu buryo bwuje urukundo. Iyo yabaga agiye mu ikoraniro, yakoraga ibishoboka byose kugira ngo antegurire ibyokurya mbere y’igihe kandi arangize imirimo yo mu rugo. Imyifatire ye yatumye ntangira gushishikarira Bibiliya, none dore ndi hano!” Koko rero, uwo mugabo ‘yarehejwe’ n’imyitwarire y’umugore we, ‘nta jambo avuze.’

14 Nk’uko Petero yabitsindagirije, ibyo umugore avuga si byo ahanini bituma agira icyo ageraho, ahubwo ni ibyo akora. Ibyo byagaragajwe n’ibyabaye ku mugore wize Bibiliya kandi akiyemeza kujya mu materaniro ya gikristo. Umugabo we yaramukankamiye ati “Agnes, nurenga uyu muryango ntungarukire aha.” Agnes ntiyasohokeye muri “uwo muryango,” ahubwo yanyuze mu wundi. Ubwo yajyaga mu materaniro ya nimugoroba yakurikiyeho, umugabo we yashatse kumutera ubwoba aramubwira ati “nugaruka ntunsanga aha.” Kandi koko ntiyahamusanze; yaragiye amara iminsi itatu. Igihe yari agarutse, Agnes yamubwiranye ubugwaneza ati “ese ubu ntushonje?” Agnes ntiyigeze areka gukorera Yehova. Umugabo we yageze aho yemera kwiga Bibiliya, yegurira Imana ubuzima bwe, nyuma aza kuba umugenzuzi ufite inshingano nyinshi.

15. Abagore b’Abakristo basabwa kugira uwuhe ‘murimbo’?

15 Intumwa Petero yashishikarije abagore kugaragaza ikintu abo bagore bamaze kuvugwa bagaragaje, ni ukuvuga “umurimbo” utari uwo gukabya “kuboha umusatsi,” cyangwa “gukānisha imyenda.” Ahubwo Petero yaravuze ati “[umurimbo wanyu] ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.” Uwo mwuka ugaragarira mu ijwi ryiza no mu myifatire ikwiriye, si mu guhangana cyangwa kuruhanya. Nguko uko Umukristokazi washatse agaragaza ko yubaha umugabo we cyane.—1 Petero 3:3, 4.

Abantu babaye ibyitegererezo

16. Ni mu buhe buryo Sara yahaye abagore b’Abakristo urugero rwiza?

16 Petero yaranditse ati “abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo” (1 Petero 3:5). Abo bagore babonaga ko gushimisha Yehova bumvira inama ze byari gutuma imiryango yabo igira ibyishimo kandi ikazabona ubuzima bw’iteka. Petero yavuzemo Sara, umugore mwiza wa Aburahamu, avuga ko “yumviraga Aburahamu, akamwita umutware we.” Sara yashyigikiraga umugabo we watinyaga Imana, uwo Imana yari yarohereje gukorera mu gihugu cya kure. Yigomwe imibereho myiza yari afite ndetse yemera no gushyira ubuzima bwe mu kaga (Itangiriro 12:1, 10-13). Petero yashimye Sara kubera urugero rugaragaza ubutwari yatanze agira ati “namwe muri abana b’uwo, niba mukora neza ntimugire ubwoba bubahamura.”—1 Petero 3:6.

17. Kuki Petero agomba kuba yarabonaga ko Abigayili yabereye abagore b’Abakristo icyitegererezo?

17 Abigayili na we yari umugore udatinya wizeraga Imana, kandi Petero ashobora kuba yaramuzirikanaga. “Yari umunyabwenge,” ariko umugabo we Nabali “yari umunyamwaga w’inkozi y’ibibi.” Igihe Nabali yangaga kugira icyo aha Dawidi n’ingabo ze, biteguye kumutsembana n’urugo rwe rwose. Ariko Abigayili yagize icyo akora kugira ngo akize urugo rwe. Yafashe ibiribwa abihekesha indogobe, ajya gusanganira Dawidi n’ingabo ze bakiri mu nzira. Abigayili akibona Dawidi yahise ava ku ndogobe, amugwa ku birenge, amusaba kutagira icyo akora ahubutse. Ibyo byakoze Dawidi ku mutima, aravuga ati “Uwiteka Imana yawe yakohereje guhura nanjye uyu munsi, ishimwe. Ubwenge bwawe bushimwe.”—1 Samweli 25:2-33.

18. Mu gihe abandi bagabo bagaragarije abagore ko babakunze, ni uruhe rugero bashobora gutekerezaho kandi kuki?

18 Urundi rugero rwiza ku bagore ni urw’umukobwa wari ukiri muto w’Umushulami wakomeje kubera indahemuka umushumba w’umukene bari barasezeranye kuzashyingiranwa. Urukundo yamukundaga rwakomeje gukomera nubwo hari umwami w’umukire wamwerekaga ko amukunda. Yagaragaje ibyiyumvo yari afitiye uwo musore w’umushumba agira ati “unshyire mu gituza cyawe mbe ikimenyetso, mbe no ku kuboko kwawe. Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu. . . . Amazi menshi ntiyazimya urukundo, n’inzuzi zuzuye ntizarurenga hejuru” (Indirimbo 8:6, 7). Birakwiriye ko n’abagore bose bemerera ababasaba kubana, bafata umwanzuro wo gukomeza kubera abagabo babo indahemuka kandi bakabubaha cyane!

Izindi nama Imana itanga

19, 20. (a) Kuki abagore bagombye kugandukira abagabo babo? (b) Ni uruhe rugero rwiza abagore bahawe?

19 Mu kurangiza, reka dusuzume imirongo ikikije umurongo wacu w’ifatizo ugira uti “bagore, mugandukire abagabo banyu” (Abefeso 5:22). Kuki kubagandukira ari ngombwa? Ni ukubera ko umurongo ukurikiraho uvuga uti ‘kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’itorero.’ Ku bw’ibyo rero, abagore baterwa inkunga igira iti “nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.”—Abefeso 5:23, 24, 33.

20 Kugira ngo abagore bashobore kumvira iri tegeko, bagomba gusuzuma urugero rutangwa n’itorero rya Kristo rigizwe n’abigishwa basizwe, kandi bakarwigana. Soma mu 2 Abakorinto 11:23-28 maze wumve ibyo umwe mu bagize iryo torero, ari we intumwa Pawulo, yihanganiye kugira ngo abere indahemuka Umutware we, Yesu Kristo. Kimwe na Pawulo, abagore hamwe n’abandi bagize itorero bakwiriye gukomeza kugandukira Yesu mu budahemuka. Ibyo abagore babigaragaza bagandukira abagabo babo.

21. Ni ibihe bintu bishobora gutuma abagore bakomeza kugandukira abagabo babo?

21 Nubwo muri iki gihe abagore benshi bashobora kurakazwa no kumva ko bagomba kuganduka, umugore w’umunyabwenge azita ku nyungu bitanga. Urugero, kugandukira ubutware bw’umugabo utizera mu bintu byose bitabangamiye amategeko y’Imana cyangwa amahame yayo, bishobora guhesha umugore ingororano ihebuje yo ‘gukiza umugabo we’ (1 Abakorinto 7:13, 16). Byongeye kandi, uwo mugore ashobora gushimishwa no kumenya ko Yehova Imana yishimira ibyo akora kandi ko azamuha ingororano nyinshi kubera ko yigana urugero rw’Umwana We akunda.

Mbese uribuka?

• Kuki bishobora kugora umugore kugandukira umugabo we?

• Kuki kwemera gushakana n’umuntu ari ibintu byo gufatana uburemere cyane?

• Ni gute Yesu yabereye abagore icyitegererezo, kandi se kumwigana bishobora kuzana izihe nyungu?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Kuki kwemera gushakana n’umuntu atari ibintu byo gufatanwa uburemere buke?

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Ni iki abagore bashobora kwigira ku bantu bavugwa muri Bibiliya babaye ibyitegererezo, urugero nka Abigayili?