Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu”

“Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu”

“Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu”

“Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye.”—ABEFESO 6:1.

1. Ni gute kumvira bishobora kukurinda?

UBU dushobora kuba tukiriho kubera ko twumviye, mu gihe abandi bo batakiriho kubera ko batumviye. Twumviye iki? Twumviye imiburo, urugero nk’iyo duhabwa n’umubiri wacu ‘waremwe mu buryo butangaje’ (Zaburi 139:14). Amaso yacu adufasha kubona ibicu byijimye, naho amatwi yacu akumva inkuba zikubita. Hanyuma, twabona imirabyo tukagira ubwoba. Ku bantu babwiwe akaga ibyo bintu bishobora guteza, uwo uba ari umuburo kugira ngo bajye kugama imvura nyinshi irimo imirabyo n’amahindu bishobora gushyira ubuzima mu kaga.

2. Kuki abana baba bakeneye guhabwa imiburo, kandi se kuki bagombye kumvira ababyeyi babo?

2 Mwebwe abakiri bato mukeneye imiburo ku bihereranye n’akaga gashobora kubageraho, kandi ababyeyi banyu bafite inshingano yo kuyibaha. Ushobora kuba wibuka igihe bakubwiraga bati “wikora ku mbabura udashya.” “Ntujye mu ruzi, utarohama.” “Ujye ureba ko nta modoka ziri hepfo cyangwa haruguru mbere yo kwambuka umuhanda.” Ikibabaje ni uko hari abana bagiye bakomereka cyangwa bagapfa bazira kutumvira. Kumvira ababyeyi bawe ni byo ‘bikwiriye,’ kandi bihuje n’ubwenge (Imigani 8:33). Hari undi murongo wo muri Bibiliya uvuga ko ibyo ari byo Umwami Yesu Kristo “ashima.” Koko rero, Imana igutegeka kumvira ababyeyi bawe.—Abakolosayi 3:20; 1 Abakorinto 8:6.

Ingororano zirambye zo kumvira

3. Kuri benshi muri twe, “ubugingo nyakuri” ni iki, kandi se ni iki abana bakora kugira ngo biringire kuzabubona?

3 Kubaha ababyeyi bawe birinda “ubugingo [bwawe] bwa none,” ariko nanone bizatuma ubona ubundi buzima ‘buzaza,’ bwitwa “ubugingo nyakuri” (1 Timoteyo 4:8; 6:19). Kuri benshi muri twe, ubugingo nyakuri busobanura ubuzima butagira iherezo ku isi y’Imana izaba yahindutse nshya, iyo yasezeranyije abantu bumvira amategeko yayo mu budahemuka. Iry’ingenzi muri ayo mategeko riravuga ngo “wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.” Bityo rero, niwumvira ababyeyi bawe uzagira ibyishimo. Uzagira amahoro, kandi ushobora kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izaba yahindutse paradizo.—Abefeso 6:2, 3.

4. Ni gute abana bakumvira Imana kandi bikabagirira akamaro?

4 Iyo wumviye ababyeyi bawe ntubasuzugure, uba wumviye n’Imana kubera ko ari yo igusaba kubumvira. Ikindi kandi, nawe bikugirira akamaro. Bibiliya iravuga iti “ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro” (Yesaya 48:17; 1 Yohana 5:3). None se kumvira bikugirira akahe kamaro? Bituma nyoko na so bishima, kandi rwose bazagaragaza ibyishimo mu buryo buzatuma nawe urushaho kugira ibyishimo (Imigani 23:22-25). Ariko icy’ingenzi kurushaho, ni uko iyo wumviye bishimisha So wo mu ijuru, kandi azaguha ingororano zihebuje! Reka turebe ukuntu Yehova yagororeye Yesu kandi akamurinda, we wivuzeho ati “mpora nkora ibyo ashima.”—Yohana 8:29.

Yesu yari umukozi w’umunyamwete

5. Ni izihe mpamvu twaheraho tuvuga ko Yesu yari umukozi w’umunyamwete?

5 Yesu ni we wari imfura ya nyina, ari we Mariya. Se wamureraga ari we Yozefu, yari umubaji. Yesu na we yabaye umubaji, uko bigaragara akaba yari yarabyigishijwe na Yozefu (Matayo 13:55; Mariko 6:3; Luka 1:26-31). Ese utekereza ko Yesu yari umubaji bwoko ki? Igihe Yesu yari mu ijuru, yitwa bwenge, mbere y’uko nyina wari isugi amutwita, yaravuze ati ‘nari kumwe n’[Imana] ndi umukozi w’umuhanga, kandi nari umunezero wayo iminsi yose.’ Imana yishimiye Yesu kuko igihe yari mu ijuru yari umukozi w’umunyamwete. Ese utekereza ko igihe yari akiri muto ari hano ku isi na bwo yihatiraga kuba umukozi w’umunyamwete, mu yandi magambo akaba yari umubaji mwiza?—Imigani 8:30; Abakolosayi 1:15, 16.

6. (a) Ni iki gituma utekereza ko igihe Yesu yari umwana ashobora kuba yarakoraga imirimo mu rugo? (b) Ni mu buhe buryo abana bashobora kwigana Yesu?

6 Nta gushidikanya ko Yesu akiri umwana yajyaga akina, kuko Bibiliya ivuga ko abana bo mu bihe bya kera bakinaga (Zekariya 8:5; Matayo 11:16, 17). Nyamara, ushobora kwemera nta gushidikanya ko kuba Yesu yari umwana mukuru mu muryango munini kandi w’abakene, byatumaga agira imirimo myinshi yiyongeraga ku masomo y’ububaji yahabwaga na Yozefu. Nyuma yaho, Yesu yabaye umubwiriza kandi yitangira umurimo we kugeza n’ubwo yigomwa ubuzima bwari gutuma arushaho kugubwa neza (Luka 9:58; Yohana 5:17). Ese hari uburyo ubona wakwiganamo Yesu? Ese hari igihe ababyeyi bawe bajya bagusaba gukora isuku mu cyumba cyawe cyangwa gukora indi mirimo? Ese bajya bagutera inkunga yo kwifatanya n’abandi muri gahunda zo kuyoboka Imana binyuze mu kujya mu materaniro ya gikristo no mu kugeza ku bandi ibyo wizera? Ese utekereza ko iyo baza gusaba Yesu gukora ibintu nk’ibyo igihe yari akiri umwana, yari kubyifatamo ate?

Yagiraga umwete wo kwiga Bibiliya kandi akayigisha abandi

7. (a) Ni bande Yesu ashobora kuba yarajyanye na bo kwizihiza Pasika? (b) Yesu yari he igihe abandi bakoraga urugendo rwo gusubira imuhira, kandi se kuki ari ho yari ari?

7 Abagabo bose bo mu miryango y’Abisirayeli basabwaga kujya gusengera Yehova mu rusengero rwe mu gihe cy’iminsi mikuru itatu y’Abayahudi (Gutegeka 16:16). Igihe Yesu yari afite imyaka 12, umuryango we wose ushobora kuba warakoze urugendo rwo kujya i Yerusalemu kwizihiza Pasika. Birashoboka ko muri abo bantu harimo abavandimwe be na bashiki be. Icyakora, mu bantu bajyanye n’umuryango wa Yesu hashobora kuba harimo na Salome, ushobora kuba yari mwene nyina wa Mariya, hamwe n’umugabo we witwaga Zebedayo n’abahungu babo Yakobo na Yohana, baje kuba intumwa nyuma yaho * (Matayo 4:20, 21; 13:54-56; 27:56; Mariko 15:40; Yohana 19:25). Igihe batahukaga, Yozefu na Mariya bashobora kuba baratekereje ko Yesu yari kumwe na bene wabo, ku buryo mu mizo ya mbere batigeze bamenya ko batari kumwe na we. Iminsi itatu ishize, ubwo amaherezo Mariya na Yozefu babonaga Yesu, yari mu rusengero “yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza.”—Luka 2:44-46.

8. Ni iki Yesu yakoreye mu rusengero kandi se kuki abantu batangaye?

8 Ni mu buhe buryo Yesu ‘yabazaga’ abigisha? Ibibazo yabazaga bishobora kuba bitari bigamije gusa kwimara amatsiko cyangwa kugira ibyo amenya. Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha ngaha, rishobora kwerekezwa ku buryo bwo kubaza bukoreshwa mu bucamanza, bityo bukaba bukubiyemo no gutanga ibisobanuro bigaragaza ko ibihamya byatanzwe ari ukuri. Koko rero, Yesu, ndetse n’igihe yari akiri umwana, yari umwigishwa wa Bibiliya watangazaga abigisha bari intiti mu by’idini. Bibiliya igira iti “abamwumvise bose batangazwa n’ubwenge bwe n’ibyo abasubiza.”—Luka 2:47.

9. Ni gute wakwigana urugero rwa Yesu mu birebana no kwiga Bibiliya?

9 Utekereza ko ari iyihe mpamvu yatumaga Yesu, ubwo yari akiri umwana muto, atangaza ndetse n’abigisha b’inararibonye kubera ubumenyi yari afite kuri Bibiliya? Birumvikana ko yari afite ababyeyi batinyaga Imana bamwigishije ibihereranye n’Imana kuva akiri umwana muto (Kuva 12:24-27; Gutegeka 6:6-9; Matayo 1:18-20). Dushobora kudashidikanya ko Yozefu yajyanaga Yesu akiri umwana mu isinagogi, kugira ngo atege amatwi mu gihe abantu babaga basoma Ibyanditswe kandi bakabisobanura. Ese nawe waba ufite ababyeyi bakwigisha Bibiliya kandi bakakujyana mu materaniro ya gikristo? Mbese uha agaciro imihati bashyiraho nk’uko Yesu yishimiraga iyo ababyeyi be bashyiragaho? Ese nawe ujya ugeza ku bandi ibyo wigishwa, nk’uko Yesu yabigenzaga?

Yesu yaragandukaga

10. (a) Kuki ababyeyi ba Yesu bagombye kuba baramenye aho yari ari? (b) Ni uruhe rugero rwiza Yesu yahaye abana?

10 Mbese utekereza ko Mariya na Yozefu bumvise bameze bate igihe basangaga Yesu mu rusengero nyuma y’iminsi itatu? Nta gushidikanya ko bumvise baruhutse rwose. Ariko Yesu we yatangajwe n’uko ababyeyi be batari bazi aho ari. Bombi bari bazi ukuntu Yesu yavutse mu buryo bw’igitangaza. Ikindi kandi, nubwo batari basobanukiwe buri kintu cyose, bari bafite icyo bazi ku bihereranye no kuba yari kuzaba Umukiza ndetse n’Umwami w’Ubwami bw’Imana (Matayo 1:21; Luka 1:32-35; 2:11). Ku bw’ibyo rero, Yesu yarababajije ati “mwanshakiraga iki ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa data?” Icyakora, Yesu yarumviye maze ajyana n’ababyeyi be, basubira iwabo i Nazareti. Bibiliya igira iti “agahora abumvira.” Ikindi nanone, ‘ibyo byose nyina yabibitse mu mutima we.’—Luka 2:48-51.

11. Ku birebana no kumvira, ni irihe somo ushobora kuvana kuri Yesu?

11 Ese ubona kwigana Yesu, wumvira ababyeyi bawe buri gihe byoroshye? Cyangwa wumva ko akenshi baba badasobanukiwe aho isi igeze, kandi ko uzi byinshi kubarusha? Ni iby’ukuri ko ushobora kuba ubarusha kumenya ibintu bimwe na bimwe, urugero nko gukoresha telefoni zigendanwa, orudinateri cyangwa ibindi bikoresho bigezweho. Ariko tekereza kuri Yesu watumye abigisha b’inararibonye bamutangarira kubera ubwenge yari afite n’ibyo yabasubizaga. Ushobora kwemera ko wigereranyije na we wasanga uzi ibintu bike cyane. Nyamara kandi, Yesu yagandukiraga ababyeyi be. Ibyo ntibishaka kuvuga ko byanze bikunze yahoraga yemera imyanzuro bafataga. Icyakora, ‘yahoraga abumvira,’ igihe cyose yari akiri ingimbi. Ni irihe somo wumva wakura kuri urwo rugero Yesu yatanze?—Gutegeka 5:16, 29.

Kumvira si ibintu byoroshye

12. Ni gute kumvira bishobora kukurinda?

12 Kumvira si ko buri gihe byoroha, nk’uko byagaragaye mu myaka ishize, ubwo abana b’abakobwa babiri bari bagiye kwambuka biruka umuhanda munini cyane urimo nk’imihanda itandatu isanzwe, aho guca mu nzira y’abanyamaguru yambukiranyaga hejuru yawo. Babwiye incuti yabo igihe yari itangiye kuzamuka ijya muri iyo nzira inyura hejuru bati “John, turajyana. Si byo?” Igihe yashidikanyaga, umwe muri abo bakobwa yaramututse ati “uri ikibwa!” Nubwo John atari afite ubwoba, yaravuze ati “ngomba kumvira mama.” Hashize umwanya muto, ubwo John yari ari muri ya nzira y’abanyamaguru, yagiye kumva yumva amapine y’imodoka arikubye, arebye hasi abona ba bakobwa imodoka irabagonze. Umwe muri abo bakobwa yarapfuye, undi arakomereka bikomeye ku buryo bamuciye akaguru. Nyina w’abo bakobwa wari warababwiye ngo bajye banyura mu nzira y’abanyamaguru yo hejuru, nyuma yaho yaje kubwira nyina wa John ati “ubonye iyo baza kunyumvira nk’uko umuhungu wawe yakumviye!”—Abefeso 6:1.

13. (a) Kuki wagombye kumvira ababyeyi bawe? (b) Ni ryari umwana yaba yemerewe kudakora ibyo umubyeyi amubwiye gukora?

13 Kuki Imana ivuga ngo “bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu”? Iyo wumviye ababyeyi bawe, uba wumviye Imana. Uretse n’ibyo kandi, ababyeyi bawe bazi ibintu byinshi kukurusha. Urugero, imyaka itanu gusa mbere y’uko ya mpanuka twavuze haruguru iba, nyina wa John yari afite incuti yari yarapfushije umwana azize kwambuka uwo muhanda munini! Ni iby’ukuri ko kumvira ababyeyi bawe atari ko buri gihe byoroha, ariko Imana ivuga ko wagombye kubumvira. Ku rundi ruhande, niba ababyeyi bawe cyangwa abandi bantu bakubwiye ngo ubeshye, wibe cyangwa ukore ikindi kintu Imana yanga, ugomba ‘kumvira Imana kuruta abantu.’ Iyo ni yo mpamvu Bibiliya, nyuma y’uko ivuga ngo “mujye mwumvira ababyeyi banyu,” yongeraho iti “mu Mwami wacu.” Ibyo bisobanura ko ugomba kumvira ababyeyi bawe mu bintu byose bihuje n’amategeko y’Imana.—Ibyakozwe 5:29.

14. Kuki kumvira byakorohera cyane umuntu utunganye, ariko se kuki byaba ngombwa ko abanza kubyiga?

14 Ese utekereza ko iyo uza kuba utunganye, mbese ‘utanduye, waratandukanijwe n’abanyabyaha’ nk’uko Yesu yari ameze, kumvira ababyeyi bawe buri gihe byari kurushaho kukorohera (Abaheburayo 7:26)? Iyo uza kuba utunganye, ntiwari kujya ubangukirwa no gukora ibintu bibi nk’uko bimeze ubu (Itangiriro 8:21; Zaburi 51:7). Icyakora, na Yesu yize isomo rihereranye no kumvira. Bibiliya igira iti “nyamara nubwo [Yesu] ari Umwana w’Imana, yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye” (Abaheburayo 5:8). Ni gute imibabaro yafashije Yesu kwiga kumvira, icyo akaba ari ikintu atari kwigira mu ijuru?

15, 16. Ni gute Yesu yize kumvira?

15 Yehova yayoboye Yozefu na Mariya, maze barinda Yesu igihe yari akiri muto kugira ngo atagerwaho n’akaga (Matayo 2:7-23). Ariko nyuma yaho, Imana ntiyakomeje kurinda Yesu ikoresheje imbaraga ndengakamere. Yesu yahuye n’imibabaro myinshi cyane, haba mu bwenge haba no ku mubiri, ku buryo Bibiliya ivuga ko ‘yinginze akanasaba cyane, ataka cyane arira’ (Abaheburayo 5:7). Ibyo se byabaye ryari?

16 Ahanini ibyo byabayeho mu gihe cya nyuma cy’ubuzima bwa Yesu hano ku isi, igihe Satani yamugabagaho igitero simusiga kugira ngo adakomeza kuba indahemuka. Uko bigaragara, Yesu yababazwaga cyane no gutekereza ukuntu kuba yari agiye kwicwa bamwita umugizi wa nabi, byari gushyira ikizinga ku izina rya Se, ku buryo ubwo yari mu busitani bwa Getsemani yakomeje ‘gusenga, ibyuya bye bikamera nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi.’ Nyuma y’amasaha make, Yesu yapfiriye ku giti cy’umubabaro, apfa ababaye cyane ku buryo ‘yatatse cyane arira’ (Luka 22:42-44; Mariko 15:34). Bityo rero, “yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye,” kandi ibyo byatumye ashimisha umutima wa Se. Ubu aho Yesu ari mu ijuru, aba yumva imibabaro yacu iyo duhatana ngo tube abantu bumvira.—Imigani 27:11; Abaheburayo 2:18; 4:15.

Kwiga kumvira

17. Ni gute twagombye kwakira igihano?

17 Iyo so na nyoko baguhannye, biba bigaragaza ko bakwifuriza ibyiza kuruta ibindi, bikagaragaza ko bagukunda. Bibiliya irabaza iti “mbese ni mwana ki udahanwa na se?” Ese ntibyari kuba bibabaje iyo ababyeyi bawe bataza kuba bagukunda cyane maze ngo bashyireho imihati yo kugukosora? Mu buryo nk’ubwo, kubera ko Yehova agukunda, aragukosora. Bibiliya igira iti “nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.”—Abaheburayo 12:7-11.

18. (a) Igihano gitanzwe mu rukundo kigaragaza iki? (b) Ni izihe ngaruka nziza wabonye igihano nk’icyo cyagize ku bantu?

18 Hari umwami wo muri Isirayeli ya kera Yesu yerekejeho kubera ubwenge bwinshi yari afite, wavuze iby’akamaro k’ibihano ababyeyi batanga babitewe n’urukundo. Uwo mwami Salomo yaranditse ati “urinda umwana inkoni aba amwanze, ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.” Salomo yanavuze ko umuntu ukosowe bitewe n’urukundo bamukunda, ashobora gukiza ubugingo bwe urupfu (Imigani 13:24; 23:13, 14; Matayo 12:42). Hari Umukristokazi washatse wibuka ko igihe yari umwana, iyo yifataga nabi mu materaniro ya gikristo, se yamubwiraga ko nibagera mu rugo ari bumuhane. Ubu rero yibuka ukuntu se yamuhaga igihano mu rukundo, ibyo bikaba byaragiye bimugorora akagira ubuzima bwiza.

19. Kuki wagombye kumvira ababyeyi bawe mu buryo bwihariye?

19 Niba ufite ababyeyi bagukunda cyane ku buryo bashyiraho imihati ngo baguhane mu buryo bwuje urukundo, wagombye kubibashimira. Ujye ubumvira, kimwe n’uko Yesu Kristo Umwami wacu yumviraga ababyeyi be, ari bo Yozefu na Mariya. Ariko cyane cyane ujye ubumvira kubera ko So wo mu ijuru, ari we Yehova Imana, avuga ko ugomba kubikora. Ibyo bizakugirira akamaro, kandi ‘uzabona amahoro uramire mu isi.’—Abefeso 6:2, 3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ipaji ya 869, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Ni gute wasubiza?

• Ni izihe nyungu abana bashobora guheshwa no kumvira ababyeyi babo?

• Ni gute igihe Yesu yari umwana yatanze urugero mu birebana no kumvira ababyeyi?

• Ni gute Yesu yize kumvira?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Igihe Yesu yari afite imyaka cumi n’ibiri yari azi neza Ibyanditswe

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ni mu buhe buryo imibabaro Yesu yahuye na yo yamwigishije kumvira?