Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Intangarugero mu birebana no kuba inyangamugayo

Intangarugero mu birebana no kuba inyangamugayo

Intangarugero mu birebana no kuba inyangamugayo

NELMA, ukora akazi ko gutunganya imisatsi mu mujyi wa Cruzeiro do Sul muri Brézil, aherutse guhura n’ikigeragezo kirebana n’ubudahemuka bwe bwa gikristo. Ubwo mu karere k’iwabo habaga umwuzure, umwe mu bakiriya be yamuhaye imfashanyo y’imyenda. Igihe yarobanuraga iyo myenda, yakoze mu mifuka y’amwe mu mapantaro akuramo amafaranga ahwanye n’amadorari y’Abanyamerika 1.000 (arenga ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda).

Amafaranga Nelma yasanzemo yageraga hafi ku mushahara we w’amezi arindwi, kandi rwose yari ayakeneye. Inzu ye yari yarangijwe n’umwuzure kandi se na bene nyina bari baratakaje hafi ibyabo byose. Ayo mafaranga yashoboraga gutuma asana inzu ye kandi agasagura ayo gufashisha bene wabo. Icyakora, umutimanama wa Nelma watojwe na Bibiliya ntiwamwemereye kuyagumana.—Abaheburayo 13:18.

Bukeye bwaho, yarazindutse ajya ku kazi mbere y’igihe gasanzwe gatangirira, kugira ngo abonane na wa mucuruzikazi wari wamuhaye imyenda. Nelma yamushimiye ko yamuhaye iyo myenda, ariko yongeraho ko yumvaga adashobora kugumana ibyo yayisanzemo. Uwo mugore yashimishijwe cyane no kubona ayo mafaranga. Yari yarayazigamiye kuyahemba abakozi. Uwo mucuruzikazi yaravuze ati “biragoye kubona abantu b’inyangamugayo.”

Koko rero, hari abashobora gutekereza ko kuba inyangamugayo nta cyo bimaze. Nyamara kandi, abantu bahatanira gushimisha Imana y’ukuri Yehova, babona ko kuba inyangamugayo ari umuco w’agaciro kenshi (Abefeso 4:25, 28). Nelma yaravuze ati “iyo ndara ntabigenje ntyo, sinari kubasha gusinzira.”