Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ahazabera Ikoraniro ry’Intara ryo mu mwaka wa 2007 rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Dukurikire Yesu”

Ahazabera Ikoraniro ry’Intara ryo mu mwaka wa 2007 rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Dukurikire Yesu”

Ahazabera Ikoraniro ry’Intara ryo mu mwaka wa 2007 rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Dukurikire Yesu”

13-15 Nyakanga 2007

BUTARE: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KABAYA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

20-22 Nyakanga 2007

CYANGUGU: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

GISENYI: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

3-5 Kanama 2007

BYUMBA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (C): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

MAHOKO (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

MUVUMBA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

10-12 Kanama 2007

KIGALI (Igifaransa): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (Igiswayire): Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, Kicukiro

MAHOKO (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

RUHENGERI: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

RWAMAGANA (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

17-19 Kanama 2007

GIKONGORO: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova

NYANGE: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

RWAMAGANA (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

Imikino mu bihe bya Bibiliya

AMATEKA agaragaza ko kuva kera abantu bashishikazwaga no kwirangaza ndetse no kwidagadura. Yubali wo mu gisekuruza cya karindwi uhereye kuri Adamu, avugwaho kuba ari we “sekuruza w’abacuranzi n’abavuza imyironge” (Itangiriro 4:​21). Uko igihe cyagendaga gihita, guhera nka nyuma y’Umwuzure, imikino yakomeje gutera imbere. Mu duce two hirya no hino mu Misiri, muri Palesitina ndetse no muri Mezopotamiya, abahanga mu bucukumbuzi bw’ibyataburuwe mu matongo bataburuye imbaho nto zakinirwagaho imikino, urugero nk’umukino wa échec, utuntu tumeze nka kibe bakoreshaga mu rusimbi n’utwakoreshwaga mu yindi mikino; bimwe muri byo bikaba ari ibya mbere ya Aburahamu. Hari ibishushanyo byari ku nzugi z’urusengero rwo mu Misiri byari bishushanyijeho Ramsès III akina n’umwe mu nshoreke ze umukino ujya kumera nka dames. Mu mikino myinshi, bakoreshaga utuntu tumeze nka kibe cyangwa bakajugunya uduti kugira ngo bamenye ukina.

Amashusho yo mu Misiri agaragaza abantu babyina cyangwa bacuranga ibikoresho by’umuzika, akagaragaza n’abakobwa bo mu Misiri bakina udupira, batujugunya hejuru bakongera bakadusama. Hari indi mikino abakiri bato bakinaga, bagakora amakipi abiri bakagerageza gukururana bakoresheje umugozi umwe, bamwe mu ruhande rumwe abandi mu rundi. Bakundaga no gukina biye.

Muri Bibiliya, nta hantu havuga mu buryo bugaragara imikino Abaheburayo bakinaga. Nyamara hari aho usanga ibintu bitandukanye bigaragaza uburyo bumwe na bumwe bidagaduragamo uretse gucuranga, kuririmba, kubyina no kuganira. Muri Zekariya 8:​5 havuga iby’abana bakiniraga mu mayira, muri Yobu 21:​11, 12 hakavuga iby’abana baririmbaga kandi bakabyina. Mu gihe cya Yesu, abana bakinaga bagaragaza ibyishimo cyangwa umubabaro (Matayo 11:​16, 17). Mu matongo yo muri Palesitina hataburuwe ibikinisho by’abana, urugero nk’ibyo abana bazunguza bikajegera, amafirimbi ndetse n’udukinisho tw’udukono n’utw’amagare y’intambara. Icyakora, nta kintu kigaragaza ko Abayahudi bakinaga imikino yo kurushanwa mbere y’ubutegetsi bw’Abagiriki.

Uko imikino ya gipagani yageze muri Palesitina

Ku ngoma ya Antiochus Épiphane wategetse mu kinyejana cya kabiri Mbere ya Yesu, Abayahudi bari baratoye umuco wa kigiriki bazanye muri Isirayeli umuco n’amarushanwa yo gusiganwa ku maguru by’Abagiriki, ndetse bubaka inzu y’imikino i Yerusalemu nk’uko bivugwa mu gice cya mbere cy’igitabo cya Mbere cy’Abamakabe kitahumetswe. Mu gitabo cya Kabiri cy’Abamakabe 4:​12-15, havuga ndetse ko abatambyi bataga inshingano zabo bakigira mu mikino. Icyakora, abandi bantu barwanyaga bikomeye iyo migenzo ya gipagani.

Mu kinyejana cya mbere Mbere ya Yesu, Herode Mukuru yubatse inzu yaberagamo amakinamico yubaka na sitade mu kibaya, ndetse yubaka inzu y’imikino na sitade mu mujyi wa Kayisariya. Yanashyizeho umunsi w’imikino wizihizwaga rimwe mu myaka itanu mu rwego rwo kwibuka Kayisari. Uretse gukirana, isiganwa ry’amagare y’intambara ndetse n’andi marushanwa, yazanye n’indi mikino yakomoye mu mikino y’Abaroma, ashyiraho umukino wo kurwanisha inyamaswa z’inkazi cyangwa kuzirwanisha n’abantu babaga bakatiwe urwo gupfa. Josèphe avuga ko ibyo byose byatumye Abayahudi batari babyishimiye bacura umugambi wo kwica Herode, ariko uwo mugambi uza kuburiramo.

Bakoresheje imikino mu mvugo y’ikigereranyo

Mu gusobanura inyigisho zabo, Pawulo na Petero bagiye bakoresha mu buryo bukwiriye imvugo y’ikigereranyo, bifashishije imikino imwe n’imwe. Basobanuye ko igihembo abarushanwaga mu mikino yo mu Bugiriki bahataniraga cyari gitandukanye cyane n’ikamba Umukristo wasizwe aharanira. Uwatsindaga yahabwaga ikamba rikoze mu mababi ryashoboraga kwangirika, ariko Umukristo wasizwe we ahabwa ingororano y’ubugingo budapfa (1 Petero 1:​3, 4; 5:​4). Yagombaga kwiruka yiyemeje kwegukana igihembo, kandi akaba ari cyo arangamira, kuko kureba inyuma byari kumuteza akaga (1 Abakorinto 9:​24; Abafilipi 3:​13, 14). Yagombaga nanone guhatana akurikije amategeko agenga imibereho itagira amakemwa mu by’umuco kugira ngo atavanwa mu isiganwa (2 Timoteyo 2:​5). Kwirinda, kumenya kwifata no gukora imyitozo na byo byari iby’ingenzi (1 Abakorinto 9:​25; 1 Petero 5:​10). Abakristo bagombaga gushyiraho imihati bafite intego bagamije, bazirikana ko bagombaga gutsinda nta kabuza, kimwe n’uko umuteramakofe witoje neza atera ibipfunsi adahusha, agatsinda adapfushije ubusa imbaraga ze. Ariko kandi, Umukristo we ntakubita ibipfunsi abandi bantu, ahubwo abikubita ibindi bintu bikubiyemo n’ibimurimo we ubwe, bishobora gutuma atagera ku ntego yiyemeje (1 Abakorinto 9:​26, 27; 1 Timoteyo 6:​12). Nk’uko abasiganwa biyamburaga imyambaro ibaremereye, Umukristo na we agomba kwiyambura inzitizi zose zamubera umutwaro n’icyaha gishobora kumwizingiraho cyo kubura ukwizera. Umukristo uri mu isiganwa agomba kwitegura isiganwa rizamara igihe, atari ukuvuduka umwanya muto gusa.​—⁠Abaheburayo 12:​1, 2.

Tuzirikane ko mu Baheburayo 12:​1, Pawulo avuga ko “tugoswe n’igicucu cy’abahamya [mar·tyʹron mu Kigiriki].” Ibyo ntibyerekeza ku mbaga y’abantu baba baje kureba isiganwa. Ikibigaragaza ni amagambo Pawulo yatangije iki gice yerekeza ku gice kibanziriza iki, amagambo agira ati “nuko natwe ubwo . . . ” Ku bw’ibyo, Pawulo aratera Abakristo inkunga yo kujya mbere mu isiganwa bagahanga amaso abababanjirije mu isiganwa bakabasigira urugero rwiza, aho kuyahanga ku bareba isiganwa. By’umwihariko Pawulo ashishikariza Abakristo gutumbira uwamaze gutsinda isiganwa kandi ubu akaba ari Umucamanza wabo, ari we Kristo Yesu.