Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese guhitamo idini ryose ubonye nta cyo bitwaye?

Ese guhitamo idini ryose ubonye nta cyo bitwaye?

Ese guhitamo idini ryose ubonye nta cyo bitwaye?

IYO abenshi muri twe turimo duhaha, tuba twifuza gutoranya ibintu byiza. Iyo ku isoko hari imboga n’imbuto z’ubwoko bwinshi, dushobora guhitamo izituryohera kurusha izindi kandi abagize umuryango wacu bakunda. Iyo mu iduka harimo imyenda y’imideri myinshi n’amabara atandukanye kandi ihendutse, dushobora guhitamo iyo twumva itunogeye kurusha iyindi. Amwe mu mahitamo tugira mu buzima aba ashingiye gusa ku bintu dukunda. Icyakora, hari andi mahitamo agira ingaruka ku buzima bwacu, urugero nko guhitamo ubwoko bw’ibyokurya birimo intungamubiri cyangwa guhitamo incuti nziza. None se niba ari uko bimeze, bite ku birebana no guhitamo idini? Ese uburyo bwacu bwo gusenga bwagombye kuba bushingiye gusa ku byo twumva bitunyuze? Cyangwa guhitamo idini ni ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka ku buzima bwacu?

Hari amadini menshi kandi dushobora guhitamo iryo dushatse. Ubu, ibihugu byinshi biha amadini umudendezo, kandi abantu bagenda barushaho kumva ko bafite uburenganzira bwo kuva mu idini ry’ababyeyi babo bakajya mu rindi. Iperereza ryakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryagaragaje ko Abanyamerika bagera kuri 80 ku ijana, “bumva ko amadini arenze rimwe ashobora kuba inzira iyobora umuntu ku gakiza.” Iryo perereza rikomeza rivuga ko “umuntu umwe muri batanu babajijwe yahinduye idini amaze kuba mukuru.” Iperereza ryakorewe muri Brezili ryagaragaje ko hafi kimwe cya kane cy’abaturage bo muri Brezili bahinduye idini.

Mu gihe cyahise, abantu bakundaga kujya impaka za ngo turwane ku birebana n’ibintu bitandukanya idini n’irindi. Ubu, igitekerezo cyogeye ni ikigira kiti ‘idini wahitamo ryose nta cyo bitwaye.’ Ariko se, ibyo ni ko biri koko? Ese idini uhitamo rishobora kukugiraho ingaruka?

Abaguzi bagira amakenga, babanza kubaza ibibazo birebana n’ibicuruzwa ndetse n’aho bikomoka. Mu buryo nk’ubwo, nawe ukwiriye kwitonda, ukabanza ukibaza uti ‘aya madini yose yatangiye ate kandi agamije iki?’ Bibiliya itanga ibisubizo.

Amadini atangira ate?

Muri Isirayeli ya kera, Umwami Yerobowamu yatangije idini rishya, imyaka 1000 mbere y’uko Yesu aza ku isi. Yerobowamu yari umwami wa mbere w’ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli bwigengaga. Yari afite ikibazo cyo guhuriza hamwe abaturage be kugira ngo bagendere ku matwara ye. Bibiliya igira iti “umwami aherako yigira inama, arema ibishushanyo by’inyana bibiri mu izahabu, abwira abantu ati ‘byabarushya kujya muzamuka mujya i Yerusalemu. Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ngizo imana zawe’” (1 Abami 12:28). Biragaragara ko umwami yashakaga gukoresha idini kugira ngo abuze abaturage be kuzongera gusubira i Yerusalemu, aho bari basanzwe bajya gusengera. Idini Yerobowamu yatangije ryamaze ibinyejana byinshi, kandi ryatumye abantu babarirwa muri za miriyoni batakaza ubuzima abandi bajyanwaho iminyago, igihe Imana yaryozaga iryo shyanga rya Isirayeli y’abahakanyi ibyo ryakoraga. Yerobowamu yashinze idini afite intego za politiki ashaka kugeraho. Amwe mu madini y’ibihugu akiriho no muri iki gihe, na yo yatangijwe n’abantu bashakaga gukomeza ubutegetsi bwabo.

Intumwa Pawulo yashyize ahagaragara ikindi kintu gituma abantu batangiza idini rishya. Yagize ati “nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo” (Ibyakozwe 20:29, 30). Abayobozi b’abibone incuro nyinshi batangiza imiryango yo mu rwego rw’idini bagambiriye kwishakira icyubahiro. Amadini yiyita aya gikristo yagiye yicamo ibice.

Amadini aba ashaka gushimisha bande?

Gushaka gukora ibyo abantu benshi bashaka, bishobora gutuma bamwe batangiza amadini mashya. Urugero, hari ikinyamakuru cyagize icyo kivuga ku madini yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afite abayoboke benshi. Icyo kinyamakuru cyavuze ko ayo madini akomeza kubona abayoboke kubera ko “ashingiye ku ihame rigenderwaho n’abacuruzi bose bacuruza bunguka. Iryo hame ni iri: gukora ibyo umukiriya yifuza byose” (The Economist). Amwe muri ayo madini afite abayoboke benshi agira “amateraniro arimo indirimbo zifite injyana ishyushye, bakerekana za videwo n’amakinamico ndetse bagacuranga n’umuzika ugezweho.” Bamwe mu bayobozi b’ayo madini bavuga ko bigisha abayoboke babo “kuba abakire, kugira amagara mazima no kutagira imihangayiko.” Nubwo ayo madini anengwa kuba agira imyidagaduro myinshi cyangwa “akumvisha abantu ko ashobora kubafasha kugira icyo bigezaho,” nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga, ayo madini “abikora abitewe gusa n’uko ari byo abayoboke bayo bifuza.” Icyo kinyamakuru gisoza kigira kiti “gufatanya idini n’ubucuruzi byagize ingaruka zikomeye cyane.”

Nubwo hari andi madini asa n’aho atagendera ku bintu bimeze nk’ubucuruzi mu buryo bweruye, amadini yose “agendera ku byo abayoboke bayo bifuza” atwibutsa umuburo watanzwe n’intumwa Pawulo. Yaranditse ati “kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.”—2 Timoteyo 4:3, 4.

Amadini menshi yatangijwe n’abantu bari bagamije kugira ingufu za politiki, icyubahiro no kwemerwa n’abantu, aho kugira ngo bayatangize bagamije gushimisha Imana. Ntibitangaje kuba ayo madini avugwaho ububi bukabije nko guhohotera abana, uburiganya, kwivanga mu ntambara n’iterabwoba. Incuro nyinshi, byagiye bigaragara ko amadini yifatira abantu. None se, ni gute wakwirinda gushukwa?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]

Amadini menshi yatangijwe n’abantu bari bagamije kugira ingufu za politiki, icyubahiro no kwemerwa n’abantu aho kugira ngo bayatangize bagamije gushimisha Imana