Gutegereza Yehova bihesha ibyishimo
Gutegereza Yehova bihesha ibyishimo
ESE waba warigeze urya urubuto rudahishije? Nta gushidikanya ko waciwe intege n’uko wumvise rumeze. Kugira ngo urubuto ruhishe bisaba igihe, kandi birakwiriye rwose ko umuntu ategereza rugahisha. Hari indi mimerere isaba ko umuntu ategereza kugira ngo abone ingororano. Bibiliya igira iti “ni byiza ko umuntu yiringira, ategereje agakiza k’Uwiteka atuje” (Amaganya 3:26; Tito 2:13). Ni mu buhe buryo Abakristo bagomba gutegereza Yehova? Ni izihe nyungu gutegereza bishobora kuduhesha?
Gutegereza Imana bikubiyemo iki?
Twebwe Abakristo, ‘dutegereje kandi dutebutsa umunsi w’Imana.’ Twiteze ko Yehova ‘narimbura abatubaha Imana’ tuzumva turuhutse (2 Petero 3:7, 12). Yehova ubwe ashishikajwe cyane no kuvanaho ibibi byose. Ariko yabaye aretse kugira ngo azarokore Abakristo mu buryo buhesha izina rye ikuzo. Bibiliya igira iti “Imana nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka, kugira ngo yerekanire ubutunzi bw’ubwiza bwayo ku nzabya z’imbabazi, izo yiteguriye ubwiza uhereye kera” (Abaroma 9:22, 23). Kimwe n’uko Yehova yabigenje mu gihe cya Nowa, azi igihe gikwiriye azarokoreraho abagize ubwoko bwe bo muri iki gihe (1 Petero 3:20). Bityo rero, gutegereza Yehova bikubiyemo gutegereza igihe yateganyirije kuzagira icyo akora.
Mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova, hari igihe dushobora kubabazwa no kubona abantu badukikije barushaho kugenda batandukira amahame mbwirizamuco. Niba bitubayeho, ni iby’ingenzi ko dusuzuma amagambo y’umuhanuzi w’Imana witwaga Mika. Yaranditse ati “abubaha Imana bashize mu isi kandi mu bantu nta n’umwe utunganye. Ariko jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza” (Mika 7:2, 7). Ni iyihe myifatire twagombye kugira mu gihe ‘dutegereje’? None se ko akenshi gutegereza birambirana, ni gute twagira ibyishimo mu gihe dutegereje Imana?
Turangwe n’ibyishimo mu gihe dutegereje
Dushobora kwigana imitekerereze ikwiriye ya Yehova mu birebana no gutegereza. Ntiyigeze areka kuba “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11, NW). Yehova ategereza afite ibyishimo, kubera ko akomeza gukora kugira ngo asohoze umugambi yari afitiye abantu igihe yabaremaga, umugambi wo kubageza ku butungane (Abaroma 5:12; 6:23). Abona ko ibyo akora bigira ingaruka zishimishije, kubera ko abantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bareherezwa ku gusenga k’ukuri. Yesu yaravuze ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora” (Yohana 5:17). Gukorera abandi ni cyo kintu cy’ingenzi gituma umuntu agira ibyishimo (Ibyakozwe 20:35). Mu buryo nk’ubwo, Abakristo ntibategereza biyicariye gusa nta cyo bakora. Ahubwo bakomeza kugira icyo bakora, bagafasha abandi kumenya umugambi Imana ifitiye abantu.
Abantu b’indahemuka bagiye bashimishwa buri gihe no gusingiza Imana, mu gihe babaga bategereje ko igihe yateganyije kigera ngo igire icyo ikora. Reka dufate urugero rwa Dawidi, umwanditsi wa zaburi. Dawidi yatotejwe n’umwami wategekaga igihugu cyabo, agambanirwa n’incuti ye magara, ubundi agambanirwa n’umwana yibyariye. Ese muri iyo mimerere yose, Dawidi yari kugira ibyishimo mu gihe yari Zaburi ya 71, uko bigaragara ikaba yaranditswe na Dawidi, igira iti “ariko jyeweho nzajya niringira iteka, nziyongeranya iteka kugushima. Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe, n’agakiza kawe umunsi wire” (Zaburi 71:14, 15). Aho kugira ngo Dawidi arambirwe gutegereza, yaranzwe n’ibyishimo kubera ko yabaga ahugiye mu gusingiza Yehova no gukomeza bagenzi be bari basangiye ugusenga k’ukuri.—Zaburi 71:23.
ategereje ko igihe Yehova yagennye cyo kumutabara kigera?Gutegereza Yehova ntibirambirana nko gutegereza bisi yatinze. Ahubwo ni kimwe n’uko ababyeyi bategereza bishimye ko umwana wabo akura, kandi iyo akuze bibatera ishema. Muri icyo gihe baba bategereje, bakomeza gutoza umwana, bakamwigisha kandi bakamukosora. Ibyo byose babikora bagamije kugera ku ntego bifuza. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe dutegereje Yehova, duheshwa ibyishimo no gufasha abandi kwegera Imana. Natwe tuba dushaka kwemerwa n’Imana amaherezo tukazabona agakiza.
Mukomeze kugira ibyiringiro
Gutegereza Yehova bikubiyemo gukomeza kumukunda no kumukorera, tukamwiringira byimazeyo. Ibyo bishobora kutugora. Abenshi mu bagaragu ba Yehova babana n’abantu bakoba umuntu wese ushingira ubuzima bwe ku masezerano y’Imana. Ariko kandi, zirikana urugero rw’Abisirayeli b’indahemuka bakomeje kugira ibyiringiro bihamye mu gihe cy’imyaka 70 bamaze mu bunyage i Babuloni. Ni iki cyabibafashijemo? Nta gushidikanya ko gusoma za zaburi byabakomeje. Zaburi imwe itera inkunga ishobora kuba yaranditswe icyo gihe, igira iti “ntegereza Uwiteka, umutima wanjye urategereza, kandi ijambo rye ni ryo niringira. Umutima wanjye ugirira Uwiteka amatsiko, urusha uko abarinzi bayagirira igitondo. Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ujye wiringira Uwiteka.”—Zaburi 130:5-7.
Abayahudi bakomeje kugira ibyiringiro bihamye binyuze mu gusoma no kuganira ibirebana n’ibyiringiro byabo, babonye imigisha igihe Babuloni yafatwaga n’abanzi. Abayahudi b’indahemuka babarirwa mu bihumbi bahise bajya i Yerusalemu. Ku birebana n’ibyabaye icyo gihe, Bibiliya igira iti “ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b’i Siyoni, . . . indimi zacu zari zuzuye indirimbo” (Zaburi 126:1, 2). Abo Bayahudi ntibigeze bacogora, ahubwo bakomeje gusoma no kuganira ibirebana n’ukwizera kwabo kugira ngo gukomere. Kandi ntibigeze bareka gusingiza Yehova baririmba.
Mu buryo nk’ubwo, Abakristo b’ukuri bategereza Imana muri iki gihe cy’“imperuka y’isi,” bakomeza gushyiraho imihati kugira ngo bakomeze kugira ukwizera kutajegajega. Biga Ijambo ry’Imana, bagatera abandi inkunga kandi bagakomeza gusingiza Yehova babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Matayo 24:3, 14.
Gutegereza biduhesha inyungu mu gihe duhawe igihano
Yeremiya, umuhanuzi w’Imana yaranditse ati “ni byiza ko umuntu yiringira, ategereje agakiza k’Uwiteka atuje” (Amaganya 3:26). Yeremiya yumvikanishije ko byari kuba byiza abari bagize ubwoko bw’Imana birinze kwitotombera Yehova bitewe n’igihano yabahaye igihe yemeraga ko Yerusalemu irimburwa. Bagombaga kungukirwa n’ibyabaye, bakavana isomo ku kutumvira kwabo kandi bagahindura imitekerereze yabo.—Amaganya 3:40, 42.
Uburyo igihano Yehova aduha kitugirira akamaro, bishobora kugereranywa n’uburyo urubuto rukura maze rugahisha. Ku birebana n’igihano gitangwa n’Imana, Bibiliya igira iti “cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo” (Abaheburayo 12:11). Kimwe n’uko kugira ngo urubuto ruhishe bisaba igihe, kugira ngo duhindure imyifatire yacu dukurikije uburyo Imana idutoza na byo bisaba igihe. Urugero, niba imyifatire runaka itumye dutakaza inshingano zimwe na zimwe mu itorero, kuba twiteguye gutegereza Imana bizaturinda gucika intege no kuva mu muteguro. Muri iyo mimerere, duterwa inkunga n’amagambo Dawidi yanditse ahumekewe, amagambo agira ati ‘kuko uburakari [bw’Imana] ari ubw’akanya gato, ariko urukundo rwayo ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga’ (Zaburi 30:6). Nitwitoza gutegereza no gushyira mu bikorwa inama ziboneka mu ijambo ry’Imana ndetse n’iz’umuteguro wayo, tuzagera igihe ‘tuvuze impundu.’
Gukura mu buryo bw’umwuka bisaba igihe
Niba ukiri muto cyangwa ukaba umaze igihe gito ubatijwe, ushobora kuba ushishikajwe no gusohoza inshingano runaka mu itorero rya gikristo. Ariko kugira ngo umuntu akure mu buryo bw’umwuka, yuzuze ibisabwa hanyuma ahabwe izo nshingano, bisaba igihe. Bityo rero, kugira ngo ukure mu buryo bw’umwuka, koresha neza ubusore bwawe. Urugero, iyo umuntu akiri muto, aba afite uburyo bwiza bwo gusoma Bibiliya yose uko yakabaye, kwitoza imico ya gikristo ndetse no kwitoza ubuhanga bwo guhindura abantu abigishwa (Umubwiriza 12:1). Nukomeza gutegereza wicishije bugufi, igihe kizagera Yehova aguhe inshingano z’inyongera.
Umurimo wo guhindura abantu abigishwa na wo usaba kwihangana. Nk’uko umuhinzi akomeza kuhira kugeza ubwo Imana ikuza imbuto yateye, ni ko n’umurimo wo guhindura abantu abigishwa umeze (1 Abakorinto 3:7; Yakobo 5:7). Kugira ngo abo twigana Bibiliya bagire ukwizera kandi bajye bashimira Yehova mu mitima yabo, bishobora gusaba amezi ndetse n’imyaka tubigisha twihanganye. Gutegereza Yehova bikubiyemo kwihangana, nubwo mu mizo ya mbere abo twigana Bibiliya baba batitabira neza ibyo biga. Iyo bagaragaje ugushimira naho byaba ari mu rugero ruto, icyo gishobora kuba ikimenyetso cy’uko barimo bitabira ibyo umwuka wa Yehova uvuga. Niwihangana, ushobora kuzashimishwa no kubona Yehova akuza umuntu mwigana Bibiliya, ahinduke umwigishwa wa Kristo.—Matayo 28:20.
Tugaragaze urukundo mu gihe dutegereje
Nimucyo turebe urugero rwerekana ko gutegereza bishobora kugaragaza ko umuntu afite urukundo ndetse n’ibyiringiro. Zirikana ibyabaye kuri mushiki wacu ugeze mu za bukuru, uba mu karere k’ubutayu ka Andes, ho muri Amerika y’Amajyepfo. We n’undi mushiki wacu ni bo Bahamya ba Yehova bonyine bari mu mudugudu w’iwabo. Ese uriyumvisha ukuntu baba bategerezanyije amatsiko ko Abakristo bagenzi babo babasura? Igihe kimwe, umugenzuzi usura amatorero yari mu nzira aza kubasura, ariko arayoba. Byabaye ngombwa ko asubira inyuma maze bituma amara amasaha menshi atarahagera. Nyuma yaho mu gicuku, ni bwo amaherezo yaje kubona umudugudu uri ahantu kure. Kubera ko muri ako gace nta muriro w’amashanyarazi wahabaga, yatangajwe no kubona urumuri rwaka. Mbega ukuntu yishimye ubwo amaherezo yageraga mu marembo y’uwo mudugudu, akabona rwa rumuri ari urw’itara rya peteroli wa mushiki wacu ugeze mu za bukuru yari afite! Kubera ko uwo mushiki wacu yari yiringiye adashidikanya ko uwo mugenzuzi ari buze, yarategereje.
Mu buryo nk’ubwo, natwe dushimishwa no gutegereza Yehova. Twiringiye tudashidikanya ko azasohoza ibyo yasezeranyije. Kandi kimwe na wa mugenzuzi usura amatorero, twishimira abantu badutegereza bitewe n’uko badukunda. Ntibitangaje rero kuba Imana yishimira abayitegereza. Bibiliya igira iti “Uwiteka, . . . anezererwa abategereza imbabazi ze.”—Zaburi 147:11.
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Iyo abantu bahugiye mu gusingiza Imana, gutegereza Yehova bibahesha ibyishimo