Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ishimire ubuzima ukomeza gutinya Yehova

Ishimire ubuzima ukomeza gutinya Yehova

Ishimire ubuzima ukomeza gutinya Yehova

“Mutinye Yehova mwa bera be mwe, kuko abamutinya batagira icyo bakena.”​—ZABURI 34:9, NW.

1, 2. (a) Ni mu buhe buryo butandukanye amadini yiyita aya gikristo abonamo ibyo gutinya Imana? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

IYO abavugabutumwa bo mu madini yiyita aya gikristo bigisha ibyo gutinya Imana, akenshi babishingira ku nyigisho idashingiye ku Byanditswe, ivuga ko Imana ihanisha abanyabyaha kubashyira mu muriro utazima. Iyo nyigisho inyuranye n’icyo Bibiliya yigisha ku byerekeye Yehova. Bibiliya yigisha ko Yehova ari Imana yuje urukundo kandi ikoresha ubutabera (Itangiriro 3:19; Gutegeka 32:4; Abaroma 6:23; 1Yohana 4:8). Abandi bayobozi bo mu madini yiyita aya gikristo bo bigisha ibitandukanye n’ibyo. Ntibigera na rimwe bavuga ko twagombye gutinya Imana. Ahubwo bigisha ko Imana yihanganira ibibi kandi ko yemera abantu hafi ya bose ititaye ku myitwarire yabo. Ibyo na byo bitandukanye n’ibyo Bibiliya yigisha.—Abagalatiya 5:19-21.

2 Bibiliya idutera inkunga yo gutinya Imana (Ibyahishuwe 14:7). Uko kuri ko muri Bibiliya gutuma twibaza ibibazo bikurikira: kuki Imana yuje urukundo ishaka ko tuyitinya? Imana ishaka ko tuyitinya mu buhe buryo? Ni izihe nyungu dushobora guheshwa no gutinya Imana? Turagenda dusuzuma ibyo bibazo uko dukomeza gusuzuma Zaburi ya 34.

Impamvu tugomba gutinya Imana

3. (a) Itegeko ridusaba gutinya Imana uryumva ute? (b) Kuki abatinya Yehova bagira ibyishimo?

3 Kubera ko Yehova ari Umuremyi akaba n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, akwiriye gutinywa (1 Petero 2:17). Icyakora, uko gutinya si ukugira ubwoba buduhahamura, dutinya imana y’ingome. Ni ugutinya Yehova mu buryo burangwa no kumwubaha bitewe n’uwo ari we. Nanone byumvikanisha gutinya kumubabaza. Gutinya Imana ni byo bintu byiza cyane kuruta ibindi kandi bishimisha. Ntibihungabanya kandi ntibihahamura. Yehova, “Imana igira ibyishimo,” ashaka ko abantu yaremye bishimira ubuzima (1 Timoteyo 1:11, NW). Kugira ngo ibyo tubigereho ariko, tugomba kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka. Ku bantu benshi, ibyo bikubiyemo guhindura imyitwarire yabo. Abagira ibyo bahindura mu mibereho yabo bibonera ukuri kw’amagambo ya Dawidi umwanditsi wa zaburi, agira ati “nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, hahirwa umuhungiraho. Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe, kuko abamwubaha batagira icyo bakena” (Zaburi 34:9, 10). Abatinya Yehova bose nta kintu gifite agaciro kenshi bazabura, kubera ko bafitanye n’Imana imishyikirano ya bugufi.

4. Ni ayahe magambo atanga icyizere Dawidi na Yesu bavuze?

4 Zirikana ko Dawidi yahaye icyubahiro abantu be igihe yabitaga “abera,” nk’uko iryo jambo ryakoreshwaga muri icyo gihe. Bari bamwe mu bagize ishyanga ryera ry’Imana. Nanone kandi, bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakurikira Dawidi. Nubwo bahungaga umwami Sawuli, Dawidi yari yiringiye adashidikanya ko Yehova yari kuzakomeza kubaha iby’ibanze bari bakeneye. Dawidi yaranditse ati “imigunzu y’intare ibasha gukena no gusonza, ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena” (Zaburi 34:11). Yesu na we yahaye abigishwa be icyizere nk’icyo.—Matayo 6:33.

5. (a) Abenshi mu bigishwa ba Yesu bari barakuriye mu yihe mimerere? (b) Ni iyihe nama Yesu yatanze ku birebana no gutinya?

5 Abenshi mu bantu bari bateze Yesu amatwi bavaga mu Bayahudi bakennye bo mu rwego rwo hasi. Ni yo mpamvu Yesu yababonye ‘akabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri’ (Matayo 9:36). Ese abo bantu boroheje bari kugira ubutwari bwo gukurikira Yesu? Kugira ngo bamukurikire, byabasabaga kwitoza gutinya Imana aho gutinya abantu. Yesu yaravuze ati “ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara. Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya. Mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana mu maso y’Imana. Ndetse n’umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi.”—Luka 12:4-7.

6. (a) Ni ayahe magambo ya Yesu yakomeje Abakristo? (b) Kuki Yesu ari we wadusigiye urugero rwiza mu birebana no gutinya Imana?

6 Iyo abantu batinya Yehova bokejwe igitutu n’abanzi babo bababuza gukorera Imana, bashobora kwibuka inama ya Yesu igira iti “uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye Umwana w’umuntu nzamuhamiriza imbere y’abamarayika b’Imana, ariko unyihakanira imbere y’abantu, na we azihakanirwa imbere y’abamarayika b’Imana” (Luka 12:8, 9). Ayo magambo yakomeje Abakristo, cyane cyane ababa mu bihugu umurimo wabuzanyijwe. Abantu nk’abo bakomeza gusingiza Yehova babigiranye amakenga, haba mu materaniro ya gikristo ndetse no mu murimo wo kubwiriza (Ibyakozwe 5:29). Yesu yatanze urugero ruhebuje ku birebana no ‘kubaha’ cyangwa gutinya Imana (Abaheburayo 5:7). Ijambo ry’ubuhanuzi ryari ryaravuze ibye rigira riti ‘umwuka w’Uwiteka uzaba kuri we, umwuka wo kumwubaha. Azanezezwa no kubaha Uwiteka’ (Yesaya 11:2, 3). Ku bw’ibyo, Yesu ni we werekanye mu buryo buhebuje ko akwiriye kutwigisha inyungu zibonerwa mu gutinya Imana.

7. (a) Abakristo bitabira bate itumira nk’iryo Dawidi yatanze? (b) Ni gute ababyeyi bashobora gukurikiza urugero rwiza rwa Dawidi?

7 Abakurikiza urugero rwa Yesu bose kandi bagakurikiza inyigisho ze, mu by’ukuri baba bitabiriye itumira risa n’iryo Dawidi yatanze agira ati “bana bato nimunyumve, ndabigisha kubaha Uwiteka” (Zaburi 34:12). Ntibitangaje kuba Dawidi yarise abantu be ‘abana bato,’ kubera ko bumvaga ko ari we muyobozi wabo. Dawidi ubwe yafashaga abantu be gutinya Imana kugira ngo bashobore kunga ubumwe kandi bemerwe na yo. Urwo ni urugero rwiza ababyeyi b’Abakristo bakwigana! Yehova yabahaye ubutware ku bahungu babo n’abakobwa babo ngo ‘babarere babahana, babigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Iyo ababyeyi baganira buri munsi n’abana babo ibintu by’umwuka kandi bakabayoborera icyigisho cya Bibiliya buri gihe, baba bafasha abo bana kwishimira ubuzima bakomeza gutinya Yehova.—Gutegeka 6:6, 7.

Uko twagaragaza ko dutinya Imana

8, 9. (a) Ni iki gituma kugira ubuzima burangwa no gutinya Imana biba ibintu bishimishije? (b) Kurinda ururimi rwacu bikubiyemo iki?

8 Nk’uko byavuzwe mbere, gutinya Imana ntibitubuza kwishima. Dawidi yarabajije ati “ni nde ushaka ubugingo, agakunda kurama kugira ngo azabone ibyiza?” (Zaburi 34:13). Biragaragara neza ko gutinya Imana ari iby’ingenzi cyane kugira ngo umuntu arame kandi agire ibyishimo mu buzima ndetse abone ibyiza. Ariko kandi, biroroshye kuvuga ngo “ntinya Imana.” Ariko kubigaragaza mu myifatire yacu si ibintu byoroshye. Ni yo mpamvu Dawidi yakomeje asobanura uko twagaragaza ko dutinya Imana.

9“Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi, n’iminwa yawe itavuga iby’uburiganya” (Zaburi 34:14). Intumwa Petero yarahumekewe asubiramo aya magambo yo muri Zaburi ya 34, amaze kugira Abakristo inama yo gukundana urukundo rwa kivandimwe (1 Petero 3:8-12). Kubuza ururimi rwacu kuvuga ibibi bisobanura ko tuzirinda gukwirakwiza ibihuha bisebya abandi. Ahubwo buri gihe tuzihatira kubwira abandi amagambo abatera inkunga. Ikindi kandi, tuzihatira kugira ubutwari no kuvugisha ukuri.—Abefeso 4:25, 29, 31; Yakobo 5:16.

10. (a) Sobanura icyo kuva mu byaha bisobanura (b) Gukora ibyiza bikubiyemo iki?

10“Va mu byaha ujye ukora ibyiza, ujye ushaka amahoro uyakurikire, kugira ngo uyashyikire” (Zaburi 34:15). Twirinda ibintu Imana iciraho iteka, urugero nk’ubwiyandarike, porunogarafiya, ubujura, ubupfumu, urugomo, ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge. Nanone tuzibukira imyidagaduro irimo ibyo bintu biteye ishozi (Abefeso 5:10-12). Aho kujya muri iyo myidagaduro, dukoresha igihe cyacu mu bintu byiza. Ikintu cyiza kuruta ibindi byose dushobora gukora ni ukwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa, dufasha abandi kuzabona agakiza (Matayo 24:14; 28:19, 20). Gukora ibyiza nanone bikubiyemo gutegura amateraniro ya gikristo no kuyajyamo, gutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi yose, kwita ku Nzu y’Ubwami yacu no kwita kuri bagenzi bacu b’Abakristo bakennye.

11. (a) Ni mu buhe buryo Dawidi yashyize mu bikorwa ibyo yigishaga ku birebana no kubana amahoro n’abandi? (b) Wakora iki kugira ngo ‘ukurikirane amahoro’ mu itorero?

11 Dawidi yadusigiye urugero rwiza ku birebana no gukurikirana amahoro. Yabonye uburyo bwo kwica Sawuli incuro ebyiri. Izo ncuro zombi, yanze gukora igikorwa cy’urugomo kandi nyuma yavugishije umwami amwubashye, yiringira ko byatuma bongera kubana amahoro (1 Samweli 24:9-12; 26:17-20). None se muri iki gihe, hakorwa iki mu gihe habayeho imimerere ishobora guhungabanya amahoro mu itorero? Twagombye ‘gushaka amahoro tukayakurikira, kugira ngo tuyashyikire.’ Bityo rero, mu gihe tubona ko imishyikirano dufitanye na mugenzi wacu duhuje ukwizera yajemo agatotsi, dukurikiza inama ya Yesu igira iti ‘genda ubanze wikiranure na mwene so.’ Ubwo nyuma dushobora gukomeza izindi gahunda zijyanye n’ugusenga k’ukuri.—Matayo 5:23, 24; Abefeso 4:26.

Gutinya Imana bihesha imigisha myinshi

12, 13. (a) Ni izihe nyungu abatinya Imana babona muri iki gihe? (b) Ni iyihe ngororano ikomeye abasenga Imana mu budahemuka bazabona vuba aha?

12“Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku gutaka kwabo” (Zaburi 34:16). Inkuru ivuga ibyo Imana yakoreye Dawidi igaragaza ko ayo magambo ari ukuri. Muri iki gihe, tugira ibyishimo byinshi cyane ndetse n’amahoro yo mu mutima kubera ko tuzi ko amaso ya Yehova ari kuri twe. Twiringira ko buri gihe azajya yita ku byo dukeneye, ndetse no mu gihe duhanganye n’imimerere igoranye cyane. Tuzi ko vuba aha abasenga Imana by’ukuri bose bazahangana n’igitero cyahanuwe cya Gogi w’i Magogi, ndetse n’“umunsi ukomeye w’Uwiteka” (Yoweli 2:11; 3:4; Ezekiyeli 38:14-18, 21-23). Uko imimerere tuzaba turimo izaba imeze kose, tuzasohorerwaho n’amagambo ya Dawidi agira ati “abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva, abakiza amakuba n’ibyago byabo byose”Zaburi 34:18.

13 Mbega ukuntu kubona Yehova ahesha ikuzo izina rye rikomeye bizaba bishishikaje cyane! Bizatuma mu mitima yacu turushaho kumutinya mu buryo burangwa no kumwubaha kuruta mbere hose, kandi abazaba baturwanya bose bazarimbuka mu buryo buteye isoni. “Igitsure cy’Uwiteka kiri ku bakora ibyaha, kugira ngo amareho kwibukwa kwabo mu isi” (Zaburi 34:17). Mbega imigisha myinshi tuzabona niturokoka muri ubwo buryo bukomeye tukinjira mu isi nshya ikiranuka y’Imana!

Amasezerano adufasha kwihangana

14. Ni iki kizadufasha gushikama nubwo duhura n’ingorane?

14 Hagati aho, gukomeza kumvira Imana muri iyi si yononekaye kandi itwanga bisaba kwihangana. Gutinya Imana bigira uruhare runini mu kudufasha kwitoza kumvira. Bitewe n’ibihe bigoye turimo, bamwe mu bagaragu ba Yehova bagerwaho n’ingorane zikomeye cyane zituma batakaza ibyishimo kandi bakumva bacitse intege. Ariko kandi, bashobora kwizera badashidikanya ko nibishingikiriza kuri Yehova, azabafasha kwihangana. Dawidi yavuze amagambo ahumuriza by’ukuri, agira ati “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe” (Zaburi 34:19). Dawidi yakomeje avuga amagambo atera inkunga agira ati “amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose” (Zaburi 34:20). Uko ingorane twahura na zo zaba zingana kose, Yehova afite imbaraga zihagije zo kuturokora.

15, 16. (a) Ni ibihe bintu bibabaje Dawidi yamenye amaze kwandika Zaburi ya 34? (b) Ni iki kizadufasha kwihanganira ibigeragezo?

15 Dawidi akimara kwandika Zaburi ya 34, yumvise ishyano abaturage b’i Nobu bari bagushije, igihe Sawuli yabamariraga ku icumu hamwe n’abatambyi baho hafi ya bose. Mbega agahinda agomba kuba yaragize yibutse ko kuba yaranyuze i Nobu ari byo byakongeje umujinya wa Sawuli (1 Samweli 22:13, 18-21)! Nta gushidikanya ko Dawidi yasabye Yehova kumufasha, kandi nta kabuza yahumurijwe n’ibyiringiro byo mu gihe kiri imbere by’uko “abakiranutsi” bazazuka.—Ibyakozwe 24:15.

16 Muri iki gihe na bwo, ibyiringiro by’umuzuko biradukomeza. Tuzi neza ko ibyo abanzi bacu badukorera byose byatugiraho ingaruka z’igihe gito gusa (Matayo 10:28). Dawidi yagaragaje ko yemeranya n’ibyo igihe yavugaga ati “arinda amagufwa [y’umukiranutsi] yose, nta na rimwe rivunika” (Zaburi 34:21). Ibivugwa muri uwo murongo byasohoreye kuri Yesu, ijambo ku rindi. Nubwo Yesu yishwe urw’agashinyaguro, nta gufwa rye na rimwe ‘ryavunwe’ (Yohana 19:36). Mu isohozwa ryagutse ry’ayo magambo, Zaburi ya 34:21 itwizeza ko ibigeragezo Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama” bahura na byo byose, bitazigera bibagiraho ingaruka zihoraho. Mu buryo bw’ikigereranyo, amagufwa yabo ntazigera avunwa.—Yohana 10:16.

17. Ni akahe kaga gategereje abantu banga ubwoko bwa Yehova batihana?

17 Abantu babi bo bizabagendekera ukundi. Vuba aha, bazasarura ibibi babibye. “Ibyaha bizicisha umunyabyaha, abanga umukiranutsi bazacirwaho iteka” (Zaburi 34:22). Abakomeza kurwanya ubwoko bw’Imana bose bazagerwaho n’akaga gakomeye gashobora kubaho. Yesu Kristo namara guhishurwa, “bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw’iteka ryose.”—2 Abatesalonike 1:9.

18. Ni mu buhe buryo abagize imbaga y’“abantu benshi” bamaze gucungurwa kandi se bizabagendekera bite mu gihe kiri imbere?

18 Iyo Zaburi ya Dawidi isozwa n’amagambo atanga icyizere agira ati “Uwiteka acungura ubugingo bw’abagaragu be, nta wo mu bamuhungiraho uzacirwaho iteka” (Zaburi 34:23). Igihe Umwami Dawidi yari ageze mu marembera y’ingoma ye yamaze imyaka 40, yaravuze ati ‘[Imana] yacunguye amagara yanjye mu byago byose’ (1 Abami 1:29). Kimwe na Dawidi, vuba aha abatinya Yehova bazashobora gusubiza amaso inyuma, bishimire ko bazaba bacunguwe bakijijwe icyaha icyo ari cyo cyose kandi barokowe mu bigeragezo byose. Ubu abenshi mu Bakristo basizwe bamaze guhabwa ingororano yabo mu ijuru. Abagize imbaga y’“abantu benshi” bo mu mahanga yose barimo barakorera Imana bafatanyije n’abasigaye bo mu bavandimwe ba Yesu, kandi ibyo bituma Yehova abona ko ari abantu batanduye mu maso ye. Ibyo biterwa n’uko bizera ko amaraso ya Yesu yamenetse afite ubushobozi bwo gucungura abantu. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’igitambo cy’incungu cya Kristo, kizatuma baba abantu batunganye.—Ibyahishuwe 7:9, 14, 17; 21:3-5.

19. Abagize imbaga y’“abantu benshi” biyemeje gukora iki?

19 Kuki abagize imbaga y’“abantu benshi” basenga Imana bazabona iyo migisha yose? Ni ukubera ko biyemeje gukomeza gutinya Yehova, bakamukorera bamutinya mu buryo burangwa no kumwubaha kandi bakamwumvira. Koko rero, gutinya Imana bituma turushaho kwishimira ubuzima muri iki gihe kandi bizadufasha “gusingira ubugingo nyakuri,” ari bwo buzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana.—1 Timoteyo 6:12, 18, 19; Ibyahishuwe 15:3, 4.

Mbese uribuka?

• Kuki twagomye gutinya Imana, kandi se gutinya Imana bisobanura iki?

• Gutinya Imana byagombye kugira izihe ngaruka ku myitwarire yacu?

• Ni izihe nyungu duheshwa no gutinya Imana?

• Ni ayahe masezerano adufasha kwihangana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Abatinya Yehova bagira amakenga mu gihe umurimo ubuzanyijwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ikintu cyiza kuruta ibindi byose dushobora gukorera bagenzi bacu ni ukubagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami