Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nimucyo twese hamwe duheshe ikuzo izina rya Yehova

Nimucyo twese hamwe duheshe ikuzo izina rya Yehova

Nimucyo twese hamwe duheshe ikuzo izina rya Yehova

“Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, dushyirane hejuru izina rye.”​—ZABURI 34:4.

1. Ni uruhe rugero rwiza Yesu yadusigiye mu murimo we wo kubwiriza hano ku isi?

MU IJORO ryo ku ya 14 Nisani mu mwaka wa 33, Yesu n’intumwa ze baririmbye indirimbo zo guhimbaza Yehova igihe bari kumwe mu cyumba cyo hejuru cy’inzu yari i Yerusalemu (Matayo 26:30). Bwari ubwa nyuma Yesu aririmbana n’intumwa ze. Icyakora byari bikwiriye ko asoza ayo materaniro muri ubwo buryo. Kuva Yesu yatangira umurimo hano ku isi kugeza awushoje, yahimbazaga Se kandi akagira ishyaka mu kumenyekanisha izina Rye (Matayo 4:10; 6:9; 22:37, 38; Yohana 12:28; 17:6). Mu by’ukuri, yasubiragamo amagambo asusurutsa y’umwanditsi wa zaburi, watumiye abantu agira ati “mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, dushyirane hejuru izina rye” (Zaburi 34:4). Urwo ni urugero rwiza dukwiriye gukurikiza.

2, 3. (a) Ni iki kitwemeza ko Zaburi ya 34 ifite icyo isobanura mu buhanuzi? (b) Ni iki tuzasuzuma muri iyi ngingo no mu ikurikira?

2 Hashize amasaha make intumwa Yohana yifatanyije na Yesu mu kuririmba basingiza Imana, yiboneye ibindi bintu bitandukanye cyane n’ibyo. Yabonye Umutware we hamwe n’abagizi ba nabi babiri bicwa, bakamanikwa ku biti by’umubabaro. Abasirikare b’Abaroma bavunnye amaguru ba bagizi ba nabi babiri kugira ngo bapfe vuba. Ariko nanone Yohana avuga ko batigeze bavuna Yesu amaguru. Abasirikare begereye Yesu basanga yarangije gupfa. Mu Ivanjiri Yohana yanditse, yasobanuye ko ibyo byari isohozwa ry’andi magambo ari muri Zaburi ya 34, agira ati ‘nta gufwa rye na rimwe rizavunika.’—Yohana 19:32-36; Zaburi 34:21, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

3Zaburi ya 34 ikubiyemo ibindi bintu bishishikaje ku Bakristo. Bityo rero, muri iyi ngingo ndetse n’ikurikira, turasuzuma imimerere Dawidi yarimo igihe yandikaga iyi zaburi kandi turebe ibintu bitera inkunga biri muri iyi zaburi ubwayo.

Dawidi ahunga Sawuli

4. (a) Kuki Dawidi yari yarasigiwe kuzaba umwami wa Isirayeli? (b) Kuki Sawuli yaje ‘gukunda’ Dawidi cyane?

4 Igihe Dawidi yari akiri muto, Sawuli yari umwami muri Isirayeli. Icyakora Sawuli yaje gusuzugura Yehova bituma Yehova adakomeza kumwemera. Kubera iyo mpamvu, umuhanuzi Samweli yaramubwiye ati “Uwiteka na we aguciye ku ngoma ya Isirayeli uyu munsi, ayihaye umuturanyi wawe ukuruta” (1 Samweli 15:28). Nyuma yaho, Yehova yohereje Samweli ajya gusiga Dawidi wari umuhererezi mu bahungu ba Yese, ngo abe ari we uzakurikiraho kuba umwami wa Isirayeli. Hagati aho, umwuka w’Imana waje kuva ku Mwami Sawuli, akajya akunda kumva atishimye. Dawidi wari umucuranzi w’umuhanga, bamukuye i Gibeya bamuzana gukorera umwami, kandi umuzika Dawidi yacurangaga watumaga Sawuli yumva aguwe neza. Ibyo byatumye Sawuli ‘amukunda cyane.’—1 Samweli 16:11, 13, 21, 23.

5. Kuki Sawuli yaje guhindura uko yafataga Dawidi, kandi se byabaye ngomba ko Dawidi akora iki?

5 Uko igihe cyagendaga gihita, Yehova yakomeje kuba hafi ya Dawidi. Yehova yafashije Dawidi kunesha Umufilisitiya w’igihangange witwaga Goliyati, kandi yaramushyigikiye ku buryo yaje kuba icyamamare muri Isirayeli bitewe n’ubutwari yagaragaje ku rugamba. Ariko imigisha Yehova yahaye Dawidi yatumye Sawuli agira ishyari, atangira kwanga Dawidi. Incuro ebyiri zose, Sawuli yateye Dawidi icumu igihe yarimo amucurangira inanga. Izo ncuro zombi, Dawidi yizibukiriye iryo cumu. Igihe Sawuli yageragezaga kwica Dawidi ku ncuro ya gatatu, Dawidi wari kuzaba umwami wa Isirayeli yabonye ko byari ngombwa ko ahunga kugira ngo akize amagara ye. Amaherezo, kubera ko Sawuli yakomezaga kumushakisha ngo amufate amwice, Dawidi yiyemeje guhunga akava muri Isirayeli.—1 Samweli 18:11; 19:9, 10.

6. Kuki Sawuli yategetse ko bica abaturage b’i Nobu?

6 Igihe Dawidi yagendaga agana ku mupaka wa Isirayeli, yahagaze mu mujyi wa Nobu, ahari ubuturo bwa Yehova. Uko bigaragara, Dawidi ahunga yari aherekejwe n’abandi basore, kandi yagiye gushaka icyabaramira we n’abo bari kumwe. Sawuli yamenye ko umutambyi mukuru yari yahaye Dawidi ibyokurya hamwe n’abari kumwe na we, ndetse n’inkota Dawidi yambuye Goliyati amaze kumwica. Sawuli yagize umujinya maze ategeka ko bica abaturage bose bo muri uwo mujyi, harimo n’abatambyi 85.—1 Samweli 21:2, 3; 22:12, 13, 18, 19; Matayo 12:3, 4.

Dawidi yongera kurusimbuka

7. Kuki i Gati hatari ahantu heza Dawidi yashoboraga kwihisha?

7 Dawidi yavuye i Nobu agenda ibirometero hafi 40 yerekeza mu Burengerazuba, ahungira mu gihugu cy’Abafilisitiya. Yashakiye ubuhungiro ku Mwami Akishi w’i Gati, umudugudu Goliyati yakomokagamo. Birashoboka ko Dawidi yaba yaratekereje ko niba hari ahantu Sawuli yari kumushakira, i Gati ho hatarimo. Nyamara bidateye kabiri, abagaragu b’umwami w’i Gati batahuye Dawidi. Dawidi amaze kumva ko bamuvumbuye, ‘yaratinye cyane [bitewe na] Akishi umwami w’i Gati.’—1 Samweli 21:11-13.

8. (a) Ni iki Zaburi ya 56 itubwira ku bihereranye n’ibyabaye kuri Dawidi i Gati? (b) Ni mu buhe buryo Dawidi yarusimbutse?

8 Ubwo Abafilisitiya bafashe Dawidi mpiri. Birashoboka ko icyo gihe ari bwo Dawidi yahimbye zaburi ikora ku mutima, aho yinginze Yehova agira ati ‘ushyire amarira yanjye mu icupa ryawe’ (Zaburi 56:9 hamwe n’amagambo abimburira iyo zaburi). Muri ubwo buryo, yagaragaje ko yari yiringiye ko Yehova atari kwibagirwa agahinda ke, ko ahubwo yari kumwitaho mu buryo bwuje urukundo kandi akamurinda. Nanone Dawidi yahimbye amayeri yo kujijisha uwo mwami w’Umufilisitiya. Yigize nk’umusazi. Umwami Akishi abibonye, yacyashye abagaragu be ngo bamuzaniye umuntu ‘wasaze.’ Biragaragara ko Yehova yatumye amayeri ya Dawidi agera ku ntego. Dawidi yirukanywe muri uwo mujyi, icyo gihe na bwo aba ararusimbutse.—1 Samweli 21:14-16.

9, 10. Ni iyihe mpamvu yatumye Dawidi yandika Zaburi ya 34, kandi se ni nde Dawidi ashobora kuba yaratekerezaga igihe yahimbaga iyo zaburi?

9 Bibiliya ntivuga niba abari bashyigikiye Dawidi barahunganye na we mu mujyi w’i Gati cyangwa niba baragumye mu midugudu yo muri Isirayeli yo hafi aho, akaba ari ho bakomeza kumurindira. Uko byaba byaragenze kose, bashobora kuba barateraniye hamwe bishimye igihe Dawidi yabasubiriragamo uko Yehova yari yongeye kumurokora. Ngiyo imimerere Zaburi ya 34 yanditswemo, nk’uko bivugwa n’amagambo abimburira iyo zaburi. Mu mirongo irindwi ibanza y’iyo zaburi, Dawidi yahimbaje Yehova kubera ko yamurokoye kandi atumirira abari bamushyigikiye gufatanya na we bagahesha ikuzo izina rya Yehova, kuko ari we Mucunguzi Mukuru w’ubwoko bwe.—Zaburi 34:4, 5, 8.

10 Dawidi n’abantu be bahungiye mu buvumo bwa Adulamu mu karere k’imisozi miremire yo muri Isirayeli, nko mu birometero 15 uvuye i Gati. Aho ni ho Abisirayeli batari bashimishijwe n’imimerere yariho mu gihe cy’ubutegetsi bw’umwami Sawuli batangiye kuza babasanga (1 Samweli 22:1, 2). Igihe Dawidi yandikaga amagambo yo muri Zaburi 34:9-23, ashobora kuba yaratekerezaga abo bantu. Ibintu twibutswa muri iyo mirongo na byo ni iby’ingenzi cyane kuri twe muri iki gihe, kandi nta gushidikanya ko turi bwungukirwe no gusuzuma mu buryo burambuye iyi zaburi nziza cyane.

Ese wigana Dawidi mu birebana n’ibyo ushyira mu mwanya wa mbere?

11, 12. Ni izihe mpamvu dufite zo guhimbaza Yehova buri gihe?

11“Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka” (Zaburi 34:2). Kubera ko Dawidi yari yarabaye nk’igicibwa, agomba kuba yarajyaga ahangayikishwa no gushaka ibimutunga. Ariko nk’uko aya magambo abigaragaza, imihangayiko ye ya buri munsi ntiyapfukiranye icyemezo yari yarafashe cyo guhimbaza Yehova. Mbega urugero rwiza kuri twe mu gihe duhanganye n’ingorane! Twaba turi ku ishuri cyangwa ku kazi, turi hamwe n’Abakristo bagenzi bacu cyangwa turi mu murimo wo kubwiriza, icyifuzo cyacu kiruta ibindi cyagombye kuba icyo guhimbaza Yehova. Tekereza gato ku mpamvu zitabarika dufite zo kumuhimbaza. Urugero, ibintu byiza cyane Yehova yaremye dushobora kuvumbura kandi bidushimisha ntibigira iherezo. Noneho tekereza ibyo yakoze abinyujije ku muteguro we wo ku isi! Yehova yakoresheje abantu b’indahemuka mu buryo buhambaye muri iki gihe, nubwo badatunganye. Umuntu yahera he agereranya imirimo Imana yakoze n’ikorwa n’abantu iyi si ifata nk’ibigirwamana? Ese ntiwemeranya na Dawidi wanditse nanone ati “Mwami, mu bigirwamana nta gihwanye nawe, kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe”?—Zaburi 86:8.

12 Kimwe na Dawidi, twumva tugomba guhimbaza Yehova buri gihe bitewe n’imirimo itagereranywa yakoze. Ikirenze ibyo, dushimishwa no kumenya ko Ubwami bw’Imana ubu butegekwa n’Umuragwa uhoraho ukomoka kuri Dawidi, ari we Yesu Kristo (Ibyahishuwe 11:15). Ibyo bisobanura ko iherezo ry’iyi si ryegereje. Abantu barenga miriyari esheshatu bashobora kutazabona ubuzima bw’iteka. Kubwira abandi ibyo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu vuba aha, ndetse no kubafasha guhimbaza Yehova hamwe natwe, birihutirwa muri iki gihe kuruta mbere hose. Nta gushidikanya, ikintu cyagombye kuza mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu ni ugukoresha uburyo bwose tubonye tugatera abandi inkunga yo kwemera ‘ubutumwa bwiza’ amazi atarenga inkombe.—Matayo 24:14.

13. (a) Dawidi yirataga nde, kandi se ni ba nde babyitabiriye? (b) Ni mu buhe buryo abagwaneza bareherezwa mu itorero rya gikristo muri iki gihe?

13“Uwiteka ni we umutima wanjye nzirata, abanyamubabaro babyumve bishime” (Zaburi 34:3). Aha ngaha, Dawidi ntiyigeze agira ikintu na kimwe yirata yaba yaragezeho. Urugero, ntiyigeze yigamba uko yajijishije umwami w’i Gati. Yari azi ko Yehova ari we wamurinze igihe yari i Gati kandi ko yarokowe n’uko Yehova yamufashije (Imigani 21:1). Bityo rero, Dawidi ntiyirataga ku bwe, ahubwo yirataga Yehova. Kubera ko Dawidi yahesheje Yehova ikuzo, byatumye abagwaneza bareherezwa kuri Yehova. Yesu na we yaheshaga ikuzo izina rya Yehova, kandi ibyo byatumaga abantu b’abagwaneza bemera kwigishwa bareherezwa kuri Yehova. Muri iki gihe, abagwaneza bo mu mahanga yose bareherezwa mu itorero mpuzamahanga ry’Abakristo basizwe, itorero Yesu abereye Umutwe (Abakolosayi 1:18, gereranya na NW). Abo bagwaneza bakorwa ku mutima no kumva izina ry’Imana rihimbazwa n’abagaragu bayo bicisha bugufi, ndetse no kumva ubutumwa bwo muri Bibiliya basobanukirwa binyuze ku mwuka wera w’Imana.—Yohana 6:44; Ibyakozwe 16:14.

Amateraniro akomeza ukwizera kwacu

14. (a) Ese Dawidi yahimbazaga Yehova iyo yabaga ari wenyine gusa? (b) Ni uruhe rugero rwiza Yesu yadusigiye ku birebana n’amateraniro ya gikristo?

14“Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, dushyirane hejuru izina rye” (Zaburi 34:4). Dawidi ntiyahimbazaga Yehova iyo yabaga ari wenyine gusa. Yatumiraga bagenzi be abigiranye urukundo, ngo baze bifatanye na we mu guhesha ikuzo izina ry’Imana. Mu buryo nk’ubwo, Yesu Kristo, ari we Dawidi Mukuru, yashimishwaga no guhimbaza Yehova mu ruhame. Yabikoreye mu isinagogi yo mu mudugudu w’iwabo, abikorera mu rusengero rw’Imana rwari i Yerusalemu mu gihe cy’iminsi mikuru, ndetse n’igihe yabaga ari kumwe n’abigishwa be (Luka 2:49; 4:16-19; 10:21; Yohana 18:20). Natwe dufite uburyo bwiza bwo gukurikiza urugero rwa Yesu, tugahimbaza Yehova dufatanyije na bagenzi bacu duhuje ukwizera uko tubiboneye uburyo, cyane cyane muri iki gihe ‘tubona urya munsi wegera.’—Abaheburayo 10:24, 25.

15. (a) Ibyabaye kuri Dawidi byagize izihe ngaruka ku bantu be? (b) Ni mu buhe buryo twungukirwa no kuza mu materaniro?

15“Nashatse Uwiteka aransubiza, ankiza ubwoba nari mfite bwose” (Zaburi 34:5). Ibyo bintu byabaye kuri Dawidi byari iby’ingenzi cyane kuri we. Ni yo mpamvu yakomeje agira ati “uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, amukiza amakuba n’ibyago bye byose” (Zaburi 34:7). Igihe turi kumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera, tubona uburyo bwinshi bwo kubabwira inkuru zitera inkunga z’ukuntu Yehova yadufashije kwihanganira imimerere igoranye. Izo nkuru zikomeza ukwizera kwa bagenzi bacu duhuje ukwizera, kimwe n’uko amagambo ya Dawidi yakomeje ukwizera kwa bagenzi be bari bamushyigikiye. Ku birebana na Dawidi, bagenzi be ‘barebye [Yehova] bavirwa n’umucyo, mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka’ (Zaburi 34:6). Nubwo bagendaga bahunga Umwami Sawuli, ntibigeze bumva bakozwe n’isoni. Bari biringiye ko Imana yari ishyigikiye Dawidi kandi mu maso habo hari hakeye. Mu buryo nk’ubwo, abantu bashya bashimishijwe kimwe n’abamaze igihe kirekire ari Abakristo b’ukuri, bishingikiriza kuri Yehova. Kubera ko baba bariboneye ku giti cyabo uko Yehova yabafashije, mu maso habo haba hakeye hagaragaza ko biyemeje gukomeza kuba indahemuka.

Tujye dushimira ubufasha duhabwa n’abamarayika

16. Ni mu buhe buryo Yehova yakoresheje abamarayika be kugira ngo aturokore?

16“Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza” (Zaburi 34:8). Dawidi ntiyabonaga ko ari we wenyine Yehova yashoboraga gukiza. Ni byo koko Dawidi yari yarasizwe na Yehova kandi yari kuzaba umwami wa Isirayeli. Ariko kandi, yari azi ko Yehova akoresha abamarayika be kugira ngo arinde abamusenga mu budahemuka bose, baba abakomeye ndetse n’aboroheje. Muri iki gihe, abasenga Imana by’ukuri na bo biboneye uko Yehova arinda abantu. Mu gihe u Budage bwategekwaga n’Abanazi kimwe no muri Angola, muri Malawi, muri Mozambike no mu bindi bihugu byinshi, abategetsi bagiye bafata ingamba zo gutsemba Abahamya ba Yehova. Iyo mihati yabo nta cyo yagezeho. Ahubwo usanga abagize ubwoko bwa Yehova bakomeza kwiyongera muri ibyo bihugu, ari na ko bahesha izina ry’Imana ikuzo bashyize hamwe. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova akoresha abamarayika be bera kugira ngo arinde kandi ayobore ubwoko bwe.—Abaheburayo 1:14.

17. Ni mu buhe buryo abamarayika b’Imana badufasha?

17 Nanone kandi, abamarayika ba Yehova bashobora kugira icyo bakora kugira ngo umuntu wese usitaza abandi avanwe mu bwoko bwa Yehova (Matayo 13:41; 18:6, 10). Kandi nubwo rimwe na rimwe hari igihe tutabimenya, abamarayika bakuraho inzitizi zashoboraga kubangamira umurimo dukorera Imana, kandi baturinda ibintu bishobora kubangamira imishyikirano dufitanye na Yehova. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko batuyobora mu murimo wo gutangaza “ubutumwa bwiza bw’iteka ryose” tububwira abantu bose, hakubiyemo n’abari mu duce usanga umurimo wo kubwiriza ukorwa mu mimerere ishobora guteza akaga (Ibyahishuwe 14:6). Ibihamya bigaragaza ko abamarayika badufasha byagiye bigarukwaho incuro nyinshi mu bitabo bishingiye kuri Bibiliya byandikwa n’Abahamya ba Yehova. * Izo nkuru z’ibyabaye ni nyinshi cyane ku buryo umuntu atavuga ko byabayeho mu buryo bw’impanuka gusa.

18. (a) Turasabwa iki kugira ngo abamarayika badufashe? (b) Ni iki kizasuzumwa mu ngingo ikurikira?

18 Kugira ngo dukomeze kuyoborwa no kurindwa n’abamarayika, tugomba gukomeza guhesha ikuzo izina rya Yehova no mu gihe turwanywa. Wibuke ko abamarayika b’Imana babamba amahema ‘yo kugota abubaha [Yehova] cyangwa abamutinya bonyine. Ibyo bishatse kuvuga iki? Gutinya Imana bisobanura iki kandi se ni gute twakwitoza uwo muco? Kuki Imana yuje urukundo ishaka ko tuyitinya? Ibi bibazo bizasuzumwa mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 17 Reba ibitabo Les Témoins de Jéhovah : Prédicateurs du Royaume de Dieu, ku ipaji ya 550; Annuaire des Témoins de Jéhovah 2005, ku ipaji ya 53-54; Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Werurwe 2000, ku ipaji ya 5-6; uwo ku ya 1 Mutarama 1991, ku ipaji ya 27, mu Gifaransa; n’uwo ku ya 15 Gashyantare 1991, ku ipaji ya 26, mu Gifaransa.

Ni gute wasubiza?

• Ni ibihe bigeragezo Dawidi yahuye na byo akiri umusore?

• Kimwe na Dawidi, ni ibihe bintu dushyira mu mwanya wa mbere?

• Dufata dute amateraniro ya gikristo?

• Ni mu buhe buryo Yehova adufasha akoresheje abamarayika be?

[Ibibazo]

[Ikarita yo ku ipaji ya 21]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Rama

Gati

Sikulagi

Gibeya

Nobu

Yerusalemu

Betelehemu

Adulamu

Keyila

Heburoni

Zifu

Horeshi

Karumeli

Mawoni

Enigedi

Inyanja y’Umunyu

[Aho ifoto yavuye]

Map: Based on maps copyrighted by Pictorial Archive (Near Eastern History) Est. and Survey of Israel

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

N’igihe Dawidi yagendaga ahunga, yaheshaga ikuzo izina rya Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ukwizera kwacu kurushaho gukomera mu gihe duteze amatwi inkuru zitera inkunga zivugwa mu materaniro yacu ya gikristo