Twategereje Ubwami butari “ubw’iyi si”
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Twategereje Ubwami butari “ubw’iyi si”
Byavuzwe na Nikolai Gutsulyak
Namaze iminsi 41 n’amajoro 41 muri gereza yari yabayemo imyivumbagatanyo. Nakangukiye hejuru nkanguwe n’urusaku rw’igisasu cy’umuzinga. Ibimodoka bya burende byinjiye muri gereza bikurikiwe n’abasirikare, biteye abari bafungiyemo. Icyo gihe nari mu mazi abira.
IYO mimerere nayigezemo nte? Reka mbibasobanurire. Ibyo bintu byabaye mwaka wa 1954. Icyo gihe nari mfite imyaka 30. Kimwe n’abandi Bahamya ba Yehova benshi bariho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyeti, nari narafunzwe nzira kutagira aho mbogamira mu bibazo bya politiki, ndetse no kubwira abandi ibirebana n’Ubwami bw’Imana. Itsinda ry’Abahamya twari dufunganywe ryari rigizwe n’abagabo 46 n’abagore 34. Twari dufungiwe mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato cyari hafi y’umudugudu wa Kengir muri Kazakhstan rwagati. Twari dufunganywe n’izindi mfungwa zibarirwa mu bihumbi.
Joseph Staline wari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, yari yarapfuye mu mwaka wa 1953. Abenshi mu bantu bari bafunze biringiraga ko ubutegetsi bushya bwari bugiyeho i Moscou, bwari kumva akababaro baterwaga n’uburyo bari bafashwe nabi cyane muri gereza. Kwitotomba kw’abari bafunze amaherezo kwaje kuvamo imyivumbagatanyo yeruye. Mu bushyamirane bwakurikiyeho, byabaye ngombwa ko twebwe Abahamya tugaragariza neza abari bivumbagatanyije ndetse n’abasirikare barindaga iyo gereza, ko nta ruhande twari tubogamiyeho. Kutagira
aho tubogamira byadusabaga kwizera Imana.Uko imyivumbagatanyo yatangiye
Ku itariki ya 16 Gicurasi, ni bwo abari bafungiwe muri iyo gereza batangiye kwivumbagatanya. Nyuma y’iminsi ibiri, imfungwa zirenga 3.200 zanze kujya mu mirimo, zisaba gufatwa neza muri gereza kandi abari bafungiwe ibya politiki bakagira uburenganzira bwihariye bahabwa. Mu gihe gito, ibintu byarahindutse. Mu ikubitiro, abari bafunze basohoye ku ngufu abarindaga gereza. Bakurikijeho guca imyenge mu ruzitiro rwari rukikije gereza. Nyuma yaho, bashenye inkuta zatandukanyaga aho abagabo n’abagore babaga, bubaka amazu abagabo n’abagore babanagamo. Mu minsi yakuriyeho abantu bashyushye imitwe. Bamwe mu mfungwa barashyingiranywe, bagasezeranywa n’abapadiri bari bafunganywe. Mu mazu atatu manini cyane yo muri iyo nkambi aho imyivumbagatanyo yatangiriye, abenshi mu mfungwa 14.000 bifatanyije muri iyo myivumbagatanyo.
Abari bigometse bashyizeho komite yari ihagarariye iyo gereza, kugira ngo igirane imishyikirano n’abasirikare. Nyuma y’igihe gito ariko, abari bagize iyo komite batangiye gusubiranamo bituma iyo gereza yigarurirwa n’imfungwa z’intagondwa kurusha izindi. Abantu barushijeho kurangwa n’urugomo. Abari bahagarariye abigometse bashyizeho urwego rushinzwe umutekano, urushinzwe ibya gisirikare n’urushinzwe poropagande kugira ngo babungabunge “umutekano.” Abo bayobozi bifashishaga indangururamajwi zari zimanitse ku biti byari hirya no hino muri gereza, bakavuga amagambo yuzuye uburakari, bakomeza kwenyegeza umwuka wo kwigomeka. Abari bigometse babuzaga abandi gutoroka, bagahana uwabaga atemeranya na bo, kandi bakavuga ko biteguye kwica uwo ari we wese badashaka. Hari n’ibihuha byavugaga ko hari zimwe mu mfungwa zari zaramaze kwicwa.
Kubera ko abari bigometse bari biteze ko abasirikare bagombaga gutera, bakoze imyiteguro ihagije kugira ngo bazirwaneho. Abo bayobozi bari bahagarariye imfungwa bategetse imfungwa zose kwitwaza intwaro, kugira ngo bazabe bizeye ko abenshi muri bo bari kuzaba bafite ibikenewe byose kugira ngo barwanirire gereza. Kugira ngo izo ntwaro ziboneke, bafashe ibyuma byari mu madirishya maze babicuramo imbugita n’izindi ntwaro. Bakoze ibishoboka byose babona n’imbunda ndetse na za bombe.
Duhatirwa kwifatanya n’abari bigometse
Icyo gihe, babiri mu bari bigometse baranyegereye, umwe muri bo afata icyuma gityaye cyane, arantegeka ati “fata iki cyuma, uzagikoresha igihe uzaba ukeneye kwirwanaho!” Nasenze bucece nsaba Yehova ngo amfashe gutuza. Naramushubije nti “ndi Umukristo, ndi Umuhamya wa Yehova. Jye n’abandi Bahamya dufungiwe aha tuzira intambara turwana. Abo turwana si abantu, ahubwo ni imyuka mibi itagaragara kandi ifite imbaraga. Intwaro dukoresha turwana n’iyo myuka mibi ni ukwizera ndetse n’ibyiringiro dufitiye Ubwami bw’Imana.”—Abefeso 6:12.
Natunguwe no kubona uwo mugabo azunguza umutwe agaragaza ko yumvise ibyo nari mubwiye. Ariko mugenzi we yarankubise arambabaza, nyuma baragenda. Abari bigometse bagiye muri buri nzu, bagerageza guhatira Abahamya kwifatanya na bo mu kwigomeka. Ariko abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bose barabyanze.
Igihagararo Abahamya ba Yehova bagaragaje cyo kutagira aho babogamira, cyaganiriweho mu nama ya komite y’abari bigometse. Baravuze bati “abayoboke b’amadini yose, Abapentekote, Abadivantisiti, Ababatisita ndetse n’ab’andi madini, bifatanyije natwe mu myivumbagatanyo. Abahamya ba Yehova bonyine ni bo banze. Ubu se tubagire dute?” Hari uwatanze igitekerezo cyo kujugunya Umuhamya umwe mu ifuru ya gereza kugira ngo badutere ubwoba. Ariko umwe mu bari bafunzwe wahoze ari umusirikare mukuru kandi bubahaga cyane, yarahagurutse aravuga ati “ibyo ntibyaba ari byo. Ahubwo bose tugomba kubashyira mu nzu imwe iri aho gereza itangiriye, hafi y’irembo. Bityo, abasirikare nibadutera bafite ibimodoka bya burende, Abahamya ni bo bizahitana mbere. Kandi si twe tuzaba tubishe.” Abandi bemeye icyo igitekerezo.
Tugera mu mazi abira
Nyuma yaho, imfungwa zazengurutse ikigo zikomera ziti “Abahamya ba Yehova, musohoke vuba!” Twese uko twari 80 badukoranyirije hamwe batujyana mu nzu yari aho gereza yari itangiriye. Ibitanda byari muri iyo nzu babikuyemo kugira ngo habonekemo umwanya uhagije, maze badutegeka kwinjiramo. Iyo nzu twari dufungiyemo yahindutse gereza yari mu yindi gereza.
Kugira ngo abagabo babe ukwabo n’abagore ukwabo, bashiki bacu twari dufunganywe baterateranyije imyenda, bayidodamo igitambaro, tuba ari cyo dukoresha tugabanya inzu mo ibice bibiri, kimwe kiba icy’abagore, ikindi icy’abagabo. (Nyuma yaho, hari Umuhamya wo mu Burusiya washushanyije uko byari byifashe muri iyo nzu, nk’uko bigaragara ku ishusho iri hasi aha). Igihe twabaga muri ibyo byumba by’imfunganwa, twasengeraga hamwe incuro nyinshi, tukinginga Yehova tumusaba ubwenge n’“imbaraga zisumba byose.”—2 Abakorinto 4:7.
Muri icyo gihe cyose, twari mu kaga kuko twari hagati y’abari bigometse n’ingabo z’Abasoviyeti.
Nta n’umwe muri twe wari uzi icyo buri ruhande rwashoboraga gukora. Umuvandimwe w’indahemuka wari usheshe akanguhe yaratubwiye ati “mureke gukomeza gukekeranya, Yehova ntazadutererana.”Bashiki bacu dukunda, baba abato n’abakuze, bagaragaje ukwihangana mu buryo budasanzwe. Hari umwe muri bo wari ufite imyaka 80 kandi wari ukeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Abandi bari barwaye kandi bakeneye kuvurwa. Muri icyo gihe cyose, inzugi z’iyo nzu twari dufungiyemo zagombaga guhora zifunguye, kugira ngo abari bigometse babone uko baduhozaho ijisho. Nijoro, imfungwa zinjiraga muri iyo nzu zifite intwaro. Rimwe na rimwe twumvaga zivuga ngo “Ubwami bw’Imana burasinziriye!” Ku manywa, baduhaga uburenganzira bwo kujya mu cyumba twariragamo, buri gihe tukaba turi kumwe kandi tugasenga Yehova ngo aturinde abo bantu b’abagome.
Muri iyo nzu twarimo, twateranaga inkunga mu buryo bw’umwuka. Urugero, akenshi umuvandimwe yatubwiraga inkuru yo muri Bibiliya, akayivuga mu ijwi riranguruye kugira ngo twese twumve, hanyuma akayihuza n’imimerere twarimo. Hari umuvandimwe umwe wari ugeze mu za bukuru wakundaga kutwibutsa inkuru y’ingabo za Gideyoni. Yaravugaga ati “mu izina rya Yehova, abantu 300 bari bitwaje ibikoresho byo gucuranga bahanganye n’abantu 135.000 bari bitwaje intwaro, kandi abo 300 bose bagarutse ari bataraga” (Abacamanza 7:16, 22; 8:10). Urwo rugero hamwe n’izindi zo muri Bibiliya, zaduteraga inkunga mu buryo bw’umwuka. Nari maze igihe gito mbaye Umuhamya, ariko ukwizera gukomeye kw’abavandimwe na bashiki bacu bari bamaze igihe kirekire, kwanteye inkunga ikomeye cyane. Numvise Yehova ari kumwe natwe koko.
Uko imirwano yatangiye
Ibyumweru byarahise ibindi birataha, imyivumbagatanyo igenda ifata indi ntera muri gereza. Imishyikirano hagati y’abari bigometse n’abayobozi yagiye iba incuro nyinshi. Abigometse basabaga ko guverinoma y’i Moscou yohereza uyihagarariye ngo abonane na bo. Ubutegetsi na bwo bwasabaga ko abo bari bigometse bashyira intwaro hasi kandi bagasubira ku mirimo. Buri ruhande rwanze kuva ku izima. Kuva icyo gihe, gereza yahise igotwa n’abasirikare bari bategereje ko bakoma imbarutso gusa ngo batere. Abari bigometse na bo bari bambariye urugamba, bafunze inzira kandi barundanya intwaro. Buri wese yari yiteze ko igihe icyo ari cyose abasirikare n’imfungwa bashoboraga gusakirana.
Ku ya 26 Kamena, twakanguwe n’urusaku rwinshi rw’imbunda z’imizinga. Ibimodoka bya burende byashenye uruzitiro bihita byiroha muri gereza. Ibyo bimodoka byaje bikurikiwe n’abasirikare benshi bari bitwaje imbunda zikomeye, baza barasa urufaya. Abari bafunze, abagabo n’abagore, basohotse biruka bajya gusanganira ibyo bimodoka bya burende, bavuza induru ari na ko batera amabuye, za bombe bari barakoze hamwe n’ibindi bintu byose bashoboraga kubona hafi aho. Hakurikiyeho imirwano ikaze kandi twe Abahamya twari hagati y’izo mpande zombi zarwanaga. Ni mu buhe buryo Yehova yari gusubiza amasengesho twamuturaga tumusaba kudutabara?
Twagiye kubona, tubona abasirikare biroshye mu nzu twari dufungiyemo, maze bavuga mu ijwi riranguruye bati “mwa bera mwe nimusohoke. Musohoke vuba mujye inyuma y’uruzitiro!” Uwari uyoboye abo basirikare yabahaye amabwiriza yo kutaturasa, ahubwo bakagumana natwe kandi bakaturinda. Urugamba rwahinanye twicaye mu byatsi byari inyuma y’uruzitiro rwa gereza. Twamaze amasaha ane twumva muri gereza za bombe n’amasasu biturika, abantu baboroga, abandi baniha. Nyuma yaho byose byaratuje. Bukeye mu gitondo ku gasusuruko, twabonye abasirikare bavana intumbi muri gereza. Twumvise ko ababarirwa mu magana bakomeretse abandi bakahasiga ubuzima.
Nyuma yaho, umusirikare mukuru twari tuziranye yaje aho twari turi ambaza yiyemera cyane ati “cyo se Nikolai, ni nde wabakijije? Ni twebwe cyangwa ni Yehova?” Twamushimiye tubivanye ku mutima ko yaturokoye, twongeraho tuti “twizeye ko Yehova Imana ishobora byose ari we watumye muturokora nk’uko hari abandi yatumye barokora abagaragu be mu bihe bya Bibiliya.”—Ezira 1:1, 2.
Uwo musirikare yanadusobanuriye uburyo bamenye abo twari bo n’aho twari duherereye. Yavuze ko igihe kimwe bari mu mishyikirano n’abari bigometse, abasirikare bashinje abari bigometse ko bicaga izindi mfungwa zitari zibashyigikiye. Abo bari bigometse bireguye bavuga ko Abahamya ba Yehova batifatanyije na bo muri iyo myivumbagatanyo, ariko ko batabishe. Bavuze ko aho kugira ngo babice, babahanishije kubafungira mu nzu imwe. Abasirikare bakuru bazirikanye ayo magambo.
Twakomeje gushikama dushyigikira Ubwami
Mu gitabo umwanditsi w’Umurusiya uzwi cyane witwa Aleksandr Solzhenitsyn yanditse, yavuzemo ibyatubayeho muri icyo gihe imfungwa zari zarigometse. Ku birebana n’iyo myivumbagatanyo, yavuze impamvu batangiye kwigomeka arandika ati “birumvikana ko twashakaga umudendezo, . . . ariko se ni nde washoboraga kuwuduha?” (The Gulag Archipelago) Natwe Abahamya ba Yehova twari dufungiye muri iyo gereza, twashakaga umudendezo. Ariko umudendezo twashakaga si uwo gufungurwa tukava muri gereza. Umudendezo twashakaga twashoboraga kuwuhabwa gusa n’Ubwami bw’Imana. Igihe twari muri gereza, twari tuzi ko dukeneye imbaraga zituruka ku Mana kugira ngo dushikame kandi dushyigikire Ubwami bwayo. Kandi Yehova yaduhaye ibyo twari dukeneye byose. Yaduhaye gutsinda tudakoresheje ibyuma na za gerenade.—2 Abakorinto 10:3.
Yesu yabwiye Pilato ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si, iyaba ubwami bwanjye bwari ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye” (Yohana 18:36). Ku bw’ibyo, natwe abigishwa ba Kristo, ntitugira uruhande tubogamiraho mu bushyamirane bushingiye kuri politiki. Twashimishijwe n’uko haba mu gihe cy’iyo myivumbagatanyo ndetse na nyuma yaho, abandi babonye neza ko twashyigikiye Ubwami bw’Imana mu budahemuka. Solzhenitsyn yanditse ibirebana n’uko twitwaye icyo gihe, agira ati “Abahamya ba Yehova bumvaga ko bagomba gukurikiza amategeko abagenga badaciye ku ruhande, kandi banze kubaka ibihome byo gukingira imfungwa banga no kuba abarinzi.”
Ubu hashize imyaka irenga 50 iyo mivurungano ibaye. Ariko kandi, incuro nyinshi iyo nshubije amaso inyuma nkibuka ibyabaye icyo gihe, nishimira amasomo menshi byanyigishije kandi maranye igihe kirekire, urugero nko gutegereza Yehova no kwiringira byimazeyo ukuboko kwe gufite imbaraga. Koko rero, kimwe n’abandi Bahamya ba Yehova dukunda cyane bo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, niboneye koko ko Yehova atanga umudendezo n’uburinzi kandi ko arokora abategereza Ubwami “butari ubw’iyi si.”
[Amafoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]
Ikigo twari dufungiyemo muri Kazakhstan cyakorerwagamo imirimo y’agahato
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Igishushanyo kigaragaza uko byari byifashe mu nzu Abahamya bari bafungiyemo, mu gice cyarimo abagore
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ndi kumwe n’abandi bavandimwe tumaze gufungurwa