Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dorere! mbega umucyo uhebuje!

Dorere! mbega umucyo uhebuje!

Dorere! mbega umucyo uhebuje!

NIBA warigeze gushakisha aho unyura mu mwijima ugenda ukabakaba, uzi ukuntu bishobora gutesha umuntu umutwe. Mbega ukuntu iyo ubonye umucyo wumva uruhutse! Ushobora no kuba warigeze kuba mu mimerere yagereranywa n’umwijima. Wenda ibyo byakubayeho igihe wari ufite ikibazo waburiye umuti, hanyuma buhoro buhoro ugenda ubona uko wagikemura. Kuva mu mwijima nk’uwo ukajya mu mucyo nta ko bisa.

Mu kinyejana cya mbere, abantu muri rusange bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka. Intumwa Petero yabwiye abaretse imyizerere yabo ya mbere bagahinduka Abakristo ati ‘[Imana] yarabahamagaye, ibakura mu mwijima ibageza mu mucyo wayo w’itangaza’ (1 Petero 2:9). Kuri bo, ibyo byari bimeze nko kuva mu mwijima w’icuraburindi ukajya mu mucyo mwinshi. Ibyo bishobora kugereranywa no kuba wari wigunze nta byiringiro ufite, maze ukaza kuba umwe mu bagize umuryango wiringiye kuzabaho neza.—Abefeso 2:1, 12.

“Waretse urukundo rwawe rwa mbere”

Abakristo ba mbere babonye “ukuri,” ni ukuvuga ukwizera nyakuri kwa gikristo (Yohana 18:37). Babonye umucyo uhebuje w’ukuri, kandi barahinduka bava mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka bajya mu mucyo w’itangaza. Icyakora, uko igihe cyagiye gihita, ishyaka n’umwete Abakristo bamwe bari bafite byaracogoye cyane. Urugero, mu mpera z’ikinyejana cya mbere, mu itorero ryo muri Efeso harimo ikibazo gikomeye. Yesu Kristo wazutse yagaragaje icyo kibazo agira ati “mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere” (Ibyahishuwe 2:4, 5). Abakristo bo muri Efeso bari bakeneye guhembera urukundo bakundaga Imana n’urwo bakundaga ukuri.

Bite se kuri twe? Natwe twiboneye ibyishimo biterwa no kubona umucyo, ni ukuvuga ibyishimo byo kumenya ukuri guhebuje ko mu Ijambo ry’Imana. Twaje gukunda uko kuri. Ariko ingorane zigera ku bantu bose zishobora gutuma urukundo dukunda ukuri rucogora. Uretse n’ibyo kandi, hari n’ibibazo bidasanzwe byo mu “minsi y’imperuka.” Turi mu isi irangwa n’“ibihe birushya,” ituwe n’abantu “bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera” (2 Timoteyo 3:1, 2). Bashobora kuduca intege ntidukomeze kugira ishyaka kandi bagatuma urukundo dukunda Yehova rukonja.

Niba twararetse urukundo rwacu rwa mbere, dukwiriye ‘kwibuka aho twavuye tukagwa,’ maze ‘tukihana.’ Dukeneye kumera nk’uko mbere twari tumeze mu buryo bw’umwuka. Byongeye kandi, tugomba kwitonda ntitureke ngo urukundo dukunda ukuri rucogore. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twese dukomeza kuba abantu barangwa n’icyizere, bishimye, kandi bakomeza gukunda Imana n’ukuri kwayo!

‘Ukuri kutubatura’

Umucyo w’ukuri ko mu Byanditswe urahebuje kubera ko Bibiliya isubiza ibibazo by’ingenzi bimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi bibuza abantu amahwemo. Muri ibyo bibazo harimo nk’ibi: kuki turi ku isi? Intego y’ubuzima ni iyihe? Kuki ibibi bibaho? Ese nyuma y’urupfu umuntu akomeza kubaho? Yehova yaratumurikiye binyuze ku nyigisho zihebuje z’ukuri ko muri Bibiliya. Mbese ntitwagombye gushimira tubikuye ku mutima? Nimucyo ntituzigere tuba abantu badashimira ku bw’ibyo twamenye!

Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura’ (Yohana 8:32). Igitambo cy’incungu Yesu yatanze cyatumye abantu babaturwa ku cyaha n’urupfu. Ariko izo nyigisho z’ukuri z’agaciro kenshi na zo zatubatuye ku bujiji no gushidikanya biranga iyi si yapfukiranywe n’umwijima. Gutekereza ku byo twamenye kandi tugashimira, bizadufasha gushimangira urukundo dukunda Yehova n’Ijambo rye.

Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Tesalonike ati ‘ubwo twabahaga ijambo ry’ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, ntimwaryemeye nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana nk’uko riri koko kandi rikorera no muri mwe abizera’ (1 Abatesalonike 2:13). Abatesalonike bumvise ‘ijambo ry’Imana bafite ibyishimo’ kandi ‘bararyemera.’ Ntibongeye kuba “mu mwijima.” Ahubwo, bahindutse “abana b’umucyo” (1 Abatesalonike 1:4-7; 5:4, 5). Abo Bakristo bamenye ko Yehova ari Umuremyi kandi ko ashobora byose, akagira ubwenge, urukundo n’imbabazi. Kimwe n’abandi bigishwa ba Kristo, abo na bo bamenye ko Yehova yateganyije uburyo bwo gutwikira ibyaha byabo binyuze ku gitambo cy’incungu cy’Umwana we, Yesu Kristo.—Ibyakozwe 3:19-21.

Nubwo Abatesalonike batari bazi ukuri kose ko muri Bibiliya, bari bazi aho bashakira ubumenyi. Ibyanditswe byahumetswe bishobora gutuma umuntu w’Imana aba umuntu ‘ushyitse, ufite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose’ (2 Timoteyo 3:16, 17). Abakristo b’i Tesalonike bashoboraga gukomeza kwiga, bakibonera ko uwo mucyo uturuka ku Mana uhebuje rwose. Bari bafite impamvu zo kwishima ibihe byose (1 Abatesalonike 5:16). Kandi natwe ni uko.

Umucyo umurikira inzira yacu

Igihe umwanditsi wa zaburi yagaragazaga impamvu umucyo uhebuje, yararirimbye ati “ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye” (Zaburi 119:105). Ubuyobozi buturuka ku Mana tubonera mu Ijambo ryayo, bushobora kudufasha kumenya inzira nziza tunyuramo kandi tukagira ubuzima bufite intego. Ntidushaka kumera nk’ubwato budafite ikibutsika. Kumenya ukuri no kugushyira mu bikorwa biturinda ‘guteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize.’—Abefeso 4:14.

Bibiliya igira iti “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza.” Nanone iravuga iti “hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we, akiringira Uwiteka Imana ye” (Zaburi 146:3, 5). Byongeye kandi, kwiringira Yehova bidufasha kunesha ubwoba n’imihangayiko. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Kuyoborwa n’umucyo wo mu Ijambo ry’Imana bidufitiye akamaro rwose.

Mumurike nk’amatabaza mu isi

Indi mpamvu ituma umucyo uturuka mu Ijambo ry’Imana uba umucyo uhebuje, ni uko uhesha abantu inshingano yiyubashye kurusha izindi zose abantu bashobora guhabwa. Yesu yabwiye abigishwa ati ‘mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.’ Mbere y’uko atanga iryo tegeko, yaravuze ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.”—Matayo 28:18-20.

Zirikana ufasha Abakristo b’ukuri mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha abantu bo mu mahanga yose inyigisho zo muri Bibiliya. Yesu yasezeranyije abigishwa be ko yari kuba ari kumwe na bo. Kandi koko yagiye abafasha akabashyigikira mu murimo wabo, uko bagendaga bareka ‘umucyo wabo ukabonekera’ abantu igihe babwiriza n’igihe bakora indi ‘mirimo myiza’ (Matayo 5:14-16). Abamarayika na bo bagira uruhare muri uwo murimo wo kubwiriza (Ibyahishuwe 14:6). Naho se Yehova Imana? Intumwa Pawulo yaranditse ati “ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije.” Mbega igikundiro cyo kuba umwe mu ‘bakozi bakorana n’Imana’!—1 Abakorinto 3:6, 9, gereranya na NW.

Tekereza nanone ukuntu Yehova atugororera bitewe n’imihati dushyiraho muri uwo murimo yaduhaye. Nta kintu twagereranya n’umurimo Imana yaduhaye wo kumurika ‘nk’amatabaza mu isi.’ Mu gihe ibyo tuvuga n’ibyo dukora bigaragaza umucyo wo mu Ijambo ry’Imana, tuba mu by’ukuri dushobora gufasha abantu b’imitima itaryarya (Abafilipi 2:15). Nanone dushobora kugira ibyishimo igihe tubwiriza abantu kandi tukabigisha dushyizeho umwete, ‘kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu n’urukundo twerekanye ko dukunze izina ryayo.’—Abaheburayo 6:10.

‘Ugure umuti wo gusiga ku maso yawe’

Mu butumwa Yesu yagejeje ku itorero ry’i Lawodikiya ryo mu kinyejana cya mbere, yaravuze ati “ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano” (Ibyahishuwe 3:18, 19). Umuti nyawo uvura ubuhumyi bwo mu buryo bw’umwuka ni ‘umuti w’amaso,’ ni ukuvuga inyigisho za Yesu n’ibihano atanga. Niba dushaka gukomeza kugira ubuzima bwiza mu buryo bw’umwuka, tugomba kwemera inama ze, tukazikurikiza kandi tukagendera ku buyobozi dusanga muri Bibiliya. Twagombye no kugira imitekerereze nk’iya Kristo kandi tukigana urugero yatanze (Abafilipi 2:5; 1 Petero 2:21). Uwo muti w’amaso ntutangirwa ubuntu. Yesu yaravuze ati “u[wu]ngureho.” Kugira ngo tuwubone, bidusaba gutanga igihe cyacu no gushyiraho imihati.

Iyo tuvuye ahantu hari umwijima tukinjira mu cyumba kirimo umucyo, hashobora gushira akanya amaso yacu atarawumenyera. Mu buryo nk’ubwo, kwiga Ijambo ry’Imana no kubona umucyo w’ukuri bifata igihe. Gutekereza ku byo twiga no kwiyumvisha ukuntu ukuri gufite agaciro na byo bisaba igihe. Ariko kandi, ntibihenze cyane. Kubera iki? Kubera ko umucyo uhebuje!

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

“Ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke”