Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Inyamaswa zitazira Nowa yinjije mu nkuge ni zingahe, ni indwi kuri buri bwoko butazira cyangwa ni ibigabo birindwi n’ibigore birindwi?

Nowa amaze kubaza inkuge, Yehova yaramubwiye ati “injirana mu nkuge n’abo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe. Mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n’ibigore, no mu nyamaswa zizira, ujyanemo ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore” (Itangiriro 7:1, 2). Hari Bibiliya, urugero nka Bibiliya Ntagatifu zihindura uwo murongo ngo “indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore.”

Mu rurimi rw’umwimerere, amagambo Bibiliya zimwe na zimwe zihinduramo ngo “indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore” uyafashe uko yakabaye asomwa ngo “birindwi birindwi” (Itangiriro 7:2). Mu rurimi rw’Igiheburayo, iyo umubare usubiwemo, nk’uko biri no mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ntibiba bishaka kuvuga byanze bikunze ko iyo mibare igomba guteranywa. Urugero, muri 2 Samweli 21:20 havugwamo ‘umugabo muremure cyane, wari ufite intoki eshanu ziriho indegeya ku maboko yombi, n’amano atandatu ku maguru yombi.’

Mu Giheburayo, umubare ‘gatandatu’ wasubiwemo. Icyakora, ibyo ntibishaka kuvuga ko uwo mugabo muremure yari afite intoki cumi n’ebyiri kuri buri kiganza n’amano cumi n’abiri kuri buri kirenge. Gusubiramo uwo mubare byumvikanisha gusa ko kuri buri kiganza hariho intoki esheshatu kandi ko kuri buri kirenge hariho amano atandatu.

Ku bw’ibyo, imvugo ngo “birindwi birindwi” iri mu Itangiriro 7:2, ntishaka kuvuga ibigabo birindwi n’ibigore birindwi, byose hamwe ngo bibe 14, nk’uko gusubiramo ijambo ngo “bibiri,” dukurikije uko bivugwa mu Itangiriro 7:9, 15, bitumvikanisha ibigabo bibiri n’ibigore bibiri, cyangwa se bine byose hamwe. Kuba muri buri murongo umubare waragiye usubirwamo bigaragaza umubare wa buri bwoko; ntibivuze ko iyo mibare igomba guteranywa. Bityo rero, nubwo mu nyamaswa zitazira hinjijwe mu nkuge “birindwi birindwi,” mu zizira ho hinjijwe “ebyiri ebyiri.”

None se bite ku mvugo ngo “ibigabo n’ibigore,” ihita ikurikira amagambo “birindwi birindwi” mu Itangiriro 7:2? Ayo magambo yatumye bamwe batekereza ko Nowa yari yahawe amabwiriza yo kwinjiza mu nkuge ibigabo birindwi n’ibigore birindwi kuri buri bwoko butazira kugira ngo bizororoke. Ariko kandi, inyamaswa zitazira ntizarokowe kugira ngo zizororoke gusa. Mu Itangiriro 8:20, hatubwira ko nyuma y’uko Nowa ava mu nkuge ‘yubakiye Uwiteka igicaniro, agatoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira no mu nyoni n’ibisiga bitazira, agatambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa.’ Kuba kuri buri bwoko butazira Nowa yari afite iya karindwi, byatumye abona izo gutamba, asiga ingabo eshatu n’ingore eshatu kugira ngo ubwoko bwazo bwororokere ku isi.