Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo kuza kwa Kristo bizamara

Icyo kuza kwa Kristo bizamara

Icyo kuza kwa Kristo bizamara

“UBWOBA BWINSHI MURI SÃO PAULO.” Uko ni ko ikinyamakuru cyitwa Veja cyasobanuye ibintu byabaye mu gihe cy’iminsi ine mu kwezi kwa Gicurasi 2006, ubwo ibikorwa by’udutsiko tw’abagizi ba nabi “byazahazaga” umujyi munini kandi ukize cyane kurusha indi yose yo muri Brésil. “Mu masaha asaga 100 abantu bamaze bahiye ubwoba,” hishwe abantu bagera ku 150 barimo abapolisi bakuru, abagizi ba nabi ndetse n’abaturage basanzwe.

Mu bice byose by’isi, usanga urugomo ari rwo ruvugwa cyane mu makuru. Abayobozi b’abantu basa n’aho badashobora kuruhagarika. Iyi si yacu iragenda irushaho kuba ahantu hateje akaga. Ushobora kuba wumva ucitse intege kubera ko ahantu hose havugwa amakuru menshi y’incamugongo. Icyakora, ibintu biri hafi guhinduka.

Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza kandi ko ibyo ishaka ‘bibaho mu isi, nk’uko biba mu ijuru’ (Matayo 6:9, 10). Ubwo Bwami ni ubutegetsi buyobowe n’Umwami washyizweho n’Imana, ari we Yesu Kristo. Buzakemura ibibazo byose by’abantu. Ariko rero, kugira ngo Ubwami bw’Imana buhindure ibintu ku isi, ubutegetsi bw’abantu bugomba gusimburwa n’ubwa Kristo. Uko ni ko bizagenda igihe Kristo azaba aje.

Ese buzasimburana mu mahoro?

Ese amahanga azagandukira ubutegetsi bwa Kristo mu mahoro? Intumwa Yohana yeretswe ibintu biri buduhe igisubizo. Yohana yaravuze ati “mbona ya nyamaswa [ubutegetsi bw’isi] n’abami bo mu isi n’ingabo zabo bakoraniye kurwanya [Yesu] uhetswe na ya farashi n’ingabo ze” (Ibyahishuwe 19:19). Muri iyo ntambara bizagendekera bite abami bo muri iyi si? Bibiliya ivuga ko Umwami wasizwe na Yehova ‘azabavunaguza inkoni y’icyuma, akabamenagura nk’ikibumbano’ (Zaburi 2:9). Ubutegetsi bw’iyi si buzajanjagurwa burundu. Ubwami bw’Imana ‘buzamenagura ubwami [bw’abantu] bwose bubutsembeho kandi buzahoraho iteka ryose.’—Daniyeli 2:44.

Bizagendekera bite abantu barwanya Ubwami bw’Imana? Bibiliya ivuga ko ‘ubwo Umwami Yesu yari guhishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe hagati y’umuriro waka,’ yari kuba aje ‘guhora inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza’ (2 Abatesalonike 1:7, 8). Mu Migani 2:22, havuga ko “inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, kandi [ko] abariganya bazayirandurwamo.”

Ku bihereranye no kuza kwa Kristo, Bibiliya igira iti “dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba” (Ibyahishuwe 1:7). Abantu ntibazamubona imbona nkubone. Kuva Yesu yajya mu ijuru, yabaye ikiremwa cy’umwuka kandi ‘aba mu mucyo utegerwa. Nta muntu wigeze kumureba kandi nta wabasha kumureba.’—1 Timoteyo 6:16, gereranya na NW.

Si ngombwa ko Yesu yihindura umuntu kugira ngo abatuye isi ‘bamubone,’ nk’uko bitabaye ngombwa ko Yehova yihindura umuntu ubwo yatezaga Abanyegiputa Ibyago Cumi mu gihe cya Mose. Abantu bo muri icyo gihe ntibigeze bashidikanya ko Yehova ari we wari wateje ibyo byago kandi bahatiwe kwemera ko afite imbaraga (Kuva 12:31). Mu buryo nk’ubwo, igihe Kristo azaba asohoza imanza z’Imana, ababi bazahatirwa ‘kubona,’ cyangwa se gusobanukirwa ko Imana yahaye Yesu inshingano yo kubacira imanza. Bazabimenya kubera ko abantu bazaba baraburiwe mbere y’igihe. Ni koko, ‘amaso yose azareba [Yesu], kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera.’—Ibyahishuwe 1:7.

Kugira ngo amahoro n’uburumbuke byongere kugaruka ku isi, ni ngombwa ko ababi barimburwa kandi ubutegetsi bubi bukavaho. Ibyo Kristo azabikora. Hanyuma, azategeka isi, kandi hazakurikiraho ihinduka rikomeye.

Gusubiza ibintu mu buryo bizazanira abantu inyungu

Intumwa Petero yavuze ibirebana n’igihe “ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose” (Ibyakozwe 3:21). Uko kongera gutunganya ibintu cyangwa kubisubiza mu buryo bikubiyemo ihinduka rizaba ku isi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo. Umwe mu bahanuzi Imana yakoresheje ngo bavuge iby’igihe “ibintu byose bizongera gutunganirizwa” hano ku isi, ni umuhanuzi Yesaya wabayeho mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu. Yahanuye ko Yesu Kristo “Umwami w’amahoro” yari kuzagarura amahoro ku isi. Ku birebana n’ubutegetsi bwa Kristo, ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti ‘gutegeka kwe n’amahoro bizagwira [kandi] ntibizagira iherezo’ (Yesaya 9:5, 6). Yesu azigisha abaturage bo ku isi kubaho mu mahoro. Abazaba batuye ku isi “bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.

None se mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo bizagendekera bite ubukene n’inzara? Yesaya yaravuze ati ‘kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemera amahanga yose ibirori, ayabagire ibibyibushye, ayatereke vino y’umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro na vino y’umurera imininnye neza’ (Yesaya 25:6). Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi” (Zaburi 72:16). Ikindi nanone, ku birebana n’abaturage bo ku isi, Bibiliya igira iti “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo.”—Yesaya 65:21, 22.

Yesaya yanahanuye ko indwara n’urupfu bizavaho. Binyuze kuri Yesaya, Imana yaravuze iti “icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba” (Yesaya 35:5, 6). Hanyuma, “nta muturage waho uzataka indwara” (Yesaya 33:24). Imana ‘izamira urupfu bunguri kugeza iteka ryose. [Kandi] Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose.’—Yesaya 25:8.

Bite se ku birebana n’abantu bose bapfuye bari “mu mva”? (Yohana 5:28, 29, gereranya na NW.) Yesaya yarahanuye ati ‘abawe bapfuye bazaba bazima, bazazuka’ (Yesaya 26:19). Koko rero, abantu bapfuye bazongera babeho.

“Imana ni yo ntebe yawe y’Ubwami iteka”

Kristo naza, umubumbe w’Isi uzongera gutunganywa rwose. Isi izahinduka paradizo nziza cyane, kandi abantu bose bazunga ubumwe mu gusenga Imana y’ukuri. Ese dushobora kwiringira rwose ko Yesu Kristo azashobora kuvanaho ububi ku isi, agatuma yongera kurangwa no gukiranuka?

Reka turebe aho imbaraga ndetse n’ububasha Yesu afite byakomotse. Bibiliya yerekeza kuri uwo Mwana igira iti “Imana ni yo ntebe yawe y’ubwami iteka ryose, inkoni y’ubwami yawe ni inkoni yo gukiranuka. Wakunze gukiranuka wanga ibyo kwica amategeko” (Abaheburayo 1:8, 9, NW). Intebe y’ubwami ya Yesu, ni ukuvuga ubutware cyangwa ubutegetsi bwe, bukomoka kuri Yehova. Imana ni yo bukomokaho kandi ni yo yabumuhaye. Nta kibazo na kimwe Yesu azananirwa gukemura.

Yesu amaze kuzuka yabwiye abigishwa be ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Matayo 28:18). Muri 1 Petero 3:22, havuga ko ‘yahawe gutwara abamarayika n’abafite ubutware n’imbaraga.’ Nta butware cyangwa imbaraga bizabasha kurwanya Yesu. Nta kintu na kimwe gishobora kumubuza guha abantu ingororano zirambye.

Uko kuza kwa Kristo bigira ingaruka ku bantu

Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abatesalonike, yaravuze ati “twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera n’umuhati w’urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y’Imana yacu ari yo Data wa twese” (1 Abatesalonike 1:3). Pawulo yagaragaje ko kugira icyo umuntu ageraho mu murimo akorana umwete no kwihangana biterwa no kuba yiringira Yesu Kristo. Kwiringira Kristo bikubiyemo kwizera ko azaza kandi ko azasubiza ibintu mu buryo. Ibyo byiringiro bishobora gufasha Abakristo b’ukuri gukomeza gushikama cyangwa kwihangana, nubwo baba bari mu mimerere iruhije cyane.

Reka dufate urugero rwa Carlos uba muri São Paulo, muri Brézil. Muri Kanama 2003 yamenye ko yari arwaye kanseri. Kuva icyo gihe, amaze kubagwa incuro umunani, bikaba byaratumye agira ububabare bwinshi n’izindi ngaruka mbi zamuzahaje. Icyakora, yakomeje kubera abandi isoko y’inkunga. Urugero, ubwo yabwirizaga ku muhanda uri imbere y’ivuriro rinini, yahuye n’umugore w’Umuhamya wari ufite umugabo wivuzaga kanseri. Kubera ko Carlos yahuye n’ibibazo bikomeye cyane biterwa n’indwara ya kanseri, yabashije gutera inkunga uwo mugabo n’umugore we kandi arabahumuriza. Nyuma yaho bavuze ko ikiganiro bagiranye cyabagaruriye ubuyanja. Uko ni ko Carlos yabonye ukuri kw’amagambo Pawulo yavuze agira ati “[Imana] iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.”—2 Abakorinto 1:4.

Ni iki gifasha Carlos kubona imbaraga zo gukomeza gutera abandi inkunga nubwo arwaye? Ibyiringiro by’uko Kristo azaza hamwe n’ibyo azasohoza byose bituma Carlos akomeza “gukora neza.”—Abagalatiya 6:9.

Reka dusuzume n’urugero rwa Samuel, wari ufite murumuna we akaza kwicirwa kuri metero 50 uturutse iwabo. Uwo murumuna we bamurashe amasasu icumi. Umurambo we wamaze amasaha umunani mu kayira k’abanyamaguru mu gihe abapolisi bari bagikora iperereza. Samuel ntashobora kwibagirwa ibyabaye uwo munsi. Icyakora, akomezwa n’ibyiringiro by’uko Kristo azakura ububi bwose ku isi kandi ko ubutegetsi bukiranuka buzakurikiraho buzazanira abantu imigisha. Samuel akunda gutekereza igihe azaba ahoberana na murumuna we yazutse, bari muri Paradizo ku isi.—Ibyakozwe 24:15.

Ni iki ugomba gukora?

Kwiringira ko Kristo azaza ukaniringira ibyo kuza kwe kuzasohoza, bizatuma ubona ihumure ryinshi. Yesu Kristo azakuraho igitera ibibazo byose by’abantu ndetse n’ububi butwugarije.

Ni iki se wakora kugira ngo uzabone imigisha ubutegetsi bwa Kristo buzahundagaza ku bantu? Jya wiga Ijambo ry’Imana Bibiliya ubyitondeye. Mu isengesho Yesu yatuye Se, yaravuze ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Ishyirireho intego yo kugenzura ibyo Bibiliya yigisha. Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bazishimira kubigufashamo. Turagusaba tubikuye ku mutima ko wabashaka cyangwa ukandikira abanditsi b’iyi gazeti.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Kuza kwa Yesu bizatuma ibintu byongera gusubizwa mu buryo ku isi

[Aho ifoto yavuye]

Inset, background only: Rhino and Lion Park, Gauteng, South Africa