Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yeremiya

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yeremiya

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yeremiya

MBEGA ukuntu amakuba Yeremiya yahanuriye ubwoko bwe agomba kuba yari ateye ubwoba! Urusengero rw’akataraboneka rwari rumaze igihe gisaga ibinyejana bitatu ari ihuriro ryo kuyoboka Imana rwari gutwikwa rugakongoka. Umurwa wa Yerusalemu n’igihugu cy’u Buyuda byari kuba amatongo, abaturage baho bakajyanwa mu bunyage. Iby’izo manza hamwe n’izindi, bivugwa mu gitabo cya Bibiliya cya kabiri mu bunini, ari cyo gitabo cya Yeremiya. Icyo gitabo kinavuga ibyabaye kuri Yeremiya mu gihe cy’imyaka 67 yamaze akora umurimo we wo guhanura mu budahemuka. Ibivugwamo ntibikurikirana hakurikijwe igihe byagiye bibera, ahubwo buri kintu kigenda kivugwa ukwacyo.

Kuki twagombye gushishikazwa n’igitabo cya Bibiliya cya Yeremiya? Ubuhanuzi bwasohoye buvugwamo butuma turushaho kwizera ko Yehova asohoza amasezerano ye (Yesaya 55:10, 11). Umurimo wo guhanura Yeremiya yakoze hamwe n’ukuntu abantu bakiriye ubutumwa yabagezagaho, bifite aho bihuriye n’ibiba muri iki gihe (1 Abakorinto 10:11). Byongeye kandi, inkuru ivugwamo igaragaza imishyikirano Yehova yagiranaga n’ubwoko bwe, yerekana neza imico ye kandi yagombye kutugiraho ingaruka zikomeye.—Abaheburayo 4:12.

“ABANTU BANJYE BAKOZE IBYAHA BIBIRI”

(Yeremiya 1:1–20:18)

Yeremiya yahawe inshingano yo guhanura mu mwaka wa 13 w’ingoma ya Yosiya, umwami w’u Buyuda, hakaba hari hasigaye imyaka 40 ngo Yerusalemu isenywe mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu (Yeremiya 1:1, 2). Ubutumwa bwatanzwe cyane cyane mu myaka 18 ya nyuma y’ingoma ya Yosiya bwagaragazaga ububi bw’u Buyuda kandi bukavuga urubanza Yehova yari yarabuciriye. Yehova yagize ati “i Yerusalemu nzahahindura ibirundo habe ubuturo bw’ingunzu, n’imidugudu y’i Buyuda nzayigira amatongo habe ikidaturwa” (Yeremiya 9:10). Kubera iki? Yaravuze ati “kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri.”—Yeremiya 2:13.

Ubwo butumwa nanone bwavugaga ibirebana n’ukuntu abari gusigara bihannye bari kugarurwa (Yeremiya 3:14-18; 12:14, 15; 16:14-21). Icyakora, uwazanye ubwo butumwa ntiyakiriwe neza. “Umutware mukuru mu nzu y’Uwiteka” yakubise Yeremiya, amuraza mu mbago.—Yeremiya 20:1-3.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:11, 12, NW—Kuba Yehova akomeza kuba maso ku birebana n’ijambo rye bifitanye sano ki n’“ishami ry’umuluzi”? Igiti cy’umuluzi ni “kimwe mu biti birabya mbere y’ibindi mu rugaryi” (umurongo wa 11, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji). Mu buryo bw’ikigereranyo, Yehova yakomezaga ‘kuzinduka kare akohereza abahanuzi’ be kugira ngo bajye kuburira ubwoko bwe ku birebana n’imanza ze, kandi “yakomezaga kuba maso” kugeza zishohojwe.—Yeremiya 7:25.

2:10, 11—Ni iki cyatumaga ibikorwa by’Abisirayeli b’abahemu biba ibikorwa by’agahomamunwa? Nubwo amahanga y’abapagani yari yegereye Kitimu mu ruhande rw’i burengerazuba n’ayari yegereye Kedari i burasirazuba yajyaga azana ibigirwamana by’andi mahanga akabyongera ku byo yari asanganywe, ntiyigeze asimbuza imana zayo ibyo bigirwamana by’andi mahanga. Nyamara, Abisirayeli bo bataye Yehova, basimbuza ikuzo ry’Imana nzima ibigirwamana bitagira ubuzima.

3:11-22; 11:10-12, 17—Kuki mu butumwa bw’urubanza Yeremiya yatanze yashyizemo n’ubwami bwo mu majyaruguru bwari bugizwe n’imiryango cumi kandi Samariya yari yarafashwe mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu? Ibyo byatewe n’uko irimbuka rya Yerusalemu ryabaye mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, ryari urubanza Yehova yari yaraciriye ishyanga ryose rya Isirayeli aho kuba u Buyuda gusa (Ezekiyeli 9:9, 10). Ikindi kandi, nyuma yo gufatwa k’ubwami bwari bugizwe n’imiryango cumi, ubutumwa bwahabwaga Yerusalemu bwarimo n’uko abagize ubwami bw’imiryango cumi bari kongera kugarurwa, kubera ko abahanuzi b’Imana banavugagamo Abisirayeli.

4:3, 4—Iryo tegeko risobanura iki? Abayahudi b’abahemu bagombaga gutegura imitima yabo, bakayoroshya kandi bakayezaho imyanda. Bagombaga ‘gukeba ibikoba bitwikiriye’ imitima yabo, ni ukuvuga ko bagombaga kwikuramo ibitekerezo n’ibyiyumvo byanduye kandi bakareka kugira intego mbi (Yeremiya 9:24, 25; Ibyakozwe 7:51). Ibyo byabasabaga guhindura uburyo bwabo bwo kubaho, mbese bakareka gukora ibibi, ahubwo bagakora ibikorwa bituma Imana ibaha imigisha.

4:10; 15:18—Ni mu buhe buryo Yehova yashutse ubwoko bwe bwamwigometseho? Mu gihe cya Yeremiya, hariho abahanuzi ‘bahanuraga ibinyoma’ (Yeremiya 5:31; 20:6; 23:16, 17, 25-28, 32). Yehova ntiyababujije gutangaza ubutumwa bw’ibinyoma.

16:16—Kuba Yehova yari agiye “gutumira abarobyi benshi” n’“abahigi benshi” bisobanura iki? Ibyo bishobora kuba bishaka kuvuga ko yari kohereza ingabo z’abanzi kugira ngo zihige Abayahudi b’abahemu Yehova yari gusohorezaho urubanza rwe. Ariko rero, dukurikije ibivugwa muri Yeremiya 16:15, uwo murongo ushobora no kuba ushaka kuvuga ko Abisirayeli bihannye bari gushakashakwa.

20:7—Ni mu buhe buryo Yehova ‘yarushije amaboko’ Yeremiya kandi akamushuka? Kubera ko igihe Yeremiya yavugaga iby’imanza za Yehova abantu banze kwita ku byo yavugaga, bakamwamagana kandi bakamurwanya, ashobora kuba yarumvaga nta mbaraga afite zo gukomeza. Icyakora, Yehova yakoresheje imbaraga ze kugira ngo Yeremiya adakomeza kwiyumva atyo, amuha imbaraga zo gukomeza. Uko ni ko Yehova yashutse Yeremiya, akoresha uwo muhanuzi ibintu atatekerezaga ko yashoboraga gukora.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:8. Hari igihe Yehova ashobora gukiza ubwoko bwe ibitotezo, wenda binyuze mu gukoresha umucamanza udafite aho abogamiye, gusimbuza abayobozi b’abagome abandi bashyira mu gaciro, cyangwa guha abamusenga imbaraga zo kwihangana.—1 Abakorinto 10:13.

2:13, 18. Hari ibintu bibiri bibi Abisirayeli b’abahemu bakoze. Bataye Yehova, ari we wari isoko nyayo y’imigisha, akaba ari we wabayoboraga kandi akabarinda. Kandi, bikorogoshoreye ibitega mu buryo bw’ikigereranyo binyuze mu kugirana na Misiri na Ashuri amasezerano yo mu rwego rwa gisirikare. Muri iki gihe, umuntu ataye Imana y’ukuri agakurikira filozofiya n’ibitekerezo by’abantu ndetse na politiki yo muri iyi si, yaba asimbuje ‘isoko y’amazi y’ubugingo’ “ibitega bitobotse.”

6:16. Yehova yagiriye ubwoko bwe bwari bwarigometse inama yo gutuza ho gato, bukisuzuma kandi bugashaka inzira ibusubiza ‘mu nzira’ za ba sekuruza babo bari indahemuka. Ese twebwe ntitwagombye kujya dushaka igihe tukisuzuma, tukareba niba koko tugendera mu nzira Yehova ashaka ko tugenderamo?

7:1-15. Kuba Abayahudi bariringiye urusengero, bakarufata nk’impigi yo kubarinda, ntibyigeze bibarokora. Twagombye kugenda tuyobowe n’ukwizera aho kuyoborwa n’ibyo tureba.—2 Abakorinto 5:7.

15:16, 17. Kimwe na Yeremiya, dushobora kurwanya ibyiyumvo byo gucika intege. Dushobora kubikora tugira icyigisho cya bwite cya Bibiliya gifite ireme, dusingiza izina rya Yehova mu murimo wo kubwiriza kandi twirinda incuti mbi.

17:1, 2. Ibyaha by’abantu bo mu Buyuda byatumye Yehova atishimira ibitambo byabo. Ubwiyandarike butuma ibitambo byacu by’ishimwe bitemerwa.

17:5-8. Twagombye kwiringira abantu n’imiryango yo hanze aha mu gihe gusa ikora ibihuje n’umugambi w’Imana ndetse n’amahame yayo. Naho ku birebana n’agakiza, amahoro nyakuri n’umutekano, byaba byiza twiringiye Yehova wenyine.—Zaburi 146:3.

20:8-11. Ntitwagombye kwemera ko kuba abantu badashishikazwa n’ubutumwa tubagezaho, kurwanywa cyangwa gutotezwa bitubuza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza Ubwami.—Yakobo 5:10, 11.

“NIMUYOBOKE UMWAMI W’I BABULONI”

(Yeremiya 21:1–51:64)

Yeremiya yatangaje imanza Imana yari yaraciriye abami bane ba nyuma b’u Buyuda, abahanuzi b’ibinyoma, abungeri babi n’abatambyi bari baramunzwe na ruswa. Yehova yagereranyije abasigaye bari indahemuka n’imbuto nziza z’umutini, maze aravuga ati “nzabahangaho amaso y’urukundo kugira ngo mbagirire neza” (Yeremiya 24:5, 6). Ubuhanuzi butatu buri mu gice cya 25 buvuga muri make iby’imanza zasobanuwe neza kurushaho mu bice bikurikiraho.

Abatambyi n’abahanuzi bacuze umugambi wo kwica Yeremiya. Ubutumwa bwe bwari ubw’uko bagombaga gukorera umwami w’i Babuloni. Yeremiya yabwiye Umwami Sedekiya ati “nimuyoboke umwami w’i Babuloni” (Yeremiya 27:12). Icyakora, ‘uwatatanije Isirayeli ni we uzayikoraniriza hamwe’ (Yeremiya 31:10). Bene Rekabu bahawe isezerano kandi rwose byari bikwiriye. Yeremiya yarindiwe ‘mu rugo rw’inzu y’imbohe’ (Yeremiya 37:21). Yerusalemu yararimbuwe, maze abenshi mu baturage baho bajyanwaho iminyago. Yeremiya n’umwanditsi we Baruki bari mu basigaye. Nubwo Yeremiya yari yabujije abo bantu bari bahiye ubwoba kujya mu Misiri, bagiyeyo. Kuva ku gice cya 46 kugeza ku cya 51 havugwamo amagambo Yeremiya yavuze yerekeza ku mahanga.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

22:30—Ese iryo teka ryamburaga Yesu Kristo uburenganzira yari afite bwo kwima ingoma ya Dawidi (Matayo 1:1, 11)? Ntabwo ryabumwamburaga. Iryo teka ryabuzaga umuntu wese wo mu muryango wa Yehoyakini kwima ‘ingoma ya Dawidi agategeka u Buyuda.’ Yesu yari gutegekera mu ijuru, ntiyari kwima ingoma yo mu Buyuda.

31:33—Ni gute amategeko y’Imana yandikwa mu mitima? Iyo umuntu akunze amategeko y’Imana ku buryo yumva yifuza cyane gukora ibyo Yehova ashaka, ashobora kuvuga ko amategeko y’Imana yanditse mu mutima we.

32:10-15—Kuki hakozwe inzandiko ebyiri z’isezerano rimwe? Urwandiko rw’ubuguzi rutafatanishijwe ubushishi rwari urwo kwitabazwa mu gihe umuntu ashaka kongera gusuzuma ayo masezerano. Urwandiko rw’ubuguzi rwafatanishijwe ubushishi rwari urwo kubikwa umuntu akajya arwifashisha mu gihe bibaye ngombwa, ashaka kureba niba rwa rundi rudafunze ruvuga ukuri koko. Yeremiya yadusigiye urugero akora ibintu mu buryo buhuje n’amategeko, nubwo yari agiranye amasezerano na mwene wabo bari bahuje ukwizera.

33:23, 24—‘Imiryango ibiri’ ivugwa hano ni iyihe? Umwe ni umuryango wa cyami wakomotse ku Mwami Dawidi, undi ni uw’abatambyi bakomotse kuri Aroni. Igihe Yerusalemu n’urusengero rwa Yehova byarimbukaga, byasaga n’aho Yehova yari yarataye iyo miryango yombi, kandi akaba atari kuzigera agira ubwami ku isi ukundi cyangwa ngo asubizeho gahunda yo kumuyoboka.

46:22—Kuki ijwi rya Egiputa ryagereranyijwe n’iry’inzoka? Ibyo bishobora kuba byerekeza ku ijwi ry’inzoka yikubuye ikagenda, cyangwa bikaba bivuga ko iryo shyanga ryari kuvuga mu ijwi rito cyane kubera akaga ryari kuba ryahuye na ko. Icyo kigereranyo nanone kigaragaza ko kuba ba Farawo bo mu Misiri barambaraga ku ngofero zabo igishushanyo cy’inzoka bavugaga ko yera bibwira ko imanakazi yitwa Ouadjet ibarinda, byari ukwibeshya cyane.

Icyo ibyo bitwigisha:

21:8, 9; 38:19. Kugeza ku munota wa nyuma, Yehova yari agiha abaturage b’u Buyuda uburyo bwo guhitamo hagati y’urupfu n’ubuzima, kandi bari bakwiriye gupfa kuko banze kwihana. Koko rero, ‘imbabazi ze ni nyinshi.’—2 Samweli 24:14; Zaburi 119:156.

31:34. Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko Yehova atibuka ibyaha by’abo ababarira, kandi ngo azabibahanire!

38:7-13; 39:15-18. Yehova ntajya yibagirwa umurimo twamukoreye mu budahemuka, umurimo ukubiyemo no ‘gukorera abera.’—Abaheburayo 6:10.

45:4, 5. Nk’uko byari bimeze mu minsi ya nyuma y’u Buyuda, ‘iminsi y’imperuka’ y’iyi si ntabwo ari igihe cyo gushaka “ibikomeye,” urugero nk’ubutunzi, gukomera cyangwa se gushakira umutekano mu byo umuntu atunze.—2 Timoteyo 3:1; 1 Yohana 2:17.

YERUSALEMU ITWIKWA

(Yeremiya 52:1-34)

Hari mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, mu mwaka wa 11 Sedekiya ari ku ngoma. Hari hashize amezi 18 Umwami Nebukadinezari agose Yerusalemu. Ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa gatanu k’umwaka wa 19 w’ingoma ya Nebukadinezari, Nebuzaradani umutware w’abarinzi “yaje” cyangwa yageze muri Yerusalemu (2 Abami 25:8). Birashoboka ko aho Nebuzaradani yari akambitse hanze y’inkinke z’umurwa, yarebaga uko ibintu byagendaga agategura igikwiriye gukorwa. Iminsi itatu nyuma yaho, ku munsi wa cumi w’uko kwezi, ‘yaje’ cyangwa yinjiye muri Yerusalemu. Nuko atwika uwo murwa.—Yeremiya 52:12, 13.

Yeremiya yasobanuye neza uko Yerusalemu yafashwe. Ibyo yavuze rero byatumye abantu baganya cyangwa baririmba indirimbo z’agahinda. Izo ndirimbo ziri mu gitabo cya Bibiliya cy’Amaganya ya Yeremiya.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Mu byo Yeremiya yavuze harimo n’ubutumwa bw’urubanza Yehova yaciriye Yerusalemu

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ni mu buhe buryo Yehova ‘yarushije amaboko’ Yeremiya?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

“Uko umenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z’u Buyuda.”—Yeremiya 24:5