Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute twarwanya abadayimoni?

Ni gute twarwanya abadayimoni?

Ni gute twarwanya abadayimoni?

“Abamarayika batarinze ubutware bwabo [batagumye mu buturo bwabo bwa mbere, “NW”] ahubwo bakareka ubuturo bwabo, [Imana] ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye.”—YUDA 6.

1, 2. Ni ibihe bibazo abantu bibaza ku birebana na Satani Umwanzi n’abadayimoni?

INTUMWA Petero yatanze umuburo ugira uti “mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). Intumwa Pawulo yavuze iby’abadayimoni agira ati “sinshaka ko musangira n’abadayimoni. Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy’Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy’abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y’Umwami wacu n’ibyo ku meza y’abadayimoni.”—1 Abakorinto 10:20, 21.

2 None se Satani n’abadayimoni ni bande? Babayeho bate kandi se ni ryari batangiye kubaho? Ese Imana yarabaremye? Bayobya abantu mu rugero rungana iki? Ni iki cyabaturinda niba kinahari?

Satani n’abadayimoni babayeho bate?

3. Ni gute marayika w’Imana yahindutse Satani Umwanzi?

3 Hari umumarayika w’Imana wigometse kera cyane abantu bagitangira kubaho, mu busitani bwa Edeni. Kuki yigometse? Ni ukubera ko atari yishimiye umwanya yari afite mu muteguro wa Yehova wo mu ijuru. Adamu na Eva bamaze kuremwa, Satani yabonye uburyo bwo kubayobya ngo bareke kumvira Imana y’ukuri no kuyisenga, ahubwo abe ari we bumvira banamusenge. Uwo mumarayika yihinduye Satani Umwanzi ubwo yigomekaga ku Mana kandi akoshya umugabo n’umugore ba mbere bagakora icyaha. Nyuma yaho, abandi bamarayika bafatanyije na we kwigomeka. Byagenze bite?—Itangiriro 3:1-6; Abaroma 5:12; Ibyahishuwe 12:9.

4. Ni iki bamwe mu bamarayika bigometse bakoze mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa?

4 Ibyanditswe byahumetswe bitubwira ko mbere gato y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, hari abamarayika batangiye kurarikira abagore bo ku isi. Bibiliya ivuga ko ‘abana b’Imana [bo mu ijuru] barebye abakobwa b’abantu [bakabona] ari beza, bakarongoramo abo batoranyije bose,’ babitewe n’intego mbi. Ibyo byari ibintu bidasanzwe, kandi abo bana b’Imana n’abo bagore babyaye ibyimanyi byitwa Abanefili (Itangiriro 6:2-4). Ibyo biremwa by’umwuka byasuzuguye Imana bityo, byifatanyije na Satani mu kwigomeka kuri Yehova.

5. Igihe Yehova yarimburaga akoresheje Umwuzure, byagendekeye bite abamarayika bigometse?

5 Igihe Yehova yatezaga abantu Umwuzure, Abanefili bapfanye na ba nyina. Byabaye ngombwa ko ba bamarayika bigometse biyambura imibiri y’abantu maze bagasubira aho ibiremwa by’umwuka biba. Icyakora, ntibashoboye gusubira mu ‘buturo bwabo bwa mbere’ ngo babane n’Imana. Ahubwo bashyizwe “mu mwijima w’icuraburindi” wo mu buryo bw’umwuka, witwa umworera.—Yuda 6, gereranya na NW; 2 Petero 2:4.

6. Ni gute abadayimoni bashuka abantu?

6 Kuva icyo gihe, abamarayika babi batakaje ‘ubuturo bwabo bwa mbere,’ babaye abadayimoni bashyigikira Satani mu bikorwa bye bibi. Kuva ubwo, abadayimoni ntibigeze bongera kugira ubushobozi bwo kwambara imibiri y’abantu. Icyakora, bashobora koshya abagabo n’abagore bakishora mu busambanyi bw’akahebwe bw’uburyo bunyuranye. Abadayimoni nanone bayobya abantu bakoresheje ubupfumu, muri bwo hakaba harimo n’ubumaji (Gutegeka 18:10-13; 2 Ngoma 33:6). Ikizaba ku bamarayika babi ni na cyo kizaba kuri Satani: bazarimbuka iteka (Matayo 25:41; Ibyahishuwe 20:10). Hagati aho ariko, dukeneye guhagarara dushikamye kandi tukabarwanya. Ni iby’ubwenge ko dusuzuma tukamenya ububasha Satani afite n’ukuntu dushobora kumurwanya we n’abadayimoni be kandi tukabanesha.

Satani afite ububasha bungana iki?

7. Ni ubuhe bubasha Satani afite kuri iyi si?

7 Igihe cyose Satani yagiye abeshyera Yehova (Imigani 27:11). Kandi yayobeje abantu benshi. Muri 1 Yohana 5:19 hagira hati “ab’isi bose bari mu Mubi.” Iyo ni yo mpamvu Satani yagerageje gushuka Yesu amuha ubutware n’icyubahiro by’“ubwami bwose bwo mu isi” (Luka 4:5-7). Ku birebana na Satani, intumwa Pawulo yaravuze ati “ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira” (2 Abakorinto 4:3, 4). Satani ni “umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma,” ariko yigaragaza nka “marayika w’umucyo” (Yohana 8:44; 2 Abakorinto 11:14). Afite ubushobozi n’uburyo buhagije kugira ngo ahume imitima y’abayobozi b’iyi si n’abo bayobora. Yagiye ashuka abantu akoresheje poropagande, imigani y’imihimbano ishingiye ku idini n’ibinyoma.

8. Ni iki Bibiliya igaragaza ku birebana n’imikorere ya Satani?

8 Ububasha bwa Satani n’imikorere ye byagaragaye neza mu gihe cy’umuhanuzi Daniyeli, ni ukuvuga ibinyejana bitanu Mbere ya Yesu. Igihe Yehova yoherezaga marayika ngo ajye kugeza kuri Daniyeli ubutumwa bwo kumukomeza, uwo mumarayika yatangiriwe n’“umutware [wo mu buryo bw’umwuka] w’ibwami bw’u Buperesi.” Uwo mutware yatangiriye marayika w’indahemuka iminsi 21, kugeza ubwo “Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye,” yaziye kumutabara. Iyo nkuru nanone ivuga iby’“umwami [w’umudayimoni] w’u Bugiriki” (Daniyeli 10:12, 13, 20). Mu Byahishuwe 13:1, 2 na ho hagaragaza ko Satani ari ‘ikiyoka’ giha ubutegetsi bwa gipolitiki, bugereranywa n’inyamaswa, “imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.”

9. Abakristo barwana na nde?

9 Ntibitangaje kuba intumwa Pawulo yaranditse ati ‘ntidukirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru’ (Abefeso 6:12). Ndetse no muri iki gihe abadayimoni bayobowe na Satani, bakoresha abategetsi n’abandi bantu muri rusange, bakabatera gukora ibikorwa by’amahano birimo itsembabwoko, iterabwoba n’ubwicanyi. Nimucyo noneho dusuzume uko dushobora kurwanya izo mbaraga z’imyuka mibi kandi tukazinesha.

Ni iki cyadufasha kurwanya abadayimoni?

10, 11. Ni gute twarwanya Satani n’abamarayika be babi?

10 Ntidushobora kurwanya Satani n’abadayimoni be dukoresheje imbaraga zacu cyangwa ubwenge bwacu. Pawulo yatugiriye inama igira iti “mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.” Dukeneye gushakira uburinzi ku Mana. Pawulo yongeyeho ati “mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani . . . mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.”—Abefeso 6:10, 11, 13.

11 Incuro ebyiri zose, Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo kwambara ‘intwaro zose z’Imana.’ Ijambo “zose” ryumvikanisha ko nta muntu warwanya ibitero bya Satani atirinze kugira imitima ibiri. Ku bw’ibyo se, ni ibihe bintu by’ingenzi bigize intwaro zo mu buryo bw’umwuka Abakristo bakeneye mu buryo bwihutirwa muri iki gihe, kugira ngo barwanye abadayimoni?

Ni gute ‘twahagarara dushikamye’?

12. Ni gute Abakristo bashobora gukenyera ukuri?

12 Pawulo yabisobanuye agira ati “muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza” (Abefeso 6:14). Intwaro ebyiri zerekejweho hano ni umukandara, n’icyuma gikingira igituza. Umusirikare yagombaga gufunga umukandara agakomeza kugira ngo arinde amayunguyungu (amatako, intantu n’igice cyo hepfo cy’inda) kandi atwareho inkota ye iremereye. Mu buryo nk’ubwo, dukeneye gukenyera ukuri mu buryo bw’ikigereranyo kugira ngo tubeho mu buryo buhuje na ko. Ese dufite gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi? Ese abagize umuryango bose bayifatanyamo? Ese mu muryango dufite akamenyero ko gusuzuma isomo ry’umunsi buri munsi? Byongeye se, tuba tuzi ibisobanuro bihuje n’igihe biboneka mu bitabo bitangwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45)? Niba ari uko biri, tuba twihatira gushyira mu bikorwa inama Pawulo yatanze. Nanone kandi, dufite kaseti videwo na za disiki za DVD zishobora kuduha ubuyobozi buhuje n’Ibyanditswe. Gukomera ku kuri bishobora kudufasha gufata imyanzuro myiza kandi bikaturinda kugendera mu nzira mbi.

13. Ni gute twarinda umutima wacu w’ikigereranyo?

13 Icyuma nyacyuma gikingira igituza, cyarindaga igituza cy’umusirikare, umutima we n’izindi ngingo z’ingenzi. Umukristo ashobora kurinda umutima we w’ikigereranyo, ni ukuvuga uwo ari we imbere, yitoza gukunda gukiranuka kw’Imana kandi agakomeza kuyoborwa n’amategeko ya Yehova akiranuka. Icyo cyuma cy’ikigereranyo gikingira igituza, kiturinda gupfobya agaciro k’Ijambo ry’Imana. Uko tugenda ‘twanga ibibi tugakunda ibyiza,’ turinda ibirenge byacu “inzira mbi zose.”—Amosi 5:15; Zaburi 119:101.

14. Ni iki amagambo ngo ‘dukwese inkweto ari bwo butumwa bwiza bw’amahoro’ asobanura?

14 Ubusanzwe, abasirikare b’Abaroma babaga bambaye inkweto ziberanye n’ingendo ndende bakoraga mu mihanda minini kandi ifite ibirometero bibarirwa mu magana, yabaga inyuranamo mu bwami bw’Abaroma. Ni iki amagambo ngo “mukwese inkweto ari bwo butumwa bwiza bw’amahoro” asobanura ku Bakristo (Abefeso 6:15)? Asobanura ko tuba twiteguye kugira icyo dukora. Tuba twiteguye kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana uko tubonye uburyo (Abaroma 10:13-15). Kugira ishyaka mu murimo wa gikristo biturinda “uburiganya” bwa Satani.—Abefeso 6:11.

15. (a) Ni iki kigaragaza ko ingabo nini y’ukwizera ari iy’ingenzi cyane? (b) Ni iyihe ‘myambi yaka umuriro’ ishobora kugira ingaruka mbi ku kwizera kwacu?

15 Pawulo yakomeje agira ati “kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro” (Abefeso 6:16). Inama yo gutwara ingabo nini y’ukwizera, ibanzirizwa n’amagambo ngo “ikigeretse kuri byose,” agaragaza ko iyo ntwaro ari ingenzi cyane. Ntitugomba kubura ukwizera. Kimwe n’uko ingabo nini irinda umuntu, ukwizera kuturinda ‘imyambi yaka umuriro’ ya Satani. Muri iki gihe, iyo myambi ya Satani ishobora kuba iyihe? Ishobora kuba ibitutsi bibabaza, ibinyoma, ukuri kuvanzemo ibinyoma, byose bikwirakwizwa n’abanzi bacu hamwe n’abahakanyi bagamije gutuma ukwizera kwacu gucogora. Iyo ‘myambi’ ishobora no kuba ibishuko bikururira umuntu gukunda ubutunzi, bigatuma duhugira mu kugura ibintu byinshi kandi bikaba byanadutera ingeso yo kurushanwa n’abantu baguye mu mutego wo kugira imibereho irangwa no kurata ibyo batunze. Bashobora kuba barashoye amafaranga yabo mu mazu y’ibitabashwa no mu mamodoka y’akataraboneka, cyangwa bakaba barata ibintu by’umurimbo bihenze n’imyenda igezweho bafite. Ibyo abandi bakora byose, twe tugomba kugira ukwizera gukomeye ku buryo tubasha kuyobya iyo ‘myambi yaka umuriro.’ None se ni gute twagira ukwizera gukomeye?—1 Petero 3:3-5; 1 Yohana 2:15-17.

16. Ni ibiki byadufasha kugira ukwizera gukomeye?

16 Dushobora kwegera Imana binyuze mu kwiyigisha Bibiliya buri gihe kandi tugasenga tubikuye ku mutima. Dushobora kwinginga Yehova kugira ngo adufashe kugira ukwizera gukomeye, kandi tugakora ibikorwa bya ngombwa bihuje n’amasengesho yacu. Urugero, ese dutegura neza icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kiba buri cyumweru kugira ngo tucyifatanyemo? Tuzagira ukwizera gukomeye niba twiga Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo.—Abaheburayo 10:38, 39; 11:6.

17. Ni gute ‘twakwakira agakiza kakaba ingofero’?

17 Pawulo arangije kugaragaza icyo intwaro zo mu buryo bw’umwuka zisobanura, yatanze inama igira iti “mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana” (Abefeso 6:17). Ingofero yarindaga umutwe n’ubwonko by’umusirikare, ari ho imyanzuro ifatirwa. Mu buryo nk’ubwo, ibyiringiro byacu bya gikristo birinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza (1 Abatesalonike 5:8). Kimwe na Yesu, aho kugira ngo twuzuze mu bwenge bwacu intego z’iyi si no kwifuza ubutunzi, ibitekerezo byacu byagombye kwibanda ku byiringiro Imana yaduhaye.—Abaheburayo 12:2.

18. Kuki tutagombye kwirengagiza gahunda yacu yo gusoma Bibiliya buri gihe?

18 Ikintu cya nyuma cyaturinda ibishuko bya Satani n’abadayimoni be, ni ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya, cyangwa ubutumwa bwayo. Iyo ni indi mpamvu yagombye gutuma tutirengagiza gahunda yo gusoma Bibiliya buri gihe. Kumenya neza Ijambo ry’Imana biturinda ibinyoma bya Satani na poropagande z’abadayimoni hamwe n’ibitekerezo bibi bikwirakwizwa n’abahakanyi.

‘Musenge iteka’

19, 20. (a) Ni iki kizagera kuri Satani n’abadayimoni be? (b) Ni iki cyadukomeza mu buryo bw’umwuka?

19 Igihe cyo gukuraho Satani, abadayimoni be n’iyi si mbi kiregereje. Satani azi ko “afite igihe gito.” Yarakariye cyane ‘abitondera amategeko y’Imana, bakagira guhamya kwa Yesu’ kandi arabarwanya (Ibyahishuwe 12:12, 17). Ni iby’ingenzi ko turwanya Satani n’abadayimoni be.

20 Mbega ukuntu dukwiriye gushimira kubera inama twahawe yo kwambara intwaro zose z’Imana! Pawulo yashoje ibyo yavugaga ku ntwaro zo mu buryo bw’umwuka atanga inama igira iti ‘musengeshe umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose’ (Abefeso 6:18). Isengesho rishobora kudukomeza mu buryo bw’umwuka kandi rikadufasha guhora turi maso. Nimucyo tureke amagambo ya Pawulo abe ayacu kandi dukomeze gusenga, kuko bizadufasha kurwanya Satani n’abadayimoni be.

Ni iki wamenye?

• Satani n’abadayimoni be babayeho bate?

• Satani afite ububasha bungana iki?

• Ni ibihe bintu dufite byadufasha kurwanya Satani n’abadayimoni be?

• Ni gute dushobora kwambara intwaro zose z’Imana?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

“Abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu”

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ese ushobora kuvuga ibintu bitandatu bigize intwaro zacu zo mu buryo bw’umwuka kandi ukabisobanura?

[Amafoto yo ku ipaji ya 29]

Ni gute kwifatanya muri ibi bikorwa byaturinda Satani n’abadayimoni be?