Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Hana yabonye amahoro

Uko Hana yabonye amahoro

Uko Hana yabonye amahoro

UMUGORE w’indahemuka yaranguruye ijwi rye asenga Yehova amusingiza. Yumvaga ko Imana yamuzamuye ikamukura mu mukungugu, umubabaro we ikawusimbuza ibyishimo byinshi.

Uwo mugore yitwaga Hana. Ni iki cyari cyahinduye cyane uko yumvaga ameze mbere? Kuki noneho yari yishimye atyo? Ni gute ibyamubayeho bishobora kutugirira akamaro? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, reka dusuzume inkuru ivuga ibya Hana.

Umuryango wari ufite ibibazo

Hana yari umwe mu bagore babiri ba Elukana, Umulewi wari utuye mu gihugu cya Efurayimu (1 Samweli 1:1, 2a; 1 Ngoma 6:18, 19). Nubwo kugira abagore benshi bitari mu mugambi wa mbere Imana yari ifitiye abantu, mu gihe cy’Amategeko ya Mose byaremerwaga, bikagira n’amategeko abigenga. Umuryango wa Elukana wasengaga Yehova, ariko nk’uko bigaragazwa n’ibyabaye mu muryango we, gushaka abagore benshi bikunda guteza amakimbirane.

Hana yari ingumba, mu gihe Penina, undi mugore wa Elukana, yari afite abana benshi. Penina yarwanyaga Hana.—1 Samweli 1:2b.

Ubugumba bwari igisebo mu bagore bo muri Isirayeli, ndetse bwafatwaga nk’ikimenyetso cyo kutemerwa n’Imana. Ariko kandi, nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko kuba Hana atarabyaraga byari ikimenyetso cy’uko Imana itamwemeraga. Icyakora, aho kugira ngo Penina ahumurize Hana, yitwazaga ubushobozi yari afite bwo kubyara maze akamutera agahinda.

Ingendo zo kujya ku rusengero rwa Yehova

Nubwo abari bagize umuryango wa Elukana bari bafite ibyo bibazo, buri mwaka bakoraga urugendo bajya gutamba ibitambo ku rusengero rwa Yehova i Shilo. * Birashoboka ko urwo rugendo rw’ibirometero bigera kuri 60, kugenda no kugaruka, rwakorwaga ku maguru. Ibyo bihe bigomba kuba mu buryo bw’umwihariko byaragoraga Hana, kubera ko Penina n’abana be bahabwaga imigabane myinshi ku gitambo cy’uko bari amahoro, mu gihe Hana we yahabwaga umugabane umwe gusa. Ubwo rero Penina yaboneragaho umwanya wo kurakaza Hana, agatuma yumva ababaye kuko byasaga n’aho Yehova ari we wari ‘waramuzibye inda ibyara.’ Ako gahinda Hana yagiraga buri mwaka, katumaga arira kandi ntarye. Bityo rero, ingendo zagombaga gutuma yishima zamuberaga ibihe by’agahinda. Icyakora, ibyo ntibyabuzaga Hana gukora izo ngendo, akajya ku rusengero rwa Yehova.—1 Samweli 1:3-7, gereranya na NW.

Ese urabona ukuntu Hana yadusigiye urugero rwiza? Iyo ucitse intege ubyifatamo ute? Mbese urigunga ukitandukanya na bagenzi bawe muhuje ukwizera? Hana we si ko yabigenzaga. Yahoranaga n’abasenga Yehova. Natwe ni uko twagombye kubigenza nubwo twaba dufite ibintu biduhangayikishije.—Zaburi 26:12; 122:1; Imigani 18:1; Abaheburayo 10:24, 25.

Elukana yagerageje guhumuriza Hana no kumutera inkunga yo kuvuga ibimuri ku mutima. Yaramubajije ati “urarizwa n’iki Hana? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima? Mbese sinkurutira abana b’abahungu cumi” (1 Samweli 1:8)? Birashoboka ko Elukana atari azi ko Penina ababaza Hana, kandi Hana ashobora kuba yarahitagamo kubabara yicecekeye aho kwitotomba. Mu mimerere iyo ari yo yose, Hana wari ukuze mu buryo bw’umwuka yashakiraga amahoro kuri Yehova binyuze mu isengesho.

Hana ahiga umuhigo

Abantu bariraga ibitambo by’uko bari amahoro mu rusengero rwa Yehova. Hana yavuye mu cyumba bariragamo ajya gusenga Imana (1 Samweli 1:9, 10). Yaringinze ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”—1 Samweli 1:11.

Isengesho rya Hana ryagushaga ku ngingo. Yasabye umwana w’umuhungu, kandi ahiga umuhigo avuga ko uwo mwana azamutura Yehova, akaba Umunaziri ubuzima bwe bwose (Kubara 6:1-5). Uwo muhigo wagombaga kwemezwa n’umugabo we, kandi ibyo Elukana yakoze nyuma yaho byagaragaje ko yemeye umuhigo w’umugore we yakundaga.—Kubara 30:7-9.

Uburyo Hana yasenzemo bwatumye Umutambyi Mukuru Eli akeka ko yasinze. Iminwa ye yaranyeganyegaga, ariko Eli ntiyumve ibyo avuga kubera ko Hana yasengeraga mu mutima we. Iryo sengesho ryari rivuye ku mutima rwose (1 Samweli 1:12-14). Tekereza ukuntu Hana yumvise ameze igihe Eli yamushinjaga ko yasinze! Ariko kandi, yashubije uwo mutambyi mukuru amwubashye cyane. Igihe Eli yamenyaga ko Hana yasengaga ‘abitewe n’amaganya n’agashinyaguro bikabije,’ yaramubwiye ati “Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye” (1 Samweli 1:15-17). Hana akimara kubyumva, yaragiye ararya, kandi “mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi.”—1 Samweli 1:18.

Ni irihe somo dushobora kuvana kuri ibyo byose? Mu gihe dusenga Yehova tumubwira ibiduhangayikishije, dushobora kumumenyesha uko twumva tumeze kandi tukamusaba icyo twifuza tubikuye ku mutima. Igihe nta kindi dushobora gukora kugira ngo dukemure icyo kibazo, dushobora kukirekera mu maboko ye. Nta kindi twakora kiruta icyo.—Imigani 3:5, 6.

Iyo abagaragu ba Yehova bamaze gusenga babikuye ku mutima, baba bashobora rwose kubona amahoro nk’ayo Hana yabonye. Ku birebana n’isengesho, intumwa Pawulo yaranditse ati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Mu gihe twikoreje Yehova umutwaro wacu, tugomba kumureka akaba ari we ukurikirana ibyawo. Hanyuma, kimwe na Hana, ntidukomeze guhangayika.—Zaburi 55:23.

Umwana watuwe Yehova

Icyo gihe Imana yibutse Hana, maze asama inda abyara umwana w’umuhungu (1 Samweli 1:19, 20). Iyo ni imwe mu nkuru nke zivugwa mu Byanditswe, aho Imana yatumye havuka umwana wari kuzaba umugaragu wayo. Samweli, umwana wa Elukana na Hana, yagombaga kuzaba umuhanuzi wa Yehova, akaba ari we ugira uruhare rukomeye mu gushyiraho ubwami bwa Isirayeli.

Nta gushidikanya ko Hana yatangiye kwigisha Samweli ibya Yehova kuva akiri umwana muto cyane. Ariko se Hana yigeze yibagirwa umuhigo yari yarahize? Oya rwose! Yaravuze ati ‘umwana namara gucuka nzamujyana kumumurikira Uwiteka ngo agumeyo iminsi yose.’ Igihe Samweli yari amaze gucuka, afite nk’imyaka itatu cyangwa irengaho gato, Hana yamujyanye kuba ku rusengero rwa Yehova, nk’uko yari yarabivuze mu muhigo we.—1 Samweli 1:21-24; 2 Ngoma 31:16.

Hana n’umugabo we bamaze gutura Yehova igitambo, bajyanye Samweli bamushyikiriza Eli. Hana ashobora kuba yari afashe ako gahungu ukuboko igihe yabwiraga Eli ati “nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe, ni jye wa mugore wari uhagaze iruhande rwawe bwa bundi nsaba Uwiteka. Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye. Ni cyo gitumye mutura Uwiteka, azaba uwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe.” Uko ni ko Samweli yatangiye gukorera Imana umurimo wihariye ubuzima bwe bwose.—1 Samweli 1:25-28; 2:11.

Uko igihe cyagendaga gihita, mu by’ukuri Hana ntiyibagiwe Samweli. Ibyanditswe bigira biti “nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira uko umwaka utashye, iyo yajyanaga n’umugabo we gutamba igitambo cy’umwaka” (1 Samweli 2:19). Birumvikana ko Hana yakomeje gusenga asabira Samweli. Iyo yajyaga kumusura buri mwaka, nta gushidikanya ko yamuteraga inkunga yo gukomeza kuba indahemuka mu murimo yakoreraga Imana.

Igihe kimwe, ubwo ababyeyi ba Samweli bari bagiye kumusura, Eli yabahaye umugisha, abwira Elukana ati “Uwiteka akugwirize urubyaro kuri uyu mugore, akwituye uwo watuye Uwiteka.” Mu buryo buhuje n’ayo magambo, Hana na Elukana bahawe ingororano yo kubyara abandi bana b’abahungu batatu n’abakobwa babiri.—1 Samweli 2:20, 21.

Mbega urugero rwiza Elukana na Hana basigiye ababyeyi b’Abakristo! Ababyeyi benshi b’abagore n’abagabo bagiye bemera gutura Yehova abana babo b’abahungu n’abakobwa, binyuze mu kubatera inkunga yo gukorera umurimo w’igihe cyose kure y’iwabo. Bene abo babyeyi buje urukundo ni abo gushimirwa kubera ibyo bigomwa, kandi Yehova azabagororera.

Isengesho ry’ibyishimo rya Hana

Mbega ukuntu Hana wabanje kuba ingumba yaje kugira ibyishimo! Amasengesho y’abagore yashyizwe mu Byanditswe si menshi. Ariko mu masengesho ya Hana tuzi mo abiri. Irya mbere rigaragaza uko yumvaga ameze igihe yari arakaye kandi afite agahinda, naho irya kabiri ni isengesho ry’ibyishimo yasenze ashimira Imana. Hana yatangiye avuga ati “umutima wanjye wishimire Uwiteka.” Yishimiye ko “ndetse uwari ingumba yabyaye,” kandi yasingije Yehova avuga ko ari we ‘ushyira hejuru umukene amukuye mu mukungugu.’ Mu by’ukuri, ‘ashyira hejuru umutindi amukuye ku cyavu.’—1 Samweli 2:1-10.

Inkuru yahumetswe ivuga ibya Hana igaragaza ko dushobora kubabazwa n’ukudatungana kw’abandi cyangwa ubugome bwabo. Icyakora, ntitugomba kureka ngo ibyo bigeragezo bituvutse ibyishimo byo gukorera Yehova. Ni we wumva amasengesho, akita ku bantu b’indahemuka bagize ubwoko bwe bamutakira, akabakiza umubabaro kandi akabaha amahoro menshi n’indi migisha.—Zaburi 22:24-27; 34:7-9; 65:3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Aho hantu hari ihuriro ry’ugusenga k’ukuri Bibiliya ihita “urusengero” rwa Yehova. Icyakora, amateka ya Isirayeli agaragaza ko icyo gihe isanduku y’isezerano yari ikiri mu ihema, cyangwa ihema ry’ibonaniro. Urusengero rwa mbere rwa Yehova rwaje kubakwa ku ngoma y’Umwami Salomo.—1 Samweli 1:9; 2 Samweli 7:2, 6; 1 Abami 7:51; 8:3, 4.

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Hana atura Samweli Yehova