Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Barashakisha ibisubizo bikwiriye

Barashakisha ibisubizo bikwiriye

Barashakisha ibisubizo bikwiriye

Nakora iki ngo mbungabunge amagara yanjye?

Nakora iki kugira ngo abagize umuryango wanjye barusheho kugira ibyishimo?

Nakora iki kugira ngo ndusheho kuramba ku kazi?

ESE waba warigeze wibaza bimwe muri ibyo bibazo? Waba se warabonye ibisubizo bikwiriye byatumye ugera ku byo wifuzaga koko? Buri mwaka, hasohoka ibitabo bitandukanye bigera ku 2.000, bitanga inama kuri ibyo bibazo ndetse no ku zindi ngingo zishishikaje. Mu Bwongereza honyine, abasomyi batanga miriyoni zirenga 150 z’amadorari y’amanyamerika (miriyari zirenga 84 z’amafaranga y’u Rwanda) buri mwaka, bagura ibitabo bigira abantu inama z’uko bahangana n’ibibazo bahura na byo. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, buri mwaka amafaranga agenda ku bitabo byigisha abantu uko bakwikemurira ibibazo, agera kuri miriyoni 600 z’amadorari y’amanyamerika (miriyari zirenga 336 z’amafaranga y’u Rwanda). Mu by’ukuri, si wowe wenyine ushakisha inama zikwiriye z’uko wahangana n’ibibazo uhura na byo mu mibereho yawe ya buri munsi.

Hari umwanditsi wagize icyo avuga ku birebana n’inama ziboneka muri ibyo bitabo bisohoka ari byinshi cyane, agira ati “ibyinshi mu bitabo bishya, biba bisubiramo gusa ibintu biba byaramaze kwandikwa.” Kandi koko, inyinshi mu nama ibyo bitabo bitanga, ziba zisubiramo ibitekerezo biri mu gitabo kimwe cya kera cyane kurusha ibindi bitabo byose byo ku isi. Icyo gitabo ni cyo cyakwirakwijwe kurusha ibindi bitabo byose. Cyahinduwe mu ndimi zigera ku 2.400, cyaba cyuzuye cyangwa ibice byacyo. Kopi z’icyo gitabo zimaze gucapwa zose hamwe zirenga miriyari 4,6. Icyo gitabo nta kindi ni Bibiliya.

Bibiliya ivuga yeruye iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka” (2 Timoteyo 3:16). Mu by’ukuri, Bibiliya ntiyandikiwe kwigisha abantu uko bakwikemurira ibibazo. Intego yayo y’ibanze ni ukutumenyesha umugambi Imana ifitiye abantu. Nubwo bimeze bityo ariko, Bibiliya itubwira byinshi ku birebana n’uko twahangana n’ibibazo duhura na byo, kandi isezeranya ko abakurikiza ubuyobozi bwayo bazamenya ibizabagirira akamaro (Yesaya 48:17, 18). Umuntu wese, ubwoko yaba arimo bwose, umuco wose yaba yarakuriyemo ndetse n’amashuri yaba yarize yose, iyo ashyize mu bikorwa inama ziboneka muri Bibiliya, buri gihe bimugirira akamaro. Kuki se utasuzuma ingingo ikurikira, ukirebera niba ibyo Bibiliya ivuga ku birebana no kugira amagara mazima, umuryango ndetse n’akazi, byakugirira akamaro?