Duture ibitambo bishimisha Imana
Duture ibitambo bishimisha Imana
HARI igitabo kigira kiti “abantu bitwaga Abaziteki bizeraga ko ubuzima bwakomotse ku rupfu, ikaba ari yo mpamvu batambiraga imana zabo ibitambo byinshi cyane, bitigeze bitambwa n’andi moko y’abantu bari batuye muri Amerika yo hagati.” Icyo gitabo gikomeza kigira kiti “uko ubutegetsi bwabo bwagendaga bwaguka, ni na ko bagendaga barushaho kumena amaraso kugira ngo barusheho kwigirira icyizere” (The Mighty Aztecs). Hari ikindi gitabo kivuga ko Abaziteki batambiraga imana zabo abantu bagera ku 20.000 mu mwaka.
Amateka agaragaza ko abantu bagiye batambira ibigirwamana byabo ibitambo by’uburyo bwinshi babitewe n’ubwoba cyangwa gutinya ibizababaho, cyangwa se bumva ko bababajwe n’amakosa yabo. Ku rundi ruhande, Bibiliya itubwira ko hari ubwoko bw’ibitambo byari byarategetswe n’Imana ishoborabyose, Yehova. Ni yo mpamvu dukwiriye kwibaza tuti “ni ubuhe bwoko bw’ibitambo Imana yishimira? Ese muri iki gihe ni ngombwa ko abasenga Imana batura ibitambo n’amaturo?
Uko amaturo n’ibitambo by’abasenga Imana y’ukuri byatambwaga
Igihe ishyanga rya Isirayeli ryashyirwagaho, Yehova yarihaye amabwiriza yumvikana neza ahereranye n’uburyo yashakaga ko Abisirayeli bajya bamusenga, kandi ibyo byari bikubiyemo no gutura ibitambo n’amaturo (Kubara, igice cya 28 n’icya 29). Amwe mu maturo bagombaga gutanga yari agizwe n’imyaka iva mu butaka. Andi yabaga ari ibitambo by’amatungo, urugero nk’ibimasa, intama, ihene, inuma, n’intungura (Abalewi 1:3, 5, 10, 14; 23:10-18; Kubara 15:1-7; 28:7). Hariho ibitambo byoswa byagombaga gukongorwa n’umuriro (Kuva 29:38-42). Hariho kandi ibitambo by’uko umuntu ari amahoro, ababitambaga bakaba barifatanyaga mu gusangira igitambo cyabaga cyatambiwe Imana.—Abalewi 19:5-8.
Amaturo yose hamwe n’ibitambo byaturwaga Imana mu gihe cy’Amategeko ya Mose, byari uburyo bwo gusenga Imana no kuyigaragariza ko ari yo Mutegetsi w’ikirenga w’isi n’ijuru. Gutura ibitambo nk’ibyo, bwari uburyo Abisirayeli babaga babonye bwo gushimira Yehova Imigani 3:9, 10.
ko yabahaye umugisha akanabarinda, kandi byatumaga bababarirwa ibyaha. Igihe cyose babaga bakomeje kubahiriza amabwiriza Yehova yabahaye arebana no gusenga, babonaga imigisha myinshi.—Yehova yabonaga ko ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi cyari imimerere y’umutima y’abaturaga ibitambo. Yehova yakoresheje umuhanuzi we Hoseya aravuga ati ‘kuko icyo nshaka ari imbabazi atari ibitambo, kandi kumenya Imana biruta ibitambo byoswa’ (Hoseya 6:6). Bityo rero, igihe abantu bayobaga bakava mu nzira y’ugusenga k’ukuri, bagakora ibikorwa by’akahebwe ndetse bakamena amaraso y’abatariho urubanza, ibitambo batambiraga ku gicaniro cya Yehova nta gaciro byabaga bifite. Ni yo mpamvu Yehova, abinyujije ku muhanuzi Yesaya, yabwiye ishyanga rya Isirayeli ati “ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?. . . Mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene.”—Yesaya 1:11.
‘Ibyo ntigeze mbategeka’
Abisirayeli bari batandukanye cyane n’Abanyakanaani batambiraga abana babo ibigirwamana byabo, byarimo ikigirwamana cy’Abamoni cyitwaga Moleki, nanone kikaba cyaritwaga Milikomu (1 Abami 11:5, 7, 33; Ibyakozwe 7:43). Hari igitabo kigira kiti “iyo babaga basenga, Abanyakanaani barasambanaga; uwo ukaba wari umuhango w’idini bakoreraga imbere y’imana zabo. Ikindi kandi, bicaga abana babo b’imfura bakabatambira izo mana zabo.”—Halley’s Bible Handbook.
Ese ibyo bikorwa byaba byarashimishije Yehova Imana? Oya rwose! Igihe Abisirayeli bari hafi kwinjira mu gihugu cy’i Kanani, Yehova yabahaye itegeko riboneka mu Balewi 20:2, 3, rigira riti “ubwire Abisirayeli uti ‘nihagira umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntakabure kwicwa. Abo mu gihugu bamwicishe amabuye. Nanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure mu bwoko bwe muhoye guha Moleki uwo mu rubyaro rwe, akanduza Ahera hanjye, agasuzuguza izina ryanjye ryera.’”
Nubwo bigoye kubyiyumvisha, bamwe mu Bisirayeli bari bararetse kuyoboka Imana y’ukuri, badukanye uwo mugenzo wa kidayimoni wo gutambira imana z’ikinyoma abana babo. Zaburi 106:35-38 ibivuga muri aya magambo ngo “ahubwo bivanga n’amahanga, biga ingeso zayo. Bakoreraga ibishushanyo by’ibigirwamana byayo, bibahindukira ikigoyi. Batambiraga abadayimoni abahungu babo n’abakobwa babo, bavushaga amaraso y’abatariho urubanza, ni yo maraso y’abahungu babo n’ay’abakobwa babo, batambiye ibishushanyo by’i Kanāni, igihugu gihumanywa n’amaraso.”
Yehova yagaragaje ko yanga urunuka uwo mugenzo, akoresha umuhanuzi Yeremiya ngo abwire Abayuda ati “bashyize Yeremiya 7:30, 31.
ibizira byabo mu nzu yitiriwe izina ryanjye barayanduza. Kandi bubatse ingoro z’i Tofeti ho mu gikombe cya mwene Hinomu, kugira ngo bahatwikire abahungu n’abakobwa babo, kandi ibyo ntigeze kubibategeka haba no kubitekereza.”—Amaherezo Imana yanze ishyanga rya Isirayeli kubera ko ryivanze muri ibyo bikorwa biteye ishozi. Umurwa mukuru waryo ari wo Yerusalemu wageze aho urasenywa, kandi abaturage bawo bajyanwa mu bunyage i Babuloni (Yeremiya 7:32-34). Biragaragara ko umugenzo wo gutamba abantu ho ibitambo udakomoka ku Mana y’ukuri kandi nta mwanya ufite mu gusenga k’ukuri. Gutamba abantu ho ibitambo mu buryo ubwo ari bwo bwose bikomoka ku badayimoni, kandi abasenga Imana by’ukuri bagomba kwamaganira kure ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano na byo.
Igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo
Ariko hari bamwe bashobora kwibaza bati ‘none se kuki Amategeko Yehova yari yarahaye Abisirayeli yasabaga ko batamba ibitambo by’amatungo?’ Intumwa Pawulo yashubije icyo kibazo agira ati “none se amategeko yazanywe n’iki? Yategetswe hanyuma ku bw’ibicumuro kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe . . . Ubwo ni bwo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo” (Abagalatiya 3:19-24). Ibitambo by’amatungo byo mu gihe cy’Amategeko ya Mose byashushanyaga igitambo gikomeye kurushaho Yehova yari kuzatanga, agitangiye abantu bose. Icyo gitambo ni umwana we Yesu Kristo. Yesu yagarutse kuri icyo gikorwa cy’urukundo igihe yagiraga ati “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”—Yohana 3:16.
Urukundo Yesu akunda Imana n’urwo akunda abantu, ni rwo rwatumye yigomwa ubuzima bwe butunganye akabutangaho incungu yo gucungura urubyaro rwa Adamu (Abaroma 5:12, 15). Yagize ati ‘Umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Nta muntu n’umwe wo ku isi washoboraga gukura abantu mu bubata bw’icyaha n’urupfu barazwe na Adamu (Zaburi 49:8-10). Ni yo mpamvu Pawulo yasobanuye ko Yesu ‘atinjijwe Ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka’ (Abaheburayo 9:12). Kubera ko Imana yemeye agaciro k’amaraso ya Yesu yatubereye igitambo, “yahanaguye urwandiko rw’imihango rwaturegaga.” Ni ukuvuga ko Yehova yakuyeho isezerano ry’Amategeko hakubiyemo amaturo n’ibitambo byajyanaga na ryo, bityo akaduha ‘impano y’ubugingo buhoraho.’—Abakolosayi 2:14; Abaroma 6:23.
Amaturo n’ibitambo byo mu buryo bw’umwuka
Bitewe n’uko ibitambo by’amatungo n’amaturo bitakiri mu bigize gahunda y’ugusenga y’ukuri, ese haba hari ibitambo runaka dusabwa gutanga muri iki gihe? Yego rwose. Yesu Kristo yagize imibereho irangwa no kwigomwa mu murimo yakoreye Imana kandi amaherezo yaritanze kugira ngo arokore abantu. Ni yo mpamvu yagize ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro maze akomeze ankurikire” (Matayo 16:24, NW). Ibyo bisobanura ko umuntu wese ushaka kuba umwigishwa wa Yesu agomba kwigomwa ibintu bimwe na bimwe. Ibyo bintu ni ibihe?
Icya mbere, umwigishwa nyakuri wa Kristo ntabaho uko yishakiye ahubwo abaho akora Abaroma 12:1, 2.
ibyo Imana ishaka. Gukora ibyo Imana ishaka ni byo biza mu mwanya wa mbere kuruta gukora ibyo yifuza. Zirikana ukuntu intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati “bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”—Nanone kandi, Bibiliya igaragaza ko ishimwe ryacu ari nk’igitambo dutura Yehova. Umuhanuzi Hoseya yakoresheje amagambo agira ati “ibimasa bikiri bito by’iminwa yacu,” agaragaza ko Imana ibona ko kuyisingiza dukoresheje iminwa yacu ari bimwe mu bitambo byiza kuruta ibindi byose dushobora kuyiha (Hoseya 14:2, NW). Intumwa Pawulo yateye inkunga Abakristo b’Abaheburayo agira ati “tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” (Abaheburayo 13:15). Ubu, Abahamya ba Yehova barakorana ishyaka cyane mu kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Barimo baratura Imana ibitambo by’ishimwe, amanywa n’ijoro, ku isi yose.—Ibyahishuwe 7:15.
Kugirira neza bagenzi bacu na byo ni igitambo gishimisha Imana, kimwe n’umurimo wo kubwiriza. Pawulo yatanze inama igira iti “kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana” (Abaheburayo 13:16). Mu by’ukuri, kugira ngo ibitambo by’ishimwe bishimishe Imana ni ngombwa ko ababitanga baba barangwa n’imyitwarire myiza. Pawulo yaduteye inkunga igira iti “ingeso zanyu zimere nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo.”—Abafilipi 1:27; Yesaya 52:11.
Nk’uko byari bimeze kera, ibitambo byose bitangwa mu rwego rwo gushyigikira ugusenga k’ukuri bituma ababitanga babona ibyishimo n’imigisha ituruka kuri Yehova. Nimucyo rero natwe dukore uko dushoboye kose duture ibitambo bishimisha Imana!
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
‘Abahungu babo n’abakobwa babo, babatambiye ibishushanyo by’i Kanaani’
[Amafoto yo ku ipaji ya 20]
Abakristo b’ukuri batura ibitambo bishimisha Imana babwiriza ubutumwa bwiza kandi bagafasha bagenzi babo mu bundi buryo