Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Amagambo ya Pawulo avuga ko umupfakazi agomba kuba “yarashyingiwe umugabo umwe gusa” kugira ngo yemererwe gufashwa n’itorero, asobanura iki?—1 Timoteyo 5:9.

Kubera ko intumwa Pawulo yavugaga iby’umupfakazi, biragaragara ko amagambo agira ati “yarashyingiwe umugabo umwe gusa,” agomba kuba yerekeza ku mibereho ye mbere y’uko aba umupfakazi. Ese byaba bishaka kuvuga ko umupfakazi yagombaga kuba yarashyingiwe rimwe risa? Cyangwa amagambo ya Pawulo ashobora kuba afite ikindi asobanura? *

Hari bamwe bavuze ko Pawulo yerekezaga ku bapfakazi bari barashyingiwe rimwe risa. Ni byo koko mu mico myinshi no mu bihugu bimwe na bimwe, umupfakazi wakomezaga kwibera aho ntashake, abantu babonaga rwose ko ari indakemwa mu mico. Ariko kandi, ibyo bitandukanye n’amagambo Pawulo yanditse mu yandi mabaruwa. Urugero, yasobanuriye neza Abakristo b’i Korinto ko nubwo yatekerezaga ko umupfakazi yarushaho kwishima aramutse akomeje kwibera aho ntashake, ‘nta [cyari] kumubuza gucyurwa n’uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu’ gusa (1 Abakorinto 7:39, 40; Abaroma 7:2, 3). Ikindi kandi, mu ibaruwa Pawulo yandikiye Timoteyo, yaravuze ati “nshaka ko abapfakazi bato bashyingirwa” (1 Timoteyo 5:14). Bityo rero, nta muntu washoboraga kugira icyo anenga umupfakazi uhisemo kongera gushaka undi mugabo.

None se amagambo Pawulo yandikiye Timoteyo asobanura iki? Amagambo ngo “yarashyingiwe umugabo umwe gusa,” aboneka muri uwo murongo honyine. Mu Kigiriki cy’umwimerere, afashwe uko yakabaye asobanura ngo “umugore w’umugabo umwe.” Igishishikaje ni uko ayo magambo asa n’andi Pawulo yagiye akoresha incuro nyinshi mu mabaruwa yanditse, amagambo agira ati “umugabo w’umugore umwe” (1 Timoteyo 3:2, 12; Tito 1:6). Pawulo yagiye akoresha ayo magambo, agaragaza urutonde rw’ibyo abagenzuzi n’abakozi b’imirimo b’Abakristo bagomba kuba bujuje. Dukurikije imirongo ikikije uwo, ubusanzwe ayo magambo yumvikanisha ko kugira ngo umugabo abe yujuje ibisabwa ahabwe inshingano mu itorero rya gikristo, niba yarashatse agomba kuba ari indahemuka kandi akaba ari indakemwa mu mico no mu myifatire. * Kubera ko ibyo ari byo yashakaga kumvikanisha, ayo magambo yo muri 1 Timoteyo 5:9, na yo asa n’aho ari cyo yerekezagaho. Kugira ngo umupfakazi yemererwe gufashwa n’itorero, yagombaga kuba ari umugore wakundaga cyane umugabo we igihe yari akiriho, akamubera indahemuka. Ikindi kandi, yagombaga kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire. Ibindi bisabwa Pawulo yongeyeho, byose byerekezaga kuri uwo mupfakazi.—1 Timoteyo 5:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Umuco w’uko umugore umwe agira abagabo benshi kandi mu gihe kimwe, ntiwemerwaga mu bantu bo mu gihe cya Pawulo bagenderaga ku muco w’Abagiriki n’Abaroma. Bityo rero, Pawulo yandikira Timoteyo, agomba kuba atarerekezaga kuri uwo muco cyangwa se ngo abe yaracyahaga umuntu wese washoboraga kuba abana n’abagabo benshi.

^ par. 5 Niba wifuza ibisobanuro kuri iyo ngingo, reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 15 Ukwakira 1996, ipaji ya 17 n’ingingo y’“Ibibazo by’Abasomyi” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 15 Nzeri 1980, ipaji ya 31, yombi mu Gifaransa.