Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibisubizo by’ingirakamaro!

Ibisubizo by’ingirakamaro!

Ibisubizo by’ingirakamaro!

INYINSHI mu nama ziboneka mu bitabo bitabarika byo muri iki gihe byigisha abantu uko bakwikemurira ibibazo, ahanini ziba ari izo gufasha abantu bahanganye n’ingorane mu mibereho yabo. Bibiliya yo si uko imeze. Inama itanga si izo gufasha abantu bafite ingorane gusa ahubwo zinafasha umuntu kwirinda ingorane yashoboraga kwikururira bitari ngombwa.

Bibiliya ishobora ‘guha umuswa kujijuka, n’umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga’ (Imigani 1:4). Nushyira mu bikorwa inama Bibiliya itanga, “amakenga azakubera umurinzi, kujijuka kuzagukiza, kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi” (Imigani 2:11, 12). Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe zifatika, zigaragaza uburyo gukurikiza inama zo muri Bibiliya bishobora kurinda amagara yawe, bigatuma umuryango wawe urushaho kugira imibereho myiza ndetse bigatuma uba umukozi cyangwa umukoresha mwiza.

Jya ushyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga

Bibiliya ntibuzanya kunywa inzoga mu buryo bushyize mu gaciro. Intumwa Pawulo yagaragaje uburyo kunywa inzoga bigira icyo bimara ku burwayi, igihe yagiraga Timoteyo wari ukiri muto inama igira iti “uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke ku bw’inda yawe kuko urwaragura” (1 Timoteyo 5:23). Hari indi mirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko Imana itateganyije ko inzoga zakoreshwa ku mpamvu z’uburwayi gusa. Bibiliya ivuga ko vino ‘ishimisha imitima y’abantu’ (Zaburi 104:15). Icyakora, Bibiliya itanga umuburo wo ‘kudatwarwa umutima n’inzoga nyinshi’ (Tito 2:3). Igira iti “ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga, no mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama. Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena” (Imigani 23:20, 21). Ni izihe ngaruka ziterwa no kwirengagiza iyo nama ishyize mu gaciro? Reka turebe ibiba mu bihugu bike gusa.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ivuga ibirebana no kunywa inzoga, yavuze ko “ibibazo bifitanye isano no kunywa inzoga bitwara abaturage bo muri Irilande akayabo k’amafaranga agera kuri miriyari eshatu z’amadolari y’amanyamerika buri mwaka (ni ukuvuga miriyari zigera ku 1650 z’amafaranga y’u Rwanda).” Iyo raporo ivuga ko muri ako kayabo k’amafaranga apfa ubusa harimo “amafaranga yo kwivuza (miriyoni 350 z’amadolari y’amanyamerika), amafaranga agenda kubera impanuka zo mu mihanda (miriyoni 380 z’amadolari y’amanyamerika), agenda ku byaha bikorwa n’abantu baba banyoye (miriyoni 126 z’amadolari y’amanyamerika), n’umusaruro ugabanuka mu kazi kubera ko abakozi basinda bagasiba (miriyari imwe na miriyoni 300 z’amadolari y’amanyamerika).”—Global Status Report on Alcohol 2004.

Ikindi gihombo gikomeye kurusha amafaranga agenda bitewe no kunywa inzoga nyinshi, ni ingorane abantu bahura na zo. Urugero, muri Ositaraliya, mu gihe cy’amezi cumi n’abiri gusa, abantu barenga 500.000 bagiriwe nabi n’abantu bari banyoye. Mu Bufaransa, 30 ku ijana by’urugomo rukorerwa mu ngo ruterwa n’ubusinzi. Ese ukurikije izo raporo, ntiwemera ko inama Bibiliya itanga ku birebana n’inzoga, zishyize mu gaciro?

Irinde ibikorwa byanduza

Kera mu mwaka wa 1942, abantu benshi bakibona ko kunywa itabi ari ibintu bigezweho, iyi gazeti yafashije abasomyi bayo kubona ko kunywa itabi ari ukurengera amahame yo muri Bibiliya, kandi ko abantu bagomba kubyirinda. Ingingo yasohotse muri uwo mwaka yavugaga ko abashaka gushimisha Imana bagomba kumvira itegeko ryo muri Bibiliya ryo ‘kwiyezaho imyanda yose y’umubiri n’umutima’ (2 Abakorinto 7:1). None se muri iki gihe, nyuma y’imyaka igera kuri 65 iyo ngingo isohotse, ntibyagaragaye ko iyo nama yo muri Bibiliya ari ingirakamaro?

Mu mwaka wa 2006, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryavuze ko itabi “riza ku mwanya wa kabiri mu bintu bihitana abantu benshi ku isi.” Buri mwaka, abantu bagera kuri miriyoni eshanu bapfa bazize kunywa itabi, mu gihe sida yo ihitana abagera kuri miriyoni eshatu buri mwaka. Mu kinyejana cya 20, kunywa itabi byahitanye abantu bakabakaba muri miriyoni 100, bakaba bajya kungana n’abahitanywe n’intambara zose zabaye muri icyo kinyejana. Koko rero, muri iki gihe abantu benshi bemera ko kwirinda itabi ari iby’ubwenge.

“Muzibukire gusambana”

Abantu benshi ntibapfa kwemera ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibitsina. Mu buryo butandukanye n’uko abantu benshi bigishijwe, Bibiliya ntivuga ko imibonano mpuzabitsina iyo ari yo yose ari icyaha. Ahubwo itanga inama z’ingirakamaro z’ukuntu abantu bagombye kwitwara ku birebana n’imibonano mpuzabitsina. Bibiliya yigisha ko umugabo n’umugore bashyingiranywe ari bo bonyine bemerewe kugirana imibonano mpuzabitsina (Itangiriro 2:24; Matayo 19:4-6; Abaheburayo 13:4). Imibonano mpuzabitsina ni uburyo abashakanye bagaragarizanya urukundo rurangwa n’ubwuzu (1 Abakorinto 7:1-5). Abana bose bavutse ku mugabo n’umugore bashyingiranywe, barerwa n’ababyeyi bombi bitanaho kandi bibagirira akamaro.—Abakolosayi 3:18-21.

Ku bijyanye n’ubusambanyi, Bibiliya itanga itegeko rigira riti “muzibukire gusambana” (1 Abakorinto 6:18). Imwe mu mpamvu zagombye gutuma twumvira iyo nama ni iyihe he? Uwo murongo ukomeza ugira uti “ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.” Ni izihe ngaruka ziterwa no kutumvira iyo nama yo muri Bibiliya ihereranye n’ibitsina?

Dufate urugero rw’ibibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ugereranyije n’ibindi bihugu byateye imbere, icyo gihugu ni cyo kiza ku isonga mu kugira abangavu benshi batwara inda, kuko bagera ku 850.000 buri mwaka. Inyinshi mu mpinja zidahitanwa n’uko ba nyina bakuyemo inda, zivuka ari ibinyandaro. Nta gushidikanya ko muri abo babyeyi baba bakiri bato hari benshi bakora uko bashoboye bakarera abana babo mu rukundo kandi babahana; kandi hari ababarera neza pe! Ariko kandi, ibintu bibaho kandi bibabaje, ni uko abana b’abahungu bavuka ku babyeyi b’abangavu akenshi usanga ari bo bagera nyuma bagafungwa, naho ab’abakobwa ugasanga abenshi muri bo na bo babyaye bakiri abangavu. Umushakashatsi witwa Robert Lerman amaze gusuzuma imibare igaragaza uko ibintu byari byifashe mu myaka mirongo ishize, yaranditse ati “kuba umubare w’ababyeyi barera abana ari bonyine ugenda wiyongera, bishobora kuba ari byo byagize uruhare rukomeye cyane mu gutuma havuka ibindi bibazo abantu bahura na byo, urugero nk’umubare w’abana benshi bata ishuri, abishora mu businzi no gukoresha ibiyobyabwenge, uw’abangavu batwara inda ndetse n’abahinduka ibirara n’ibyomanzi.”

Ikindi kandi, abantu bishora mu busambanyi baba bashobora kwandura indwara zikomeye, zaba izo mu mubiri ndetse no mu byiyumvo. Urugero, ikinyamakuru kivuga iby’indwara z’abana cyasohoye raporo igira iti “imibare yakozwe igaragaza ko ingimbi n’abangavu bishora mu busambanyi bashobora rwose kurwara indwara yo kwiheba ndetse bakaba bakwiyahura” (Pediatrics). Ku birebana n’izindi ndwara bashobora guhura na zo, Ishyirahamwe ryita ku Buzima ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rigira riti “abarenga 50 ku ijana by’abaturage bose [bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika], mu mibereho yabo hari igihe bazafatwa n’indwara zandurira mu myanya ndangabitsina.” Tekereza intimba ndetse n’umubabaro abantu bashobora kwirinda baramutse bumviye inama Bibiliya itanga ku bijyanye n’ibitsina!

Uko wakomeza imishyikirano y’abagize umuryango wawe

Uretse kuba Bibiliya itanga imiburo yo kwirinda ibikorwa byangiza, itanga n’inama z’ingirakamaro ku bihereranye n’ukuntu abagize umuryango barushaho kubana neza.

Ijambo ry’Imana rigira riti “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo” (Abefeso 5:28). Aho kugira ngo abagabo bapfobye agaciro abagore babo bafite, bagirwa inama yo kubana na bo, ‘berekana ubwenge mu byo babagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije na bo gukomera’ (1 Petero 3:7). Ku birebana n’ubwumvikane buke bushobora kuvuka, abagabo bagirwa inama igira iti “mukunde abagore banyu ntimubasharirire” (Abakolosayi 3:19). Ese ntiwemera ko umugabo ushyira iyi nama mu bikorwa azakundwa kandi akubahwa n’umugore we?

Abagore bo, Bibiliya ibagira inama igira iti ‘bagore, mugandukire abagabo banyu nk‘uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero. Umugore yubahe umugabo we’ (Abefeso 5:22, 23, 33). Ese ntubona ko umugore ukurikiza iyi nama, haba mu gihe aganira n’umugabo we cyangwa mu byo amuvugaho, umugabo we azarushaho kumukunda cyane?

Babyeyi, ku birebana no gutoza abana, Bibiliya ibagira inama yo kuganira n’abana banyu ‘mwicaye mu mazu yanyu, n’uko mugenda mu nzira n’uko muryamye n’uko mubyutse’ (Gutegeka 6:7). Ababyeyi b’abagabo by’umwihariko, bagirwa inama yo guha abana babo ubuyobozi ku birebana n’amahame mbwirizamuco no kubahana mu rukundo. Ijambo ry’Imana rigira riti “namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Abana na bo bagirwa inama igira iti “mujye mwumvira ababyeyi banyu,” n’indi igira iti “wubahe so na nyoko.” *Abefeso 6:1, 2.

Ese urumva gushyira mu bikorwa izo nama byagirira akamaro abagize umuryango? Ushobora kuvuga uti ‘yego rwose, icyo ni igitekerezo cyiza. Ariko se hari abo izo nama zagiriye akamaro koko?’ Turagutumiye ngo uzasure Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo mu gace k’iwanyu. Uzahasanga imiryango yihatira gushyira mu bikorwa inama zihuje n’ubwenge zo muri Bibiliya. Ganira n’abagize iyo miryango. Itegereze uburyo abagize iyo miryango bashyikirana. Uzahita wibonera koko ko gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya bituma abagize imiryango bishima!

Uko waba umukozi w’umunyamwete cyangwa umukoresha mwiza

Bibiliya ivuga iki ku birebana n’ikibazo gihora gihangayikishije abantu, bibaza uko baramba ku kazi? Ivuga ko umukozi ukorana umwete akwiriye kubishimirwa no kubihemberwa. Umwami Salomo wari umunyabwenge, yarabajije ati “hari umuntu w’umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami” (Imigani 22:29). Ku rundi ruhande, “umunyabute” abangamira umukoresha we nk’uko “umwotsi ubabaza amaso” (Imigani 10:26). Bibiliya itera abakozi inkunga yo kuba inyangamugayo n’abanyamwete. Igira iti “uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza” (Abefeso 4:28). Iyi nama ikwiriye gukurikizwa n’igihe umukoresha atakureba. Bibiliya igira iti “mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n’abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana” (Abakolosayi 3:22). Ese niba uri umukoresha, ntiwakwishimira umukozi ushyira iyo nama mu bikorwa?

Bibiliya yibutsa abakoresha ko “umukozi akwiriye guhembwa” (1 Timoteyo 5:18). Amategeko Imana yahaye Abisirayeli yavugaga ko abakoresha bagomba guhemba abakozi babo umushahara ukwiriye kandi bakabahemba ku gihe. Mose yaranditse ati “ntugahate mugenzi wawe, ntukamunyage, ibihembo by’umukozi ubikoreye ntukabirarane” (Abalewi 19:13). Ese ntiwakwishimira gukorera umukoresha wumvira iyo nama yo muri Bibiliya, akaguhembera igihe kandi akaguha umushahara ukwiriye?

Isoko y’ubwenge iruta izindi

Ese utangajwe no kuba Bibiliya ari igitabo cya kera cyane, ariko ikaba irimo inama z’ingirakamaro muri iki gihe? Impamvu Bibiliya igifite akamaro n’ubu mu gihe ibindi bitabo byinshi cyane byo bitagihuje n’igihe, ni uko ibikubiyemo atari ibitekerezo by’abantu ahubwo ari “ijambo ry’Imana.”—1 Abatesalonike 2:13.

Turagutera inkunga yo gufata igihe ukiga Ijambo ry’Imana kugira ngo urusheho kurisobanukirwa. Nubikora, uzatangira gukunda cyane Umwanditsi wa Bibiliya ari we Yehova Imana. Shyira mu bikorwa inama itanga maze wirebere ngo irakurinda akaga, ikanagufasha kurushaho kugira imibereho myiza. Nubigenza utyo, ‘uzegera Imana na yo ikwegere’ (Yakobo 4:8). Nta kindi gitabo gishobora kugufasha kubigeraho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 20 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’amahame yo muri Bibiliya ashobora gufasha umuryango wawe, reba igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Ese urumva inama Bibiliya itanga ku birebana no kunywa inzoga ari iy’ingirakamaro?

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ese wemeranya n’inama Bibiliya itanga yo kwirinda itabi?

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Gukurikiza inama Bibiliya itanga bituma abagize umuryango barushaho kubana neza

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 5 yavuye]

Globe: Based on NASA photo