Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tubere indahemuka Kristo n’umugaragu we ukiranuka

Tubere indahemuka Kristo n’umugaragu we ukiranuka

Tubere indahemuka Kristo n’umugaragu we ukiranuka

“Shebuja . . . azamwegurira ibintu bye byose.”—MATAYO 24:45-47.

1, 2. (a) Ibyanditswe bigaragaza ko umutware wacu ari nde? (b) Ni iki kigaragaza ko Kristo ayobora kandi agakurikiranira hafi ibibera mu itorero rya gikristo?

“NTIMUKEMERE ko babita abatware kuko umutware wanyu ari umwe gusa, ni Kristo” (Matayo 23:10, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Ayo magambo Yesu yavuze yagaragarije abigishwa be ko nta muntu wo ku isi wagombaga kuzaba umutware wabo. Umutware wabo yari kuzaba ari mu ijuru, uwo akaba ari Yesu Kristo ubwe. Imana ni yo yashyizeho Yesu ngo azabe umutware. Yehova ‘yamuzuye mu bapfuye amuha itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose, na ryo ribe umubiri we.’—Abefeso 1:20-23.

2 Kubera ko Kristo ari we ‘mutwe usumba byose’ w’itorero rya gikristo, ni we mutware uyobora ibibera mu itorero byose. Nta kintu kibera mu itorero kimwisoba. Akurikiranira hafi imimerere yo mu buryo bw’umwuka ya buri tsinda ry’Abakristo cyangwa itorero. Ibyo bigaragara neza mu byahishuriwe intumwa Yohana ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere. Mu magambo Yesu yabwiye amatorero arindwi, incuro eshanu zose yavuze ko yari azi imirimo yabo, aho bari bahagaze neza ndetse n’aho bari bafite intege nke, kandi yabahaye inama anabatera inkunga akurikije imimerere ya buri torero (Ibyahishuwe 2:2, 9, 13, 19; 3:1, 8, 15). Nanone ibyo biduha impamvu zo kwiringira ko mu by’ukuri Kristo yari azi n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’amatorero yo muri Aziya Ntoya, muri Palesitina, muri Siriya, i Babuloni, mu Bugiriki, mu Butaliyani ndetse n’ahandi (Ibyakozwe 1:8). Byifashe bite muri iki gihe?

Umugaragu ukiranuka

3. Kuki bikwiriye ko Kristo agereranywa n’umutwe na ho itorero rye rikagereranywa n’ingingo z’umubiri?

3 Yesu amaze kuzuka, ariko mbere gato y’uko asanga Se mu ijuru, yabwiye abigishwa be ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.” Yongeyeho ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:18-20). Yagombaga gukomeza kuba hamwe na bo, ari we Mutwe ubayobora. Mu mabaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo muri Efeso n’ab’i Kolosayi, yagereranyije itorero rya gikristo n’“umubiri,” Kristo akaba Umutwe waryo (Abefeso 1:22, 23; Abakolosayi 1:18). Hari igitabo gisobanura amagambo yo muri Bibiliya kivuga ko iyo mvugo y’ikigereranyo “yumvikanisha ko ari iby’ingenzi cyane ko Umutwe wunga ubumwe n’izindi ngingo z’umubiri, ariko nanone ko Umutwe ari wo uyobora izindi ngingo z’umubiri. Izo ngingo ni ibikoresho by’Umutwe” (The Cambridge Bible for Schools and Colleges). Ni irihe tsinda Kristo yakoresheje kuva aho aherewe ububasha bwa cyami mu mwaka wa 1914?—Daniyeli 7:13, 14.

4. Dukurikije ibivugwa mu buhanuzi bwa Malaki, igihe Yehova na Yesu Kristo bazaga kugenzura urusengero rwo mu buryo bw’umwuka basanze byifashe bite?

4 Ubuhanuzi bwa Malaki bwari bwaravuze mbere y’igihe ko “Umwami” Yehova yari kuzaza guca imanza no kugenzura ‘urusengero’ rwe, cyangwa inzu y’urusengero y’ikigereranyo, akaza aherekejwe n’“intumwa y’isezerano,” ni ukuvuga Umwana we Yesu Kristo wari kuzaba amaze igihe gito yimitswe. Uko bigaragara, “igihe” cyagenwe cyo gucira ‘urubanza abo mu nzu y’Imana’ cyatangiye mu mwaka wa 1918 * (Malaki 3:1; 1 Petero 4:17). Abantu bari ku isi bavugaga ko basenga Imana mu buryo yemera, bagenzuwe mu buryo bukwiriye. Yehova yanze amadini yiyita aya gikristo yamaze ibinyejana byinshi yigisha inyigisho zitesha Imana icyubahiro, kandi ayo madini yivanze cyane mu bwicanyi bwabaye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Abakristo basigaye basizwe kandi b’indahemuka barageragejwe, batunganywa nk’abatunganyijwe n’umuriro, maze bamaze kwemerwa, bahinduka abantu bazajya ‘batura Uwiteka amaturo bakiranutse.’—Malaki 3:3.

5. Dukurikije ibivugwa mu buhanuzi bwa Yesu burebana no kuhaba kwe, ni nde wagaragaje ko ari we “mugaragu” ukiranuka?

5 Mu buryo buhuje n’ibivugwa mu buhanuzi bwa Malaki, ikimenyetso gikubiyemo ibintu byinshi Yesu yahaye abigishwa be kugira ngo bazabashe kumenya igihe cyo ‘kuza kwe n’icy’imperuka y’isi,’ cyari gikubiyemo no kumenya neza abagize itsinda ry’‘umugaragu.’ Yesu yaravuze ati “mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo? Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora. Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose” (Matayo 24:3, 45-47). Igihe Kristo ‘yazaga’ kugenzura ‘umugaragu’ mu mwaka wa 1918, yasanze hari abasigaye mu bigishwa b’indahemuka basizwe. Kuva mu mwaka 1879, abo bigishwa basizwe bakoresheje iyi gazeti ndetse n’ibindi bitabo bishingiye kuri Bibiliya kugira ngo batange “igerero [ryo mu buryo bw’umwuka] igihe cyaryo.” Yemeye ko ari bo bagize itsinda cyangwa ‘umugaragu’ akoresha, maze mu mwaka wa 1919 abaha inshingano yo gucunga ibintu bye byose biri ku isi.

Bita ku bintu bya Kristo biri hano ku isi

6, 7. (a) Ni ayahe magambo yandi Yesu yakoresheje avuga iby’‘umugaragu’ we ukiranuka? (b) Kuba Yesu yarakoresheje ijambo “igisonga” byumvikanisha iki?

6 Amezi make mbere y’uko Yesu atanga bwa buhanuzi buhereranye n’ikimenyetso cyari kuzaranga ukuhaba kwe, hakubiyemo no kumenyekana k’‘umugaragu’ umuhagarariye hano ku isi, yavuze iby’uwo “mugaragu” akoresheje andi magambo, ariko asobanura inshingano z’uwo mugaragu. Yesu yaravuze ati “ni nde gisonga gikiranuka cy’ubwenge, shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo? Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibyo afite byose.”—Luka 12:42, 44.

7 Aha ngaha, umugaragu yiswe igisonga. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo igisonga ryumvikanisha “umuntu ushinzwe kwita ku bintu byo mu rugo cyangwa ku mutungo wa shebuja.” Iryo tsinda ry’igisonga ntiryari kuba ari itsinda ry’intiti zizi gusobanura gusa ingingo zishishikaje zo muri Bibiliya. Icyo “gisonga gikiranuka” cyagombaga gutanga ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo” kandi cyari kuzahabwa inshingano yo kwita ku bagaragu ba Kristo bose no ku bintu bya Kristo byose byo ku isi, ni ukuvuga “ibyo afite byose.” Ibyo bintu bya Kristo byari kuzaba bikubiyemo iki?

8, 9. Ni ibihe ‘bintu’ umugaragu yashinzwe kugenzura?

8 Inshingano umugaragu yahawe zikubiyemo kugenzura ibintu abigishwa ba Kristo bakoresha mu gusohoza inshingano za gikristo, urugero nk’amazu yo ku cyicaro gikuru, amazu y’ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova, kimwe n’Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro ari hirya no hino ku isi, akoreshwa muri gahunda zo kuyoboka Imana. Icy’ingenzi kurushaho ni uko uwo mugaragu ari we uhagarariye porogaramu zo kwiga Bibiliya zikomeza ukwizera, duherwa mu materaniro tugira buri cyumweru ndetse no mu makoraniro. Muri ayo materaniro twiga ibirebana n’aho isohozwa ry’ubuhanuzi rigeze, kandi tugahabwa inama zihuje n’igihe zirebana n’uko twashyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya mu buzima bwacu bwa buri munsi.

9 Inshingano z’igisonga nanone zikubiyemo kugenzura uko umurimo w’ingenzi cyane wo kubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami” no guhindura “abantu bo mu mahanga yose abigishwa” ukorwa. Ibyo bikubiyemo kwigisha abantu kwitondera ibintu byose Kristo, Umutwe w’itorero, yategetse ko bigomba gukorwa muri iki gihe cy’imperuka (Matayo 24:14; 28:19, 20; Ibyahishuwe 12:17). Umurimo wo kubwiriza no kwigisha watumye haboneka imbaga y’“abantu benshi” igizwe n’abantu b’indahemuka bakorana na bagenzi babo basigaye basizwe. Nta gushidikanya, ibyo ‘byifuzwa n’amahanga yose’ biri mu bigize “ibintu” bya Kristo yashinze umugaragu ukiranuka.—Ibyahishuwe 7:9; Hagayi 2:7.

Inteko Nyobozi ihagarariye itsinda ry’umugaragu

10. Ni irihe tsinda ryari rifite inshingano yo gufata imyanzuro mu kinyejana cya mbere, kandi se byagiraga izihe ngaruka ku matorero?

10 Uko bigaragara, inshingano ziremereye umugaragu ukiranuka afite zisaba ko hafatwa imyanzuro itari mike. Mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu ni bo bari bahagarariye itsinda ry’umugaragu, kandi bafataga imyanzuro ireba itorero rya gikristo ryose (Ibyakozwe 15:1, 2). Imyanzuro iyo nteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yafataga, yagezwaga ku matorero binyuze mu mabaruwa no ku bagenzuzi basura amatorero babaga bayihagarariye. Abakristo ba mbere bashimishwaga no guhabwa ayo mabwiriza yumvikana, kandi kuba bari biteguye gukorana n’inteko nyobozi byatumaga bagira amahoro n’ubumwe.—Ibyakozwe 15:22-31; 16:4, 5; Abafilipi 2:2.

11. Ni ba nde Kristo akoresha muri iki gihe kugira ngo bayobore itorero rye, kandi se twagombye kubona dute iryo tsinda ry’Abakristo basizwe?

11 Nk’uko byari bimeze mu ntangiriro z’Ubukristo, muri iki gihe itsinda rito ry’abagenzuzi basizwe ni ryo rigize Inteko Nyobozi y’abigishwa ba Kristo ku isi muri iki gihe. Kristo, Umutwe w’itorero, ayobora abo bagabo b’indahemuka mu gihe bagenzura umurimo wo kubwiriza Ubwami, akabayobora akoresheje ‘ukuboko kwe kw’iburyo’ gufite imbaraga (Ibyahishuwe 1:16, 20). Mu nkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ye, Albert Schroeder wamaze igihe kirekire ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi ariko akaba aherutse kurangiza isiganwa rye ryo ku isi, yaranditse ati “abagize Inteko Nyobozi bakora inama buri wa Gatatu, bagatangira iyo nama basenga basaba ubuyobozi bw’umwuka wa Yehova. Bashyiraho imihati kugira ngo buri kibazo cyose gikemuwe ndetse na buri mwanzuro bafata, bibe bihuje n’Ijambo ry’Imana Bibiliya.” * Dushobora kwiringira abo Bakristo basizwe b’indahemuka. By’umwihariko ku bireba abo Bakristo basizwe, twagombye kumvira inama y’intumwa Pawulo igira iti “mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu.”—Abaheburayo 13:17.

Twubahe umugaragu ukiranuka mu buryo bukwiriye

12, 13. Ni izihe mpamvu zishingiye ku Byanditswe zidutera kubaha abagize itsinda ry’umugaragu?

12 Impamvu y’ingenzi idutera kubaha mu buryo bukwiriye abagize itsinda ry’umugaragu ukiranuka, ni uko iyo tubikoze mu by’ukuri tuba twubashye Umutware wabo ari we Yesu Kristo. Pawulo yandikiye Abakristo basizwe ati “uwahamagawe n’Umwami ari uw’umudendezo aba ari imbata ya Kristo. Mwacungujwe igiciro” (1 Abakorinto 7:22, 23; Abefeso 6:6). Bityo rero, iyo tugandukira mu budahemuka ubuyobozi bw’umugaragu ukiranuka n’Inteko Nyobozi akoresha, tuba tugandukira Kristo, Shebuja w’umugaragu. Kubaha mu buryo bukwiriye abo Kristo akoresha kugira ngo bite ku bintu bye byo ku isi, ni bumwe mu buryo “tumenyekanisha mu ruhame ko Yesu Kristo ari Umwami, kugira ngo Imana Data ihabwe ikuzo.”—Abafilipi 2:11, NW.

13 Indi mpamvu ishingiye ku Byanditswe idutera kubaha umugaragu ukiranuka, ni uko mu buryo bw’ikigereranyo, abo Bakristo basizwe bari ku isi bagereranywa n’“urusengero” Yehova abamo binyuze ku ‘mwuka.’ Kubera iyo mpamvu, ni “abera” (1 Abakorinto 3:16, 17; Abefeso 2:19-22). Iryo tsinda ry’abagize urusengero rwera ni ryo Yesu yashinze ibintu bye byo ku isi byose. Ibyo byumvikanisha ko uburenganzira bumwe na bumwe ndetse n’inshingano zimwe na zimwe mu itorero rya gikristo biba ari iby’abagize iryo tsinda ry’umugaragu bonyine. Ni yo mpamvu abagize itorero bose babona ko inshingano bafite yo gukurikiza no gushyigikira ubuyobozi butangwa n’umugaragu ukiranuka n’Inteko Nyobozi akoresha, ari inshingano yera. Koko rero, abagize “izindi ntama” babona ko ari igikundiro kuba bafasha itsinda ry’umugaragu kwita ku bintu bya Shebuja.—Yohana 10:16.

Tubashyigikire mu budahemuka

14. Nk’uko Yesaya yabihanuye, ni mu buhe buryo abagize izindi ntama bakurikira Abakristo basizwe bagize itsinda ry’umugaragu kandi bakabakorera ari abakozi badakorera ibihembo?

14 Kuba abagize izindi ntama bagandukira Abakristo basizwe bagize Isirayeli y’umwuka, byari byaravuzwe mbere y’igihe mu buhanuzi bwa Yesaya. Ubwo buhanuzi bugira buti “Uwiteka aravuga ati ‘imirimo ya Egiputa n’indamu za Etiyopiya n’iz’Abaseba, abagabo barebare bazagukeza babe abawe, bazagukurikira. Bazagukeza bari mu minyururu bagupfukamire, bagutakambire bati “ni ukuri Imana iri muri wowe, nta wundi kandi nta yindi mana iriho”’” (Yesaya 45:14). Mu buryo bw’ikigereranyo, muri iki gihe abagize izindi ntama bakurikira Abakristo basizwe bagize itsinda ry’umugaragu ndetse n’Inteko Nyobozi akoresha, bakumvira ubuyobozi bwabo. Kubera ko abagize izindi ntama bagereranywa n’“imirimo” cyangwa abakozi badakorera ibihembo, bemera gukoresha imbaraga zabo n’umutungo wabo bagashyigikira umurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose, umurimo Kristo yashinze abigishwa be basizwe bari ku isi.—Ibyakozwe 1:8; Ibyahishuwe 12:17.

15. Ni gute ubuhanuzi bwo muri Yesaya 61:5, 6 bwari bwaravuze mbere y’igihe iby’imishyikirano iri hagati y’abagize izindi ntama n’abagize Isirayeli y’umwuka?

15 Abagize izindi ntama banezezwa kandi bagashimira kuba bakorera Yehova bayobowe n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka hamwe n’Inteko Nyobozi akoresha. Bemera ko Abakristo basizwe bagize ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16). Kubera ko mu buryo bw’ikigereranyo ari “abanyamahanga” n’“abashyitsi” bifatanya n’abagize Isirayeli y’umwuka, bishimira ‘guhingira’ no ‘kwicira inzabibu’ bayobowe n’Abakristo basizwe, ari bo ‘batambyi b’Uwiteka’ n’“abagaragu b’Imana” (Yesaya 61:5, 6). Bagira umwete mu kubwiriza ubu butumwa bwiza bw’Ubwami no guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa. Bafasha itsinda ry’umugaragu kuragira no kwita ku bantu bashya bagereranywa n’intama, bakabikorana umutima wabo wose.

16. Ni iki gituma abagize izindi ntama bashyigikira mu budahemuka umugaragu ukiranuka w’ubwenge?

16 Abagize izindi ntama bemera ko bungukiwe cyane n’imihati ifatika umugaragu ukiranuka ashyiraho kugira ngo abagezeho ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye. Bemera bicishije bugufi ko iyo hataza kubaho umugaragu ukiranuka w’ubwenge, ubu baba bazi ibintu bike cyane ku birebana n’ukuri kw’agaciro kenshi ko muri Bibiliya cyangwa se nta na byo. Muri ibyo bintu twavuga nko kumenya ko Yehova ari we mutegetsi w’ikirenga, kwezwa kw’izina rye, Ubwami, ijuru rishya n’isi nshya, ubugingo, imimerere y’abapfuye n’ itandukaniro riri hagati ya Yehova, Umwana we n’umwuka wera. Kubera ko abagize izindi ntama baba bashaka kugaragaza ko bashimira kandi ko ari indahemuka, bashyigikira babikunze ‘bene Se’ ba Kristo basizwe bari ku isi muri iyi minsi y’imperuka.—Matayo 25:40.

17. Inteko Nyobozi yabonye ko ari ngombwa ko ikora iki, kandi se ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

17 Kubera ko umubare w’Abakristo basizwe ugenda ugabanuka, ntibashobora kuboneka mu matorero yose ngo basohoze inshingano yo kwita ku bintu bya Kristo. Kubera iyo mpamvu, Inteko Nyobozi ishyiraho abagabo bo mu zindi ntama bagasohoza inshingano zo kugenzura ibiro by’amashami, kuba abagenzuzi b’intara n’ab’uturere, n’abagenzuzi mu matorero y’Abahamya ba Yehova. Ese uko dufata abo bungeri bayoborwa na Kristo, bigira ingaruka ku kuntu tubera indahemuka Kristo n’umugaragu ukiranuka we? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Niba ushaka ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo, reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Werurwe 2004, ku ipaji ya 13-18, n’uwo ku ya 1 Kanama 1993, ipaji ya 20 cyangwa ku ya 1 Ukuboza 1992, ku ipaji ya 13, mu Gifaransa.

^ par. 11 Iyo nkuru yasohotse mu nomero y’iyi gazeti yo ku ya 1 Werurwe 1988, ku ipaji ya 10-17, mu Gifaransa.

Isubiramo

• Umutware wacu ni nde, kandi se ni iki kigaragaza ko azi ibibera mu itorero?

• Igihe “urusengero” rwagenzurwaga, ni nde basanze asohoza inshingano ari umugaragu ukiranuka, kandi se ibintu yashinzwe bikubiyemo iki?

• Ni izihe mpamvu zishingiye ku Byanditswe zituma dushyigikira umugaragu ukiranuka mu budahemuka?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

‘Ibintu’ bigenzurwa n’‘igisonga’ bikubiyemo amazu n’ibikoresho, gahunda zo mu buryo bw’umwuka n’umurimo wo kubwiriza

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Abagize izindi ntama bashyigikira itsinda ry’umugaragu ukiranuka babwirizanya umwete