Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tugandukire abungeri buje urukundo twicishije bugufi

Tugandukire abungeri buje urukundo twicishije bugufi

Tugandukire abungeri buje urukundo twicishije bugufi

“Mwumvire ababayobora mubagandukire.”—ABAHEBURAYO 13:17.

1, 2. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko Yehova na Yesu ari Abungeri buje urukundo?

YEHOVA IMANA hamwe n’Umwana we Yesu Kristo, ni Abungeri buje urukundo. Yesaya yarahanuye ati “dore Umwami Imana izaza ari intwari, kandi ukuboko kwayo kuzayitegekera. . . . Izaragira umukumbi wayo nk’umushumba, izateraniriza abana b’intama mu maboko ibaterurire mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza.”—Yesaya 40:10, 11.

2 Ubwo buhanuzi bwavugaga ibirebana no gusubizaho gahunda y’ugusenga k’ukuri, bwasohoye ku ncuro ya mbere igihe Abayahudi bari barasigaye bagarukaga i Buyuda mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu (2 Ngoma 36:22, 23). Bwongeye gusohora igihe abasigaye basizwe bacungurwaga bakavanwa muri “Babuloni Ikomeye” mu wa 1919, bacunguwe na Kuro Mukuru ari we Yesu Kristo (Ibyahishuwe 18:2; Yesaya 44:28). Ni we “kuboko” Yehova akoresha ategeka, ateraniriza hamwe intama ndetse akaziragira mu bugwaneza. Yesu ubwe yaravuze ati “ni jyewe mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya.”—Yohana 10:14.

3. Ni gute Yehova agaragaza ko yita ku ntama ze mu buryo bwuje urukundo?

3 Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 40:10, 11, butsindagiriza uburyo Yehova aragira ubwoko bwe mu bugwaneza (Zaburi 23:1-6). Igihe Yesu yabwirizaga hano ku isi, na we yitaga ku bigishwa be mu bugwaneza ndetse no ku bantu bose muri rusange (Matayo 11:28-30; Mariko 6:34). Yehova na Yesu bagaye abungeri cyangwa abayobozi bo muri Isirayeli batagiraga impuhwe, bafataga nabi intama kandi bakazirya imitsi (Ezekiyeli 34:2-10; Matayo 23:3, 4, 15). Yehova yatanze isezerano rigira riti “ngiye kurokora umukumbi wanjye, ntabwo zizaba iminyago ukundi, kandi nzaca urubanza rw’amatungo n’ayandi. Nzaziha umwungeri umwe uzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Azazikenura kandi azazibera umwungeri” (Ezekiyeli 34:22, 23). Muri iyi minsi y’imperuka, Yesu Kristo, ari we Dawidi Mukuru, ni we ‘mwungeri umwe’ Yehova yashinze abagaragu be bose bari ku isi, baba Abakristo basizwe ndetse n’abagize “izindi ntama.”—Yohana 10:16.

Itorero ryahawe impano ziturutse mu ijuru

4, 5. (a) Ni iyihe mpano y’agaciro Yehova yahaye ubwoko bwe buri hano ku isi? (b) Ni izihe mpano Yesu yahaye itorero rye?

4 Yehova yahaye itorero rya gikristo impano y’agaciro kenshi kuko yashyizeho Yesu Kristo kugira ngo abe “umwungeri umwe” uragira abagaragu ba Yehova bose bari ku isi. Muri Yesaya 55:4, Yesaya yahanuye iby’iyo mpano y’Umuyobozi ukomoka mu ijuru agira ati “dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w’amoko n’umugaba wayo.” Abakristo basizwe hamwe n’abagize imbaga y’“abantu benshi” bakorakoranywa bakuwe mu mahanga yose, n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose (Ibyahishuwe 5:9, 10; 7:9). Bagize itorero mpuzamahanga, ari ryo ‘mukumbi umwe’ uyoborwa n’“umwungeri umwe,” ari we Yesu Kristo.

5 Yesu na we yahaye impano z’agaciro itorero rye riri hano ku isi. Yarihaye abungeri bayoborwa na we kandi b’indahemuka, bigana Yehova na Yesu mu kuragira umukumbi bawitaho mu bugwaneza. Intumwa Pawulo yavuze iby’iyo mpano yuje urukundo mu ibaruwa yandikiye Abakristo bo muri Efeso. Yaranditse ati “‘amaze kuzamuka mu ijuru, ajyana iminyago myinshi, aha abantu impano [“yatanze impano zigizwe n’abantu,” NW].’ . . . Aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha, kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo.”—Abefeso 4:8, 11, 12.

6. Mu Byahishuwe 1:16, 20 hagaragaje hate abagenzuzi basizwe bari bagize inteko z’abasaza, kandi se twavuga iki ku basaza bashyizweho bari mu bagize izindi ntama?

6 Izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ ni abagenzuzi cyangwa abasaza bashyizweho na Yehova n’Umwana we binyuze ku mwuka wera, kugira ngo baragire umukumbi mu bugwaneza (Ibyakozwe 20:28, 29). Mu mizo ya mbere, abo bagenzuzi bose bari Abakristo basizwe b’abagabo. Mu Byahishuwe 1:16, 20, abari bagize inteko z’abasaza mu itorero ry’abasizwe, bagereranyijwe n’“inyenyeri” cyangwa ‘abamarayika’ bari mu kuboko kwa Kristo kw’iburyo, bisobanura ko ari we ubayobora. Icyakora, kubera ko muri ibi bihe by’imperuka umubare w’abagenzuzi basizwe bakiri hano ku isi ukomeza kugenda ugabanuka, abenshi mu Bakristo b’abasaza mu matorero bari mu bagize izindi ntama. Kubera ko abo basaza bashyirwaho n’abahagarariye Inteko Nyobozi kandi bakaba bayoborwa n’umwuka wera, dushobora kuvuga ko na bo bayoborwa n’Umwungeri Mwiza, Yesu Kristo (Yesaya 61:5, 6). Kubera ko abasaza bo mu matorero yacu bagandukira Kristo, Umutwe w’itorero, birakwiriye ko tubashyigikira mu buryo bwuzuye.—Abakolosayi 1:18.

Tubumvire kandi tubagandukire

7. Ni iyihe nama intumwa Pawulo yatanze ku birebana n’uko twagombye gufata abagenzuzi b’Abakristo?

7 Yehova Imana na Yesu Kristo, ari bo Bungeri bacu bo mu ijuru, batwitezeho kumvira no kugandukira abungeri bakorana na Kristo bahawe inshingano mu itorero (1 Petero 5:5). Intumwa Pawulo yarahumekewe maze arandika ati “mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo. Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.”—Abaheburayo 13:7, 17.

8. Ni iki Pawulo adusaba ‘kuzirikana,’ kandi se ni mu buhe buryo twagombye ‘kumvira’?

8 Zirikana ko Pawulo adusaba ‘kuzirikana’ cyangwa kwitegereza twitonze imyitwarire y’abasaza b’indahemuka kandi tugakurikiza ingero nk’izo z’ukwizera. Nanone kandi, atugira inama yo kumvira no kugandukira ubuyobozi duhabwa n’abo bagabo bashyizweho. R. T. France, intiti mu gusobanura amagambo yo muri Bibiliya, yasobanuye ko mu rurimi rw’umwimerere rw’Ikigiriki, iri jambo ryahinduwemo “mwumvire” atari ryo “jambo risanzwe rikoreshwa risobanura kumvira, ahubwo rifashwe uko ryakabaye risobanura ngo ‘mwemere ibyo bababwira;’ bikaba byumvikanisha ko tugomba kuba twiteguye kwemera ubuyobozi baduha.” Twumvira abasaza kubera ko Ijambo ry’Imana ribiduteramo inkunga kandi tukaba twemera neza ko icyo bagamije ari uguteza imbere inyungu z’Ubwami ndetse n’icyatuma turushaho kumererwa neza. Nta gushidikanya ko nitwemera ubuyobozi bwabo tubikunze tuzagira ibyishimo.

9. Uretse kumvira, kuki nanone ari ngombwa ko ‘tuganduka’?

9 Byagenda bite se mu gihe tutizeye neza ko ubuyobozi abasaza batanze mu bintu runaka, ari bwo bwiza kuruta ubundi bwari bukwiriye gutangwa? Aho rero ni ho tuba dusabwa kuganduka. Biroroshye kumvira igihe ibintu byose byumvikana neza kandi natwe tubyemera. Ariko tuzagaragaza ko tuganduka koko nitwemera kuva ku izima ndetse no mu gihe twe ku giti cyacu twaba tudasobanukiwe neza impamvu ubwo buyobozi bwatanzwe. Petero waje kuba intumwa nyuma, igihe yari mu mimerere nk’iyo yaragandutse.—Luka 5:4, 5.

Impamvu enye zidutera kubashyigikira tubikunze

10, 11. Ni mu buhe buryo abagenzuzi ‘babwiye Ijambo ry’Imana’ bagenzi babo b’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ndetse no muri iki gihe?

10 Mu magambo twabonye mbere ari mu Baheburayo 13:7, 17, intumwa Pawulo yatanze impamvu enye zagombye gutuma twubaha kandi tukagandukira Abakristo b’abagenzuzi. Iya mbere ni uko ‘batubwiye ijambo ry’Imana.’ Wibuke ko “impano zigizwe n’abantu” Yesu aha itorero ari izo kugira ngo ‘abera batunganywe’ (Abefeso 4:11, 12). Yatunganyije cyangwa yagoroye imitekerereze n’imyifatire y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere yifashishije abungeri bakorana na we kandi b’indahemuka, bamwe muri bo bakaba barahumekewe bakandikira amatorero amabaruwa. Yakoresheje abo bagenzuzi basizwe kugira ngo ayobore kandi akomeze Abakristo ba mbere.—1 Abakorinto 16:15-18; 2 Timoteyo 2:2; Tito 1:5.

11 Muri iki gihe, Yesu atuyobora akoresheje ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ uhagarariwe n’Inteko Nyobozi akoresha, hamwe n’abasaza bashyizweho (Matayo 24:45). Kubera ko twubaha “umutahiza” cyangwa umwungeri mukuru ari we Yesu Kristo, twumvira inama ya Pawulo igira iti “mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana.”—1 Petero 5:4; 1 Abatesalonike 5:12; 1 Timoteyo 5:17.

12. Ni mu buhe buryo abagenzuzi ‘baba maso barinda imitima yacu’?

12 Impamvu ya kabiri ituma dushyigikira Abakristo b’abagenzuzi ni uko ‘baba maso barinda imitima yacu.’ Iyo batahuye ko mu myifatire cyangwa mu myitwarire yacu hari ikintu gishobora kuduteza akaga ko mu buryo bw’umwuka, bahita baduha inama bagamije kudukosora (Abagalatiya 6:1). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “baba maso” rifashwe uko ryakabaye risobanura ngo “kwirinda gusinzira.” Dukurikije uko intiti imwe mu gusobanura amagambo yo muri Bibiliya ibivuga, “byumvikanisha igitekerezo cy’ukuntu umushumba akomeza kuba maso ntagoheke.” Uretse kuba abasaza bakomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, hari n’igihe bashobora kurara batagohetse bahangayikishijwe n’icyatuma tugira imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka. Ese ntitwagombye gushyigikira tubikunze abo bungeri buje urukundo bakorana na Kristo, bakora uko bashoboye kose bakigana uburyo Yesu Kristo, “Umutahiza” cyangwa umwungeri mukuru w’intama, azitaho mu bugwaneza?—Abaheburayo 13:20.

13. Ni nde uzagira icyo abaza abagenzuzi ndetse n’Abakristo bose, kandi se azababaza iki?

13 Impamvu ya gatatu ituma dushyigikira abagenzuzi tubikunze, ni uko baba maso baturinda “nk’abazabibazwa.” Abagenzuzi bibuka ko ari abungeri bakorana na Kristo, bayoborwa n’Abungeri bo mu ijuru, ari bo Yehova Imana na Yesu Kristo (Ezekiyeli 34:22-24). Intama ni iza Yehova, izo ‘yaguze amaraso y’Umwana we bwite,’ kandi azabaza abagenzuzi bashyizweho uburyo bafashe umukumbi we bakwiriye kuragira babigiranye “impuhwe” (Ibyakozwe 20:28, 29, NW). Bityo rero, buri wese muri twe Yehova azamubaza uko yitabiriye ubuyobozi aduha (Abaroma 14:10-12). Iyo twumviye abasaza bashyizweho tuba tugaragaje nanone ko tugandukira Kristo, we Mutwe w’itorero.—Abakolosayi 2:19.

14. Ni iki gishobora gutuma Abakristo b’abagenzuzi basohoza inshingano zabo ‘bagononwa,’ kandi se ibyo bigira izihe ngaruka?

14 Pawulo yatanze impamvu ya kane yagombye gutuma tugandukira Abakristo b’abagenzuzi. Yaranditse ati “kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe” (Abaheburayo 13:17). Kubera ko abasaza bafite inshingano ziremereye zo kwigisha, kuragira umukumbi, gufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, kwita ku miryango yabo no kwita ku bibazo byo mu itorero, baba bikoreye umutwaro uremereye (2 Abakorinto 11:28, 29). Iyo tutabashyigikiye, mu by’ukuri tuba tubongerera umutwaro. Ibyo byatuma bahangayika kandi bagasohoza inshingano zabo ‘bagononwa.’ Iyo twanze gushyigikira abasaza bibabaza Yehova kandi bishobora no kutugiraho ingaruka mbi. Ariko iyo twubashye abasaza mu buryo bukwiriye kandi tukabashyigikira, bashobora gusohoza inshingano zabo bishimye kandi ibyo bituma twunga ubumwe tukifatanya mu murimo wo kubwiriza Ubwami dufite ibyishimo.—Abaroma 15:5, 6.

Uko twagaragaza ko tubagandukira

15. Twagaragaza dute ko twumvira kandi ko tukaganduka?

15 Hari uburyo bwinshi dushobora gushyigikiramo abagenzuzi bashyizweho. Tuvuge ko abasaza bateganyije porogaramu y’umurimo wo kubwiriza ku minsi ndetse n’amasaha adusaba kugira icyo duhindura muri gahunda zacu zisanzwe, kugira ngo bahuze n’imimerere ihindutse yo mu ifasi yacu. Nimucyo dushyireho imihati kugira ngo dushyigikire iyo porogaramu nshya. Dushobora kubona imigisha tutari twiteze. Ese umugenzuzi w’umurimo ari buze gusura Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero duteranamo? Muri icyo cyumweru nimucyo tugerageze kwifatanya mu murimo wo kubwiriza uko bishoboka kose. Ese twahawe ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi? Nimucyo dukore uko dushoboye tuzabe duhari kugira ngo dutange icyo kiganiro. Ese umugenzuzi w’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero yadutangarije ko itsinda ryacu ari ryo ritahiwe gukora isuku ku Nzu y’Ubwami? Nimucyo twese tumushyigikire, uko ubuzima bwacu ndetse n’imbaraga zacu bibitwemerera. Muri ubwo buryo ndetse no mu bindi bintu byinshi, tugaragaza ko tugandukira abagabo Yehova n’Umwana we bashyizeho ngo bite ku mukumbi.

16. Niba umusaza adakora ibintu nk’uko amabwiriza yahawe abivuga, kuki tutagombye kubigira urwitwazo rwo kwigomeka?

16 Rimwe na rimwe, umusaza ashobora kuba adakora ibintu nk’uko amabwiriza atangwa n’umugaragu ukiranuka ndetse n’Inteko Nyobozi, abivuga. Nakomeza kubikora atyo, Yehova ‘Umwungeri w’ubugingo bwacu ari [na] we Murinzi wabwo,’ azabimuryoza (1 Petero 2:25). Icyakora, ntituzitwaza ko abasaza bamwe na bamwe bakoze ibintu nabi cyangwa se ko bakoze amakosa runaka, ngo twange kuganduka no kumvira. Yehova ntashyigikira abanga kumvira n’abigomeka.—Kubara 12:1, 2, 9-11.

Yehova aha umugisha ababashyigikira babikunze

17. Twagombye gufata dute abagenzuzi twahawe?

17 Yehova Imana azi ko abagabo yashyiriyeho kuba abagenzuzi ari abantu badatunganye. Ariko kandi, binyuze ku mwuka we, abakoresha mu kuragira abagize ubwoko bwe hano ku isi. Baba abasaza ndetse natwe twese, tuzi ko ‘imbaraga zisumba byose ari iz’Imana zidaturuka kuri twe’ (2 Abakorinto 4:7). Ku bw’ibyo, twagombye gushimira Yehova ibintu byose akora yifashishije abagenzuzi yaduhaye b’indahemuka, kandi twagombye kubashyigikira tubikunze.

18. Iyo tugandukiye abagenzuzi twahawe, mu by’ukuri tuba dukora iki?

18 Abagenzuzi bakora uko bashoboye kose kugira ngo bahuze n’ibyo Yehova avuga ku bungeri bashyizweho kugira ngo baragire umukumbi we mu minsi y’imperuka, nk’uko bivugwa muri Yeremiya 3:15. Aho hagira hati “nzabaha abungeri bampwaniye n’umutima wanjye, bazabaragiza ubwenge no kumenya.” Koko rero, abasaza baturimo bakora umurimo mwiza wo kwigisha no kurinda intama za Yehova. Nimucyo dukomeze kubashimira umurimo utoroshye bakora, tubashyigikira tubikunze, tububaha kandi tubagandukira. Ibyo nitubikora, tuzaba tugaragaje ko dushimira Abungeri bacu bo mu ijuru, ari bo Yehova Imana na Yesu Kristo.

Isubiramo

• Yehova na Yesu Kristo bagaragaje bate ko ari abungeri buje urukundo?

• Uretse kuba tugomba kubaha, kuki tugomba no kuganduka?

• Ni mu buhe buryo dushobora kugaragazamo ko tuganduka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Abasaza b’Abakristo bagandukira ubuyobozi bwa Kristo

[Amafoto yo ku ipaji ya 29]

Hari uburyo bwinshi twagaragazamo ko tugandukira abungeri bashyizweho na Yehova