Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umurimo wo guhindura abantu abigishwa wahinduye ubuzima bwanjye

Umurimo wo guhindura abantu abigishwa wahinduye ubuzima bwanjye

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Umurimo wo guhindura abantu abigishwa wahinduye ubuzima bwanjye

Byavuzwe na Lynette Peters

Abasirikare b’Abanyamerika bari baje kuduhungisha. Hejuru y’inzu hari umusirikare kabuhariwe mu kurasa adahusha. Abo basirikare bari baryamye mu byatsi, biteguye guhita barasa. Hari ku Cyumweru mu gitondo. Igihe jye n’abamisiyonari bagenzi banjye twagendaga twiruka tugana aho indege ya kajugujugu yari idutegerereje, twagerageje gutuza. Mu mwanya muto, indege yahise itangira kogoga ikirere. Nyuma y’iminota icumi twari tugeze mu bwato bwa gisirikare bwari buhagaze ku cyambu, kandi twahageze amahoro.

BUKEYE mu gitondo, twamenye ko abari bigometse barashe ibisasu kuri hoteli twari twarayemo. Imidugararo yamaze imyaka ishyamiranya abenegihugu muri Siyera Lewone, amaherezo yaje kuvamo intambara yeruye. Abanyamahanga bose, natwe turimo, bahatiwe guhita bava muri icyo gihugu bakimara kubimenyeshwa. Kugira ngo mbasobanurire uko nageze muri iyo mimerere, reka mbanze mbabwire uko byatangiye.

Nakuriye mu gihugu cyitwaga Guyane Britannique, gisigaye cyitwa Guyane kuva mu wa 1966. Nkiri umwana muto, ahagana mu myaka ya za 50, twari dufite ubuzima bushimishije, butarangwamo ibibazo. Ababyeyi benshi babonaga ko kwiga bifite agaciro kenshi cyane kandi abakiri bato babaga bitezweho kugira amanota menshi mu ishuri. Ndibuka ko hari umukozi wa banki wigeze kubaza papa ati “kuki abana bawe ubarihira amafaranga menshi y’ishuri?” Papa yaramushubije ati “erega kwiga mu bigo byigisha neza kurusha ibindi ni byo bizatuma bagira icyo bigezaho!” Icyo gihe yatekerezaga ko ibigo by’amashuri bizwi cyane ari byo byigisha neza. Ariko ntibyatinze, kuko nyuma yaho yaje guhindura imitekerereze.

Igihe nari mfite imyaka 11, mama yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. We n’undi muturanyi bagiye ku Nzu y’Ubwami. Ibyo bumvise uwo mugoroba byabagaragarije ko bari babonye ukuri. Nyuma yaho, hari undi muturanyi mama yabwiye ibyari byasuzumwe mu materaniro. Bidatinze, bose uko ari batatu batangiye kwigana Bibiliya n’abamisiyonari, ari bo Daphne Harry (waje kwitwa Baird nyuma) hamwe na Rose Cuffie. Mu gihe kitageze ku mwaka, mama na bagenzi be babiri barabatijwe. Hashize imyaka itanu babatijwe, papa yavuye mu idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, arabatizwa aba Umuhamya wa Yehova.

Jye na barumuna banjye babiri ni twe twavutse mbere mu bana icumi b’iwacu. Tukiri bato twashimishwaga no kumara amasaha menshi ku nzu y’abamisiyonari, aho Daphne na Rose babaga. Icyo gihe batubwiraga inkuru z’ibyababayeho bari mu murimo wo kubwiriza. Abo bamisiyonari bitaga ku cyatuma abandi barushaho kumererwa neza mu buryo bw’umwuka, kandi byatumaga bagira ibyishimo, bikanagaragara ku maso. Urugero rwabo ni rwo rwatumye nifuza kuzaba umumisiyonari.

Ariko se ni iki cyamfashije gukomeza kuzirikana umurimo w’igihe cyose kandi narabanaga na bene wacu ndetse n’abanyeshuri bashishikazwaga no kuzabona akazi keza? Nari mfite uburyo bwinshi bwo kugira icyo ngeraho. Nashoboraga guhitamo kwiga iby’amategeko, umuzika, ubuganga n’ibindi. Urugero rwiza nahawe n’ababyeyi banjye rwatumye mbona ubuyobozi nari nkeneye. Bigaga Bibiliya bashyizeho umwete, ibyo bize bakabishyira mu bikorwa kandi bakitanga bafasha abandi kumenya Yehova. * Nanone kandi, bakundaga gutumira mu rugo ababwiriza bari mu murimo w’igihe cyose. Ibyishimo no kunyurwa abo bavandimwe na bashiki bacu bagaragazaga, byakomeje icyifuzo nari mfite cyo kureka umurimo wo guhindura abantu abigishwa ugahindura imibereho yanjye.

Nabatijwe mfite imyaka 15, hanyuma nkimara kurangiza amashuri yisumbuye ntangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Umuntu wa mbere nafashije akitanga kandi akabatizwa ni uwitwa Philomena wakoraga ku bitaro. Ibyishimo nagize maze kubona atangiye gukunda Yehova, byakomeje icyifuzo nari mfite cyo gukomeza umurimo w’igihe cyose. Nyuma yaho gato, nahawe akazi keza muri leta aho nagombaga kuba umunyamabanga wo mu biro. Ako kazi nanze kugakora mpitamo gukomeza umurimo w’ubupayiniya.

Icyo gihe nari nkiba iwacu kandi abamisiyonari bakomeje kudusura. Gutega amatwi inkuru z’ibyabaye mu murimo wo kubwiriza byaranshimishaga. Ibyo byose byakomeje icyifuzo nari mfite cyo kuzaba umumisiyonari, nubwo byasaga naho bidashoboka. Kuva icyo gihe kugeza ubu, muri Guyane haracyoherezwa abamisiyonari. Umunsi umwe wo mu mwaka wa 1969, natumiriwe kujya kwiga mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi riri i Brooklyn, muri leta ya New York. Byarantunguye ariko biranshimisha.

Noherejwe mu ifasi ntari niteze

Mu Ishuri rya 48 rya Bibiliya rya Galeedi, twari abanyeshuri 54 bari baraturutse mu bihugu 21. Cumi na barindwi muri bo bari bashiki bacu b’abaseribateri. Nubwo ubu hashize imyaka 37 nize muri iryo shuri, ndacyibuka ibintu bishishikaje byabaye mu mezi atanu ryamaze. Twize ibintu byinshi. Twigishijwe ukuri ko mu Byanditswe, duhabwa n’inama z’ingirakamaro zari kuzadufasha mu mibereho yacu y’abamisiyonari. Urugero, nigishijwe gukurikiza amabwiriza mpawe, gushyira mu gaciro ku birebana n’imideri igenda ihindagurika ndetse no kwihanganira imimerere igoranye.

Ababyeyi banjye bakundaga gutsindagiriza akamaro ko kujya mu materaniro buri gihe. Uwabaga yirwaje ku buryo atajya mu materaniro yo ku Cyumweru, ntiyabaga yemerewe no kuza mu gitaramo cy’indirimbo ziherekejwe na piyano twagiraga ku mugoroba ukurikiyeho. Icyakora, igihe nari mu Ishuri rya Galeedi, namaze igihe runaka ntaterana buri gihe. Umunsi umwe ari ku wa Gatanu nimugoroba, navuganye na Don na Dolores Adams, umugabo n’umugore we bakoraga kuri Beteli kandi bantwaraga mu modoka ngiye mu materaniro. Nagerageje kubasobanurira impamvu nasibaga amateraniro. Narababwiye nti “uwababwira imikoro ndetse na za raporo mfite! Ubwo se umwanya wo guterana Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo nawukura he?” Umuvandimwe Adams yamaze umwanya amfasha gutekereza, maze arambwira ati “reka umutimanama wawe ukuyobore.” Iyo nama ye narayumviye, kandi amateraniro y’uwo mugoroba nayagiyemo ndetse na nyuma yaho sinongeye kuyasiba. Ubu hashize imyaka myinshi, kandi uretse igihe habayeho imimerere igoranye cyane, nta kintu gishobora kumbuza kujya mu materaniro ya gikristo.

Amasomo ageze hagati, abanyeshuri batangiye kujya bahwihwisa amafasi twari kuzoherezwamo. Buri gihe natekerezaga ko nshobora kuzagarurwa muri Guyane, kuko hari hakenewe ababwiriza benshi kurushaho. Tekereza ukuntu byantunguye maze kumenya ko ntari kuzoherezwa iwacu! Aho koherezwa iwacu noherejwe muri Siyera Lewone, mu burengerazuba bw’Afurika. Nifuzaga kuzakorera umurimo w’ubumisiyonari kure y’iwacu. Mbega ukuntu nshimira Yehova cyane kuba yarampaye icyo nifuzaga!

Hari ibintu byinshi nagombaga kwiga

Ngiye kuvuga uko nabonye igihugu cya Siyera Lewone nkihagera, navuga ko ari “ahantu nyaburanga heza cyane!” Hari udusozi n’imisozi, ibigobe ndetse n’imyaro byinshi. Ariko ubwiza nyakuri bw’icyo gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika, ni abaturage bacyo barangwa n’urukundo ndetse n’ineza bituma abanyamahanga bagezeyo bumva bisanga. Ibyo bigira uruhare rukomeye mu gufasha abamisiyonari bashya gutsinda ingorane yo kumva bakumbuye iwabo. Abaturage bo muri Siyera Lewone bakunda kuganira ku birebana n’imigenzo ndetse n’imico yabo. By’umwihariko, bakunda gufasha abageze mu gihugu cyabo bwa mbere kumenya ururimi rwitwa Krio, ururimi ruhuza abaturage bo muri icyo gihugu.

Abaturage bakoresha ururimi rwa Krio bafite imigani y’imigenurano myinshi kandi yumvikana. Urugero, bafite umugani ugira uti “inguge zirakora, ibigushu bikarya.” Uwo mugani usobanura ko ubiba atari we buri gihe usarura. Mbega ukuntu uwo mugani ugaragaza neza akarengane kogeye mu batuye isi muri iki gihe!—Yesaya 65:22.

Umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa warashimishaga cyane. Kubona umuntu udashishikajwe na Bibiliya ntibyakundaga kubaho. Mu gihe cy’imyaka myinshi abamisiyonari ndetse n’abandi bagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire mu murimo, bagiye bafasha abantu kumenya ukuri, baba abato n’abakuze, abakuriye mu nzego zitandukanye z’imibereho ndetse n’ab’amoko atandukanye.

Erla St. Hill, umumisiyonari wa mbere twabanye, yari umukozi ugira ishyaka ryinshi. Umwete yagiraga mu mirimo yo ku nzu y’abamisiyonari wajyaga kungana n’uwo yagiraga mu murimo wo kubwiriza. Yamfashije gusobanukirwa akamaro k’ibintu byinshi, urugero nko kumenyerana n’abaturanyi, gusura Abahamya barwaye n’abandi bantu bashimishijwe ndetse no gutabara abapfushije aho bishoboka. Yanyeretse ko mu gihe ndangije kubwiriza mu ifasi runaka, ari byiza kubanza gusuhuza abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace mbere yo gutaha, nubwo twamarana akanya gato cyane. Ibyo narabikoze maze sinatinda kugira ba mama, basaza banjye, barumuna banjye na bakuru banjye ndetse n’incuti kandi ifasi mbwirizamo ni yo yahindutse iwacu.—Mariko 10:29, 30.

Nanone kandi, nihatiye gukomeza imishyikirano myiza kandi ya gicuti nagiranaga n’abamisiyonari twagiye tubana. Bambereye abantu beza. Bamwe mu bo twabanye mu cyumba ni Adna Byrd, wakoreye umurimo w’ubumisiyonari muri Siyera Lewone hagati y’umwaka wa 1978 n’uwa 1981, ndetse na Cheryl Ferguson, tumaranye imyaka 24.

Ibigeragezo byatewe n’intambara yashyamiranyije abenegihugu

Mu mwaka wa 1997, hashize ukwezi hafi kumwe ibiro by’ishami byo muri Siyera Lewone byeguriwe Yehova, intambara yatumye duhunga, tuva muri icyo gihugu nk’uko nabivuze ngitangira iyi nkuru. Imyaka itandatu mbere yaho, twari twarakozwe ku mutima n’ukwizera kw’Abahamya bo muri Liberiya bari barahungiye muri Siyera Lewone bitewe n’intambara yari muri Liberiya. Bamwe muri bo baje nta kantu na mba bafite. Nubwo bari mu mimerere igoye, buri munsi bifatanyaga mu murimo wo kubwiriza. Urukundo bakundaga Yehova n’urwo bakundaga abantu, rwadukoze ku mutima.

Natwe tumaze guhungira mu gihugu cya Guinée, twakurikije urugero twahawe n’abavandimwe bo muri Liberiya, dukomeza kwiringira Yehova no gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Nyuma y’umwaka twashoboye kugaruka muri Siyera Lewone, ariko hashize amezi arindwi intambara irongera irarota, twongera guhungira muri Guinée.

Nyuma y’igihe gito, twamenye ko abarwanyi b’umwe mu mitwe ya gisirikare yari ihanganye, bashinze ibirindiro mu nzu y’abamisiyonari twabagamo yari i Kissy, kandi ko ibintu byarimo byose byasahuwe, ibindi bikamenagurwa. Aho kugira ngo ibyo biduce intege, twishimiye kuba twari tukiri bazima. Nubwo twari dusigaranye utuntu duke twakomeje kubaho.

Tumaze guhunga bwa kabiri, jye n’uwo twabanaga mu cyumba ari we Cheryl, twagumye muri Guinée. Ibyo byadusabye kwiga Igifaransa. Bamwe mu bamisiyonari bagenzi banjye bahitaga batangira gukoresha Igifaransa babaga bamaze kumenya, ntibaterwe ipfunwe no kuvuga amakosa. Jye nangaga kuvuga Igifaransa nshyiramo amakosa, bityo nkakivuga gusa mu gihe byabaga bibaye ngombwa koko. Byarambabazaga cyane. Buri munsi byansabaga guhora niyibutsa ko impamvu ndi muri Guinée ari ukugira ngo mfashe abandi kumenya Yehova.

Buhoro buhoro natangiye kumenya Igifaransa kubera ko nacyigaga, ngatega amatwi abakivuga neza, kandi ngasaba n’abana bo mu itorero ryacu bakamfasha, kuko bo bankosoraga nta cyo bishisha. Nyuma yaho, mu buryo ntari niteze, nabonye ubufasha buziye igihe buturutse ku muteguro wa Yehova. Kuva muri Nzeri 2001, mu Murimo wacu w’Ubwami hajya hasohoka inama z’ukuntu twatanga amagazeti, kandi ibyo bitekerezo byaje byiyongera ku bindi bigaragaza uko twatanga ibitabo n’udutabo, tubiha abantu bo mu madini atandukanye. Ubu iyo mbwiriza, numva ndushijeho kwigirira icyizere nubwo ntashobora kwisobanura neza nko mu rurimi rwanjye kavukire.

Mu by’ukuri, kuba narakuriye mu muryango mugari byamfashije kujya ngira icyo nonosora igihe nabanaga n’abantu benshi mu nzu, kuko hari igihe twigeze kubana turi abamisiyonari 17. Mu myaka 37 maze nkora umurimo w’ubumisiyonari, nabanye n’abamisiyonari barenga ijana. Mbega ukuntu ari iby’igikundiro kumenyana n’abantu benshi, bafite kamere zitandukanye, ariko bose bakorera hamwe kandi bahuje intego! Kandi se mbega ukuntu bishimisha gukorana n’Imana no kugira uruhare mu gutuma abantu bamenya ukuri ko muri Bibiliya!—1 Abakorinto 3:9, NW.

Mu myaka myinshi ishize, hari ibintu by’ingenzi byagiye biba mu muryango wacu sinshobore kubyifatanyamo. Urugero, sinatashye ubukwe bwa barumuna banjye na basaza banjye hafi ya bose kandi sinashoboye kubona abisengeneza banjye cyangwa abana mbereye nyina wabo, incuro nyinshi nk’uko nabyifuzaga. Narigomwe n’umuryango wanjye urigomwa, kubera ko wanteye inkunga izira ubwikunde yo kuguma mu murimo w’ubumisiyonari.

Ariko kandi, ibyo nabuze mu muryango wanjye nagiye mbibona mu murimo w’ubumisiyonari mu bihe bitandukanye. Nubwo nahisemo gukomeza kwibera umuseribateri, mfite abana benshi bo mu buryo bw’umwuka, baba abo twiganye Bibiliya, ndetse n’abandi babaye incuti zanjye. Ikindi kandi, nabonye abana babo bakura, barashyingirwa, na bo barera abo babyaye babigisha inzira y’ukuri. Bamwe muri bo, kimwe nanjye, bemeye ko umurimo wo guhindura abantu abigishwa uhindura ubuzima bwabo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Mama yamaze imyaka irenga 25 ari umupayiniya, kandi papa amaze gufata ikiruhuko cy’iza bukuru yabaye umupayiniya w’umufasha.

[Amakarita yo ku ipaji ya 15]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Noherejwe muri Siyera Lewone muri Afurika y’uburengerazuba

GUINÉE

SIYERA LEWONE

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Barumuna banjye babiri twamaranaga amasaha menshi ku nzu y’abamisiyonari twishimye mu myaka ya za 50

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Ndi kumwe n’abanyeshuri bagenzi banjye twiganye ishuri rya 48 rya Galeedi

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Ibiro by’Ishami bya Siyera Lewone byegurirwa Yehova