Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kugira umutekano muri iyi si ivurunganye!

Ushobora kugira umutekano muri iyi si ivurunganye!

Uratumiwe muri disikuru yihariye

Ushobora kugira umutekano muri iyi si ivurunganye!

Iyo disikuru ishingiye kuri Bibiliya izatangwa hirya no hino ku isi, mu bihugu birenga 230. Mu duce hafi ya twose izatangwa ku Cyumweru, tariki ya 15 Mata 2007. Iyo disikuru izakwigisha iki? Dore ingero z’ibintu izakwigisha:

Ni iki cyatumye abantu babarirwa muri za miriyari bumva nta mutekano bafite?

Ni ryari umutekano watangiye kuyoyoka?

Ni hehe kandi se ni gute twabona umutekano nyakuri?

Uzaze utege amatwi iyo disikuru ishingiye kuri Bibiliya izatangirwa ahantu habarirwa mu bihumbi mirongo, maze wibonere ibisubizo by’ibyo bibazo. Mu duce hafi ya twose, izatangirwa mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yaho. Abahamya bo mu gace k’iwanyu bazishimira kukubwira isaha izatangirwaho ndetse n’aho izatangirwa. Tugutumiye tubivanye ku mutima kuza kumva iyo disikuru ishingiye kuri Bibiliya iziye igihe kandi itera inkunga.