Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ubugome buzashira?

Ese ubugome buzashira?

Ese ubugome buzashira?

ABANTU benshi bemera rwose ko ubwikunde ari bwo ntandaro y’ubugome bubera muri iyi si. Imbuto zabibwe n’abantu babayeho mu gihe cyiswe igihe cya reka mbanze mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, zavuyemo umuryango w’abantu barangwa no kwizirikana mbere yo kuzirikana abandi. Abenshi baba biteguye gukora ikintu icyo ari cyo cyose kugira ngo bagere ku byo bifuza, ibyo bigatuma incuro nyinshi habaho ibikorwa by’ubugome. Ibyo ntibikorwa n’abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo bikorwa no mu rwego rw’ibihugu.

Abantu babona ko ubuzima bw’abandi nta cyo bukivuze. Hari n’abantu bishimira gukora ibikorwa by’ubugome. Babona ari ibintu bibanezeza, nk’uko byagiye bivugwa na bamwe mu bagizi ba nabi bemeza ko bababaza abandi bagamije kwishimisha. Twavuga iki se ku bantu babarirwa muri za miriyoni bakunda filimi zigaragaza ibikorwa by’ubugome n’urugomo, bigateza imbere amasosiyete akora filimi nk’izo? Guhora abantu bareba ibikorwa by’urugomo, haba mu myidagaduro no mu itangazamakuru, bituma abenshi baba ibinya.

Akenshi ubugome buhungabanya abantu mu bwenge no mu byiyumvo, kandi butuma bumva bashaka gukorera abandi ibikorwa nk’ibyo bakorewe. Umwarimu wigisha muri Kaminuza yigenga yo muri Megizike (National Autonomous University of Mexico) witwa Noemí Díaz Marroquín, yavuze ibirebana n’urugomo ruturuka ku bikorwa by’ubugome agira ati “urugomo ni ikintu umuntu yiga, ni kimwe mu bigize umuco . . . Twiga gukora ibikorwa by’urugomo mu gihe aho turi habitwemerera kandi hakabidushishikariza.” Ku bw’ibyo, amaherezo abantu bakorewe ibikorwa by’urugomo bashobora na bo gukorera abandi ibikorwa by’urugomo, wenda bakabakorera nk’ibyo bakorewe.

Abantu banywa inzoga nyinshi n’abakoresha ibiyobyabwenge bashobora gukora ibikorwa by’ubugome. Ntitwakwirengagiza ko hari n’abantu batishimira leta yabo kubera ko idaha abaturage ibyo bakeneye. Bamwe muri bo, baba bariyemeje kugaragaza icyo batekereza, maze bagakora ibikorwa by’urugomo n’iby’iterabwoba, kandi akenshi inzirakarengane ni zo zibigwamo.

Ariko ushobora kwibaza uti ‘ese abantu ni bo ubwabo biyigishije gukora ibikorwa by’ubugome? Ni iki cyihishe inyuma y’imimerere iriho muri iki gihe?’

Ni nde mu by’ukuri wihishe inyuma y’ibikorwa by’ubugome?

Bibiliya itubwira ko Satani agira uruhare rukomeye mu bintu bibera muri iyi si, ikamwita “imana y’iki gihe” (2 Abakorinto 4:4). Arikunda cyane kandi ni we mugome kurusha abandi bose mu isi no mu ijuru. Yesu yamuvuze ukuri ko ari “umwicanyi” akaba na “se w’ibinyoma.”—Yohana 8:44.

Kuva Adamu na Eva basuzugura Imana, Satani yagiye agira uruhare rukomeye mu byo abantu bakora (Itangiriro 3:1-7, 16-19). Ibinyejana bigera kuri 15 nyuma y’aho umugabo n’umugore ba mbere batereye Yehova umugongo, abamarayika bigometse bambaye imibiri y’abantu, basambana n’abagore maze babyara abantu b’ibyimanyi bitwaga Abanefili. Ni iki cyabarangaga? Izina ryabo riraduha igisubizo. Risobanurwa ngo “abagusha abandi” cyangwa “abatura abandi hasi.” Uko bigaragara bari abanyarugomo, bakaba baratumye habaho ubugome n’ubwiyandarike butashoboraga gukurwaho n’ikindi kitari Umwuzure uturutse ku Mana (Itangiriro 6:4, 5, 17). Nubwo Abanefili barimbuwe n’Umwuzure, ba se basubiye aho ibiremwa by’umwuka biba, ari abadayimoni batagaragara.—1 Petero 3:19, 20.

Ubugome bw’abo bamarayika bigometse bugaragarira ku byabaye ku mwana w’umuhungu wo mu gihe cya Yesu wajyaga uterwa na dayimoni. Dayimoni yakundaga gutigisa uwo mwana, ikamutura mu muriro cyangwa mu mazi igira ngo imwice (Mariko 9:17-22). Biragaragara ko “imyuka mibi” irangwa na kamere yo kutagira impuhwe imeze nk’iy’umutware wayo mukuru w’umugome, ari we Satani.—Abefeso 6:12.

Muri iki gihe, abadayimoni bakomeje koshya abantu gukora ibikorwa by’ubugome, nk’uko byari byaravuzwe muri Bibiliya ngo “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, . . . birarīra, bibona, . . . indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.”—2 Timoteyo 3:1-5.

Bibiliya ivuga ko iki gihe kigoye, cyane cyane kubera ko nyuma yo kwimikwa k’Ubwami bw’Imana buyobowe na Kristo Yesu mu mwaka wa 1914, Satani n’abadayimoni be benshi birukanywe mu ijuru. Bibiliya igira iti “wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”—Ibyahishuwe 12:5-9, 12.

Ese ibyo bishatse kuvuga ko ibintu bidashobora guhinduka? Díaz Marroquín twigeze kuvuga, yavuze ko “abantu bafite ubushobozi bwo kwitoza buhoro buhoro kureka” ingeso mbi. Icyakora, kubera ko Satani agira uruhare rukomeye mu bibera kuri iyi si, umuntu ntashobora kureka ingeso mbi atabanje kwemera ko hagira indi mbaraga ikomeye kurushaho igenga ibitekerezo n’ibikorwa bye. Iyo mbaraga ni iyihe?

Guhinduka birashoboka, ariko se gute?

Igishimishije ni uko umwuka wera w’Imana ari zo mbaraga zikomeye kurusha izindi, kandi ukaba ushobora kunesha imbaraga z’abadayimoni. Utuma abantu bakundana kandi bagakorerana ibyiza. Kugira ngo umuntu wese wifuza gushimisha Yehova agire umwuka w’Imana, agomba kwirinda ndetse n’ibikorwa bisa n’iby’ubugome. Ibyo bisaba guhindura kamere ye akayihuza n’ibyo Imana ishaka. Hanyuma se ibyo Imana ishaka ni ibiki? Ni uko tuyigana mu buryo bushoboka bwose. Ibyo bisaba ko tubona abandi nk’uko Imana ibabona.—Abefeso 5:1, 2; Abakolosayi 3:7-10.

Gusuzuma imikorere y’Imana bizatuma wemera rwose ko Yehova atigeze na rimwe agaragaza umuco mubi wo kutita ku bandi. Nta muntu yigeze arenganya, yemwe nta n’inyamaswa yarenganyije * (Gutegeka 22:10; Zaburi 36:8; Imigani 12:10). Yanga ubugome n’abakora ibikorwa by’ubugome bose (Imigani 3:31, 32). Kamere nshya Yehova asaba Abakristo kwitoza kugira, ibafasha kubona ko abandi babaruta kandi igatuma babubaha (Abafilipi 2:2-4). Iyo kamere nshya ya gikristo ikubiyemo “imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana.” Ikintu tutakwirengagiza ni urukundo, “kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose” (Abakolosayi 3:12-14). Ese ntiwemera ko iyo abantu benshi baza kuba barangwa n’iyo mico, iyi si yacu itari kuba imeze itya?

Ariko rero, wakwibaza niba umuntu ashobora guhindura kamere ye burundu. Reka dufate urugero rw’ibintu byabayeho. Martín * yajyaga akabukirira umugore we imbere y’abana be kandi akamukubita cyane. Hari igihe cyageze ibintu birushaho kuba bibi, ku buryo abana birutse bagatabaza abaturanyi. Nyuma y’imyaka runaka, uwo muryango watangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Martín yize uko yagombaga kwitwara n’uko yagombaga gufata abandi. Yaba se yarashoboye guhinduka? Umugore we asubiza agira ati “kera, umugabo wanjye iyo yarakaraga yabaga undi wundi. Kubera iyo mpamvu, hashize igihe kirekire iwacu hari imidugararo. Sinabona uko nshimira Yehova kuba yaratumye Martín ahinduka. Ubu ni umubyeyi mwiza, n’umugabo uhebuje.”

Urwo ni urugero rumwe gusa. Hirya no hino ku isi, abantu babarirwa muri za miriyoni biganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova baretse ubugome. Koko rero, guhinduka birashoboka.

Iherezo ry’ubugome bwose riri bugufi

Vuba aha, Ubwami bw’Imana, ni ukuvuga ubutegetsi ubu butegekera mu ijuru buyobowe n’Umutegetsi w’umunyampuhwe Yesu Kristo, buzategeka isi yose. Bwamaze kwirukana mu ijuru Satani, we soko y’ubugome bwose, hamwe n’abadayimoni be. Mu gihe kitarambiranye, Ubwami bw’Imana buzahaza ibyifuzo byose by’abaturage babwo bakunda amahoro hano ku isi (Zaburi 37:10, 11; Yesaya 11:2-5). Uwo ni wo muti rukumbi w’ibibazo byugarije isi. Ariko se, byagenda bite uramutse ukorewe igikorwa cy’ubugome muri iki gihe utegereje ubwo Bwami?

Kwihorera, umuntu akora igikorwa cy’ubugome, nta cyo bishobora kumara. Ibyo byatuma habaho ikindi gikorwa cy’ubugome. Bibiliya idusaba kwiringira Yehova, kuko igihe yagennye nikigera ‘azitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri’ (Yeremiya 17:10). (Reba agasanduku kavuga ngo “Icyo wakora mu gihe ukorewe igikorwa cy’ubugome.”) Ni koko, ushobora kubabazwa n’igikorwa cy’ubugome ukorewe (Umubwiriza 9:11). Icyakora, Imana ifite ubushobozi bwo gukuraho ingaruka zose zituruka ku bugome, hakubiyemo n’urupfu. Dukurikije ibyo yasezeranyije, abantu bose Imana izirikana bari mu mva bapfuye bazira ibikorwa by’ubugome bazongera babeho.—Yohana 5:28, 29, gereranya na NW.

Nubwo muri iki gihe dushobora gukorerwa ibikorwa by’ubugome, dushobora guhumurizwa no kugirana n’Imana imishyikirano myiza kandi tukiringira byimazeyo amasezerano yayo. Reka dufate urugero rwa Sara, wareze wenyine abahungu be babiri atabifashijwemo n’umugabo we, kandi agakora ibishoboka byose ngo bige neza. Sara amaze gusaza, abahungu be baramutaye, ntibigera bamuha ibyo yari akeneye ndetse banga no kumuvuza. Icyakora, Sara, ubu wabaye Umukristo, yaravuze ati “nubwo njya nyuzamo nkumva mfite agahinda, Yehova ntiyigeze antererana. Mbona ko amfasha binyuze ku bavandimwe banjye bo mu buryo bw’umwuka bahora banyitaho. Nemera ntashidikanya ko vuba aha atazakemura ibibazo byanjye gusa, ko ahubwo azakemura n’iby’abantu bose biringira ububasha bwe kandi bagakora ibyo abasaba.”

Abo bavandimwe bo mu buryo bw’umwuka Sara yavuze ni bande? Ni Abakristo bagenzi be b’Abahamya ba Yehova. Bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe barangwa n’impuhwe, bemera badashidikanya ko vuba aha ubugome buzashira (1 Petero 2:17). Yaba nyirabayazana w’ubugome ari we Satani, yaba n’umuntu wese ukora ibikorwa by’ubugome, nta n’umwe uzasigara. Iki ‘gihe cy’ubugome’ nk’uko umwanditsi umwe yacyise, ntikizongera kwibukwa. Kuki se utashaka Umuhamya wa Yehova ngo agufashe kumenya byinshi ku bihereranye n’ibyo byiringiro?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 16 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’imico y’Imana ndetse na kamere yayo, reba igitabo Egera Yehova, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 17 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]

Icyo wakora mu gihe ukorewe igikorwa cy’ubugome

Ijambo ry’Imana ritanga inama nziza ku cyakorwa mu gihe umuntu akorewe igikorwa cy’ubugome. Suzuma uko washyira mu bikorwa aya magambo y’ubwenge:

“Ntukavuge uti ‘nzihorera.’ Tegereza Uwiteka na we azagukiza.”—Imigani 20:22.

“Nubona . . .  umukene arengana, n’abanyarugomo bakuraho imanza zitabera no gukiranuka ntibikagutangaze, kuko Isumbya abakuru ubukuru ibyitegereza.”—Umubwiriza 5:7.

“Hahirwa abagwa neza, kuko ari bo bazahabwa isi.”—Matayo 5:5.

“Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe.”—Matayo 7:12.

“Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo ‘guhōra ni ukwanjye, ni jye uzitūra, ni ko Uwiteka avuga.’”—Abaroma 12:17-19.

‘Na Kristo yarabababarijwe abasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. Yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera.’—1 Petero 2:21-23.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Yehova yigishije abantu benshi kureka ubugome