Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese Umukristo yagombye kwirinda ibinyobwa n’ibiribwa birimo caféine?

Bibiliya ntibuza Umukristo ikawa, icyayi, shokola, maté na fanta birimo caféine (ibintu byo mu rwego rwa shimi byongerera imbaraga ubwonko n’umubiri). Icyakora, Ibyanditswe bitanga amahame ashobora kudufasha gufata imyanzuro myiza. Reka tubanze turebe impamvu abantu bamwe birinda ibinyobwa n’ibiribwa birimo caféine.

Impamvu imwe y’ingenzi ni uko caféine ishobora guhindura uko umuntu yari asanzwe ameze, igatuma imikorere y’ubwenge bwe ihinduka. Ishobora no kubata umuntu. Hari igitabo abahanga mu by’imiti bifashisha cyagize kiti “kumara igihe kirekire umuntu anywa cyangwa arya ibintu birimo caféine bishobora gutuma umubiri we uyimenyera maze ikamubata. Iyo umuntu ahise areka ibintu birimo caféine ashobora kurwara umutwe, kurakazwa n’ubusa, guhangayika no kugira ikizungera.” Hateganyijwe ko ibimenyetso biranga umuntu utakibona caféine bizashyirwa mu gitabo kivuga ibihereranye n’ibibazo byo mu mutwe, ku rutonde rumwe n’urw’ibimenyetso biranga umuntu wahagaritse ibiyobyabwenge (Diagnostic and Statistical Manual of Mental Disorders). Ku bw’ibyo, birumvikana ko Abakristo bamwe bashobora kumva ko bidakwiriye kunywa cyangwa kurya ibintu birimo cafeine kuko bashaka kwirinda kubatwa na yo, kandi bakaba bifuza kugaragaza umuco wo kwirinda.—Abagalatiya 5:23.

Hari abatekereza ko caféine ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu cyangwa ku buzima bw’umwana ukiri mu nda ya nyina. Abakristo bagomba gukunda Imana n’‘ubugingo bwabo bwose’; ni yo mpamvu badakora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma bapfa imburagihe. Kandi kubera ko bahawe itegeko ryo gukunda bagenzi babo, birinda ibintu bishobora kugirira nabi umwana ukiri mu nda ya nyina.—Luka 10:25-27.

Ese izo ngaruka caféine igira ku buzima zagombye kuduhangayikisha? Hari impaka zigibwa ku isano riri hagati y’indwara zimwe na zimwe no kunywa cyangwa kurya ibintu birimo caféine. Abashakashatsi bamwe bavuga ko ikawa ifite akamaro ku buzima bw’umuntu. Mu mwaka wa 2006, hari ikinyamakuru cyagize kiti “ubushakashatsi bwa kera bwerekanye ko [caféine] ishobora gutera kanseri y’uruhago, umutima n’izindi ndwara. Ubushakashatsi bwa vuba aha bwo bwavuguruje bimwe muri ibyo bitekerezo kandi bugaragaza zimwe mu ngaruka nziza za caféine. Bwagaragaje ko Caféine isa n’aho igira uruhare mu kurwanya indwara y’umwijima, indwara ya Parkinson, diyabete, indwara ya Alzheimer ifata ubwonko, kwipfundika kw’indurwe (calculs biliaires), indwara yo kwiheba ndetse wenda na kanseri zitandukanye” (Time). Ku birebana no kunywa cyangwa kurya ibintu birimo caféine, hari ikinyamakuru cyavuze kiti “birumvikana ko icy’ingenzi ari ukunywa cyangwa kurya ibintu birimo caféine mu rugero.”

Buri Mukristo yagombye kwifatira umwanzuro ashingiye ku buryo yumvamo ibisobanuro bishobora kuboneka byatanzwe kuri caféine, no ku mahame ya Bibiliya afitanye isano n’icyo kibazo. Urugero, Umukristokazi utwite ashobora guhitamo kutanywa cyangwa kutarya ibintu birimo caféine, niba abona ko bishobora kugira ingaruka ku mwana uri mu nda. Niba Umukristo abonye ko mu gihe atanyoye cyangwa ngo arye ibintu birimo caféine bimutera kurakazwa n’ubusa cyangwa kurwara mu rugero runaka, ashobora kugirwa inama yo kubyirinda, nibura mu gihe gito (2 Petero 1:5, 6). Abandi Bakristo bagombye kubahiriza uwo mwanzuro, ntibamuhatire kubona ibintu nk’uko bo babibona.

Umwanzuro wose wafata ku birebana n’ibinyobwa hamwe n’ibiribwa birimo caféine, ujye uzirikana iyi nama Pawulo yatanze agira ati “iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.”—1 Abakorinto 10:31.