Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyifuzo cya Adryana

Icyifuzo cya Adryana

Icyifuzo cya Adryana

ADRYANA, umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu wo mu mujyi wa Tulsa, muri leta ya Oklahoma ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yari afite icyifuzo. Icyo cyifuzo cye cyari kimeze nk’icya Dawidi umwanditsi wa zaburi, waririmbye ati “icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, nkareba ubwiza bw’Uwiteka, nkitegereza urusengero rwe.”—Zaburi 27:4.

Igihe Adryana yari afite amezi atandatu gusa, baramusuzumye bamusanganna indwara yo mu bwoko bwa kanseri yitwa neuroblastome, ikaba ari ikibyimba kibi gifata bimwe mu bice bigize urwungano rw’imyakura. Iyo ndwara mbi yatumye amaguru ye yombi agagara. Abaganga bamubaze kenshi kandi amara umwaka wose ari ku miti ya kanseri.

Se wa Adryana, udahuje ukwizera na we ndetse na nyina, yasabye ikigo gishinzwe gukorera abana barwaye indwara zica ibyo bifuza, ko cyajyana umukobwa we gusura ahantu ho kwidagadurira hazwi cyane ku isi. Mbere y’uko icyo kigo kibikora, cyabanje kubaza Adryana. Yabashimiye ko bari bamwitayeho, ariko ababwira ko we yifuzaga kujya gusura Beteli, ibiro bikuru bigenzura umurimo w’Abahamya ba Yehova ku isi hose, biri i New York. Adryana amaze kumenya icyo se yari yasabye, yasenze Yehova amusaba ko yajya gusura Beteli. Nubwo abakozi b’icyo kigo babanje guhangayikishwa n’uko kuri Beteli hataba ibintu byashimisha umwana, babonye se atabirwanyije bemera kubikora.

Adryana aherekejwe na nyina, mukuru we n’incuti yabo, bagiye i New York gusura Beteli ku ncuro ya mbere. Adryana yaravuze ati “Yehova yaranshubije. Nari mbizi ko azatwemerera kujya kuri Beteli. Nabonye ukuntu ibitabo, amagazeti na za Bibiliya bikorwa. Biruta kujya ahantu ho kwidagadurira.”

Adryana ‘yarebye ubwiza bwa’ Yehova kandi yashimishijwe no kubona ibikorerwa ku biro bikuru bigenzura umurimo w’abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe. Nawe uratumirirwa gusura Beteli. Uretse ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova biri i New York, hari n’ibiro by’amashami mu bindi bice bitandukanye by’isi.