Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itorero nirisingize Yehova

Itorero nirisingize Yehova

Itorero nirisingize Yehova

‘Nzabwira bene Data izina ryawe, ngushime hagati y’iteraniro.’—ABAHEBURAYO 2:12.

1, 2. Kuki itorero ari ingirakamaro cyane, kandi se akamaro karyo k’ibanze ni akahe?

KUVA kera abantu bagiye babonera incuti n’umutekano mu muryango ugizwe n’umugabo n’umugore n’abana. Ariko kandi, Bibiliya igaragaza ko hari undi muryango abantu benshi bo hirya no hino ku isi baboneramo incuti n’umutekano bidasanzwe. Uwo muryango ni itorero rya gikristo. Waba uri mu muryango wunze ubumwe kandi ushyigikirana cyangwa utawurimo, ushobora kwishimira ibyo Imana yateganyije binyuze ku itorero, kandi wagombye kubyishimira. Birumvikana ko niba usanzwe wifatanya n’itorero ry’Abahamya ba Yehova, ushobora kwemeza ko ufitemo incuti zigira urugwiro kandi ko uhabonera umutekano.

2 Itorero ritandukanye n’andi matsinda y’abantu. Ntabwo ari ishyirahamwe rihuza abantu bo mu gace kamwe, cyangwa ikipi y’abantu bafite ibyo bahuriyeho, cyangwa bakunda siporo imwe, cyangwa se bakunda uburyo runaka bwo kwidagadura. Ahubwo, itorero rihuza abantu bagamije mbere na mbere gusingiza Yehova Imana. Ibyo ni ko bimeze kuva kera, nk’uko igitabo cya Zaburi kibigaragaza. Muri Zaburi ya 35:18 hagira hati “nzagushimira mu iteraniro ryinshi, nzaguhimbariza mu bantu benshi.” Muri Zaburi ya 107:31, 32 na ho hadutera inkunga igira iti “abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, n’imirimo itangaza yakoreye abantu. Bamwogereze mu iteraniro ry’abantu.”

3. Dukurikije ibyo Pawulo yavuze, itorero rimara iki?

3 Intumwa Pawulo yagaragaje neza akandi kamaro k’ingenzi k’itorero igihe yaryerekezagaho agira ati ‘inzu y’Imana ari yo torero ry’Imana ihoraho, ari na ryo nkingi y’ukuri igushyigikiye’ (1 Timoteyo 3:15). Ni irihe torero Pawulo yavugaga? Ni mu buhe buryo Bibiliya ikoresha ijambo ‘itorero’? Kandi se ni izihe ngaruka ryagombye kugira ku mibereho yacu no ku byiringiro byacu? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, reka tubanze dusuzume uburyo bunyuranye Ijambo ry’Imana rikoreshamo ijambo ‘itorero.’

4. Ni gute akenshi ijambo “iteraniro” rikoreshwa mu Byanditswe bya Giheburayo?

4 Ijambo ry’Igiheburayo rikunda guhindurwamo “iteraniro” cyangwa “itorero,” rikomoka ku ijambo risobanura “guhuriza hamwe” cyangwa “guteranyiriza hamwe” (Gutegeka 4:10; 9:10). Umwanditsi wa zaburi yakoresheje ijambo “iteraniro” yerekeza ku bamarayika bo mu ijuru, kandi rishobora gukoreshwa ryerekeza ku itsinda ry’abantu babi (Zaburi 26:5; 89:6-8). Icyakora incuro nyinshi, Ibyanditswe bya Giheburayo birikoresha byerekeza ku Bisirayeli. Imana yavuze ko Yakobo yari ‘kuba iteraniro ry’amahanga,’ kandi ibyo byarabaye (Itangiriro 28:3; 35:11; 48:4). Abisirayeli bahamagariwe cyangwa batoranyirijwe kuba “iteraniro ry’Uwiteka,” “iteraniro ry’Imana” y’ukuri.—Kubara 20:4; Nehemiya 13:1; Yosuwa 8:35; 1 Samweli 17:47; Mika 2:5.

5. Ni irihe jambo ry’Ikigiriki rikunda guhindurwamo “itorero” cyangwa “iteraniro,” kandi se ni mu buhe buryo iryo jambo rishobora gukoreshwa?

5 Ijambo ry’Ikigiriki risobanura kimwe n’iryo, ni ek·kle·siʹa. Rikomoka ku magambo abiri y’Ikigiriki, rimwe risobanurwa ngo “hanze,” irindi ngo “guhamagara.” Rishobora gukoreshwa ku itsinda ry’abantu ridafite aho rihuriye n’iby’idini, urugero nk’“iteraniro” ry’abantu Demetiriyo yoheje ngo rirwanye Pawulo muri Efeso (Ibyakozwe 19:32, 39, 41). Ariko ahanini, Bibiliya ikoresha iryo jambo ishaka kwerekeza ku itorero rya gikristo. Hari ubuhinduzi buhindura iryo jambo ngo “urusengero” cyangwa “kiliziya,” ariko hari inkoranyamagambo ya Bibiliya ivuga ko “nta na rimwe iryo jambo. . . rijya risobanura inzu nyanzu Abakristo bateraniragamo kugira ngo basenge” (The Imperial Bible-Dictionary). Igishishikaje ariko, ni uko tubona ko mu Byanditswe bya gikristo bya Kigiriki, ijambo “itorero” rikoreshwa nibura mu buryo bune butandukanye.

Itorero ry’Imana ry’abasizwe

6. Ni iki Dawidi na Yesu bakoze mu iteraniro?

6 Intumwa Pawulo yerekeje kuri Yesu, maze asubiramo amagambo ya Dawidi aboneka muri Zaburi ya 22:23, agira ati “‘nzabwira bene Data izina ryawe, nkuririmbire ishimwe hagati y’iteraniro.’ Ni cyo cyatumye [Yesu] yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana” (Abaheburayo 2:12, 17). Dawidi yasingirizaga Imana mu iteraniro ryo muri Isirayeli ya kera (Zaburi 40:10). Ariko se, ni iki Pawulo yerekezagaho igihe yavugaga ko Yesu yasingirije Imana ‘hagati y’iteraniro’ cyangwa itorero? Ni irihe torero Pawulo yavugaga?

7. Ni ubuhe buryo bw’ibanze Ibyanditswe bya gikristo bya Kigiriki bikoreshamo ijambo “itorero”?

7 Amagambo dusoma mu Baheburayo 2:12, 17 ni ingenzi cyane. Agaragaza ko Kristo yari umwe mu bari bagize itorero, aho yabwiraga bene Se izina ry’Imana. Abo bene se bari bande? Abo ni bamwe mu bagize “urubyaro rwa Aburahamu,” ari bo bavandimwe ba Kristo basizwe, ni ukuvuga “abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru” (Abaheburayo 2:16–3:1; Matayo 25:40). Koko rero, uburyo bwa mbere ijambo “itorero” rikoreshwamo mu Byanditswe bya gikristo bya Kigiriki, riba rivuga itsinda ry’abigishwa ba Kristo bose basizwe. Abo bantu 144.000 basizwe, bagize ‘itorero ry’abana b’impfura banditswe mu ijuru.’—Abaheburayo 12:23.

8. Ni gute Yesu yagaragaje ko hari kuzavuka itorero rya gikristo?

8 Yesu yagaragaje ko iryo ‘torero’ rya gikristo ryari rigiye kuvuka. Hafi umwaka umwe mbere y’uko apfa, yabwiye imwe mu ntumwa ze ati ‘uri Petero, kandi nzubaka itorero ryanjye kuri uru rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora’ (Matayo 16:18). Yaba Petero, yaba na Pawulo, bose bari basobanukiwe neza ko Yesu ari we rutare rwahanuwe. Petero yanditse ko abari bubatswe nk’“amabuye mazima” y’inzu yo mu buryo bw’umwuka ku rutare, ari rwo Kristo, bari ‘abantu Imana yaronse, kugira ngo bamamaze’ ishimwe ry’Iyabahamagaye.—1 Petero 2:4-9; Zaburi 118:22; Yesaya 8:14; 1 Abakorinto 10:1-4.

9. Itorero ry’Imana ryatangiye ryari?

9 Ni ryari abo ‘bantu Imana yaronse’ batangiye guhurizwa mu itorero rya gikristo? Ni kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe Imana yasukaga umwuka wera ku bigishwa bari bateraniye i Yerusalemu. Nyuma yaho kuri uwo munsi, Petero yahaye Abayahudi n’abanyamahanga bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi disikuru iteguye neza cyane. Abenshi bumvise iby’urupfu rwa Yesu umutima urabarya, barihana kandi barabatizwa. Inkuru dusanga muri Bibiliya ivuga ko abantu bagera ku bihumbi bitatu bihannye kandi bakabatizwa, hanyuma bakaba bamwe mu bagize itorero ry’Imana ryari rikivuka kandi ryakomezaga gukura (Ibyakozwe 2:1-4, 14, 37-47). Ryakomezaga gukura kubera ko abantu benshi b’Abayahudi n’abanyamahanga bahindukiriye idini ry’Abayahudi bagendaga bemera ko Abisirayeli kavukire batari bakiri itorero ry’Imana, ahubwo ko Abakristo basizwe bari bagize ‘Isirayeli y’Imana’ yo mu buryo bw’umwuka ari bo bari barahindutse itorero ry’Imana ry’ukuri.—Abagalatiya 6:16; Ibyakozwe 20:28.

10. Ni irihe sano Yesu afitanye n’itorero ry’Imana?

10 Bibiliya ikunda gushyira itandukaniro hagati ya Yesu n’abasizwe, urugero nko mu nteruro igira iti ‘ibyerekeye kuri Kristo n’itorero.’ Yesu ni we Mutwe w’iryo torero rigizwe n’Abakristo basizwe. Pawulo yanditse ko Imana ‘yahaye [Yesu] itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose, na ryo ribe umubiri we’ (Abefeso 1:22, 23; 5:23, 32; Abakolosayi 1:18, 24). Muri iki gihe, ku isi hari abasigaye basizwe bake cyane bagize iryo torero. Ariko kandi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yesu Kristo, Umutware wabo, abakunda. Urukundo abakunda ruvugwa mu Befeso 5:25, ahagira hati ‘Kristo yakunze itorero araryitangira.’ Abakundira ko bagira umwete wo gutambira Imana ‘igitambo cy’ishimwe, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo’ nk’uko na Yesu yabikoze igihe yari ku isi.—Abaheburayo 13:15.

Ubundi buryo ijambo “itorero” rikoreshwamo

11. Ni mu buhe buryo bwa kabiri Ibyanditswe bya gikristo bya Kigiriki bikoresha ijambo “itorero”?

11 Hari ubwo Bibiliya ikoresha ijambo “itorero” mu buryo butagutse, idashaka kwerekeza ku itsinda ryose ry’abantu 144.000 basizwe bagize “itorero ry’Imana.” Urugero, hari itsinda ry’Abakristo Pawulo yandikiye ati ‘ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa itorero ry’Imana’ (1 Abakorinto 10:32). Biragaragara ko iyo Umukristo wo muri Korinto ya kera yakoraga ibidakwiriye byashoboraga kubera bamwe ikigusha. Ariko se byashoboraga kugusha Abagiriki bose, Abayahudi bose cyangwa abasizwe bariho icyo gihe kugeza ku bariho ubu? Oya rwose. Ku bw’ibyo rero, biragaragara ko amagambo ngo ‘itorero ry’Imana’ ari muri uwo murongo yerekeza ku Bakristo baba bariho mu gihe runaka. Mu buryo nk’ubwo, umuntu ashobora kuvuga ko Imana yayoboye itorero, yarifashije cyangwa yarihaye imigisha, yerekeza ku Bakristo bose bo mu gihe runaka, aho baba bari hose. Cyangwa dushobora kwerekeza ku byishimo n’amahoro birangwa mu itorero ry’Imana muri iki igihe, dushaka kuvuga ko biri mu muryango wose wa gikristo w’abavandimwe.

12. Ni ubuhe buryo bwa gatatu Bibiliya ikoreshamo ijambo “itorero”?

12 Uburyo bwa gatatu Bibiliya ikoreshamo ijambo “itorero,” iba yerekeza ku Bakristo bose bari mu karere runaka. Bibiliya igira iti ‘itorero ryose ryari i Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya rigira amahoro’ (Ibyakozwe 9:31). Muri ako karere kanini ka Yudaya, Galilaya na Samariya hari amatsinda menshi y’Abakristo, ariko yose yiswe ‘itorero.’ Dukurikije umubare w’abantu babatijwe kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 na nyuma yaho gato, i Yerusalemu hagomba kuba harateraniraga buri gihe amatsinda arenze rimwe (Ibyakozwe 2:41, 46, 47; 4:4; 6:1, 7). Herodi Agiripa wa I yategetse Yudaya kugeza apfuye mu mwaka wa 44, kandi mu 1 Abatesalonike 2:14 hagaragaza neza ko nibura mu mwaka wa 50, i Yudaya hari amatorero menshi. Ku bw’ibyo, iyo dusomye ko Herode ‘yagiriraga nabi bamwe mu bo mu itorero,’ bishobora kuba byerekeza ku matsinda menshi yateraniraga i Yerusalemu.—Ibyakozwe 12:1.

13. Ni ubuhe buryo bwa kane kandi tumenyereye cyane Bibiliya ikoreshamo ijambo “itorero”?

13 Uburyo bwa kane ijambo “itorero” rikoreshwamo ryerekeza ku mubare muto cyane w’abantu, ari na bwo bukunze gukoreshwa cyane, riba rivuga Abakristo bagize itorero rimwe rito bateranira hafi y’aho batuye, nko mu rugo rw’umuntu. Pawulo yigeze kugira icyo avuga ku “matorero y’i Galatiya.” Muri iyo ntara nini ya Roma, harimo amatorero nk’ayo arenga rimwe. Incuro ebyiri zose Pawulo yerekeje kuri Galatiya akoresheje ijambo ngo “amatorero,” riri mu bwinshi. Ayo matorero ashobora kuba yari akubiyemo ayo muri Antiyokiya, i Derube, i Lusitira n’Ikoniyo. Muri ayo matorero, hashyirwagaho abagabo bujuje ibisabwa cyangwa abagenzuzi (1 Abakorinto 16:1; Abagalatiya 1:2; Ibyakozwe 14:19-23). Mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, ayo yose yari “amatorero y’Imana.”—1 Abakorinto 11:16; 2 Abatesalonike 1:4.

14. Ni uwuhe mwanzuro twageraho duhereye ku buryo ijambo “itorero” ryagiye rikoreshwa mu mirongo imwe n’imwe ya Bibiliya?

14 Hari igihe amatsinda y’abantu babaga bari mu materaniro ya gikristo yabaga ari mato ku buryo abayagize bashoboraga gukwirwa mu rugo rw’umuntu. Icyakora, ijambo “itorero” ryerekezwaga no kuri amwe muri bene ayo matsinda mato. Ayo tuzi ni nk’ayateraniraga kwa Akwila na Purisikila, kwa Numfa, no kwa Filemoni (Abaroma 16:3-5; Abakolosayi 4:15; Filemoni 2). Ibyo byagombye gutera inkunga amatorero mato ashobora kuba ateranira buri gihe mu rugo rw’umuntu. Mu kinyejana cya mbere, Yehova yemeraga amatorero mato nk’ayo. Nta gushidikanya ko n’ubu ayemera, akayaha imigisha binyuze ku mwuka we.

Amatorero asingiza Yehova

15. Ni gute umwuka wera wakoreye ku bagize amatorero amwe n’amwe yo mu kinyejana cya mbere?

15 Twabonye ko mu isohozwa ry’amagambo ari muri Zaburi ya 22:23, Yesu yasingirije Imana hagati mu iteraniro (Abaheburayo 2:12). Abigishwa be b’indahemuka na bo bagombaga kubigenza batyo. Mu kinyejana cya mbere, ubwo Abakristo b’ukuri basigwaga bagahinduka abana b’Imana, bityo bakaba bene se ba Kristo, umwuka wera watangiye gukorera kuri bamwe muri bo mu buryo budasanzwe. Bahawe impano z’umwuka mu buryo bw’igitangaza. Zimwe mu mpano z’umwuka zari ukugira ijambo ry’ubwenge cyangwa ubumenyi mu buryo bwihariye, impano zo gukiza indwara cyangwa guhanura, cyangwa se ubushobozi bwo kuvuga indimi batari basanzwe bazi.—1 Abakorinto 12:4-11.

16. Intego imwe impano z’umwuka Abakristo bahawe mu buryo bw’igitangaza zari zigamije ni iyihe?

16 Pawulo yavuze ibihereranye no kuvuga indimi agira ati “nzajya nsengesha umwuka wanjye [“impano y’umwuka nahawe,” NW] ariko kandi nzajya nsengesha n’ubwenge” (1 Abakorinto 14:15). Yabonaga ko byari ngombwa ko abandi basobanukirwa amagambo ye kugira ngo bigishwe. Intego Pawulo yari afite yari iyo gusingiriza Yehova mu itorero. Yateye abandi bari bafite impano z’umwuka inkunga igira iti ‘abe ari ko murushaho gushishikarira kungura itorero,’ ashaka kuvuga itorero ry’iwabo aho impano zabo zagaragariraga (1 Abakorinto 14:4, 5, 12, 23). Uko bigaragara, Pawulo yari ashishikajwe n’amatorero y’aho Abakristo batuye, azi ko muri buri torero, bari kuboneramo uburyo bwo gusingiza Imana.

17. Ku birebana n’amatorero yacu muri iki gihe, ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya?

17 Yehova akomeje gukoresha itorero rye no kurishyigikira. Aha imigisha abagize itsinda ry’Abakristo basizwe bakiri hano ku isi. Ibyo bigaragarira ku byokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka abagize ubwoko bw’Imana bahabwa (Luka 12:42). Aha imigisha umuryango wose w’abavandimwe ku isi hose. Nanone kandi, aha umugisha amatorero yacu, aho dusingiriza Umuremyi wacu binyuze mu bikorwa byacu no mu bitekerezo dutanga bikomeza ukwizera kwa bagenzi bacu. Aho ni ho tubonera inyigisho n’imyitozo ku buryo dushobora gusingiza Imana turi mu yindi mimerere, tutari mu itorero duteraniramo.

18, 19. Ni iki Abakristo b’ukuri bo mu itorero iryo ari ryo ryose bifuza gukora?

18 Wibuke ko intumwa Pawulo yateye inkunga Abakristo bo mu itorero ry’i Filipi muri Makedoniya agira ati ‘iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo mwuzure imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.’ Ibyo byari bikubiyemo kubwira abandi, ni ukuvuga abantu batari mu itorero, ibihereranye n’uko bizera Yesu hamwe n’ibyiringiro bihebuje bari bafite (Abafilipi 1:9-11; 3:8-11). Ni yo mpamvu Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga igira iti “nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo.”—Abaheburayo 13:15.

19 Ese wishimira gusingiza Imana “hagati y’iteraniro” nk’uko Yesu yabigenje, no gukoresha iminwa yawe usingiza Yehova imbere y’abataramumenya ngo bamusingize (Abaheburayo 2:12; Abaroma 15:9-11)? Mu rugero runaka, ibisubizo byacu bishobora guterwa n’ukuntu twumva uruhare itorero ryacu rifite mu mugambi w’Imana. Nimucyo, mu ngingo ikurikira, tuzasuzume ukuntu Yehova ayobora itorero ryacu n’uko arikoresha, tunarebe uruhare ryagombye kugira mu mibereho yacu muri iki gihe.

Mbese uribuka?

• Ni gute ‘itorero ry’Imana’ rigizwe n’Abakristo basizwe ryabayeho?

• Ni ubuhe buryo bundi butatu Bibiliya ikoreshamo ijambo ‘itorero’?

• Ku birebana n’itorero, ni iki Dawidi, Yesu n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bifuzaga gukora, kandi se ni gute byagombye kutugiraho ingaruka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Yesu yari urufatiro rw’irihe torero?

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Amatsinda y’Abakristo yateraniraga mu ngo yari ‘amatorero y’Imana’

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Kimwe n’Abakristo bo muri Bénin, dushobora gusingiza Yehova turi mu materaniro y’abantu benshi