Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iyi si yuzuye ubugome

Iyi si yuzuye ubugome

Iyi si yuzuye ubugome

MARÍA yari afite imyaka 64 kandi yabaga wenyine. Abantu bamusanze iwe yapfuye. Yari yakubiswe, kandi yanigishijwe urutsinga.

Hari ikivunge cy’abantu bari bariye karungu bakubise abapolisi batatu, babashinja ko bashimuse abana babiri. Abo bantu basutse lisansi ku bapolisi babiri barabatwika, barashya barakongoka. Uwa gatatu yarabacitse.

Hari umuntu utazwi waterefonnye avuga inkuru y’incamugongo. Imirambo y’abagabo bane batemberaga muri ako gace yari yataburuwe mu busitani. Bari bapfutse mu maso, kandi baziritse amaboko. Kwa muganga bapimye imirambo yabo basanga bari bahambwe ari bazima.

Ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi si ibyo muri filimi ziteye ubwoba zirimo ibikorwa by’ubugome n’urugomo bikabije. Izo nkuru zose ni iz’ibintu by’ukuri byabayeho, zimaze igihe gito zitangajwe mu makuru yo mu gihugu cyo muri Amerika y’Epfo. Icyakora, icyo gihugu si cyo cyonyine kibamo ibintu nk’ibyo.

Ibikorwa by’ubugome bisigaye byogeye. Za bombe ziturikira hirya no hino, ibitero by’ibyihebe, ubwicanyi, ibitero bigabwa hirya no hino, kurasa abantu no kubafata ku ngufu, ni bike mu bikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi. Ibinyamakuru bikunda gutanga raporo z’ibikorwa by’ubugome bukabije byagiye bikorwa, kandi abantu benshi ntibakibabazwa no kubona ibikorwa nk’ibyo by’ubugome cyangwa ngo bababazwe no kubyumva.

Ushobora rwose kwibaza uti ‘ibibera muri iyi si ni ibiki? Ese ubu pee nta bantu bakirangwa n’umuco wo kwita ku bandi n’uwo kubaha ubuzima?’ Kuki tuba mu isi imeze itya koko?

Reka turebe ibyabaye kuri Harry, umusaza w’imyaka 69 urwaye indwara ya kanseri. Umugore we arwaye indwara yitwa sclérose en plaques ifata urwungano rw’imyakura, ariko abaturanyi be n’incuti ze bakunda kuza kumufasha. Harry yaravuze ati “sinzi uko byari kugenda iyo tutagira abo bantu bose badufasha.” Aho atuye muri Canada, ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bita ku bageze mu zabukuru basaga 50 ku ijana bafite umuntu bafasha kandi badafitanye isano. Nta gushidikanya ko uzi abantu bakunda kugira neza kandi bakita kuri bagenzi babo. Koko rero, abantu bafite ubushobozi bwo kugira impuhwe no kugwa neza aho kuba abagome.

None se kuki hariho ubugome bukabije? Ni iki gitera abantu gukora ibikorwa by’ubugome? Ese abantu bagirira abandi nabi bashobora guhinduka? Ese hari igihe ubugome buzashira? Kandi se niba bishoboka, buzashira bute kandi ryari?

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Gari ya moshi: CORDON PRESS