Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

• Ni irihe somo tuvana ku mugani Yesu yaciye uvuga iby’umuntu wari ubonye umushyitsi agakomeza gusaba atitiriza (Luka 11:5-10)?

Uwo mugani ugaragaza imyifatire twagombye kugira mu gihe dusenga. Tugomba gusaba dutitiriza, cyangwa se tugakomeza gusaba cyane cyane umwuka wera w’Imana (Luka 11:11-13).—15/12, ipaji ya 20-22.

• Ni iki umugani Yesu yaciye w’umupfakazi n’umucamanza utwigisha (Luka 18:1-8)?

Utsindagiriza akamaro ko gusenga. Mu buryo bunyuranye n’uko byari biri ku mucamanza, Yehova we arakiranuka kandi yifuza kudufasha. Ikindi nanone, twagombye kugira ukwizera nk’uk’umupfakazi uvugwa muri uwo mugani.—15/12, ipaji ya 26-28.

• Kuki intumwa Pawulo yabwiye Abakristo b’i Korinto ngo ‘baguke’ (2 Abakorinto 6:11-13)?

Birashoboka ko bamwe mu bantu b’i Korinto baba batarishimiraga bagenzi babo bari basangiye ukwizera, mu mitima yabo ntibashake kwaguka. Natwe dukeneye gushyiraho imihati kugira ngo twitoze kwishimira by’ukuri bagenzi bacu duhuje ukwizera, ndetse rwose tugakora uko dushoboye ngo dushake incuti nshya.—1/1, ipaji ya 9-11.

• Gushyirwaho ikimenyetso kuvugwa mu Byahishuwe 7:3, kwerekeza ku ki?

Iyo Imana isize Abakristo ikoresheje umwuka wera, ibyo biba ari ugushyirwaho ikimenyetso bwa mbere. Ariko rero, mu Byahishuwe 7:3 herekeza ku gushyirwaho ikimenyetso bwa nyuma, ubwo abo basizwe baba bemewe ko rwose bagaragaje ubudahemuka mu buryo bwuzuye.—1/1, ipaji ya 30-31.

• Ni irihe somo ababyeyi bashobora kuvana ku nkuru ya Samweli ivugwa muri Bibiliya?

Ikintu cya mbere ni uko bagombye kwigisha abana babo ijambo ry’Imana, nk’uko mu by’ukuri ababyeyi ba Samweli babigenzaga. Icya kabiri ni uko bagombye gutera abana babo inkunga yo kugira umurimo wa Yehova umwuga.—15/1, ipaji ya 16.

• Ni gute twagaragaza ko twishimira gutegereza Yehova?

‘Dutegereje umunsi w’Imana,’ ubwo Yehova azakuraho abantu bose batamwubaha tukaruhuka (2 Petero 3:7, 12). Nubwo Yehova yifuza cyane kuvanaho ibibi byose, arifata kugira ngo azarokore Abakristo mu buryo buhesha izina rye ikuzo. Twagombye kwiringira ko Yehova azi igihe gikwiriye cyo kugira icyo akora, kandi hagati aho twagombye kumusingiza tubigiranye umwete (Zaburi 71:14, 15).—1/3, ipaji ya 17-18.

• Ese Nowa yinjije mu nkuge inyamaswa indwi kuri buri bwoko butazira, cyangwa yinjije ingabo indwi n’ingore indwi kuri buri bwoko?

Yehova yabwiye Nowa ko mu nyamaswa zose zitazira, ‘ajyanamo birindwi birindwi’ (Itangiriro 7:1, 2). Mu rurimi rw’Igiheburayo, amagambo Bibiliya zimwe na zimwe zihinduramo ngo “indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore” uyafashe uko yakabaye asomwa ngo “birindwi birindwi.” Iyo mvugo ntiyumvikanisha ingabo indwi n’ingore indwi nk’uko Bibiliya zimwe na zimwe zibivuga. Uko bigaragara, Nowa yafashe indwi kuri buri bwoko, ni ukuvuga ingabo eshatu n’ingore eshatu, n’iya karindwi yari gutambwaho igitambo nyuma yaho (Itangiriro 8:20).—15/3, ipaji ya 31.

• Kuki Abakristo bagombye ‘kuzirikana’ ukwizera kw’abasaza, ni ukuvuga ababayobora?

Intumwa Pawulo adusaba ‘kuzirikana’ cyangwa kwitegereza twitonze imyitwarire irangwa n’ubudahemuka y’abasaza kandi tugakurikiza ingero nk’izo z’ukwizera (Abaheburayo 13:7). Ibyo tubikora kubera ko Ijambo ry’Imana ribidutegeka. Nanone kandi, twemera tudashidikanya ko icyo abasaza bagamije ari uguteza imbere inyungu z’Ubwami ndetse n’icyatuma turushaho kumererwa neza.—1/4, ipaji ya  28.