Umurima ‘umaze kwera ngo usarurwe’
Umurima ‘umaze kwera ngo usarurwe’
Mu majyaruguru ya Amerika y’Epfo hari umwigimbakirwa wa Guajira. Uherereye mu majyaruguru ya Kolombiya no mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Venezuwela. Muri ako karere kenda kuba ubutayu, hava izuba rikaze hakagwa n’imvura nke cyane; ubushyuhe bwaho bugera kuri dogere 43. Nubwo ibihe byaho bimeze bityo, abaturage baho ni abahinzi-borozi bagira umwete kandi bagira umusaruro mwinshi. Imiyaga ituje yo mu nyanja n’indi ituruka mu majyaruguru y’uburasirazuba ituma ubuzima bworoha, bityo abasura aho hantu bakishimira imiterere yaho ishimishije hamwe n’imyaro myiza cyane.
MUHAWE ikaze mu gihugu cy’Abahindi b’Abawayuu. Abo Bahindi bagera ku 305.000. Abagera ku 135.000 muri bo batuye muri Kolombiya. Abantu bo muri ubwo bwoko bahatuye na mbere cyane y’uko Abahisipaniya bahakoroniza.
Ikintu cya mbere gitunze abo Bahindi b’Abawayuu ni ubuhinzi n’ubworozi. Banakora imirimo y’uburobyi kandi bahahirana n’ibihugu baturanye. Abagore baboha imyenda y’amabara menshi babigiranye ubuhanga, kandi ba mukerarugendo bishimira kugura ibyo bakora.
Abawayuu bazwiho kuvugisha ukuri no kwakira abashyitsi. Icyakora, na bo bari mu “bihe birushya” (2 Timoteyo 3:1). Ubukene ni kimwe mu bibazo bikomeye bafite, kandi butuma bagira ibindi bibazo nko kutamenya gusoma no kwandika, kuba abana barya indyo nkene, kubura uko bivuza, n’uburara mu duce tumwe na tumwe.
Amadini yiyita aya gikristo yamaze imyaka myinshi yoherezayo abamisiyonari ngo bajye kubana n’Abawayuu. Kubera iyo mpamvu, amenshi mu mashuri nderabarezi hamwe n’andi mashuri acumbikira abanyeshuri agengwa n’idini. Abawayuu benshi bemeye imihango yitwa ko ari iya gikristo, nko gusenga ibishushanyo no kubatiza abana, ariko ntibigeze bareka imyizerere n’imigenzo bishingiye ku migani n’imiziririzo.
Muri rusange, Abawayuu batinya Imana kandi bakira neza inyigisho za Bibiliya Abahamya ba Yehova bigisha. Mu ntangiriro y’imyaka ya za 80, muri Guajira hari Abahamya b’Abawayuu barindwi gusa, batatu muri bo bakaba barabaga i Ríohacha, umurwa mukuru. Uretse abo Bahamya kavukire, abandi babwiriza 20 bahabwirizaga ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu rurimi rw’Igihisipaniya.
Ubutumwa bubwirizwa mu rurimi rwabo kavukire
Abenshi mu Bawayuu baba i Ríohacha bavuga Igihisipaniya gike cyane, cyiyongera ku rurimi rwabo kavukire bita Wayuunaiki. Mu mizo ya mbere, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami nta cyo wagezeho kigaragara. Ba kavukire basaga n’abishisha abo bita arijunas, ni ukuvuga abantu batari Abawayuu. Iyo Abahamya bageraga mu ngo z’abo Bawayuu, abenshi muri bo babavugishaga mu rurimi rwabo kavukire, ntibakoreshe Igihisipaniya, Abahamya bagahita bajya ku nzu ikurikiraho.
Icyakora mu mpera z’umwaka wa 1994, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Kolombiya byasabye itsinda ry’abapayiniya ba bwite, cyangwa ababwiriza b’igihe cyose, kujya gukorera mu Itorero rya Ríohacha. Abo bapayiniya basabye Umuhamya w’Umuwayuu kubigisha
ururimi rwa Wayuunaiki. Abo babwiriza bamaze gufata mu mutwe amagambo make yoroshye yo gutangiza ibiganiro, bagiye mu ifasi maze hahita haba ihinduka rigaragara mu birebana n’ukuntu abantu babyitabiraga. Nubwo abo bapayiniya ba bwite bavugaga ururimi rwa Wayuunaiki nabi, byashimishaga ba nyir’ingo bagatangara kandi bakemera gutega amatwi, rimwe na rimwe bagakomeza ikiganiro gishyushye mu Gihisipaniya cyabo gike!‘Umaze kwera ngo usarurwe’
Intumwa Pawulo yagereranyije umurimo wa gikristo wo guhindura abantu abigishwa no guhinga umurima, urwo rukaba ari urugero abahinzi b’Abawayuu bumva neza (1 Abakorinto 3:5-9). Mu by’ukuri, mu buryo bw’ikigereranyo, umurima wa Wayuu ‘umaze kwera ngo usarurwe.’—Yohana 4:35.
Neil, Umuhindi w’Umuwayuu wari utuye i Manaure, yavukanye ubumuga. Kubera ko yumvaga ko ari Imana yabiteye, yari yarihebye kugeza ubwo agerageza no kwiyahura. Hari Umuhamya wabonye uburyo bwo kubwiriza ku nzu n’inzu, ubwo yavaga mu mujyi umwe ajya mu wundi mu rwego rw’akazi, wabwiye Neil iby’Ubwami bwa Yehova. Icyo gihe Neil yari afite imyaka 14 gusa. Uwo Muhamya amaze kubona ko Neil yari ashimishijwe, yatangiye kwigana na we Bibiliya. Neil yashimishijwe no kumenya kamere yuje urukundo ya Yehova, maze aza gusobanukirwa ko Imana atari yo yamutezaga imibabaro. Mbega ukuntu yumvise umutima we ususurutse ubwo yasomaga ibirebana n’isezerano Imana yatanze ry’uko hazaba Paradizo ku isi, ahatazongera kuba indwara!—Yesaya 33:24; Matayo 6:9, 10.
Icyo gihe, umuryango wa Neil wari ufitanye amakimbirane n’undi muryango. Kugira ngo bene wabo wa Neil bashobore kubona uburinzi, hari imihango abo mu bwoko bwabo bakoraga. Neil yaravuze ati “nabanje kugira ubwoba bwo kubwira abagize umuryango wanjye iby’ukwizera gushya nari maze kubona, cyane cyane abakuru b’umuryango, bubahwa cyane.” Ababyeyi ba Neil barakajwe no kumenya ko atari gukomeza imyizerere ihabanye na Bibiliya kandi ngo akomeze gukora imihango ifitanye isano n’ubupfumu. Ubwo noneho Neil yimukiye i Ríohacha atangira kwifatanya n’itorero ryaho. Nyuma yaje kubatizwa. Mu mwaka wa 1993 yabaye umukozi w’imirimo, hashize imyaka itatu aba umupayiniya w’igihe cyose. Nyuma yaho, mu mwaka wa 1997, yabaye umusaza w’itorero, mu mwaka wa 2000 yagura umurimo we aba umupayiniya wa bwite.
Reka dufate n’urugero rwa Teresa w’Umuwayuu watangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya. Daniel, umugabo babanaga batarasezeranye, yaramukobaga kandi akamukubita we n’abana babo batatu. Nubwo nyuma yageze aho akemera kwiga Bibiliya hamwe na Teresa, akenshi we n’incuti ze baranywaga bagasinda, rimwe na rimwe bakamara nk’iminsi ine cyangwa itanu batarataha. Umuryango we wari warakennye. Teresa yakomeje kwiga mu budahemuka no kujya mu materaniro ya gikristo. Ibyo byatumye Daniel asobanukirwa akamaro ko kwiga Bibiliya. Nyuma yaho, umwe mu bana babo yagize impanuka agwa mu isafuriya y’amazi yari yatuye, apfa yishwe n’ubushye bukomeye. Uretse agahinda kenshi Teresa yatewe no gupfusha umwana, yagombaga no guhangana
n’incuti ze n’abaturanyi bamuhatiraga gukurikiza imihango y’ihamba ihabanye n’Ibyanditswe.Muri icyo gihe kiruhije, abagize amatorero yo hafi aho bateye uwo mugabo n’umugore we inkunga kandi barabahumuriza. Nyuma y’imihango yo gushyingura, abagize itorero rikoresha ururimi rwa Wayuunaiki bakomeje kubasura no kubatera inkunga. Daniel amaze kwibonera urukundo rwa gikristo bagaragarijwe, yihatiye kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Yaretse gusinda no gufata nabi Teresa. Daniel na Teresa barasezeranye, kandi Daniel atangira gukora atizigamye kugira ngo yite ku muryango we. Bagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, maze babatizwa mu mwaka wa 2003. Bombi bayobora ibyigisho bya Bibiliya byinshi. Bitewe n’ubuhamya buhebuje Teresa yahaye abagize umuryango we, ubu bene wabo bemera gutega amatwi Abahamya iyo babasuye. Umwe muri bishywa ba Daniel w’umuhungu ni umubwiriza utarabatizwa, kandi n’abishywa be babiri b’abakobwa biga Bibiliya bakajya no mu materaniro y’itorero. Muramukazi wa Teresa, na we wapfushije umwana mu mpanuka, ashishikajwe no kwiga Bibiliya we hamwe n’umuryango we.
Ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu rurimi rwa Wayuunaiki
Mu mwaka wa 1998, agatabo Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose! * kasohotse mu rurimi rwa Wayuunaiki. Icyo cyabaye igikoresho cy’ingirakamaro cyatumye Abawayuu babwirizwa ari benshi kandi bayoborerwa ibyigisho bya Bibiliya mu ngo zabo. Mu mwaka wa 2003 hashyizweho gahunda yo gutoza abavandimwe benshi kugira ngo bahindure ibitabo by’Abahamya ba Yehova mu rurimi rwa Wayuunaiki. Kubera umurimo itsinda ry’abahinduzi ry’i Ríohacha ryakoranye umwete, habonetse utundi dutabo, bituma abigishwa ba Bibiliya bavuga ururimi rwa Wayuunaiki bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.
Kuva mu mwaka wa 2001, disikuru zimwe na zimwe zo mu ikoraniro ry’intara zagiye zihindurwa mu rurimi rwa Wayuunaiki. Abigishwa ba Bibiliya baterwa inkunga mu buryo bw’umwuka iyo bakurikiye iyo porogaramu mu rurimi rwabo kavukire. Bategerezanyije amatsiko igihe darame zishingiye kuri Bibiliya na zo zizaba zikinwa mu rurimi rwa Wayuunaiki.
Umurima urumbuka
Uribia ni umujyi uri mu birometero 100 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ríohacha. Itorero ry’Abawayuu riri muri Uribia rifite ababwiriza b’Ubwami 16, abenshi muri bo bakaba barushaho gukorana umwete kugira ngo babwirize Abahindi baba mu duce tw’icyaro. Umwe mu basaza b’iryo torero yavuze iby’urugendo itorero ryigeze gukora rijya kubwiriza muri ako gace agira ati “twasuye umudugudu uri mu rwuri, ugizwe n’amazu cumi n’abiri afite ibisenge bigufi n’amadirishya mato. Imbere ya buri nzu hari igisenge gishashe gikozwe muri yotojolo, ni ukuvuga imbaho z’igiti cyo mu bwoko bwa cactus. Aho ni ho abagize umuryango hamwe n’abashyitsi bugama izuba rikaze. Twishimiye kubona ko hari abantu benshi bagaragaje ko bashimishijwe cyane, maze dushyiraho gahunda zo gusubirayo kandi dutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Ubwo twasubiragayo, twasanze hari abantu benshi batazi gusoma no kwandika. Batubwiye ko aho hari ishuri ritakoreshwaga kubera kubura amafaranga. Uwari urishinzwe yatugiriye neza aduha uruhushya rwo gukoresha kimwe mu byumba by’iryo shuri kugira ngo tuzajye tucyigishirizamo abantu gusoma no kwandika, kandi tunayoboreremo ibyigisho bya Bibiliya. Hari Abawayuu batandatu bamenye gusoma no kwandika kandi ubu bariga Bibiliya neza. Dushimishwa cyane n’ukuntu bashimira, ku buryo duteganya kuzajya duteranira muri urwo rwuri.”
Hari Abahamya batari Abawayuu bize ururimi rwa Wayuunaiki, kandi ubufasha batanga burishimirwa cyane. Ubu ku mwigimbakirwa wa Guajira hari amatorero umunani n’amatsinda abiri akoresha urwo rurimi.
Imigisha Yehova atanga kubera iyo mihati irigaragaza. Nta gushidikanya, hari ibindi byinshi bishobora gukorwa mu murimo wo kugeza ubutumwa bwiza ku Bawayuu. Hari icyizere cy’uko ingaruka zizaba nziza kubera ko abazi ko bafite ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka bahinduka abigishwa b’Abakristo. Dusenga dusaba ko Yehova yakohereza abandi bakozi bo gukora muri uwo murima ‘umaze kwera ngo usarurwe.’—Matayo 9:37, 38.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 18 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amakarita yo ku ipaji ya 16]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
VENEZUWELA
KOLOMBIYA
LA GUAJIRA
Manaure
Ríohacha
Uribia
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 16 yavuye]
Inkambi y’Abawayuu ahagana hasi: Victor Englebert