Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yaramugaye ariko afite ubushake bwo gukora

Yaramugaye ariko afite ubushake bwo gukora

Yaramugaye ariko afite ubushake bwo gukora

IYO uhuye na Leonardo ku ncuro ya mbere, ntushobora gutekereza ko yakora imirimo y’ubwubatsi. Nta biganza agira; yagize impanuka ari ku kazi biracika. Ariko rero, nubwo ari ikimuga, yakoranaga umwete ku kibanza cyo muri Acajutla ho muri El Salvador, nk’uko ubibona ku ifoto.

Kugira ngo Leonardo ashobore kugira uruhare muri uwo mushinga w’ubwubatsi, yatekereje uko ibikoresho bye byaba bimeze. Yinjiza ukuboko kw’iburyo mu mwenge w’igitiyo binjizamo igiti maze agatiyura itaka, akarishyira mu ngorofani abigiranye ubuhanga. Ku maboko y’ingorofani, yateyeho utwuma hejuru dufite ishusho y’uruziga, akatwinjizamo amaboko maze agashobora gusunika ingorofani. Ariko se ni iki cyamuteye kwifatanya muri uwo mushinga w’ubwubatsi?

Leonardo yifuzaga gufatanya n’abandi kubaka Inzu y’Ubwami, cyangwa se inzu Abahamya ba Yehova bateraniramo mu gace k’iwabo. Yari afite impamvu nyinshi zashoboraga gutuma adakora iyo mirimo yo kubaka. Yari afite akazi akora buri gihe, yari yaramugaye, kandi yari asanzwe ari umukozi w’imirimo mu itorero. Ariko rero, yifuzaga gukora uko ashoboye kose ngo akorere Imana no kuri icyo kibanza.

Ese nawe ufite umwuka nk’uwo wo gukorera Imana? Aho kugira ngo Leonardo yitwaze ko yamugaye, yakoresheje ubwenge bwe atekereza uko ibikoresho byamufasha byaba bimeze, kugira ngo akore umurimo ubundi atari gushobora gukora. Yakoreraga Imana n’‘ubwenge bwe bwose’ (Matayo 22:37). Abakozi bakora mu mirimo y’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova ku isi hose, baba baramugaye cyangwa ari bazima, bose barangwa n’ubwitange. Abantu bose babyifuza bashobora kuza mu materaniro yabo, kandi nawe uhawe ikaze.